Kayirebwa arimo gusunika meya wa Musanze |
Itangazamakuru ni
umwanya mwiza wo kwinigura rikaba n’urubuga ntagereranywa rutangirwamo
ibitekerezo. Muri uyu murimo ukomeye ariko ntabwo tuvuga ibyo tubonye byose
kuko duhitamo ibifitiye igihugu akamaro cyangwa nibura ibyo ducyeka ko
bishobora guhindura imyumvire ya benshi ikava mu bujyahabi yerekera mu bwiza
bityo ubuzima bukaryoha kandi bukaryohera bose.
Mu Rwanda uyu munsi
kuwa gatatu, taliki 07 Mutarama 2015 inkuru zirimo kuhavugwa cyane ni eshatu
kandi zishyushye. Iza ku mwanya wa mbere ni F.D.L.R bigaragara ko iteye ubwoba cyane
Kagame ku buryo budasubirwaho, iya kabiri ni ifungwa igitaraganya ry’umuyobozi
w’Akarere ka Rusizi Bwana Oscar Nzeyimana waraye agejejwe mu munyururu ku
mpamvu SHIKAMA
ikirimo gukurikirana naho iya gatatu ni amahano Kayirebwa na Mpembyemungu bakoreye
mu Ruhengeri.
Impamvu
ingana ururo ingaruka zikaba ikirunga
Mu Rwanda hamaze iminsi
ibitaramo byahawe insanganyamatsiko yiswe:”Umuntu ni nk’undi” byahuruje imbaga y’abanyarwanda
b’ingeri zitandukanye baje kwihera ijisho no kumva indirimbo z’abahanzi bane
aribo Ruremire Fokasi, Kipeti, Kayirebwa Sisiriya na Byumvuhore Yohani
Batisita. Bwana Ruremire wateguye iki gitaramo ni uwo gushimirwa kuko yari
abonye umwanya mwiza wo kwibutsa abanyarwanda ko burya twese turi umwe.
Kayirebwa rugikubita
yahise yerekana ko umuntu atari nk’undi ndetse ko barimo kubeshya abanyarwanda.
Mu gitaramo cyahurije aba bahanzi mu karere ka Musanze kikabera kuri sitade
rejiyonari ya Ruhengeri ariko Rucagu Bonifansi yise Sitadi ubworoherane akiri
perefe wa Ruhengeri, habereye amahano atabonerwa imvugo.
Kayirebwa
umwirasi?, Mpembyemungu umutegetsi w’umupfayongo?
Mu butegetsi bwa FPR
bikomeje kugaragara ko harimo ibibazo by’abategetsi babuhabwa mu by’ukuri batari
babukwiye atari ukubera ko hari abo bugenewe ahubwo ari ukubera gusa ubujiji
cyangwa imyumvire iciye bugufi cyane ugereranije n’ibisabwa nk’inshingano kuri
iyo myanya baba bateretswemo na Kagame.
Mperuka kubabwira
ubupfayongo bw’ingirwadepite Bamporiki Edouard wahangaye kuvugira mu
mashengesho ko imana yamubwiye cyera cyane ko azaba depite ndetse ko yari
yaranamuhishuriye ko umunsi umwe Kizito Mihigo azamugambanira. Reka Bamporiki mureke
hato atagira ngo nongeye kumuzindukira kuko hari undi nawe ushobora kuba afite
ikibazo kijya gusa n’icye.
Uyoboye igitaramo arimo kongorera Kayirebwa ngo yihangane aramutse meya wa Musanze |
Aho mu gitaramo mu
Ruhengeri, Kayirebwa yagiye ku rubyiniro abanyaruhengeri bose barahurura baza kwihera
amaso. Kayirebwa ubanza yaritegereje haruguru ye ikirunga cya Muhabura kiba
cyenda kwitura hejuru y’umujyi wa Ruhengeri kubera uburebure bwacyo niko
kubaririmbira indirimbo ye yitwa umunezero ariyo mujya mwumva aririmbamo ngo”….mbega ubwiza n’uburanga,
mbega ibyiza bimpimbaje, mbega impano y’imana….”
Mu kuyiririmba,
abanyaruhengeri benshi barishimye baratwarwa, bamwe baraturika bararira, abandi
basiribanga ku butaka ibirenge. Mu baganjwe n’amarangamutima bakananirwa
kwihangana harimo n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Mpembyemungu
Winifirida wahise ajya ku rubyiniro kuramutsa Kayirebwa arimo kuririmba
akamwangira yanamwinginga akamutera sentire.
Mu kanya gato umuyobozi
w’akarere agihagaze aho akomeza kwinginga Kayirebwa ngo rwose yemere
bahoberane, umuyobozi w’igitaramo yaragiye yongorera Kayirebwa amubwira ko uwo
wifuza ko baramukanya ari umuyobozi w’akarere ni uko byo kwiyerurutsa Kayirebwa
amugwamo abantu barumirwa bamwe bifata ku minwa abandi bayoberwa icyo bavuga.
Kayirebwa
umukecuru ushaje yanduranya yica umuco yirirwa aririmba
Madamu Kayirebwa
Sisiriya umututsikazi uvuka i Nyanza ya Butare, amakuru yizewe dufite muri SHIKAMA
avuga ko mu guhunga kwe yaba yarashatse umugabo i MASISI muri Repubulika
iharanira demukarasi ya Kongo bakaza gutana ariko twe muri SHIKAMA si ngombwa na gato
kwinjira mu mpamvu zabateye gutandukana kuko iby’umugabo n’umugore burya
bimenywa na bombi gusa.
Icyo twamenye ni uko
bakimara gutandukana,, Kayirebwa yahise yerekeza iyo mu Bubiligi kandi koko
birashoboka kuko mu ndirimbo ye yitwa INKINDI,
Kayirebwa ayivugamo cyane imirambi ya Masisi n’abatutsi b’aborozi bahatuye akarata
n’ubworozi bwabo mbese ku buryo iyo ndirimbo iyo uyumvise witonze wumva ko
ashobora kuba aharirimba nk’umuntu koko wahabaye.
Kayirebwa ni umuhanzi
ukunzwe kandi wubashywe cyane mu muryango nyarwanda ariko nagerageje gukora
isesengura ku mpamvu zishobora kuba zaramuteye kwanga kuramutsa gusa umuyobozi
w’akarere ka Musanze wamusanze ku rubyiniro. Ubundi umuntu w’icyitegererezo
muri rubanda aba akwiye no gutanga urugero rwiza.
Ese Kayirebwa yaba
yaranze gusuhuza umuyobozi w’akarere kubera ko ari umuhutukazi? Iki nkivuze
kuko bivugwa ko Kayirebwa agira ivangura cyane rishingiye ku moko ariko nta
gihamya mbifitiye. Ese yaba yaranze kumuramutsa kuko wenda yacyekaga ko arwaye
Ebola ngo hato atayimwanduza kubera amakuru amaze iminsi atambutswa isi yose
adusaba kwirinda kandi mu ngamba tukanirinda kuramutsa abo tubonye bose?
Kayirebwa yaba
yaramenye ko Mpembyemungu ari umutegetsi ukomeye uyobora akarere? Kayirebwa
ashobora kuba yaramusuzuguye cyane kuko yabonye n’ubundi asuzuguritse kandi ari
umuturage wo mu rwego rwo hasi umurebye ku isura. Ibi mvuga ndabizi kuko guhera
muri Gashyantare 2010 kugera mu Ukwakira 2011 navuye i Gitarama nari mazemo
imyaka 10 njya gutura mu Ruhengeri.
Umunsi umwe nigeze
kujya mu gikari cy’ibiro by’akarere ka Musanze gusoma IMVAHO NSHYA kuko aho ku
biro by’akarere ari naho hari ibiro bya ORINFOR ubu yahinduwe RBA ni uko mbona
imodoka nyinshi z’abatware bakoranye niko kusaba umusore warimo kumpa imvaho
kunyereka umuyobozi w’akarere kuko burya atari byiza gutura ahantu ahantu bwa
mbere utiyeretse umutware.
Uretse gukabya rwose,
nanjye naramubonye ndatangara kuko agaragara nk’umugore umwe wo mu cyaro kibisi
utanakaraba ngo acye niyisiga utuvuta tumufate ku mubiri. Ndacyeka ko iyi
ishobora kuba ariyo mpamvu Kayirebwa yamubonye akamusuzugura kandi nkaba navuga
ko atigeze abwirwa ko ari umuyobozi w’akarere akihagera kuko wenda nta kwibwirana
kwabayeho mu kwinikiza igitaramo.
Kayirebwa araramukanya na Mpembyemungu byo guteka imitwe no kwiyerurutsa kuko yabitegetswe |
Ariko uko byagenda
kose, mu isesengura ryanjye Kayirebwa afite ikosa rikomeye ryo gusuzugura
abenegihugu kuko n’iyo Meya wa Musanze yaba asa n’abaturage, nta burenanzira
umuhanzi wubashywe mu gihugu nka Kayirebwa uri ku rubyiniro afite bwo kwanga
kuramutsa umuturage uje amusanga kandi amwereka ubwuzu n’urugwiro na cyane ko
indirimbo yaririmbaga yitwa umunezero.
Muri SHIKAMA
turifuza ko, bishobotse n’ubwo atari agahato, mbere gato y’uko Kayirebwa
asubira i Buruseli yabanza agasaba abanyarwanda imbabazi kugira ngo icyubahiro
afite mu mitima yacu twese abanyarwanda akomeze akibumbatire kuko nibwira ko
abanyarwanda benshi nanjye ndimo dukunda indirimbo ze cyane.
Akwiye rero
kwisubiraho kuko umurebye imyaka afite, amaze kuba umukecuru ku buryo aciye
akenge bihagije kandi n’ubwo amaze imyaka myinshi mu Bubiligi, nibwira ko azi
ku buryo buhagije agaciro ko kuramukanya mu muco nyarwanda. Nizeye kandi ko
abanyarwanda benshi cyane mu Bubiligi musoma SHIKAMA buri munsi, abakunzi ba
Kayirebwa mutari bumfate nabi kuko tugomba gukoma urusyo tugakoma n’ingasire.
Mpembyemungu akwiye
kwegura kuko yatsinzwe n’amarangamutima akagaragaza intege nke muri politiki
Mu by’ukuri, ku bigaragarira amaso umuntu
usanzwe yabona rwose ko nta kosa na rito umuyobozi w’akarere ka Musanze yakoze
nyamara ntabwo aribyo. Ababa babona nta kosa yakoze bashobora kuvuga bati ni
uburenganzira bwa buri wese kudahisha amarangamutima ye kandi akayagaragaza
kugira ngo umutima we ugubwe neza.
Nibyo rwose ni ngombwa
kandi na Meya wa Musanze ni umuntu nkatwe twese. Nkunda kubyandika kenshi, politiki si ikintu cy’i Rwanda.
Mu gitabo cyitwa «Comment
gouverner la cité : Uko umujyi uyoborwa» cyanditswe n’umutaliyani
Nicolas Macchiaverri agaragaza neza ukuntu abategetsi atari abantu basanzwe
kandi bagowe ibi bitavugwa. Twibuke kandi ko uko ugenda uzamuka mu ntera mu
nzego z’ubutegetsi ariko ugenda utakaza uburenganzaira bw’ibanze bwa muntu ku
bw’inyungu rusange.
Muri mwebwe murimo gusoma iyi nkuru hano kuri SHIKAMA hari uwambwira ati : «Iyo Mpembyemungu ajya
kuramutsa Kayirebwa akemera bakaramukanya nta kibazo cyarikubaho!»
Ntabwo aribyo kuko ahubwo ibiri amambu, Kayirebwa yashoboraga kumanuka ku
rubyiniro agafata ukuboko umuyobozi w’akarere akamuzamura bakabyinana byaruta
aho kugira ngo Meya asembura Kayirebwa.
Icyubahiro cya Mpembyemungu imbere y’abo ayobora
cyarahanantutse
Iyi niyo mpamvu mu by’ukuri Meya yasebye kandi ariwe biturutseho kandi nta
kundi yari kugira ngo yisubize icyubahiro. Ubundi politiki ni umurimo ugoye
cyane ariko ushoboka nyamara ugashobokera abantu mbarwa ari nayo mpamvu mubona
byigwa kandi bikimenyerezwa.
Uyu muyobozi w’akarere ka Musanze mu by’ukuri ashobora kwegura abona ari
ngombwa n’ubwo nawe ntamushyiraho agahato ko kubikora kuko ibyo yakoze yaribagiwe ko Musanze n’ubundi
iri mu kibazo gikomeye muri iyi minsi. Kagame ari i Nyakinama yaravuze ati :
«Niba mushaka urupfu nonaha narubaha», Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru arimo
gushinjwa gukorana na FDLR icyaha kuri Kagame.
Ibi byose n’ibindi
ntiriwe ndondora, ni ibyerekana ko byanze bikunze buriya na Meya Mpembyemungu
nawe FPR imuneka umunsi ku munsi kandi ikamucunga isegonda ku isegonda none
ibyo byose arabyirengagije ajya guhobera abaririmbyi ariyo mpamvu mwibukije ko
akwiye kumenya ikibuga arimo gukiniraho kuko gutegeka Musanze muri iyi minsi
bigoye na cyane ko Kagame yamaze gusa n’uhasiba ku ikarita y’u Rwanda kandi
yiteguye kuhagira ay’ifundi igira ibivuzo.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355