Kapiteni David Kabuye |
Mu Rwanda dufite
abami batatu(3) bazwi na buri wese
Mu miterere na kamere by'abanyarwanda twumva umwami ari umuntu w'igitangaza
ndetse w'ikirenga kandi nibyo koko. Nanjye nemera kandi nkemeza ko umwami nyamwami
ari ikirenga. Ariko ikibazo mfite ni ibisobanuro biherekeza iryo jambo umwami
kuko kuvuga umwami gusa bidahagije.
Mvuze ko mu Rwanda dufite abami batatu kugira ngo nkure mu rujijo
abasomyi ba SHIKAMA bityo leta ya Kigali ibone nayo uko isobanura uwo muri aba
bami 3 ishinja Kapiteni David KABUYE gukorana nawe.
UMWAMI NIMERO 1: Mu Rwanda dufite
umwami KIGELI V NDAHINDURWA. Mu mvugo inoze twagombye kumwita UMWAMI W'U RWANDA;
KIGELI V NDAHINDURWA. Uyu yibera mu buhungiro kandi ni umunyamahoro ntajya
ateza intugunda mu Rwanda ngo aryanishe abana barwo ahubwo uko umwaka utashye mbona
atanga indamukanyo ya kibyeyi ku banyarwanda twese n'aho turi hose ku isi.
UMWAMI NIMERO 2: Ku banyarwanda
bemera ibirebana n'iyobokamana ryazanywe n'abanyaburayi badukanye uwitwa YEZU /
YESU bakadutegeka kumusimbuza ku gahato RYANGOMBE RYA BABINGA MWENE NYUNDO, YEZU
bamwita umwami. Impamvu mvuze ko badutegetse kumwemera ku gahato ni uko iyo
tugiye kubatirisha umwana, mu Misa ya Batisimu Padiri aratubaza ati:
«(...)Muhakanye kutazakorera kuri uyu mwana wanyu imihango ya gipagani
nko KUBANDWA, GUTEREKERA, KURAGUZA N'IBINDI BIBUSANIJE N'UKWEMERA GATULIKA?»,
Ikoraniro ryose rigasubiza riti TURABIHAKANYE kandi tukabihakana tuzamuye
ibiganza by'iburyo n'ubwo bamwe bagera mu ngo zabo bakavanga!
UMWAMI WA GATATU
W'ICYADUKA MU RWANDA: Ubusanzwe njyewe nari nzi aba BAMI babiri maze gusobanura
hejuru aha. Ku mugoroba wo kuwa Gatanu, italiki 20 Werurwe 2015 mu rugendo
rwerekezaga abahanzi 10 bari muri PGGSS i Rusizi, bakihagera NZARAMBA SENDERI
Eric yahise atangaza ko ARI UMWAMI W'UDUSHYA MU RWANDA. Ku batabyumva neza
yashakaga kuvuga ko ari UMWAMI W'IBINTU BY'INZADUKA MU RWANDA.
Nkimara gusoma ibyo SENDERI NZARAMBA Eric yitangarije nahise numirwa
kuko izina yihaye ridahuye na busa n'imyitwarire afite kuko urebye neza ubona
ameze nk'utagenzura imikorere n'imivugire bye. Umunsi umwe nyuma yo gutora
NYAMPINGA uheruka, SENDERI yahise atangaza ko asa n'uwo nyampinga kandi badasa
nta n'icyo bapfana kuko Senderi avuka i Nyarubuye(KIBUNGO) naho nyampinga
agakomoka i Gitarama nk'uko byemezwa n'umuntu mukuru kandi wiyubashye uzi neza
ababyeyi be!
Ubwo rero bavandimwe banyarwanda, murabona ko abami babaye 3 kandi
ntibizabatangaze inkundarubyino zihamagaye Senderi umwami kuri sitadi Amahoro i
Remera n'ubwo nzi neza ko atari umwami mu by'ukuri. Ikibazo cyanjye ni cya
kindi kigaruka: Iyo Kigali ishinja Capt. Kabuye gukorana n'umwami ariko ntivuge
uwo mwami uwo ariwe, ubwo interuro yabo ntiba ari igicagate? Kuki batavuga uwo
mwami uwo ariwe?
Leta ya Juvenal
HABYARIMANA yarushaga iya Paul KAGAME gusobanura gukorana n'umwami icyo bivuze
n'uwo mwami uwo ariwe
Ku italiki 01 Ukwakira 1990 umunsi FPR itera u Rwanda iturutse muri
Uganda, abantu barasaze barasizora ngo ni KIGELI V NDAHINDURWA wateye. Ibi
ariko simbitindaho kuko iyo aza kuba ariwe wateye ataba akiri mu buhungiro.
Leta ya Habyarimana yahise yitirira abatutsi bamwe bari ibikomerezwa ku
ngoma ye ya MRND gukorana n'umwami w'u Rwanda KIGELI V NDAHINDURWA. Icyo nari
ngamije hano ni ukwerekana ko nibura Leta ya Habyarimana, n'ubwo ntazi niba
koko barakoranaga nawe, ariko nibura yo yaratoboraga ikavuga ikarangiza interuro.
Mu mvugo bahinduye
igikangisho, leta ya FPR na Paul KAGAME ubanza itinya umwami nk'uko umuriro
utinya amazi
Kuva Kagame yafata ubutegetsi ku italiki 19 Nyakanga 1994 kugeza kuri uyu
munota urimo gusoma iyi nyandiko, nta munsi w'ubusa batashinje abantu
batandukanye gukorana n'umwami ariko ntibavuge uwo mwami uwo ariwe. Bikaba ari
ikibazo gikwiye kurangira kikava mu nzira kuko benshi babirenganiyemo abandi
bakaba bakomeje kubirenganiramo kandi batazi n'iyo byerekera.
Iyi mvugo nkaba mbona nayigereranya n'igikangisho cy'iterabwoba
gikoreshwa na Leta ya Kagame na FPR bagamije kwigizayo abo bumva badashaka cyangwa
abo batavuga rumwe. Iyo mvugo ngo KANAKA AKORANA N'UMWAMI nayo ntisobanutse
kuko nk'uko nabivuze, umwami nyabami aba ari IKIRENGA kuvuga ko kanaka na
nyirakanaka bakorana nawe ntabwo bifututse ahubwo nibura bavuga bati KANAKA NA
NYIRAKANAKA(..
.) BAKORERA UMWAMI WITWA GUTYA(amazina ye) naho ubundi ndabona uko
imvugo ikoreshwa n'urukiko ishinja Kapiteni KABUYE David imushyira mu rungabangabo
kuko batamusobanurira uwo mwami bamushinja gukorana nawe uwo ariwe!
UDAHEMUKA Eric
shikanaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355