Yezu akiza ikirema |
Kuri iki cyumweru, Kiliziya y'isi yose turifatanya mu isengesho ryo
gusabira ihamagarwa ry'abiyegurira Imana n'abasaseridoti. Intego y'uyu
muhamagaro inahuye neza neza n'ubutumwa Petero atanga mu gitabo cy'ibyakozwe
n'intumwa aho, yuzuye Roho Mutagatifu, asobanurira rubanda uko Yezu yakijije
ikirema kikaba umuntu mutaraga.
Ubu nibwo butumwa bwo gukiza imitima no kunogereza roho za rubanda aho
umusaseridoti ashinzwe ibintu bitatu muri rubanda aribyo KWIGISHA RUBANDA,
KUYOBORA RUBANDA NO GUTAGATIFUZA IMBAGA Y'ABEMERA KIMWE N'IBIKORESHO BYA RITURUJIYA
BYAGENWE NA KILIZIYA.
Mu rukundo ruhebuje Imana yakunze twebwe abantu, kugeza n'aho twitwa
abana bayo kandi koko tukaba turibo, ni muri iyo soko hapfupfunukamo
abasaseridoti n'abandi bafata icyemezo cyo kwiyegurira Imana kandi bagatorwa
muri twe, ku misozi dutuyeho, ndetse rimwe na rimwe mu miryango y'abemera iciye
bugufi cyane.
Yezu umushumba uhebuje bose ubwiza, niwe mfashanyigisho itibeshya ku
basaseridoti n'abandi bagamije kwitagatifuza. Umushumba mwiza kandi tugomba
kuzirikana ko iyo byakomeye agomba kwigurana(gupfira) intama ze! Uyu mwanya kandi ni n'uburyo duhawe bwo
gusabira intama ziri inyuma y'urugo zahindutse ibihomora n'iz'igasozi kubera
ubuhendanyi bw'umwanzi sekibi. Tuzisabire zigaruke mu rugo.
ABATAGATIFU B'ICYUMWERU
GITAHA:
Kuwa mbere, taliki 27 Mata 2015 ni Théophile. Kuwa kabiri ni
Pierre Chanel. Kuwa gatatu ni Gatarina wa Siyena. Kuwa kane ni BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI
W'AFURIKA. Kuwa gatanu ni YOZEFU URUGERO RW'ABAKOZI. Kuwa gatandatu ni
Athanase, naho ku cyumweru gitaha taliki 03 Gicurasi 2015 ni icyumweru cya gatanu
cya Pasika n'abatagatifu Filipo na Yakobo intumwa.
Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355