Kuva
igihe Kizito Mihigo ywfungwaga muri Mata 2014, hano muri SHIKAMA twamwanditseho
inyandiko nyinshi tugerageza gusesengura imiterere y'ikibazo. Kubera ko
itangazamakuru ari ummuhuza wa rubanda n'ukuri kw’ibibera muri iyi si, havuzwe
byinshi.
Mu
nyandiko twakoze twigeze kugaruka kuri ba minisitiri Mitali Pritais na Cheikh
Mussa Fazil Harelimana aho twavugaga ko amakuru dufite yerekana ko bari inyuma
y'umugambi wo guhitana Kizito. Na n'uyu munsi turacyahagaze aho kuko iperereza rya
SHIKAMA ririmo kuva mu ntasi i Kigali naryo ribishimangira.
Twibutse uko
urubanza rwa Kizito rwagenze n'aho rugeze
Mu
minsi itari mike ishize rushyiditse mu rukiko, mu rubanza Kizito, Ntamuhanga,
Dukuzumuremyi na Agnes baburanaga hajemo ikintu kimwe cyatunguye benshi. Mu
gihe iteka ryose abunganira agaregwa barahira bagatsemba ko abo bunganira ari
abere, siko byagenze.
Hari abantu mu
gatsiko i Kigali bashaka umutwe wa Kizito Mihigo byanze bikunze
Amakuru
yizewe SHIKAMA yohererejwe n'abakomeye b'ikambere i Kigali aratubwira ko ubwo
Kizito MIHIGO yatunguraga abantu akaka imbabazi, abo mu gatsiko bababajwe
bikomeye n'ubwo bupfura kuko bashakaga ko ahakana agatsemba bityo bakabona uko
bamubamba ku musaraba. Ayo makuru aratubwira ko ukuri kw'impamo ku birimo
kubera i Kigali ari uko hari abantu bihishe inyuma y'umugambi mubisha wo
gushaka kwerekana ko Kizito ari umunyabyaha ko n'imbabazi asaba atazikeneye.
Ayo
makuru aravuga ko hari abantu bakomeje kumwiyitirira bahamagara cyangwa bandika
bigize we (mu izina rye) nk'umuntu ufunze uri kuvugana n'abari hanze. Mu gihe
amakuru dufitiye gihamya ari uko Kizito adakeneye kuvugana n'abari hanze kuko
umuryango we n'inshuti ze bamusura buri wa Gatanu muri gereza afungiwemo.
Ubuhamya
bwagombaga gushinja Kizito ibinyoma bwavuriyemo kuko nta bimenyetso
Hari
abantu batandukanye bari baguriwe bagombaga gutanga ubuhamya bushinja Kizito
ibinyoma ariko bakabura ibimenyetso bikaba birimo guhwihwiswa cyane
hose muri Kigali ko aribo bihishe inyuma y'icyo gikorwa.
Abo
bahamyabinyoma baramwawe babonye Kizito Mihigo agize umutima wo guca bugufi
basanga batahinguka imbere y'umucamanza niko guhita bakimirana none muri iki
gihe urukiko rwitegura muzasomera Kizito ku italiki 27 Gashyantare 2015 barimo
kugenda bakwirakwiza ibihuha bigamije kwerekana ko imbabazi yasabye atari
azikeneye.
Turasaba ubutabera
n'umuryango nyarwanda kutagwa muri uwo mutego w'agatsiko
Ubundi
mu mikorere y'ubutabera butabogamye kandi butavugirwamo, ntabwo ari ngombwa ko
ibihuha bicicikana bifitanye isano n'urubanza runaka. Ibi iyo bibaye bishobora
kugira ingaruka ku cyemezo cy'umucamanza. Turasaba ubutabera bw'u Rwanda
kutarangazwa n'abiyitirira Kizito kuko batari we kandi ko aho afungiwe nta
burenganzira afite bwo gutirifuna.
Ikindi
ni uko imbabazi Kizito yasabye umucamanza zikwiye gufatwa zityo mu gihe isi
yose igitegereje umwanzuro w'umucamanza mu bushishozi bwe. SHIKAMA ihisemo
gufata icyemezo cyo kubitangariza abanyarwanda bose n’isi yose ngo hato
hatagira abazagwa muri uwo mutego bityo n'ubutegetsi bw'u Rwanda bumenye ko
Kizito abangamiwe bikomeye n'abihaye kumuvugira ibyo atabatumye bashaka
kumubambisha.
Turasaba
abari mu nzego zifatirwamo ibyemezo n'abavuga rikijyana ko bakwita kuri iyi
nyandiko yacu muri aka kanya kuko ikigaragara kandi SHIKAMA ifitiye gihamya ari
uko abanyagatsiko bihishe inyuma y'uyu mugambi mubisha bafite gahunda yihuta
cyane kuko bashaka ko igera ku ntego yabo mbere y'uko urubanza rusomwa ku
italiki 27 Gashyantare 2015.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355