Pages

KWAMAMAZA

ITANGAZAMAKURU N'UMUCO: Mbega Rwanda naguhoza nte?:«Bamwe barakonwa ngo batazongera kubyara mu gihe abo kwa SENTORE na MASAMBA barimo kuzuza ibinyendaro muri Kigali bikandikwa mu kinyamakuru IGIHE. SHIKAMA turasaba MIGEPROF na MINISPOC kwihanangiriza IGIHE kigacika kuri iyi mikorere kuko atari itangazamakuru rikozwe kinyamwuga»/ UDAHEMUKA Eric












Ibibazo biri mu butegetsi no gushyira ibintu mu buryo mu Rwanda ni byinshi cyane ku buryo umunyamakuru atabyandikaho byose ngo abirangize. Ni ugusaba nyir'imyaka akongera abakozi kuko akazi ko gukora ari kenshi cyane.

Umuco warazahaye, itangazamakuru ridakorwa kinyamwuga, umutegetsi uvuze ukuri aricwa, agafungwa cyangwa akeguzwa, abo mu nzego z'ibanze barirukanwa ubutitsa, abantu mu Rwanda ntibakunda Paul KAGAME ahubwo baramutinya, kubaka ubutegetsi butonesha bamwe bukabaha uburenganzira bwo gukora n'ibidakorwa ndetse bakanahabwa n'urubuga rwo kubitangaza, kwishongora no gukina ku mubyimba abatemerewe na mba!


Amategeko mbonezamubano avuga iki?

Paul KAGAME yishyiriyeho ubutegetsi bumaze gutera icyo n'icyi kandi abaturage bose barabibona ariko ntawavuga kuko uwakopfora bamutema ijosi. Ntiwasanga umuntu muturanye yishwe kandi abamwishe batazwi ngo ujye gutangaza ibitagenda usaba ko byahinduka.

Amategeko mbonezamubano mu Rwanda avuga ko ishyingiranwa ryemewe ari irikozwe hagati y'umugore umwe n'umugabo umwe. Ni ukuvuga ko gushaka abagore barenze umwe uri umugabo bitemewe mu Rwanda(polygamy), ni ukuvuga kandi ko bitemewe gushaka abagabo barenze umwe uri umugore(polygyny).

Ndetse ni no kuvuga ko bitemewe kubyara mu gasozi ibyo twita ibinyendaro aho umwana akunze kubana na nyina ariko se atazwi na benshi kandi atazwi byemewe n'amategeko(ariko nyina aba azi neza uwo bamubyaranye). N'ubwo hari aho bikiba mu Rwanda, abaturage bagomba kumenya ko bitemewe kandi nta gitangazamakuru cyemerewe kubyamamaza kuko byabeshya rubanda ko byemewe.

Igihe.com kiramamaza ko abo kwa SENTORE na MASAMBA ngo basura inshuro 5 mu cyumweru ikinyendaro babyaranye n'uwitwa NYAMPINGA Innocente.

Uwitwa SENTORE Jules, umwuzukuru wa muzehe SENTORE ubu ucuranga aribeshya cyane mu ishema ryuzuyemo ubuswa akavuga ko ikinyendaro yabyaye mu gasozi agisura inshuro 5 mu cyumweru.

Ikibazo cya mbere kikaba ko bidakwiye na busa kuko ubusanzwe umucuranzi, umuririmbyi, umuhanzi bagomba kurangwa n'imico n'imigenzo mbonezabupfura binoze kugira ngo inyigisho atanga mu ndirimbo zubake umuryango nyarwanda. Nkaba nibaza impamvu y'iyo nkuru niba mu by'ukuri harimo ubutumwa bwateza imbere umuryango nyarwanda?

Niba igihe.com cyamamaza uburaya, MIGEPROF na MINISPOC bakwiye kugisaba kwikubita agashyi

Mu rwego rwo gukomeza kugerageza gusigasira umuco wacu n'ubwo nzi neza ko ugeze aharenga, ariko si ngombwa kwemerera abakomeza kuwushyiramo ibirohwa izuba riva. Ibikorwa nk'ibi ni ukwamamaza uburaya(kwitwara nk'indaya) no gusuzugura umuco.

Abanditse iyi nkuru ndabona irimo ubunyamwuga bukabije kuba bucye kuko mu kuyisoza batigeze berekana ko hari ingaruka mbi zikomoka ku kubyara ibinyendaro cyangwa ngo nibura berekane ko n'ubwo umwana wavutse aba agomba kwitabwaho ariko ibyo SENTORE Jules yakoze bibusanye n'umuco nyarwanda kandi bitubahirije amategeko.

Turasaba Madamu GASINZIGWA Auda uyobora minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango-MIGEPROF afataniije na Madamu UWACU Julienne uherutse gusimbura HABINEZA Joseph muri minisiteri y'umuco na siporo ko babwira abo mu bikomerezwa byo kwa Muzehe SENTORE ko bidakwiye kujya kwivuga ibigwi mu itangazamakuru mu makosa.

Mu kinyamakuru IGIHE naho umuntu yakwibaza icyo bari bagamije bandika inkuru bahaye umutwe ugira uti:«Jules Sentore asura umwana we inshuro eshanu mu cyumweru»

Niba leta y'u Rwanda ikangurira abantu kuboneza urubyaro, ikabwira ab'igitsina gabo bo mu bwoko bw'abahutu kujya kwifungisha burundu, igakangurira abagore gukoresha uburyo bwose bwabafasha kubyara abo bashoboye kurera, kandi tukaba tuzi ko igihe.com ari ikinyamakuru cyegamiye kuri Leta ya FPR , hanyuma iki kinyamakuru kikandika inkuru nk'iyi(...) birerekana ko hari byinshi bigomba gukosorwa.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355