Pages

KWAMAMAZA

ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI: Umunyamakuru Francois SOUDAN wa JEUNE AFRIQUE yabajije Paul KAGAME niba azahindura ingingo y'101, 2 mu itegeko nshinga agafata manda ya 3 maze KAGAME amusubizanya ubwihebe n'ubwiyahuzi agira ati: «Nahindura itegeko nshinga nkaguma ku butegetsi ubuziraherezo cyangwa nareka kurihindura nkabuvaho, byose ntacyo bizahindura; abumva ko bampaye ubutegetsi bamaze gufata imyanzuro yabo kera!»/ UDAHEMUKA Eric


Tito Rutaremara wakoze ibishoboka byose LUNARI ikiyubururamo  FPR Inkotanyi.
Ariho arakora uko ashoboye ngo itegeko nshinga naryo rihinduke LUNARI ikomeze  itegeke
 u Rwanda kugeza igihe isi izashirira ngo kuko bo bavukana imbuto yo gutegeka, turabyanze Rutarema!!



Uko ibintu bimeze ubu mu Rwanda ni uko witegereje neza wabona ko hari ibihande bine urebye neza wasanga ntacyo bipfana ku kuri u Rwanda rutegereje kuko mu isesengura ngiye kubagezaho muraza gusanga ibintu mu Rwanda bikaze kuruta uko mwaba mubyibwira byose bikomotse ku kirunga cyenda gusandara hejuru y'abanyarwanda nk'ingaruka z'uko FPR yubatse igihugu gishingiye ku muntu umwe ariwe Paul KAGAME.


Paul KAGAME yafashe ubutegetsi mu Rwanda taliki 19 Nyakanga 1994 ari umwicanyi ruharwa none yongeyeho no kuba ikihebe karahabutaka


Hari umunyarwanda wagize ati:«Naragenze ndabona nageze i Gisari na Kibanda!» Ku italiki 01 Mata 2015, Umunyamakuru Francois SOUDAN wa JEUNE AFRIQUE yasohoye inyandiko ndende ikubiyemo ikiganiro kirambuye yagiranye na Perezida Kagame.


Muri icyo kiganiro, Francois SOUDAN yabajije Paul KAGAME niba azahindura itegeko nshinga agafata manda ya gatatu maze amusubizanya ubwihebe n'ubwiyahuzi agira ati: «Whether my decision is that one or the opposite, it would not change anything. Those who think that they have been given the mandate to manage Rwanda on behalf of Rwandans have decided long ago to fabricate their own history and elaborated their own scenario» Mbishyize mu Kinyarwanda, perezida Paul KAGAME yagize ati:«Nahindura itegeko nshinga nkaguma ku butegetsi ubuziraherezo cyangwa nareka kurihindura nkabuvaho, byose ntacyo bizahindura. Abumva ko bampaye ubutegetsi bamaze gufata imyanzuro yabo kera»


Muri iyi mvugo ya Perezida Kagame harimo byinshi tugiye kuganiraho ariko mbere yo kubisasanura nagira ngo mbanze nerekane ko kuri Kagame hari ibintu bibiri byonyine bishoboka: Icya mbere ni ukuguma ku butegetsi ubuziraherezo naho icya kabiri ni ukubuvaho. Mu kurebera hamwe uko Kagame abibona turifashisha icyo nise ibyiciro bine byumva ibintu ku buryo butandukanye cyane rwose.


Ibyo ni : Paul KAGAME nk'umuntu uzi ukuri kw'ibintu unacyeka neza uko bizamugendekera. Icya kabiri ni abategetsi bakuriye amashyaka ya politiki atari FPR yirirwa asiganwa mu kwigura asabira Kagame guhindura itegeko nshinga ariko bakabivuga kugira ngo barebe ko bwacya kabiri kuko bazi neza ko bategekwa n'umwami w'umunyamwaga. Icyiciro cya gatatu ni abanyapolitiki begereye Kagame cyane babuze aho barigitira kuko bacyeka uko bizagenda naho icyiciro nise icya kane ni inkundarubyino zirirwa zisakabaka zisabira Kagame indi manda nyamara zitazi aho politiki y'igihugu igeze ntizinamenye uko nyirubwite Kagame abona ibintu.


Icyiciro cya mbere ni Paul KAGAME nk'umuntu uzi ukuri kw'ibintu unazi neza uko bizamugendekera


Muri iki kiganiro Kagame yagiranye na JEUNE AFRIQUE, ibisobanuro yatanze iyo ubisomye witonze utihuta uhita ubona ko Kagame azi neza uko u Rwanda ruhagaze kandi birakwiye ndetse biratunganye kuko ari inshingano ze. Kagame azi ukuri kw'ibintu ndetse aragaragaza ko anazi neza urumutegereje ku buryo iherezo rye arikozaho imitwe y'intoki.


Kuvuga ko yahindura itegeko nshinga akaguma ku butegetsi cyangwa yarireka akabuvaho byose ari kimwe ntacyo bishobora guhindura, birerekana ko Kagame yamaze kwiheba cyane ndetse ko abona ko gutegeka u Rwanda no kutarutegeka byose ari kimwe kuri we! Bityo akaba azarihindura maze ikibyimbye kikameneka umugani w'abanyarwanda.


Ikindi ni uko Paul KAGAME nk'uko yabyibwiriye JEUNE AFRIQUE, azi neza ko abamuhaye ubutegetsi bamaze gufata imyanzuro yabo cyera mbese ku buryo kuri we ntacyo yahinduraho cyangwa ngo akosoreho! Ahangaha niho nise ubwihebe n'ubwiyahuzi kuko kuri we niba azi ko nta gipfa nta n'igikira, ubwo nyine azahitamo kurihindura bice iyo byagaciye kuko byose ari kimwe.


Ibi Kagame yivugira birahura neza neza n'ubuhanuzi bwa MAGAYANE wavuze ko Kagame azamburwa ubutegetsi n'abazungu babumuhaye kandi ngo bakabumwambura mu bufindo atarabutswe! Ibibazo rero ubu ni byose mu Rwanda ku baturage bameze nk'imbagwa kuko kumva umukuru w'igihugu uvuga atya ni ukuvuga ko nta mpuhwe, nta mbabazi, nta kigongwe, kandi ntiwategeka igihugu ngo ugihe iterambere umutima wawe utari mu gitereko,...


Icyiciro cya kabiri ni abategetsi bakuriye amashyaka ya politiki atari FPR yirirwa asiganwa mu kwigura asabira Kagame guhindura itegeko nshinga ariko bakabivuga kugira ngo barebe ko bwacya kabiri kuko bazi neza ko bategekwa n'umwami w'umunyamwaga


Ibintu bibera mu Rwanda biratangaje kandi biteye urujijo. Ubusanzwe nta shyaka rya politiki ryamamaza cyangwa ngo ryigire umuvugizi w'irindi. Nyamara PDC, PDI, PL, PPC,...mu minsi mikeya na PSD irabivuga birirwa basabira Kagame indi manda. Ariko rero, ndibwira ko niba abategeka aya mashyaka barasomye iyi nkuru kuri JEUNE AFRIQUE, THE NEWTIMES cyangwa bakaba barimo gusoma iyi nyandiko yanjye hano kuri SHIKAMA, ndemeza ko bashobora guhindura imvugo kuko ibyo bifuza bibusanye cyane n'ibiri mu ntekerezo z'uwo basabira.


Mu by'ukuri Paul KAGAME abanyarwanda bamwanga urunuka kandi bafite ishingiro. Abategetsi bose bamwegereye, uhereye ku baminisitiri, ugaca mu badepite ukihina mu gisirikari utibagiwe n'igipolisi, wabona akanya ukanyarukira no mu bucamanza, Kagame bamwanga urunuka ndetse ntibazi Imana izamubakiza aho izava.


Aba banyamashyaka barimo kumwakira manda, barimo kumuroha mu mwobo ariko bakabikora bagira ngo barengere imyanya bafite kuko bazi ko nakurikiza itegeko nshinga agatanga ubutegetsi ku neza, abenshi muri bo niba atari bose bazajyana nawe. Nta rukundo bamukunda kandi nawe nakomeza kubumva azafatanya nabo kuroha igihugu mu icuraburindi!


Icyiciro cya gatatu ni abanyapolitiki begereye Kagame cyane babuze aho barigitira kuko babona neza uko bizagenda


Hari abategetsi benshi i Kigali ubu bamaze guhungishiriza mu mahanga abana babo n'abo bababyaranye. Aba ni abakadere bazi neza ko wa mugani wa Kagame itegeko nshinga ryahindurwa, ritahindurwa, intambara izaba mu Rwanda byanze bikunze. Aba bategetsi babuze aho barigitira ngo bahunge Paul KAGAME nk'uko minisitiri Cheikh Mussa Fazil Harelimana aherutse kubivugira mu mahugurwa y'abapolisi b'abagore yabaye nyuma y'umwiherero wa Gabiro.


Aba nabo uko bumva ibintu bibusanye cyane na Kagame kuko buriya dufashe urugero nko kuri Minisitiri BUSINGYE Johnston ushinzwe ubutabera(MINIJUST) azi neza icyo uwo yasimbuye yazize ariwe KARUGARAMA Tharcisse. Kubera ubwoba BUSINGYE azi neza ko adatanguranwe ngo abivuge mbere ya benshi nawe ashobora kuzanyuzwa mu cyanzu KARUGARAMA yanyujijwemo. Aba nabo sibo bazabona Imana ibakiza Kagame bakiruhutsa!


Icyiciro cya 4 ni inkundarubyino zirirwa zisabira Kagame indi manda nyamara zitazi aho politiki y'igihugu igeze ntizinamenye uko nyirubwite Kagame abona ibintu


Icyiciro nise icya 4 ni abaturage bo ku midugudu no ku mirenge birirwa bamwakira indi manda bumva ari ishema gucyeza umwami w'Abidishyi ariko bo mu by'ukuri bakaba batazi aho igihugu kigeze. Aba kenshi ibyo bavuga babitumwa(babitegekwa) n'abiyemeje kuba abagaragu ba Kagame bagambiriye kumutangaho raporo zimushimisha kurusha abandi bakozi bagenzi babo.


Urugero: Kuba umuturage wo mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga aherutse kuvuga ko bo mu murenge wabo bamaze gutorera Kagame manda ya 3 kandi amatora ataraba birahesha MUTAKWASUKU Yvonne uyobora akarere ka Muhanga amanota kwa Kagame bucye kabiri abe acuma iminsi bityo FPR ibe yirengagije gatoya kumuziza ko yashatse gushyingura mu cyubahiro sebukwe BINEGO w'umuhutu utabye mu muringoti i Shyogwe. Ubwo no mu tundi turere abatuyobora nabo bashake abazavuga batyo, bityo bityo...maze virusi imunga demukarasi ikwire igihugu cyose.


Izi mvugo z'abaturage rimwe na rimwe umusesenguzi aba yumva zuzuyemo ubugoryi no kudashyira mu gaciro, nizo abanyagitugu buririraho bakoreka imbaga. Nk'uko imbere mu Rwanda nta wemerewe kureba filimu RWANDA'S UNTOLD STORY bakaba nta n'uwemerewe kuyivuga mu izina, ni ko nta n'umwe wemerewe kuvuga ko Kagame atemerewe guhindura itegeko nshinga kuko yarara yishwe atinyutse kubihingutsa.


Ubwo Kagame abona ko byose ari kimwe kandi ko abazungu bamuhaye ubutegetsi bagiye kubumwambura, ikirunga kigiye gusandara hejuru y'abana b'u Rwanda


Mu gusoza iyi nyandiko, birabonekera buri wese ko Kagame umushinga wo guhindura itegeko nshinga awugeze kure. Ibi biratuma abamurwanya baba ab'imbere mu Rwanda n'abari mu mahanga babyinira ku rukoma kuko narihindura azaba abakinguriye umuryango wagutse wo kumukura ku butegetsi bakoresheje intambara izamuhitana nta kabuza kuko mbona ko atazayitsinda.


Icya kabiri gishoboka ni uko Kagame yasinziriza akirengagiza abamuduhira mu matwi bose agatanga ubutegetsi. Mu mibare ye, iki nicyo kibi kurusha kubugundira kuko abutanze, ubudahangarwa yari afite bwamukurwaho maze inkiko zikamubona, ibi bikajyana n'uko ashatse kurekura, mu gatsiko nemeza ko harimo abatazamwemerera kuko yabashoye mu byaha byibasira inyoko muntu.


Mbese mu nteruro imwe, wa mugani wa Kagame, itegeko nshinga yarihindura, yarirekera uko rimeze ubu, mu Rwanda hazaba intambara ya karahabutaka. Mwene Rutagambwa azahitamo iki ko byombi mbona ari ishiraniro??? Tubihange amaso!!!


UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355