Imitegekere yo mu Rwanda itandukanye cyane n'iy'i Burundi no muri RDC.
Iri tandukaniro ntabwo riri muri politiki gusa kuko no mu iyobokamana niko
bimeze. Mu myigaragambyo imaze iminsi Kinshassa, Cardinal Laurent MONSENGO
PASINYA yavugiye ahirengeye yerekana ko
bidakwiye kongera gutora Kabila ku mwanya wa perezida wa repubulika.
Mu gihugu cy'u Burundi nabo n'ubwo bahora mu bibazo bya politiki
by'urudaca ariko nibura bafite ubwisanzure bwo kuvuga kurusha mu Rwanda.
Kiliziya Gatulika yo mu Burundi ikorera abaturage kandi nayo kimwe no muri RDC iyo
hari ikibazo gishobora kugira ingaruka ku baturage, ifata ijambo ikavugira
ahirengeye ikerekana uruhande ihagazemo.
Musenyeri Evariste
NGOYAGOYE yamaganye Petero NKURINZIZA kuri manda ya 3
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika i Bujumbura bumaze gushyira ahagaragara
inyandiko yasohotse kuwa gatandatu, taliki 07 Werurwe 2015 yamagana ikomeje
NKURUNZIZA Petero kuko aramutse ategetse manda zirenze ebyiri yaba akoze
amahano. Musenyeri Evariste NGOYAGOYE aravuga ko amasezerano ya Arusha agomba
kubahirizwa uko yakabaye.
Muri iryo tangazo kandi, ubuyobozi bwa Kiliziya Gaturika y'u Burundi
bwasabye abarundi ko batagomba guterwa ubwoba n'uwo ariwe wese wababuza
kwitabira amatora. Twibutse ko inama y'abepisikopi gatulika y'u Burundi ikimara
gutangaza aho ihagaze, umuzindaro wa Petero NKURUNZIZA ariwe minisitiri Laurent
KAVAKURE ushinzwe imibano n'amakungu(amahanga) yavuze ko amasezerano ya Arusha
atagomba kubahirizwa uko yakabaye ngo kuko atari BIBILIYA.
Musenyeri Smaragde
MBONYINTEGE wa Kabgayi se we yaba yiteguye kwihanangiriza no kwamagana Paul
KAGAME kuri manda ya gatatu?
Ku baheruka mu Rwanda kimwe n'abakurikirana umunsi ku munsi ibihabera
igisubizo cyihuta kidatinda mu makorosi ni OYA. Nyamara kuvuga OYA ntabwo bihagije.
Muri SHIKAMA tugomba kwerekana ibipimo fatizo byerekana ko Umwepisikopi wa
Kabgayi ari umusenyeri w'umunyabwoba ku buryo atatinyuka kwamagana Paul KAGAME
bigaragara ko yiyemeje kuzapfira ku butegetsi.
Icya mbere ni ukubanza
kwibukiranya uko Smaragde yagizwe umwepisikopi wa Kabgayi. Ibi nabigarutseho
kenshi bikaba imwe mu mpamvu zituma Mbonyintege atarota yamagana Kagame wagize
uruhare rutaziguye mu kumugeza ku bwepisikopi.
Icya kabiri ni ibindi byemezo
bikakaye FPR yafashe Kiliziya Gatuulika ikaba ikiragi. Ni byinshi cyane ariko nabibutsamo
bimwe: Inteko ishinga amategeko y'inkotanyi yavanye ikiruhuko cyo kubyara ku
mezi 6 igishyira ku kwezi n'igice nakwo kwishyurwa. Hano Kiliziya yagombaga
kugira icyo ivuga kuko abo bana bavuka batanga amaturo akangari mu guhabwa
BATISIMU. Kuri iyi ngingo, Kiliziya yabaye ikiragi none ababyeyi barimo
kuyacekwa.
Politiki y'igihingwa kimwe ya FPR yajujubije abana b'u Rwanda ikomeje
kubica umugenda Smaragde yibereye i Kabgayi nk'aho nta cyabaye kandi igishanga
cya RUGERAMIGOZI kiri munsi y'urugo ku buryo akeneye guhinyuza ibyo SHIKAMA
twandika yamanuka buhoro n'amaguru muri za nkweto ze za SANDALES N'AMASOGISI BY'UMUKARA
akibonera akaga n'ishyano abanyarwanda bagushije.
Kiliziya Gatulika
itararengeye abaturage ku byoroheje, ntizabatabara mu bikakaye cyane
Iteka mporana agahinda kubona Paul KAGAME ibintu byose abiyobora uko
abyumva. Ubu ahantu hose mu Rwanda harimo itegeko ryo kwimika Paul KAGAME muri
2017 agategeka u Rwanda ubuziraherezo. Mu 2003 itora ry'Itegeko-Nshinga rihumuje,
icyo gihe Tito RUTAREMARA wagize uruhare rukomeye mu mushinga waryo yabwiye abanyanakuru
i Kigali ko yishimiye ko abanyarwanda bitoreye itegeko nshinga rizamara imyaka
400 nta muntu wongeye kuritobatoba(...)
Nyamara ibyo Tito yavugaga icyo gihe ubanza uwamushyira ku karubanda
atabisubiramo kuko niba mu nzego z'ibanze, mu gisirikari, mu baminisitiri, mu
bashoferi, mu bacuruzi, mu madini,... bose bavuga ko Kagame agomba kurutegeka
bitarangira, murumva ko Tito niba ataratujijishaga yirebeye mu mazi.
Nyamara rero, n'ubwo nzi neza ko Kagame atazategeka manda ya
gatatu(3) uko bizagenda kose kuko Magayane yavuze ko azategeka imyero 2 gusa(manda
ebyiri zitarengaho n'isaha n'imwe), hakwiye no kubaho abatuma ibyo bishoboka.
Kiliziya Gatulika y'u Rwanda ikwiye gukangurira inkomamashyi za Kagame ko kubahiriza
itegeko nshinga bifite umumaro utambutse kure kwiyongeza.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355