Maze iminsi nibaza icyo umuntu yakora ngo agorore inzira zibusanye zamunze
ubutegetsi bwite bwa Leta y'u Rwanda irangajwe imbere na KAGAME na FPR ariko
nibuka ko ntari umunyapolitiki ahubwo ndi umunyamakuru.
Nzi neza ko itangazamakuru na politiki ari WINSIGA TURAJYANA ari nayo
mpamvu niyumvisha ko abagomba gucyemura ibibazo by'u Rwanda bakarukura mu gasitwe
rwatewe na Kagame bari maso kandi ko impera n'imperuka bazaha abanyarwanda igisubizo.
Inshingano yanjye nk'umunyamakuru ikaba kandi ikazakomeza kuba
gusesengurira abanyarwanda amakuru ahari arebana n'ubuzima bwabo no kubagezaho
amakuru yandi batazi ariko bakeneye kumenya.
Minisiteri
y'itangazamakuru ubu ntikibaho mu Rwanda ku itegeko ry'umunyagitugu Paul KAGAME
Niba Kagame na FPR mbere yo gufata ibyemezo bibukaga ibyo bavuze
cyangwa ibyavuzwe n'abari babegereye byatuma bikubita agashyi. Kubera ukuntu
ibibazo bisobekeranye mu Rwanda, kugira ngo usobanure kimwe ibyo wanditse binyure
ababisoma, bigusaba guhuza ingero nyinshi z'ibyabaye byabaye intandaro z'ibyemezo
bigayitse byafashwe hanyuma.
Mu mwaka w'2008, abanyamakuru twakoreye amahugurwa ku nsanganyamatsiko
yo gutara amakuru kinyamwuga. Ayo mahugurwa twayakoreye muri Église Presbytérienne du Rwanda
(EPR) mu Kiyovu cy'abakire(icyo haruguru y'umuhanda). Nibuka neza ko icyo gihe
Madamu INGABIRE Marie Immaculee uyobora TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA muri
iki gihe yari perezida w'inama y'ubutegetsi y'inama nkuru y'itangazamakuru mu
Rwanda(MHC) naho Prof. NKUSI Laurent akaba yari minisitiri w'itangazamakuru.
Mu muhango wo kudusoreza ayo mahugurwa, mu ijambo yatubwiye, Prof. Laurent
NKUSI wari minisitiri w'itangazamakuru yavuze ko minisiteri y'itangazamakuru n'ubwo
ayiyobora abona irimo ibibazo no kunanizwa na sisiteme leta ikoreramo ku buryo
bidakwiye kuzadutangaza umunsi iyo minisiteri izaba itakiriho!
Perezida Kagame
yategetse ko MININFOR iseswa igasimbuzwa MINICAAF idafite icyo imariye abanyarwanda
Nk'uko Prof. Laurent NKUSI yabitubwiye, ntibyateye kabiri Kagame aba
ategetse ko minisiteri y'itangazamakuru iseswa hirengagijwe akamaro ntagereranywa
yari ifitiye umuryango nyarwanda. Mu rwego rwo kugira ngo Kagame acubye uburakari
bw'abanyamakuru yahise ategeka abakonikoni be guhimba minisiteri isimbura iyi
maze bahimba iyiswe MINICAAF(MINISTRY OF CABINET AFFAIRS) bisobanura mu Kinyarwanda
ngenekereje MINISITERI ISHINZWE IMIRIMO Y'INAMA Y'ABAMINISITIRI
Muti ese iyi minisiteri ikora iki? Imariye iki
abanyarwanda? Mu by'ukuri iyi minisiteri nta kamaro kayo. Impamvu ni uko inama
y'abaminisitiri iterana rimwe mu cyumweru(kuwa gatatu) n'ikindi gihe cyose
bibaye ngombwa. Ku mbonerahamwe y'abakozi bo muri perezidansi hariho uwo twita DIRECTEUR DE CABINET DU PRESIDENT DE LA REPUBLIQUE(Umuyobozi w'imirimo
mu biro bya perezida wa Repubulika).
Uyu niwe ushinzwe kugena italiki inama y'abaminisitiri
izabera, agatumira abo bireba bose kandi akaba afite n'ikipe ye yo mu kazi
ishinzwe gufata inyandiko-mvugo no kugena ibitangazamakuru bigomba kuyitangariza
abaturage. Uyu murimo wonyine niwo minisitiri Stella Ford MUGABO uyobora
MINICAAF akora nta kindi! Nkaba nibaza icyo DIR-CAB
wa Kagame akora? Hanyuma nkanabona bitari ngombwa gushinga iyi minisiteri.
Gukuraho MININFOR yari imbanziriza-mushinga wo kugurisha radiyo Rwanda
n'Imvaho Nshya muri ORINFOR
Hari inyandiko nabateguriyemo uko ibyubako ya
radio Rwanda yashenywe ikibanza kikagurishwa muzayisoma vuba aha! Ubu ikinyamakuru
IMVAHO NSHYA cyamaze kugurishwa cyegurirwa abikorera ku giti cyabo ku buryo
byanatumye abakozi bamwe birukanwa.
Ngarutse kuri radiyo Rwanda, ubusanzwe radiyo
ya leta itangaza gahunda za leta. Kuri radiyo Rwanda siko biri kuko ubu yabaye
iy'ubucuruzi bigera n'aho amatangazo yamamaza aca mu makuru hagati.
Ikindi ni uko FPR yategetse abashoramari bose
bashaka kwamamaza kubikorera kuri radiyo Rwanda gusa utabikoze akirukanwa mu
gihugu. Aka kajagari kose kakaba karimo kuba kubera ko minisiteri yagenaga
amategeko y'itangazamakuru ikanagenzura iyubahirizwa ryayo umunsi ku munsi
agatsiko kayisheshe.
Gukuraho MININFOR byari mu mugambi wagutse wa FPR wo kwirukana burundu
mu Rwanda B.B.C-DEUTSCHE WELLE-R.F.I
A. BBC: Filimu Rwanda's Untold Story yambitse ubusa
Kagame abenshi bayifata nk'aho ariyo mbarutso yo guhambiriza BBC mu Rwanda
ariko sibyo! Kuva mu 2003, ubutegetsi bwa FPR bwari burwaye BBC. Mu kiganiro Prof.
Laurent NKUSI yahaye Komisiyo NGOGA yatangaje ko nawe ubwe akiri ninisitiri
w'itangazamakuru yifuje kenshi ko BBC yafungwa(Buriya yashakaga kuvuga ko yahatiwe
kuyifunga).
Ibi byavuzwe na Prof. Laurent NKUSI nibyo
byashyizwe mu bikorwa filimu igisohoka BBC irafungwa kandi nzi ko itazapfa yongeye
gufungurwa mu Rwanda mu gihe cyose Kagame azaba akiri perezida w'u Rwanda.
Abakekaga ko izongera kuvugira i Kigali mushatse mwakurayo amaso!
B. DEUTSCHE WELLE: Iyi radiyo y'abadage nayo
Kagame amaze imyaka ayirwaye siwe ubonye imuvira aho! Icyo yo izira ni uko iminara
yayo yatumaga abanyarwanda bumva n'amaradiyo Kagame adashaka ko abanyarwanda
bumva(RADIYO IMPALA). Ikindi ni uko ikibanza kinini cyane kandi cyiza bihebuje
ibyuma byayo byubatseho i Kinyinya Kagame na FPR bari banyotewe kukigurisha ngo
bakirye dore ko batariye bicye.
C. RADIO FRANCE INTERNATIONAL(R.F.I-FM 91,9 MHZ-KIGALI): Mu kiganiro n'abanyamakuru, Kagame aherutse kuvuga ko RFI yihaye
gukurikirana akantu kose kabereye mu Rwanda kugera n'aho itangaza iby'urupfu
rwa RWIGARA Assinapol(Ukwishinganisha kw'umuryango we). Ubwo rero mwitegure ko RFI
ariyo igiye gufungwa i Kigali.
Ibi rero, ubibonye ukiyumvisha ko Kagame
ahangara gufunga ibitangazamakuru mpuzamahanga, wakwibaza uko agenza abanyamakuru
bakorera mu Rwanda ari na ba kavukire! Intego aba agira ngo bibwirize bafunge
umunwa burundu. Ibi byose ni ingaruka z'ifungwa rya minisiteri y'itangazamakuru
bityo abanyamakuru babure kirengera kuko inzego zigenzura bahawe zitahawe ububasha.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355