Maze iminsi nkurikiranira
hafi umunota ku munota ibibera mu Burundi haba ku maradiyo mpuzamahanga nka
RFI, BBC, DEUTSCHE WELLE, VOA no ku mateleviziyo anyuranye akomeye kuri yi si
arimo BBC, FRANCE 24, AL JAZZEERA, CCTV-CHINA, CNN,... Mu biganiro binyura aha
hose umwanya uwo ariwo wose ijambo rigarukamo cyane mu nkuru zikorwa ku Burundi
ni IMBONERAKURE.
Mu kiganiro cyitwa IMVO
N'IMVANO cyanyuze kuri BBC mu gitondo cyo kuwa gatandatu, taliki 18 Mata 2015
cyari kiyobowe na Felin GAKWAYA abanyamakuru ba BBC bakorera i Burundi basanze
abaturage ku mitumba(ku misozi batuyeho) kugira ngo bamenye ukuri kuzuye ku
birebana n'imbonerakure.
Abaturage bamwe baremeza
ko abahungira mu Rwanda bahunga inzara ica ibintu
Bamwe mu bagize uruhare
muri icyo kiganiro bemeje ko ntacyo imbonerakure zibatwaye ndetse ko ari
abaturanyi babo ku buryo nta kwishishanya. Bamwe bati: dusangira nabo inzoga mu
kabari nta kibazo. Imbonerakure imwe nayo yabwiye BBC ko hari umuturage
wayihaye ihene nk'ikimenyetso cy'ubucuti n'umubano utagira amakemwa.
Aba bakaba bemeje ko mu
karere batuyemo izuba ryacanye cyane ibiharagi(ibishyimbo) bateye biruma maze
bahitamo gusuhukira mu Rwanda kugira ngo bajye gupagasa yo. Ibi bikaba biteye
kwibaza kuko uhungiye mu kindi gihugu ugahabwa ubuhungiro bitakorohera gupagasa
na cyane ko UNHCR ihita iguha ubufasha ikanagutwara mu nkambi y'impunzi.
Bamwe babwiye
BBC ko babona abandi bahunga nabo bagahunga batazi impamvu
Abandi muri icyo kiganiro
kuri BBC ubu itacyumvikana mu Rwanda kubera igitugu cya Paul KAGAME n'agatsiko
ke, babajijwe icyo bagenzi babo bahunga basubiza ko bamwe muri bo bababwiye ko
babonye abandi bahunga nabo barahunga.
Ndetse hari n'abo inzego
z'ibanze zabujije guhungira mu Rwanda ngo kuko nta mpamvu yo guhunga. Aba nabo
babwiye BBC ko babonaga abaturanyi babo bahunga nabo bakabakurikira bakagenda
ariko mu by'ukuri nta mpamvu ifatika yo guhunga.
Abandi babwiye
BBC ko abamaze guhungira mu Rwanda bahamagara abasigaye mu Burundi kugira ngo nabo
babasangeyo
Muri icyo kiganiro abandi
bahamya baremeza ko abarundi bene wabo bageze mu Rwanda bakihutira guhamagara
abasigaye ngo nabo bahunge vuba na bwangu. Umunyamakuru yababajije niba baba
barigeze basagarirwa n'imbonerakure basubiza ko batari banazibona.
Hari amakuru SHIKAMA dukura mu nkambi i Nyanza na Bugesera mu
Rwanda avuga ko muri izo mpunzi z'abarundi, DMI yakwirakwijemo abantu bafite
amaterefoni yuzuyemo amafaranga yo guhamagara noneho bagahatira impunzi guhamagara
abatarahunga ngo nabo bahunge vuba na bwangu.
Umutwakazi
w'umurundi yabwiye RADIO BBC ko abemerewe guhungira mu Rwanda ari abafite
amazuru asongoye gusa ariko abafite amazuru abwataraye bagasubizwa inyuma
Twakomeje kubabwira kuri
uru rubuga rwacu ko umugambi wa Kagame wo gutera u Burundi ari ndakuka bamwe
bakagira ngo ni ivuzivuzi ry'abanyamakuru. Ubu dukurikije aho umugambi n'imyiteguro
bigeze ndumva nta wabihakana. Umutwakazi w'umurundi mu mvugo yuje ukuri kose
ariko ikanabamo ubujiji buhanitse yasasanuye ibintu ukuri kujya ahagaragara.
Uyu mutwakazi yaburijemo
ikinyoma cya DMI za Paul KAGAME. FPR yakwije ikinyoma ko abahunga ari Abarundi
bemeza ko bahohoterwa n'Imbonerakure. Uyu mutwakazi we yavuze ko abemerewe
guhungira mu Rwanda ari abafite amazuru asongosoye ariko abafite amazuru
abwataraye bakaba bahunga abantu bambaye gisiviri batazwi bakabasubiza inyuma.
Mu mvugo yumvikana ugendeye
ku myumvire yo mu karere tuvukamo k'ibiyaga bigari, ubwo abafite amazuru asongosoye
ni ABATUTSI naho abafite amazuru abwataraye ni ABAHUTU. Nyamara ibi ntibyabuza
ko hari umuhutu ufite izuru rirerire. Hari kandi n'abatutsi bafite amazuru abwataraye.
Umubonano wa
Kagame na Nkurunziza i Butare wari ngombwa cyane n'ubwo ibyawuvugiwemo ntacyo
bizahindura ku mugambi wa Kagame wo gutera u Burundi
Urebye uko ikibazo giteye
ukumva n'ibyo abarundi ba nyarucari(abakene) bavuga, uhita ubona neza ko ari
abatesi ndetse bataramenya uko Inkotanyi zikora. Nyamara biraboneka neza ko
perezida Nkurunziza azi neza ikibazo uko kimeze ari nayo mpamvu yagiye kuvugana
na Kagame ariko nkaba nibaza niba ibyo bavuganye hari icyo bizahindura.
DMI za Paul KAGAME zirimo
gukwirakwiza ko imbonerakure zica ibintu. Mu minsi mike muraza kumva abahungiye
mu Rwanda bose bavuga ko ari Abatutsi kandi ko bahunze Imbonerakure zibica. Kagame
na DMI bazahita batangaza ko bakwiye kujya mu Burundi guhagarika jonosidi irimo
gukorerwa Abatutsi. Kandi umuryango mpuzamahanga ntuzabakoma imbere kuko uzi
neza ko impunzi ziri mu Rwanda kandi ukaba usa n'urambiwe Nkurunziza kuko
ashaka gufata manda ya gatatu.
Niba hari n'ibyo Kagame
yemereye Nkurunziza ntazate igihe ategereza ishyirwa mu bikorwa ryabyo kuko
umugambi uhari ari uko mu Rwanda impunzi zigomba kuba nyinshi bishoboka bityo u
Burundi bwose bukazamo akavuyo n'icyoba bityo intambara ikarota maze abicanyi
ba Kagame bakigarurira Bujumbura.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355