Pages

KWAMAMAZA

Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya MASHAMI, taliki 29 Werurwe 2015: Isomo rya mbere. Izayi: 50,4-7 Isomo rya kabiri: Abanyafilipi: 2, 6-11. Ivanjili: Mariko: 14,1-15, 47 cyangwa Mariko: 15, 1-39: «UMUNSI MUKURU WA MASHAMI: IKIMENYETSO CYO GUCA BUGUFI NGO IZUKA RYA YEZU RIDUHINDUKIRE UMUKIRO»/ Padiri Tabaro



Ku cyumweru gitaha tuzasoza IGISIBO ku munsi mukuru wa Pasika umunsi mukuru ngarukamwaka wibutsa IZUKA RYA YEZU. Mu kwitegura guhimbaza Pasika mu minsi 7 isigaye, turazirikana ku mukindo batema ku giti washibutseho maze bakawitwaza mu Misa yo kuri MASHAMI abandi 
babishoboye iryo shami bakarihesha umugisha, abo bishobokeye bakamanika iryo shami mu nzu, aho bishoboka kuri paruwasi bakayatwika akavamo ivu rizasigwa abakirisitu mu gisibo kizakurikiraho, ndetse mu gihe cy'inyigisho za Yezu aho yanyuze kuri MASHAMI bari bashashe amashami y'imikindo n'imizeti maze bamwicaza ku ndogobe atambuka hejuru y'ayo mashami nk'ikimenyetso cy'uko baciye bugufi mu mitima yabo yiteguye kwakira umwami. Muri make ngiyo inkomoko ya MASHAMI.

Mu isomo rya mbere, umugaragu w'Uhoraho yahawe ururimi ngo avuge igikwiye. Mu isomo rya kabiri turasobanukirwa uko Yezu yihinduye umugaragu wa bose kugira ngo ahabwe ikuzo yirengagije imimerere nk'iy'Imana, yishushanya n'abantu arumvira bigera aho yemera gupfa.

Ivanjili isobanura MASHAMI turayisanga mu nkuru nziza uko yanditswe na Mariko. Muri iyi Vanjili turabwirwa ku buryo burambuye inzira ndende Yezu yanyuzemo ngo acungure muntu. Kuva Yezu atwarwa imbere ya Pilato, Yezu atamirizwa ikizingo cy'amahwa, baradutekerereza uko yabambwe, urupfu rwe,...kugera aho umutegeka w'abasirikari wabonaga ibyo byose yemeje ko koko Yezu ari umwana w'Imana.

ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA:

Kuwa mbere, taliki 30 Werurwe 2015 ni Pasteur. Kuwa kabiri ni Amos. Kuwa gatatu ni Hugo. Kuwa kane ni Sandrine. Kuwa gatanu ni Ricaldo. Kuwa gatandatu ni Isdor naho ku cyumweru gitaha taliki 05 Mata 2015 ni UMUNSI MUKURU WA PASIKA na Mutagatifu Ancilla.

Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355