Pages

KWAMAMAZA

Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya gatanu cy'igisibo, taliki 22 Werurwe 2015: Isomo rya mbere. Yeremiya: 31,31-34 Isomo rya kabiri: Abahebureyi : 5, 7-9. Ivanjili: Yohani: 12,20-33: «IGIHE CYO GUCIRA ISI URUBANZA NI IKI UMUTWARE WAYO AGASUKWA HANZE»/ Padiri Tabaro




Ku cyumweru gitaha tuzasasa amashami mu nzira mu rwego rwo kwitegura kwakiza izuka ry'umucunguzi wacu. Mu kwitegura kuhagera, amasomo liturujiya yaduteguriye kuri icyi cyumweru arabidufashamo.


Mu isomo rya mbere, turasabwa kwitegura kwakira isezerano uhoraho agiye kugirana natwe abinyujije mu muryango wa Israheli. Iri sezerano rikazaba rihebuje yose kuba ingenzi kuko risumba kure iryo yagiranye n'abakurambere bacu bakarirengaho bagacumura.


Mu isomo rya kabiri, tuributswa ko Yezu akiri hano ku isi yasenganaga umubabaro mu miborogo abitura uwashoboraga kumukiza urupfu bityo arumvirwa kuko yagororokeye Imana.


Ivanjili Ntagatifu, tuributswa uruzinduko rw'abagereki bashyize nzira bagiye kureba Yezu. Aba bagereki binginze Filipo maze uyu nawe ajya kubibwira Andereya maze Andereya na Filipo bajya kubwira Yezu ko ashakwa. Yezu wabonaga ibyihishe mu mitima niko kubabwira ko barimo kumukuza ariko nyamara ko igihe cyo gutera imbuto kigeze.


Ati: Kugira ngo imbuto yere ni ngombwa kuyitera mu gitaka igahuguta kugira ngo izere nyinshi. Kandi igihe cyo gucira isi urubanza kirageze kuko umutware wayo agiye gusukwa hanze. Ibi byose akaba yarabivuze agenura urupfu yiteguraga gupfa akazazuka ku munsi wa gatatu ariwo twita Pasika mu mvugo y'ab'iki gihe cyacu!


ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA:


Kuwa mbere, taliki 23 Werurwe 2015 ni Turibiyo. Kuwa kabiri ni Simeon. Kuwa gatatu ni Bikira Mariya abwirwa na Makayika. Kuwa kane ni Ludijeri. Kuwa gatanu ni Isaac. Kuwa gatandatu ni Hilaire naho ku cyumweru gitaha taliki 29 Werurwe 2015 ni ICYUMWERU CYA MASHAMI na Mutagatifu Adolphe.


Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355