Mu bihugu byageze ku mpinduramatwara ya politiki mbere twavugamo nk'Uburusiya
aho inteko ishinga amategeko yaho yitwa DOUMA. Twavuga kandi Leta zunze ubumwe z'Amerika
zageze ku mpinduramatwara ya politiki yabaye mu 1776(Revolution americaine) iyi
ikaba yarahinduye ibintu hafi ya byose muri iki gihugu aho inteko ishinga amategeko
yitwa KONGERE.
Twavuga impinduramatwara yabaye mu Bufaransa mu 1789 ikavanaho ubwami ikimika
repubulika aho inteko ishinga amategeko yaho yitwa ASAMBURE NASIYONARI, dushobora
kongeraho n'ahandi hatandukanye. Icyo nshaka kuvuga ni uko muri ibi bihugu, umudepite
n'umusenateri baba ari abantu bakomeye, bubashywe kandi bafite uburenganzira
bwo kuvuganira abaturage koko.
Muri Afurika
y'Epfo abadepite bamaze iminsi barabujije amahwemo Perezida Jacob ZOUMA
Muri ibi bihugu, umudepite ashobora kuvuganira umuturage ntacyo yikanga
kandi ikoraniro ryarangira agasohoka agataha yemye atabebera. Iyi demukarasi
hari n'ibihugu byo muri Afurika yamaze kugeramo nko muri Afurika y'Epfo. Muri
iki gihugu, abadepite baherutse gutumiza igitaraganya perezida Jacob ZOUMA kugira
ngo asobanure uko yakoresheje nabi umutungo wa leta mu mushinga wo kumwubakira
inzu agomba kubamo nka perezida.
Abadepite bavuga ko inyubako ya piscine(swimming pool) yatwaye amafaranga
akayabo ku buryo batabyihanganira kuko aba yaravuye mu misoro y'abenegihugu. Perezida
ZOUMA ubwo yitabaga abadepite bamubajije ibibazo icyuya kiramurenga biramuyobera.
Mu bindi bihugu
abadepite iyo bananiwe kumvikana ku bifitiye abaturage akamaro baterana ingumi
bamwe ndetse bagasohoka
Mu bihugu byakataje muri demukarasi, umudepite afite ububasha buhanitse
kandi akabukoresha neza cyane avuganira abaturage bamutoye bakamutuma. Mujya
mwumva henshi barwanye cyangwa bamwe bisohokeye. Ibi ntawabyita uburere bucye
ahubwo ni ubutwari kuko wa mugani niba hazanywe umushinga w'itegeko ribangamiye
umuturage nta mpamvu yo gukomeza kwicara aho niba batemera gukuramo ingingo
zifutamye.
U Rwanda mbona rufite
abadepite n'abasenateri ariko ntirugire intumwa za rubanda
Iyo uvuze intumwa ya rubanda uba uvuze umuntu wahawe ububasha na rubanda
ngo arubere ahakomeye. Nyamara umudepite cyangwa umusenateri bashobora kwicara muri
ya myanya bakanahembwa ariko ntibabe intumwa za rubanda.
Impamvu iruta zose ituma batavuganira abaturage ni uko FPR yivanga mu
kubatoresha bityo hagatorwa abo yo ishaka aho gutora abafitiye abaturage
akamaro. Umuyobozi utowe muri ubu buryo ntashobora kuvuguruza uwatumye atorwa
kuko aba azi neza ko atari abikwiye.
Impamvu inteye kugaruka kuri iyi ngingo mbitewe n'uko polisi y'u Rwanda
ejobundi yatangaje ko abaturage barenga 20 bafunzwe bazira kugaragarwaho
n'ingengabitekerezo ya jonosidi. Ikibazo nibaza ni iki: Kuba umuntu aranduye
imyaka y'umuturanyi we, niba umuntu ashenye inzu y'uwo bari bafitanye amakimbirane,...ni
igipimo cy'icyo cyaha? Ariko na none nkibaza impamvu ababikora babikora mu gihe
cyo kwibuka?
Aha rero niho nifuza ko abadepite bareka kuba abanyabiro ahubwo bakaba
intumwa za rubanda koko. Ntibabe intumwa z'abatutsi gusa, ntibabe intumwa
z'abahutu gusa, ntibabe intumwa z'abatwa ahubwo bagahagararira inyungu
z'abanyarwanda bose. Nibibaho, bizatuma amwe mu mategeko afutamye yatowe
asubirwamo kugira ngo ahuzwe n'ukuri kw'ibintu. Intambwe iracyari ndende!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355