Ibyo nsaba Myr MBONYINTEGE
Smaragde mfite ishingiro n'impamvu byo kubivuga
Kubera ukuntu abanyarwanda bibera mu cyoba kandi ntibabashe gukoresha
uburenganzira bwo kuvuga icyo bashaka, birakwiye kubanza kwerekana ko ibyo
ndimo kwandika muri iyi nyandiko ntagamije kwibasira Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde
Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Uyu Mushumba ni umwepisikopi wanjye kuko mvuka muri paruwasi BYIMANA
iri muri diyosezi ye kandi mwubahira umwanya w'ikirenga afite muri Kiliziya
ariko ubu mbabajwe bikomeye n'uko atarimo gukoresha ububasha afite ngo acungure
abanyarwanda bageze aharindimuka.
Mu ibaruwa yiswe POPULORUM PROGRESSIO(ITERAMBERE RY'ABATURAGE)
yanditswe na Nyirubutungane Papa Paul wa 6 ku italiki 26 Werurwe 1967, iyi baruwa
ikaba yari igenewe abepisikopi, abasaserisoti n'abiyeguriye Imana bo ku isi yose
harimo na KABGAYI, muri iyo baruwa Papa yatanzemo ububasha Myr MBONYINTEGE yari
akwiye kuba akoresha muri iki gihe kugira ngo akande abanyarwanda ahabarya kuko
ariwe wenyine ubifitiye ububasha.
Muri iyo baruwa Papa Papa Paul VI aravuga ati:«Iterambere
ry'abaturage ni ikintu gihangayikishije Kiliziya cyane cyane abaturage bashonje,
bahezwa bakimwa uburenganzira mu bihugu byabo, ubukene, indwara z'ibyorezo, abicwa
bazira ubusa,...Kiliziya ifite inshingano yo kuvuganira abaturage bari muri ibi
bibazo kandi n'inama nkuru ya Vatikani ya 2 yabaye mu 1963 yasabye ko
umwepisikopi agomba kuvuganira abaturage be bari mu kaga!!!»
Aho gukoresha ubu bubasha
atabariza abarushye, ahubwo aravuga ku magini yo mu Gitega
Biravugwa ko inzu y'uwitwa NIYOYITA utuye mu Gitega i Kigali ngo yafashwe
n'inkongi. Abanyakigali ngo barahuruye bajya gushukamiriza aho babonaga
ibikoresho by'uwo nyir'inzu byivanamo byigenza bikajya mu mazu y'abaturanyi.
Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde yagize byinshi avuga kuri ibyo bikorwa
by'amayobera atangaza ko amashitani ataba mu ndangakwemera ya Kiliziya Gatulika
anaboneraho kuvuga ko nta bubasha amagini afite ku bantu ariko ngo aba ari ibyigomeke
ku Imana!
Mu Rwanda abantu
baricwa buri munsi, barafungwa, barashimutwa(...) nta kirengera
Burya Kiliziya Gatulika ifite ububasha burenze uko abantu babutekereza.
Mu Rwanda ho ni umwihariko kuko ariryo dini rirusha andi yose abayoboke. Nk'uko
nabivuze ubuheruka, ntanga urugero mu Burundi na RDC, Musenyeri ni umuntu
ukomeye cyane mu gihugu.
Iyo avuze ijambo rirumvikana kandi rikagera
kure cyane. Niyo mpamvu, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde w'umututsi, kandi
w'inshuti magara ya Paul KAGAME amufiteho ijambo rikomeye kandi ndemeza ko
avuze we batamuhimbira GACACA cyangwa ngo bamwite IKIGARASHA.
Muri SHIKAMA turasaba ko yakoresha ububasha afite
akamagana ubwicanyi bwa buri munsi hose mu gihugu, akamagana munywanyi we
Kagame ubu bigaragara ko ashaka gutegeka u Rwanda ubuziraherezo, agasaba ko habaho
amasengesho yo gusabira igihugu,...
Kandi akibuka ko intwari igaragarira aho
rukomeye. Nibitaba ibyo, agakomeza kwikundanira na Kagame, cyera abaturage
bazajya bamwita Umwepisikopi wajijishaga intama kuko ikirura cyaje kuzirya akicecekera
kandi yacyibonye! Ego mana y'i Kabgayi!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355