Ntibigukange, mu myaka mike aha niho za Minisiteri zose za Republika ya 4 zizaba zikorera! |
Mu mwaka w'2010, FPR yabonye ko abaturage bakomeje kuyicyemanga no
kwinubira uburyo yigwizaho umutungo niko kwadukana inkubiri yo kubarura
imitungo abategetsi bafite ngo mu rwego rwo kurwanya RUSWA no KWIGWIZAHO
UMUTUNGO.
Icyo gihe abanyamakuru twabajije(nari nkiba mu Rwanda) Tito RUTAREMARA
kutubwira nyir'inzu KIGALI CITY TOWER maze araduseka cyane ati:«muzamwibarize njye
ntacyo nabivugaho.» Akaba yaradusubije atya mu gihe yari umuvunyi mukuru wa rubanda
ngo ufite ububasha mu gihugu hose!
Abasirikari ba RDF
barwanye muri ZAIRE(RDC) nibo bemeza ko KIGALI CITY TOWER ari iya Kagame na
Kabarebe
Muri benshi twaganiriye barwanye muri RDC baba abari mu Rwanda n'abahunze,
babwiye SHIKAMA ko iriya nzu abaturage babona bagatangara ari umuvumo wakomotse
nu maraso y'inzirakarengane z'abanyekongo n'abahutu b'abanyarwanda FPR yatikije.
Ubuhamya bw'abo basirikari bwerekana ko mu gutera Kongo, Kagame
yagiranye amasezerano na ba MPATSIBIHUGU ko azajya yica impunzi na ba kavukire baherereye
mu duce twiganjemo amabuye y'agaciro akahacukura ZAHABU na DIYAMA akabigurisha
nabo. Ni muri urwo rwego byemejwe ko abasirikari barwanaga aribo bacukuraga ayo
mabuye y'amaraso kandi bava mu kirombe buri musirikari akabanza gusakwa kugera
n'aho akuramo n'imyenda y'imbere akambara ubusa ngo atagira Zahabu cyangwa
Diyama bya Kabarebe na Kagame yiba bityo ngo nawe azakire.
Amakuru SHIKAMA dufite yemeza ko muri uko gucukura, ba mpatsibihugu
basabye Kagame na Kabarebe ko bagomba kuza bagakurikirana iby'icukurwa rya
Diyama-Zahabu. Ibiryo byagaburirwaga abo bacanshuro b'abazungu byatekerwaga
muri hoteli i Kigali buri minsi bikagemurwa mu birombe aho bakoreraga bitwawe
muri kajugujugu za gisirikari z'u Rwanda zahagirukiraga ku kibuga cy'indege i
Kanombe kandi abo bazungu babiryaga abasirikari b'u Rwanda babacukurira amabuye
biyicira isazi mu maso bitsamura amenyo akagwa.
KIGALI CITY TOWER:
Inzu yakomotse ku muvumo w'amaraso y'inzirakarengane zatsembwe na Kagame na
Kabarebe
Vuba aha mperuka kubagezaho inkuru yarimo ubutumwa nakiriye kuri FACEBOOK
aho umusirikari w'umututsi w'umunyarwanda yashimaga ibyo nandika ariko akongeraho
ko ahora yicuza ko bagiye muri Kongo kurwana ntacyo barwanira.
Muri iyo ntambara idafitiwe impamvu niho harimburiwe inzirakarengane zirenga
miliyoni 7 (abakongo n'abanyarwanda) kuko icyari kigamijwe ari ukwigwizaho
ubutunzi bwa Kongo. Igikorwa cyakomotse muri ibyo byaha ni iyo nzu ikabakaba mu
bicu mu Bwanacyambwe(Kigali). Iki ubwacyo kikaba ari igisebo gikabije.
Iyi nzu yakomotse
ku cyaha igiye kujya ihimbarizwamo imana
Kuwa gatanu, taliki 13 Werurwe 2015 nibwo igitaramo cya mbere cyiswe
icyo guhimbaza imana cyabereye muri iyi nzu. Ibi bikaba bitumvikana ngarutse kuri
ya mbwa yasomeje amata amaganga igasanga bitajya imbizi. Abashinzwe iyo nzu bavuga
ko mu baje gutaramiramo harimo na BOSEBABIREBA(UWIRINGIYIMANA Theogene) bikaba
biteye agahinda kubona umuntu nka Theo dukunda cyane uzi neza ijambo ry'Imana ahangara
kwinjira mu nzu ivumye.
Niyo mpamvu mwabonye nandika ko muri iyi nzu bagiye kujya bayihimbarizamo
imana nkoreaheje inyuguti nto sinkoreshe inyuguti nkuru ngo nandike
Imana(IMANA). Impamvu nanditse ntya ni uko Imana rurema itakwemera guhimbarizwa
mazu yakomotse mu maraso. Nkaba mbona kwinjira muri iriya nzu ari ukujya
guhimbaza no gupfukamira ibigirwamana bya James Kabarebe na Kagame Pawulo.
Mu iyoboka-bigirwamana
rya FPR harimo no kunyunyuza agafaranga ababyitabira
Iyi ntama y'umweru niyo mana FPR yakuye Uganda umunsi itera Iyi niyo mana basengaga kugeza mu Rugwiro |
Mu mvugo bakoresha baravuga ko ari «AKABYINIRO KO GUHIMBAZA iMANA» Ibi
nabyo bikaba birimo kwica ururimi rw'IKINYARWANDA kuko akabyiniro mu gisobanuro
gishyitse bikomoka ku nshinga KUBYINA. Mu tubyiniro rero ibikorerwamo turabizi:
Ni ubusambanyi n'ibindi bishimisha umubiri. Kuvuga ko akabyiniro ari ako
gutaramira Imana ntabwo aribyo hakenewe kunoza ururimi.
UWINGABIRE KALINDA Geraldine, bene inzu Kagame na Kabarebe bahaye inshingano
zo gutunganya ibyo bitaramo, avuga ko kuba ibitaramo byo guhimbaza Imana bitabereye
mu rusengero nk’uko bimenyerewe, ngo ari uko abakeneye ubutumwa bwiza atari abakijijwe,
ahubwo ari abafite inyota yo kubona agakiza. Uyu se ni nde wamubwiye ko abajya mu
nsengero bose baba barabonye agakiza???
Hano ariko umuntu akaba yakwibaza niba abafite inyota yo kubona agakiza
ari ngombwa kubasaba ibya Mirenge ku Ntenyo kuko ngo kwinjiramo ari amafaranga
ibihumbi makumyabiri kuri buri muntu agahabwa n'ibiryo. Ibi muri SHIKAMA
tukabibonamo ubucuruzi kurusha kuba iyobokamana. Dusabire abo bireba kumenya
IMANA y'ukuri n'uburyo isengwa!
Ubwo bazajya bongeza
ibiryo abaje kuhasengera ntibabuze abo bashaka kuhakindurira babaha amarozi
Ikindi twanibaza ni ukumenya niba mu nsengero, mu madini no mu biliziya
imyanya yo kwicaramo yarabashiranye ku buryo abanya-Kigali bajya gusengera kwa
KIGALI CITY TOWER? Kuba bariyemeje kujya bagaburira
abaje kuhasengera mu kabyiniro kazajya gatangira saa moya z'umugoroba kakageza mu
gitondo abantu bamazwe n'ibitotsi n'umunaniro, nyamuneka abakomeye mutuye muri
Kigali mwitonde buriya hari abo bashaka guha amarozi byanze bikunze nk'uko
bakunze kwifashisha ibitaramo n'amahoteli kimwe na za resitora bagakindura abo bashaka
kwirenza mu buryo utacyeka. Agapfa kaburiwe ni impongo!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355