Bose
nta n’umwe warokotse uko bari umunani. Umusaza Sekaziga n’umugore we wari ukiri
umugeni. Umukecuru Bizirema bishe yambaye igikote kirekire cy’umukara. Hiyongeraho abagabo
n’abagore babo bagera kuri 15 bari baturutse mu turere twegereye
Nyamugari baje kwambukira mu byambu by’Akagera.
Ngarutse
gato kuri uriya mukecuru Bizirema, ndibuka ko yageze aho akicara akavuga ngo
ntaho mwongera kunjyana dore igihe mwanzengurukaniye. Mwanzengurukanye muri
yeri (Peyizana R) mu ishyamba ryegereye uruzi mumbaza ubusa ngo nihehe abantu
bambukira bajya muri Tanzaniya? Ati none niba hari ibyo mutaramenya
muze kumbaza muransanga hano ntahandi ndi bujye.
Yavugaga
mu rugo rw’uwitwaga Ferederiko nawe wari warahunze. Byaje kuba ngombwa ko
bamutwara bamuteruye muri cya gikote bamugeza mu rugo Kwa Samuel. Izi nkotanyi zishe aba bantu zari zirindwi. Harimo umwe nibuka waje no
kungira umukozi akankunda cyane witwaga Kajuga Innocent (bagenzi be bamwitaga
Afande Ino).
Icyo gihe nari mfite imyaka 11 ariko harimo n’ibisore bifite nk’ imyaka 15 na 16. Abo rero natwe baradutegekaga kandi
bakambara n’imyenda y’igisirikare. Dutozwa gukundana no kumvikana muri
byose utabikoze agahanwa n’umuhungu witwaga Kagibwami (bamwitaga Kagi). Njyewe nakoraga umurimo wo
guteka no kubaga inkoko n’ihene. Twajyaga mu giturage kuzihiga turi kumwe n’ abasirikare baturinze barimo na Kagi.
Batubujije kwiga imbunda ngo tutazarasana ndetse
bakatubwira ko nihagira uzabona mugenzi we ayegereye azabivuga. Batubuzaga
kurya inyama z’ ingurube ngo kuko
zariye bene wacu interahamwe zishe. Mukwezi kwa munani twahinduriwe imirimo
kandi turatandukanwa. Aha niho nongeye kubona uko inkotanyi zari zikomeje
kubaga abantu mw’ibanga rikomeye.
Iyo twabaga turi i Bukora twajyaga kumva tukumva
amasasu aravuze tukavuga ngo hadui anapigwaaaaaa. Tukiyamira. Twabonaga
inkotanyi zigenda mugitondo izindi zitashye ntidusobanukirwe. Ubwo bankuye
Bukora banjyana i Kameya kumashuri. Nasanzeyo impunzi nyinshi zigera nko
kwijana. Babaga mu mashuri hafi ya yose ariko nashishoza nkabona ziganjemo
abanyagisaka.
Kandi abenshi bari abagore n’abana. Uti ese wabimenyaga ute? Bari bafite inkovu
z’ imyotso miremire
ishoreye mugahanga no kumatama yabo. Banyuzagamo bakavuga ibintu ntumva nkagira
ngo ni abagande. Naje kubasha kuganira na Afande Ino wari warasigaye i Kagasa
ku Yacumi nk’umuyobozi kandi
wankundaga.
Nza kumuganiriza nsa n’umushimira kuko yankijije interahamwe. Arangije arambwira
ati ujye ugira ubwenge kuko ziracyahari. Ati niyo mpamvu iyo zibeshye zigashaka
gukora ikosa, turazihana. Nahise nibuka icyo guhana bisobanura mu gikotanyi.
Noneho nza no kumubaza abantu baba mumashuri y’ i Kameya icyo bahakora ambwira ko ari nk’ibyo byose noneho aricecekera.
Arambwira ati nijye wagutumyeho ngo uve Bukora uze
hafi hano. Nti ese kuki wankuye mubandi bana? Ati niwowe nabonye uzi ubwenjye
kandi ndashaka kuzakugira umugabo ugakura dore uri wenyine. Nti gute? (mbibaza
nseka). Ati ndashakako bakwigisha kuroba ukajya undobera amafi yo kurya. Nahise
ntanguranwa nti ndabizi. Ati noneho ejo uzatangira kuroba uzajyana n’ umuhungu witwa Kanyandekwe. Uyu Kandekwe yari
yaraturutse muri peyizana D muri segiteri Gisenyi. Yarobaga amafi akayajyana
muri D kugisirikare aho bitaga Kigongi. Noneho Afande Ino we akabura umurobera.
Kanyandekwe yaje kwimurirwa muri pyizana E aho
yaroberaga aho bitaga kurutare rwa Muzungu. Ariko nawe nae kumva ko ngo yakoze
ikosa bagashaka kumwica ngo agacikira muri Tanzaniya mubiyaga bya Kaberenge ho
mubanyambo. Nyuma Afande Kajuga Innocent arushaho kunkunda kuko namubereye
umurobyi naba mvuye no kuroba abasirikare bashaka kuzinyaka nababwirako ari iza
Afande Ino bagatinya. Uyu mugabo kandi yantumaga abakobwa n’ abadamu babaga basa neza bakajya kumureba iwe ku
Yacumi i Kagasa.
Nyuma haje kuza umusirikare w’ umugome witwaga Afande Pio (bitaga Peace)
ahindagura ibintu nanjye angurana na Kanyandekwe (waje gusubizwa muri E
aranahunga) nkajya ndoba amafi nkayashyira kwigare nkayajyana i Kigongi muri D.
Afande Ino ngo yahise ajya mumujyi i Kigali.
Umunsi umwe ubwo namanukaga ngiye kuroba nk’uko
bisanzwe hari mukwezi kwa cyenda; abana bo muri za mpunzi z’i Kameya twari
tumaze no kumenyerana twarahuye bavuye kuvoma ku ruzi bambwira uko
byabagendekeye bagira bati: «Abagabo bose n’abasore n’abakobwa bakuru barabatwaye ntituzi aho babajyanye».
Harimo umuhungu wasaga naho yari mu kigero cy’imyaka 15 witwaga Budandi. Yahise yiyama bagenzi
be ngo nimuzibe ahongaho. Uwo mubwira ibyo muramuzi? Ndamusaba nti nimumbwire
ninsanga ari ibintu bikomeye ndabafasha kuva hariya. Undi mwana witwaga Ndoyiro
ati: « Ni inkotanyi zabishe zibata mu kigega cy’amazi bukeye ziragaruka
zidutegeka kubakuramo babajugunya mu musarani w’ishuri.
Narababwiye nti nimwihangane mwebwe ntacyo muzaba
kuko hari umusirikare mushyashya waje udashaka ko abantu bazongera gupfa.
Tukiri kuganira mfite umutego (twawitaga inyavu ya inchimbili kuko hapfaga
amafi twitaga ngo ni isaradini) n’ingashya y’ ubwato muntoki,
inkotanyi zahise zimanuka zishoreye umugabo witwaga Kanyarwanda ngo wari utuye
Mahama muri peyizana M.
Uwo mugabo mubonye ndamumenya kuko nari narigeze
guhura nawe njyanye amafi muri D i Kigongi yikoreye ibitoki hafi y’aho bita ku Cyanika ugisohoka neza mu ishyamba ryo
muri yeri (peyizana R). Bari abasirikare batanu bashoreye abagabo 3 n’umusore umwe witwaga Mugenga nawe wari umurobyi.
Bari bajyanye abo bagabo ku ruzi kuvoma amazi
bafite n’ibijerekani. Kanyarwanda
yarambonye aranyibuka ashaka no kunsuhuza bahita bamujomba imbunda ifunguye
icyuma mu mugongo ngo hoshi, muziranye hehe? Bati kandi muze, ufite agasuzuguro
nyamara turabonana. Umusaza bakimujomba urwo rwuma rw’ imbunda mu mugongo yaratatse yitura hasi atangira
kuvirirana amaraso mw’ishati yari yambaye.
Bamukubise imigeri arangije arihangana areka
gukomeza gutaka atora ikijerekani akomeza ajyana n’abandi kuvoma. Babana b’ abanyagisaka barataha nanjye nkomeza njya kuroba. Icyo
gihe hari mu kwezi kwa cumi na kumwe ‘94. Nageze imbere nsanga Kanyarwanda wo
muri peyizana M bamwiciye munsi y’umuhanda hafi y’ahantu hari akayaga (dump) kitwaga kwa Yakobo munsi y’agasanteri
ko Kumbuga hafi y’urugo rw’umudive witwaga Enoki wari ufite uruhara ariko
wari warahunze.
Uyu Kanyarwanda yatewe icyuma mu mugongo n’uwitwaga Bwena wari ubajyanye kuvoma amazi ku ruzi
ngo bayazane Ku yacumi aho Afande Pio (Peace) yari atuye n’abasirikare bari barinze impunzi zari zaraturutse
ibugande n’inka zabo. Uyu Bwena
yari umututsi w’umudozi wadoderaga ku gasanteri
ko Kumbuga aza guhungira Tanzaniya nyuma aza guhunguka ndetse yinjira no mu nkotanyi
akajya yitwara nk’ umusirikare.
Narakomeje njya ku ruzi nkimara gufata ubwato
hepfo yanjye numva amasasu menshi aravuze. Numva induru y’abasirikare narinzi bahamagarana. Abo basirikare
uko bari batanu ni: Mahoro, Ndagano, Jules, Munyamukore, hakiyongeraho na
Bwena. Ngiye kubona hagati mu ruzi hepfo yanjye mbona wa musore Mugenga arimo
koga bamurasa ariko arakomeza aroga kugeza ubwo asatiriye inkombe ya Tanzaniya.
Agira ngo akuke yinjire mw’ishyamba rya Tanzaniya
ahunge nubwo byabonekaga ko yarashwe, ingona yahise izamuka yogera hejuru
iramufata imugarura mu mazi iramwibiza Mugenga apfa atyo. Narinzi ko
birangiriye aho ubwo ndaroba ndanazibona nyinshi ku buryo butari busanzwe.
Ntashye ku mugoroba nahise mpura n’ ikirongo kirekire cy’abantu bagenda bazengurutwe n’ inkotanyi nyinshi.
Abana bagendaga barira banyina babahoza. Nshishoje
mu bantu bancagaho, nabonye mo na ba Ndoyiro na Budandi twajyaga dukina umupira
ku kibuga i Kameya. Nahise nibaza ibintu bibiri: Wenda abo bana bamenye urupfu
rwa Kanyarwanda na Mugenga bityo bakaba bazabibwira ababyeyi bikaba byateza
ibibazo nti ni yo mpamvu babimuye babajyanye ahandi;
Nti cyangwa se babonye tuganira bakeka ko bari
kumbwira uko ababyeyi n’abavandimwe babo bagiye bicwa. Bakaba banze ko bazagira uwo bereka cyangwa
bakamubwira wa musarani utabyemo ba bantu bakuwe mu kigega cy’amazi. Nazamutse umutima utari mu gitereko kuko
nanakekaga ko bashobora no kwicwa nka ba bantu bambere nagiye mbona.
Mu basirikare bari babamanukanye harimo Afande
mukuru Gatembe Emmanuel, Afande Peace noneho ntangazwa no kubona Afande Ino
nawe wari wiyiziye kandi yari yarimukiye i Kigali. Naragiye ntanga imboga kwa
Afande Peace, izindi zijya i Bukora kwa Afande Emmanuel. Bukeye nsubira kuroba
nsanga ba bantu babishe bose babajugunya mu ruzi rw’ Akagera ahitwa kuri Managana.
Managana iyi naje gusanga yariciweho abahutu benshi
kuko nahasanze imitwaro y’impunzi itandukanye nk’imyenda iri mu bikapu, imisambi izingiye hamwe ari
myinshi, ingofero nyinshi z’abasaza n’izabasore, ibitenge n’ ibitambaro byo mu mitwe….Managana iyi iteye itya: Iyo uri kuri Managana ureba
hakurya gato ni mu isumo ry’uruzi rw’ Akagera.
Ni impanga itagira icyatsi cyangwa igifunzo kandi
ndende ku buryo ishobora kuba ifite nk’uburebure bwa 40m. Iyo uyihagaze hejuru, ushobora gusunika n’ikirenge akabuye kakamanuka kakagwa mu mazi. Ni
ahantu umuntu atanyura ngo arangare kuko yaruhukira mu ruzi.
Mbere yo gusoza reka mbwire abaturage ba Kagasa
muri peyizana G urupfu rw’umugabo witwaga Jyaruwa n’ umurobyi warobeye inkotanyi amafi menshi zikamuhemba kumubaga nyakubaga.
Uyu Jyaruwa niwe wahoze ari resiponsabure wa serire Kagasa. Akimara guhunguka
hari mu 1996 avuye mu nkambi muri Tanzaniya, inkotanyi zaramwifashishije mu kumubaza
amakuru y’ abantu bari bakenewe.
Ariko iwe murugo ku tubari two ku Yacumi hari
harabohojwe n’umusirikare ufite
umuryango munini wari waravuye i Bugande. Ndetse baza no kumuhenda ubwenjye iyo
nzu barayimugurira bamwishyura ibihumbi 150. Amaze guhinga amasambu ye, nibwo
inkotanyi zamufashe zimufungira mu mwobo zimufungana n’ uwitwaga Gisubi Ndindabahizi wakomokaga i Bugesera ariko
akagira n’imiryango aho muri
Kagasa ari naho yakoreraga umurimo wo kuroba.
Babakuye mu mwobo bari bafungiyemo mpari kuko nari
nazindutse nshona umutego mushya (inyavu). Babajyanye muri peyizana A aho bita
Nyarwamura munsi yo ku Rusozi maze njyana nabo kuko bantumye imishipiri yari
yasagutse ntinda kuyibona. Aho nyiboneye Afande Peace abandi bayobozi bitaga JM
(cyangwa Jean Marie) arambwira ngo ninkurikire Munyamukore na Jules kandi
nihute ndabafatira mu nzira bataragera i Bukora.
Narirukanse ndinda ndenga Bukora ntarababona.
Narakomeje ndiruka cyane ariko ngeze mw’ikoni ry’aho bita muri Kabiri mbona bo bari guterera agahanda
kagana aho bita ku cyarabu hari n’ikibumbiro inka zanyweragamo aho bakahita muri gatatu. Icyo gihe hari mu gitondo
nka saa kumi nimwe n’igice. Hari hatangiye
kubona.
Ubwo narihuse ngeze kuri cya kibumbiro mbona
bamanutse agahanda kajya Kurusozi kanyuze mw’ishyamba. Naramanutse ndakurikira
ngiye kubona mbona umuhanda ugana ku Rusozi barawuretse bakase iy’ishyamba basa n’abagaruka Nyarwamura munsi neza yo Kumurama. Bageze munsi
y’igisozi gihari bicaza
Jyaruwa na Gisubi nanjye mba mbagezeho.
Nahise nsangayo abandi basirikare barimo uwitwa
Murefu, Nsaguye, na Rudakubana. Jules arambwira ngo kandi shahu ibi bintu
uba wiha kureba Imana n’itazabikubaza n’abantu bazabikubaza. Mu by’ukuri
nari nsigaye kubona aho bica umuntu nkabona ari ibintu bisanzwe kabone niyo
nabaga nsanzwe muzi. Nabahaye ya mishipiri yakoreshwaga dushona imitego y’amafi mbabwira ko ari Afande Peace untumye (Pio).
Ubwo bafashe babagabo bose n’ubundi bari baboshye
amaboko bababoha amaguru n’amaboko babafatanije umwe areba ukwe n’undi ukwe. Jyaruwa na Gisubi baboshywe ukwabo hanyuma n’abandi bagenda bababoba babiri babiri. Babategekaga
gupfukama babikora bagahenuka bakongera bakababyutsa. Barababwiraga ngo banze
gupfukama ngo basabe imbabazi z’ibyaha bakoze ariko barabikora banze bakunze.
Harimo ababashije guhita bapfukama ariko abandi
byakomeje kubangira bitewe nuko wasangaga hari umuntu muremure wabohanywe n’umugufi; cyangwa umuntu munini cyane wabohanywe n’ umuntu unanutse bikabije. Aba bantu bose hamwe
bari cumi na babiri kuko bari amakipe atandatu ikipe igizwe n’ imbohe ebyiri. Ubwo ni nako babateraga imigeri
mugatuza.
Gisubi na Jyaruwa byari byabagoye cyane kuko
Gisubi yari umusore ubyibushye kandi muremure. Naho Jyaruwa yari agasaza gato
gato kananutse kandi kagufi ariko bidakabije. Bageze aho ariko basobekeranya
amaguru birakunda nuko Jule aturuka imbere ya Gisubi naho Munyankore aturuka
imbere ya Jyaruwa. Bari bacometse ibyuma by’imbunda kuminwa yazo maze barajombagura kugeza ubwo abo
bagabo bombi bahengamiye iruhande rumwe.
Ariko uretse jyaruwa byabonekaga ko yahise apfa,
Gisubi witwaga Ndindabahizi we yari agihirita dore ko yari anabyibushye cyane.
Noneho Munyamukore akura pistolet kuri porteur ya Rudakubana hanyuma arasa
Gisubi kabiri mu mutwe ahita aceceka na Jyaruwa bamurasa isasu rimwe mu mutwe
we ryanapfuye ubusa kuko byari byarangiye.
Twatashye dusubiramo inkuru y’ukuntu Mugenga yariwe n’ingona tugeze Bukora Munyamukore arasigara ngerana
Kuyacumi na Jules twenyine icyo gihe Afande Pio ngo yari yagiye mu nama aho
bita Rushonga. Abo
basirikare bandi bose babaga i Bukora kwa Afande Gatembe.
Mbere
kandi yo gusezera reka ngereranye ubushobozi n’amazina y’aba bagome nkurikije uko
bubahwaga cyangwa batinywaga n’abasirikare bato. Impamvu nshaka kuvuga ibi ni uko
ntari bwasobanukirwe n’ amapeti yo mu gisirikare. Afande Gatembe Emmanuel
yari imibiri yombi kandi akavuga yitonze. Yari muremure bidakabije afite
ubwanwa bwo hejuru y’umunwa bucye cyane.
Ashobora
kuba yari nka capiteni kuko iyo yazaga yabaga ari kumwe n’ abasirikare benshi. Afande
Pio (bitaga peace) yari inzobe itukura neza. Munini w’amaso manini ariko wasaga n’utinywa n’abantu benshi bishoboka ko
yari afite nk’ipeti rya Liyetona kuko yageraga buri munsi aho abasirikare bose babaga
bakorera. Nabonaga acisha macye cyane iyo Gatare yazaga kandi ukabona akenshi
asubiza ibyo abazwa.
Afande
Ino (Innocent) wankundaga cyane yari muremure birenze urugero. Akaba yari
ananutse ariko agakunda guseka no kuganira n’abantu bose nyamara
akagaragara buri gihe mu gikorwa cyo kwica abantu nta mbabazi na nkeya kabone n’iyo babaga ari abana bato.
Uyu niwe wiyiciye umucyecuru Bizirema ndetse anategeka ko bamuterura mu gikote
yambaraga yanze gukomeza kugenda.
Narangiza
mbabwira ko imirambo y’abicwaga nk’iyo nasubiraga kunyura aho biciwe, sinongeraga
kuyihasanga. Gusa ndahamya ko abantu biciwe ku mashuri i Kameya bo babajyanye
Nyakarambi kuko bataburuwe n’abaturage babashinja ko ari abatutsi bishe muri
jenoside.
Hari
byinshi ntagiye mvuga kuko mu myaka igera hafi kuri ibiri, ibyo nabonye birenze
ibyo inyamaswa zikora kandi sinabona aho mbyandika. Njya nkurikirana kandi
nkabaririza iherezo ry’ibi bisurere (aba basirikare) byari byarigabije
Nyamugari simenye iyo barengeye. Ubutaha nzabagezaho uko navuye muri Rusumo nkajya kuba i
Mayange mu Bugesera n’uko ninjijwe mugisirikare cya RDF. Uko nagiye Congo nuko
nahunze igihugu.
S/C de
l’Anonymat
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku
Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355