Pages

KWAMAMAZA

UBUHAMYA BW'INDAYA I KIGALI: "Ubuzima bw'i Kigali bwambereye bubi cyane ku buryo niyemeje kuba indaya ikorera 400 Rwf umugabo dusambanye yanyishyura inoti ya 500 Rwf nkamugarurira ijana” Indaya MUKASHEMA/UDAHEMUKA Eric


Bakunzi kandi basomyi ba SHIKAMA, mu mutwe w'iyi nyandiko nkoreshejemo ijambo indaya ntagamije gusuzugura cyangwa gupfobya uyu witwa MUKASHEMA ahubwo ngira ngo ikibazo cyumvikane uko bikwiye kuri mwe basomyi b'iyi nkuru. Mu mujyi wa Kigali ubu bivugwa ko habarurirwa indaya zirenga ibihumbi cumi na bitanu. Iyi mibare y'agateganyo itangwa na MIGEPROF ariyo minisiteri ishinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango.

Burya ngo nta mujyi utagira indaya, mayibobo n'abasazi

Indaya, mayibobo n'abasazi ntabwo ari umwihariko wa Kigali. Imijyi yose yo ku isi ibaho ibamo ibi byiciro by'abantu, yewe no kwa Papa i Vaticani usanga bari ku marembo y'urubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero basaba igiceri abavuye cyangwa abajyayo mu Misa.

Impamvu habaho Mayibobo, Abasazi n'indaya mu mijyi ni nyinshi kandi zose inkomoko yazo ni imbere mu muryango w'abantu. Mu bitera mayibobo ikiza ku isonga ni uburere budahwitse mu miryango bavukiyemo cyangwa barerewemo. Mu bitera abasazi nabyo ni uko. Indaya zo zikomoka akenshi ku bucyene bw'akarande mu miryango bwiyongeraho n'uburere budahwitse n'ababyeyi ba terera iyo.

Ubu buhamya bwa MUKASHEMA wahindutse indaya ikorera 400 Rwf i Kigali buteye agahinda

Mu mijyi ikomeye nka Kampala, Pretoria, Washington, Paris, Nairobi,... Mu bagashize bariyo habamo n'indaya zo mu rwego rwo hejuru. Nyamara umuhanzi w'umunyarwanda yaririmbye ko INDAYA ISHAJE IBURA IJAMBO KUKO IZ'IBITONORE ZIHORA ZIVUKA MAZE IZIKUZE ZIKABURA ABAKIRIYE.

Mu bushakashatsi bwakozwe n'umuryango INTRAHEALTH TWUBAKANE wayoborwaga na Dr. Emile SEMPABWA mu Rwanda ariko ubu akaba asigaye ayobora URUNANA HEALTH UNLIMITED basanze ko no mu ndaya habamo ibyiciro nko mu zindi nzego z'ubuzima bw'abantu.

N'ubwo bimeze bitya kandi mu myumvire ya rubanda tukaba twarishyizemo ko indaya, mayibobo bitacika mu mijyi, turibeshya ndetse dukomeje gutekereza dutyo twaba turwaye indwara yo kubangamira iterambere risangiwe kuko nemeza ko bishoboka.

Gusambana ugahabwa 400 Rwf, ugatwita, ugakuramo SIDA,... umushinga utunguka na gato!

Nk'uko nari mbivuze hejuru, abakobwa biyemeje kuba indaya hari abo bikiza bagahabwa amazu, amamodoka, amapikipiki, ariko byose biba biherekejwe n'umuvumo uteye kwibaza. Kuri njyewe, yaba indaya isambanira muri hoteli, yaba isambanira muri LOJE(Lodge), yaba isambanira mu muringoti kimwe n'ikorera ayo mahano muri ruhurura bose ni kimwe kuko amaherezo yabo ari mabi.

Umukobwa wiyemeje, wahisemo kuba indaya, abantu biyumvisha ko asambana n'abagabo barenze umwe. Ibi bituma atamenya se w'umwana mu gihe atewe inda. Iyo yanduriyemo SIDA ntashobora kumenya uwayimwanduje ngo nibura ubutaha azamwirinde. Ubuzima bw'umwana abyaye buba bubi kurusha ubwa nyina. Mu yandi magambo kuba indaya ukabibyariramo nta kibazo na kimwe bicyemura mu mibereho ya buri munsi y'ukora uwo murimo.

Ikibazo kindi kigaragaramo ni amafaranga macye cyane avamo ku buryo ukora uwo murimo atakuramo n'iby'ibanze umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi. Ibibazo birushaho gukomera iyo hajemo no kwandura icyorezo cya SIDA kuko wa mwana udafite se uzwi mu gihe kitari kirekire ashobora kubura na nyina ahitanywe n'ibyuririzi bikomoka kuri SIDA kubera imibereho mibi ku buryo kubona amafunguro meza bidashoboka.

Ubuhamya bw'indaya Mukashema ikorera 400 Rwf i Kigaki bukwiye gusigira isomo umuryango nyarwanda

Hari ubwo ibintu bivugwa ukumva nta ngaruka zitaziguye bigufiteho nyamara umuryango nyarwanda urugarijwe bikomeye. Uyu Mukashema mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu cyumweru gishize i Kigali yavuze ko yagiye i Kigali bwa mbere ajyanywe n'umukobwa bakomoka ku gasozi kamwe agiye kumurangira akazi k'ubuyaya.

Nyuma Mukashema yaje gushukwa n'abandi bayaya bamubwiraga ko bahembwa ubusa mu bipangu by'abagashize ariko ko bagiye mu buraya bajya bakorera menshi agenda atyo. Ingorane yahuriyemo nazo twazisesenguye hejuru aho nawe ubu arimo kwicuza kugera n'aho yavuze ko bakubitwa n'abagabo ubundi akemeza ko iyo baje kumusambanaho abaca MAGANA ANE umukiriye uzanye amafaranga 500 y'u Rwanda akamusubiza (akamugarurira) ijana.

Mu mujyi wa Kigali amafaranga 400 ku munsi ntabwo yagutunga. Uyu muvandimwe Mukashema mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko ngo mu bakobwa bakorana uwo murimo ugayitse harimo n'abamenyereye bashobora gusambana n'abagabo 5 mu munsi umwe ariko we avuga ko n'umugabo umwe ajya kurangiza akagongo kenda gutandukana (kubabara cyane no kuvunika).

Nyakubahwa Madamu Minisitiri Oda GASINZIGWA uyobora MIGEPROF agomba gushakira iki kibazo umuti byanze bikunze mu maguru mashya.

Mu bantu musoma iyi nkuru hari abavuga muti none se niba Mukashema atabishoboye yatashye agasubira mu cyaro! Ikibazo ni uko abo bigendekera gutya bashobora kuba ari benshi muri Kigali no mu yindi mijyi y'u Rwanda. Uwatekereza atya yaba yibeshya kuko politiki atari ko ikorwa, hagomba no kwibazwa ku mpamvu zitera uburaya n'ubumayibobo mu muryango nyarwanda.

Ku bahungu bakunze kwitwa mayibobo ho ubona leta yaragerageje gucyemura ikibazo yubaka ikigo i Wawa ariko HRW ivuga ko ibikorerwamo bibangamiye uburenganzira bwa muntu. Ku bana b'abakobwa MIGEPROF iheruka kuvuga ko igiye kubaka ikigo ngorora-muco ku ndaya z'abakobwa.

Ibi nabyo ariko ntibihagije kuko icyo kigo gishobora kuzubakwa ahubwo MIGEPROF igasanga ziriyongereye aho kugabanuka. Muri SHIKAMA turasaba MIGEPROF ko niba byashoboka bakora ubushakashatsi bakamenya abana b'abakobwa batiga bataye ishuri, ababyariye ibinyendaro iwabo n'umubare wa nyawo w'indaya ziri mu mijyi kugira ngo hakorwe igenamigambi rihamye ry'igihe kirekire kuko ingaruka zikomokamo zigera ku muryango nyarwanda wose. Abo bana bavuka kuri izo ndaya nibo bavamo abanywa-rumogi, nibo bavamo abajura ruharwa ni nabo bavamo izindi ndaya nshya zikomeza umwuga ba nyina bazihayeho umurage mutindi!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355