Pages

KWAMAMAZA

Revolisiyo yiswe "IKARAMU" umuti w'ibibazo byugarije abanyeshuri ba kaminuza y'u Rwanda: abakobwa barara hanze kubera imperi, abahungu barara mu mashyamba kubera kubura buruse ngo bishyure amazu bakodesha, n'abatagira imisarane bitumamo/ Nkusi Yozefu

Muri Burkina Faso: buri wese yafashe igikoresho cye(Ikaramu ye) mu kwirukana Umunyagitugu Compaore.
Abanyarwanda nabo nibategure ibikoresho byabo birukane umunyagitugu n'umwicanyi ruharwa Pawulo Kagame

Kugirango dusobanukirwe n'ibibazo byugarije abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda, reka duhere kuri iyi migani ibiri ya kinyarwanda: 1. akumiro ni umusuzi wa nyiri urugo naho amavunja arahandurwa bakongera bakungamo ngo 2. nta mukungu ubyina nabi aba ahinduye umudiho! Muri iyi migani yombi, turasangamo igitugu! Bikaba bigaragara ko abanyarwanda kuva kera babaye ba " Kajekaremerwa!". Tugarutse kuri uyu mugani wa mbere, ni igisebo mu muryango nyarwanda kurwara amavunja kuko ari ikimenyetso cy'umwanda no kutiyubaha, bityo ababonye urwaye amavunja bose barumirwa bakifata ku munwa. Ariko hari igihe bashobora gukwena uyu munyamwanda cyangwa bakamutwama. Nyamara gusura nabyo nubwo bifatwa nk'umwanda mu banyarwanda bakamagana ubikoreye mu ruhame, biba bibi iyo bikozwe na nyiri urugo kuko wumirwa agaceceka ejo n'ejobundi akikomereza, nyamara uyu munyamavunja we ashobora guhandurwa agakira akaba umuntu.

Naho uriya mugani wa kabiri umukungu aba ari umuntu uvuga rikijyana mu muryango nyarwanda, ku buryo bamwe bahinduka abatesi nk'ibitambambuga! Uyu  mukungu ashobora kwinjira aho babyina ikinimba kubera we ko atabizi, agahita ahenagurika inda akayitera imbere , ikibuno inyuma, nyamara abantu bakabishima cyane bati yahinduye umudiho! Iyi migani uyisanishije n'ibibera mu Rwanda ubu urasanga abavuze ko umugani ugana akariho bari bazi kwitegereza: Kagame Pawulo aratukana nk'umushumba ukoronga ibyegera bye bikumirwa bikifata ku munwa. Yavuga ko Abahutu batakiba mu Rwanda, bati nibyo koko iyi ni gahunda nshya ya leta; bwacya yahindura akavuga ko Abahutu bavutse n'abataravuka bazajya basaba imbabazi Abatutsi, bati nibyo koko Kagame azi gushishoza, ubwo Abahutu bakaba bongeye babayeho kuko Kagame abishatse!

Urubyiruko rwiyirukaniye Umunyagitugu wa Burkina Faso Blaise COMPAORE
Kuki Urubyiruko rw'u Rwanda rutabikorera umwicanyi Kagame Pawulo?
Muri iyi gahunda y'iterabwoba riyobowe n'ikinyoma niho bazakubwiramo ko amahanga yaje kwigira ku Rwanda mu burezi tuzi ko arirwo rwa nyuma mu karere muri iki gisata, ko abagore bahawe agaciro kurusha ahandi kuko ari 64% mu nteko nyamara nicyo gihugu gifite abagore baharanira demukarasi benshi bafunze ku isi kikaba ari nacyo gifite abanyeshurikazi barara hanze kubera guhunga imperi cyonyine, bazakubwira ko ingoma z'abahutu zari zaraheje abatutsi mu mashuri nyamara uzasanga Agatsiko kifatira abana bako kakabohereza kwiga iyo za Amerika n'ubuhinde ku mafranga ya Leta, naho Abatutsi ba giseseka n'Abahutu bakoherezwa kwiga muri kaminuza y'u Rwanda aho usanga abahungu barara mu mashyamba kubera kubura ayo kwishyura amafranga y'icumbi, abakobwa ugasanga abagize amahirwe barara ku gatanda kamwe ari 2 cyangwa 3! Ayo mashuri nayo kandi iyo bayarangije nta kazi bahabwa kuko kibonera abana b'Agatsiko bize hahandi navuze hejuru.


Ibibazo byugarije abanyeshuri ba kaminuza nta kundi byarangira hatabayeho revolisiyo itamena amaraso:" IKARAMU"

Nta gihe gishize ibinyamakuru by'Agatsiko bitangaje ko abanyeshuri biga muri Kamunza y'u Rwanda ishami rya Butare barara mu mashyamba kubera ko buruse ( abakiyihabwa) yabo imaze amezi itabageraho. Aba banyeshuri ntibaba bakeneye aho kurara gusa kuko baba bakeneye no kurya nk'undi muntu wese. Kumva bamara amezi arenga 6 nta gafaranga babona, ni ubwicanyi bakorerwa na Leta nk'aboherezwa mu kiyaga cya Rweru. Nkimara gusoma inkuru y'aba banyeshuri nibajije ukuntu bamara aya mezi bakiriho, kuko nzi ukuntu ubuzima bwa Butare buhenda. Nyamara kwicecekera  kwabo, bizatuma ibibazo by'aba bana biba nk'iby'abarimu babo kuva muri 2010 batarabona amafranga yo kuyobora abanyeshuri mu bushakashatsi bwo kurangiza icyiciro cya 2 cya kaminuza kandi ariyo yonyine yabafashaga kubaho kuko bizwi ko umushahara wabo ari intica ntikize. Nyamara barituramiye kubera ko Shikama imaze iminsi ikora amatohoza ikaba yarasanze  ko FPR hari imishahara ya rwihishwa ihemba bamwe mu barimu yita ABAKADA BAYO!  Ubuhamya dukesha abarimu 2 bigishaga muri kaminuza 2 zitandukanye za leta mbere ya 2012, badutangarije ko bahembwaga 800,000FRW mu gihe umwarimu ufite impamyabumenyi y'ikirenga nkabo i Ruhande yafataga 300,000FRW gusa! Nta shiti ko no muri aba banyeshuri, FPR ifitemo abo iha inyoroshyo kugirango ya mvugo ngo umusonga wundi ntukubuza gusinzira ibe ingiro! 

barara bakumbagurika hanze
Ariko noneho umenya bigiye kuba akumiro nk'umusuzi wa nyiri urugo ubwo abana b'abakobwa basigaye barara hanze kubera umwannda! Iki kibazo cy'aba bana kije mu gihe Shikama yariho itegura inyandiko yamagana ikinyoma cya FPR kivuga ko igiye gutoza ibindi bihugu 10 byo mu karere gukwirakwiza imisarane mu bihugu byabo!!!Ndagirango tureke ya mvugo ngo nta mukungu ubyina nabi aba ahinduye umudiho maze nibarize Kagame Pawulo na FPR ye. Niko, utirahuriye arahurira undi? Uratoza abandi gukwirakwiza imisarane, mu Rwanda mwacukuye ingahe? Ndagirango uzanyarukire muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare mu ishami ry'Imbonezamubano na Politike(FAMSS) ryigamo abanyeshuri bagera ku 2000 n'abarimu bagera kuri 40 baryigishamo.  Uzasanga iri shami riruta ayandi muri kaminuza y'u Rwanda, ritagira umusarane n'umwe abanyeshuri bitumamo! Abarimu se bo bite? Nabo ni uko, kuko ubwiherero bwabo buri aho agashami k'imbonezamubano gakorera, buteye agahinda: ntaho uwituma yicara, nta kintu kimanura umwanda kihaba, iyo umaze kwituma ufata indobo y'amazi abakozi baba bahashyize, ukamanura umwanda, utayihasanga ukifata ku munwa ukajya kuri Hoteli FAUCON cyangwa IBIS!!! Iyi kaminuza yari ifite WC zakoraga muri Repubulika ya mbere n'iya 2 Kagame Pawulo avuga ko ntacyo zakoze!  Muri Repubulika ya 2 Ikinani kitananiye abanzi n'abagambanyi cyari cyaranubakishije WC z'abagenzi, ubu zose zarasibamye! Uzajye kureba aho akarere ka Huye gakorera hari WC y'akataraboneka kubwa Kinani, ubu yarasibamye iheruka gukoreshwa kubwa Kinani nk'imihanda yose ya Butare y'imigenderano!

barara bahagaze, mu gitondo biga bate?
Mu gihe abana b'Agatsiko bose boherezwa kwiga mu Burayi, Amerika, Canada n'Ubuhinde aho bigira ku mafrannga ba data babiriye icyuya , banarangiza ntibaze gutanga umuganda wo kubaka iguhugu, ahubwo ababyeyi babo bagahita babakirayo ubuhungiro rwihishwa, naho abana ba Ngofero bariho bicwa urw'agashinyaguro twavuze hejuru, nta yindi nzira aba bana banyuramo ngo baharanire uburenganzira bwabo bwo kubaho usibye Revolisiyo yiswe IKARAMU.  Uko iyi Revolisiyo yabohora abanyarwanda yakorwa n'intambwe zayo, byose birasobanutse. Amabi FPR yakoreye Abanyarwanda kuva 1990 kugeza magingo aya, bigaragarira buri wese ko idateze guhindura imikorere. Ni twebwe Abanyarwanda tugomba gushaka inzira iboneye itamena amaraso kugirango tubeho nk'abandi baturage b'isi. Ibi byose bisaba ibi bikurikira nasobanuye muri iriya Revolisiyo: kumva ko hari ikibazo cyitwugarije twese, kumenya abakidutera abo aribo, guhagurukira icyarimwe, abanyarwanda tukabafata tukabashyira aho barindirwa umutekano, Abagande bagsubizwa iwabo, tugashyiraho inzego z'ubuyobozi zirengera buri wese: umutwa, umuhutu n'umututsi.
aritwikira ngo ikinyoma cya FPR kitamugeraho

Ese iyi Revolisiyo irashoboka koko 
Muri 2011 nandika iby'iyi Revolisiyo, hari benshi bambwiye ko bidashoboka, ko FPR na Kagame bagomba gukurwaho n'amasasu. Ibyo navugaga muri kiriya gihe bizakorerwa abanyeshuri bikabatera kwivumbura biriho biraba ubu! Kuki se inzira navugaga uru rubyiruko ruzanyuramo rwigobotora ingoma y'agahotoro yo idashoboka? Imbunda buri gihe iba ngombwa iyo hari ubwoko runaka bushyigikiye Agatsiko nkuko bimeze mu bihugu byinshi byo muri Afrika, cyangwa se abaturage benshi bashyigikiye ingoma y'umunyagitugu nkuko byari bimeze muri Libya ya Kadafi. Mu Rwanda nta na kimwe muri ibi 2 tuvuze hejuru gihari. Agatsiko kariho nka ya nyoni yaritse ku nzira ivuga iti :"nzapfa nzakira simbizi." Igihe urubyiruko mu mpande 4 zose z'u Rwanda ruzakavugiriza induru, ibyako bizarangira nk'ibya Blaise Compaore wari Perezida wa Burkina Faso.

Uyu arerekana aho ibiheri byamuriye
Rubyiruko, musome neza ibyerekeye iyi Revolisiyo, murebe intambwe tugezemo maze mwiyangire nk'Ingagi. Kwigaragambya ni uburengenzira bwemerewe buri muturage w'isi, ntawe ugomba kubababuza kwigaragambya mu gihe ari ngombwa(Reba amahame ya LONI yerekeranye n'Uburenganzira bwa Muntu). Ubwigenge, ukishyira ukizana, ukureshya imbere y'amategeko n'amahirwe angana ku byiza by'igihugu, umunyagitugu Pawulo Kagame ntazabibaha ku mbehe, mugomba kubiharanira.

Twese hamwe, tuzatsinda. AMANDA!!!!!

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)







No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355