Faranki Habineza |
Nyuma y'uko Umuhima Yoweri Kaguta Museveni afashe ubutegetsi muri Uganda mu 1986 abifashijwemo n'impunzi z'Abatutsi zabaga muri Uganda, Tito Rutaremara yakoresheje inama
rusange ya Lunari ibera i Kampala
muri Uganda, ikaba yarimo abatutsi bavuye i Burundi, Uganda, Kenya, ikitwaga
Zaire, mu Bubiligi n’ahandi ntarondoye. Inama yarangiye kuri 27/11/1987 yanzura hemejwe ibi bikurikira:
- · Izina ry’Inyenzi kurisimbuza Inkotanyi
- · Guheza LUNARI na Ndahindurwa Yohani Batisita( Kigeri) kubera kuba batarashoboye gutiriganya abahutu bakarinda bafata ubutegetsi nyuma y’amatora ya Kamarampaka yo kuri 25/9/1961
- · Kujya mu nkambi zo muri Uganda ( KiakaI &II, Nakivale n’ahandi), Burundi, Kenya , Zaire na Tanzania bagashakayo abasore bajya mu Nkotanyi
- ·Gucengera ubutegetsi bwa Kinani hakoreshejwe ubutasi bukozwe n’igitsina, amafranga n’ikinyoma.
- · Kwifatira itangazamakuru ryo mu bihugu abagize inama baturukagamo ndetse na Mpuzamahanga nka CNN, BBC, na Deutche Welle.
- · Gukora uburyo bwose bushoboka ubutegetsi bukagerwaho, bukiharirwa n’abatutsi kandi ntibazongere kubuvaho.
- · Kuzatera ku itariki bazumvikanaho barangije kwitegura
Abasore bamwe
bari mu gisirikare cya Uganda barashyugumbwe batera muri 1989 kwitegura
bitararangira.
Bamwe mu basore b’Abatutsi bari mu gisoda cya
Museveni bagiye inama bumva igisoda cya
Kinani ( Kitananiye abanzi n’abagambanyi) cyari gifite abasoda 2002 gusa
kitazahangana nabo kuko bari bafite ubunararibonye kubera intambara zo muri
Uganda bari bavuyemo. Aba basore bambutse Muvumba baciye kuri gasutamo ya
Kagitumba, maze barasana n’Inzirabwoba zibica umugenda, abasubiye inyuma Kagame Pawulo wari umukuru
w’iperereza ryo hanze muri Uganda bari barahaye akabyiniriro ka Pilato kubera iyicarubozo
yakoreraga Abagande, yahise ategeka ko abo bagarutse babica bose nta n’uwo
kuzabara inkuru wasigaye.
Ingaruka z’iki
gitero ku Nkotanyi
Ikinani cyari cyaraburiwe ko umunsi Museveni
azafata ubutegetsi azahita atera u Rwanda kikanga kubyemera ahubwo kigakomeza
kumufasha mu rugamba yarwanagamo na Milton Obote wayoboraga Uganda. Museveni ubwe intambara irangiye yaje
i Butare muri Mata 1987 avuga ko abavuga ko u Rwanda ruzaterwa n’abaturutse
Uganda babeshya. Nyuma y’iki gitero Ikinani cyabonye ko
Museveni ari umunyakinyoma w’igitangaza
maze gihita cyifashisha HCR kugirango hashakwe uko ikibazo cy’impunzi
z’Abatutsi kirangira. Dore ibyakurikiyeho:
- - Habyarimana yemera kugirana ibiganiro ku byerekeye ikibazo cy'impunzi; inama ya mbere yagombaga kumuhuza na na HCR na Museveni i Cyanika mu Gushyingo 1990.
- - Inkotanyi zitera igitaraganya( zitararangiza kwitegura) mu Kwakira 1990 zicwamo nyinshi izisigaye zihungira mu Birunga kugirango zitere u Rwanda ku buryo bw’ubunyeshyamba; icyari kigamijwe ni ukuburizamo iriya nama yigaga uko impunzi z’abatutsi cyane cyane abari muri Uganda zacyurwa mu gihugu mu nzira y’amahoro
- - Iminsi 3 Inkotanyi zizeraga kuba zafashe Kigali ivamo imyaka irenga 3 , ubwicanyi ndengakamerere na Jenoside.
- - Habyarimana yeretse isi ko yashakaga amahoro yemera guhurira na HCR na Museveni i Cyanika nkuko yongeye kubikora kuri 6/4/1994 umunsi Kagame Pawulo yamwiciyeho( Reba filimu Rwandan Untold Story ya BBC)
Faranki Habineza
agabye igitero igihe kitaragera nk’Inkotanyi muri 1989
Umwe mu banyarwanda biyita Abanyepolitike dore
ko ubu babaye uruhuri, witwa Faranki Habineza washinze ishyaka ngo riharanira
Ibidukikije, aherutse kwirengagiza
ibibazo uruhuri byugarije u Rwanda nk’imirambo itabarika imaze amezi irobwa mu
kiyaga cya Rweru, abanyarwanda barenga 80,000 baburiwe irengero umwaka ushize
wa 2014, abafungiwe ubusa hirya no hino mu gihugu. Uyu munyapolitike
yirengagije ibi byose maze we asanga ikibazo gihangayikishije Abanyarwanda muri
iyi minsi ari uko ururimi rwa Molière, Igifaransa
ngo kidahabwa agaciro gikwiye mu Rwanda! Maze arakugendera ajya gutanga ikirego
mu rukiko rw’Ikirenga!Ha, ha,ha,ha, ha,ha,ha,!!!
Faranki Habineza
ntakurikira ibibera mu Rwanda
Mu gihe abongereza n’Abanyamerika bariho
bakora ibishoboka byose kugirango bikure mu bwicanyi bashoyemo Pawulo Kagame
kuva muri 1990 kugirango bube ariwe buzahama wenyine nkuko twigeze ku
bibagezaho muri imwe mu nyandiko za Shikama umwaka ushize ujya kurangira; U
Bufransa bwo buriho burakora ibishoboka byose ngo bwongere bwigarurire u Rwanda
nkuko byagenze muri 5/7/1973 buhirika ingoma y'intwari Nyakubahwa Gerigori Kayibanda. Isoni n’ikimwaro abongereza n’Abanyamerika
bafite, byateye akanyamuneza Abafaransa bari barahigitswe na FPR kuva muri
1994; erega ubundi ngo umugani ugana akariho, sibo bavuga ko Ibyago bya bamwe bibera abandi
umunezero?( le malheur des uns fait
le bonheur des autres).
Habineza agomba kuba yarumvise Abafaransa
bigamba uko bagiye guhangana n’abongereza n’abanyamerika mu rwego rw’umuco
bagomba kuhira Abanyarwanda barushye, nkaho bo nta wabo bagira ushingiye no ku
rurimi rwabo ruri mu zivugwa cyane muri Afrika na nkeya zandikwa ku isi. Habineza ntiyamenye
ko Abafaransa bashaka gukora nk’Inkotanyi za Rutaremara, ngo bazagabe ibitero
barangije kwitegura, maze arikora ajya gutanga ikirego mu rukiko rw'ikirenga ko ngo ururimi rw'igifaransa rudahabwa agaciro karwo mu Rwanda! Ese ntazi ko umwaka ushize ujya kurangira Ubufransa
bwasinyanye na Kagame Pawulo imishinga myinshi ngo y’iterambere? Ese ntazi ko
umushinga uheruka gusinyirwa i Kigali wiswe uwo GUTEZA IMBERE UMUCO W’ ABAFRANSA?? Ha,
ha,ha, ha !!!. Ni mu gihe kuko abanyarwanda uwabo wasimbujwe uw’Abagande Gatsinzi
akitwa Gasinzi ku ngufu! None se Habineza ahera he avuga ko Igifaransa
kidahabwa umwanya wacyo kandi leta zirebwa n'uru rurimi ziriho zisinya amsezerano yo kurutamika abanyarwanda ku ngufu?
Intambara y’umuco
ushingiye ku Cyongereza n’undi ushingiye ku Gifaransa, iri ku marembo y'u Rwanda
Naratunguwe numvise kiriya kirego
cy’urukozasoni cya Habineza, kuko nariho nkusanya ibikoresho ngo nandike kuri
iyi ntambara ntangazwa n’ukuntu Habineza akoze nk’inkotanyi muri 1989 ariko ni
mahire ku muntu wese ukunda u Rwanda akifuriza n'abarwo amahoro. Ntituvuga se ngo
ibuye ryamenyekanye ntiriba rikishe isuka?Inkotanyi zimaze gufata Kigali muri
1994, Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa- RFI- yabajije Minisitiri w’u
Bufaransa wari ushinzwe umuco icyo gihe ati:
« Ko FPR ifashe ubutegetsi abakada bayo bakaba
nta jambo na rimwe ry’igifaransa bavuga, ntubona ko igifaransa kigiye
gusimburwa n’icyongereza burundu muri kiriya gihugu?»
Minisitiri w’Ubufansa yavuze interuro asubiza
njye mbonamo Agasuzuguro n'ubwirasi ku banyarwanda:
« Ntabwo tuzabyemera, ntituzemera ko u Rwanda ruvugwamo icyongereza gusa»
Iyi nteruro ndayibonamo agasuzuguro kuko Igifaransa n’umuco gikwirakwiza byagombaga kuba iby’Abafaransa gusa, ikinyarwanda kikaba gutyo ku Banyarwanda, n’icyongereza bityo ku Bongereza. Iyi nteruro irimo ubwirasi kuko Ubufaransa bwerekanaga ko bufite ingufu zo kuzahangana n’Ubwongereza nyamara byabaye nka cya gikeri n’inzovu! Igifaransa cyakubiswe inshuro mu Rwanda, ubufaransa buhabwa gasopo ku kintu cyose kerekeye u Rwanda ku buryo bwananiwe no guha ubutabera abaturage babwo bicanywe na nyakwigendera Perezida Habyarimana Yuvenali!!
« Ntabwo tuzabyemera, ntituzemera ko u Rwanda ruvugwamo icyongereza gusa»
Iyi nteruro ndayibonamo agasuzuguro kuko Igifaransa n’umuco gikwirakwiza byagombaga kuba iby’Abafaransa gusa, ikinyarwanda kikaba gutyo ku Banyarwanda, n’icyongereza bityo ku Bongereza. Iyi nteruro irimo ubwirasi kuko Ubufaransa bwerekanaga ko bufite ingufu zo kuzahangana n’Ubwongereza nyamara byabaye nka cya gikeri n’inzovu! Igifaransa cyakubiswe inshuro mu Rwanda, ubufaransa buhabwa gasopo ku kintu cyose kerekeye u Rwanda ku buryo bwananiwe no guha ubutabera abaturage babwo bicanywe na nyakwigendera Perezida Habyarimana Yuvenali!!
Abafaransa ariko bakora nka LUNARI twabonye
hejuru, ntibajya bemera ko batsinzwe, ko ari n’abanyantege nke imbere y’
Abongereza. Iyo bibaye ngombwa bitabaza ibitambo by’abantu nkuko byagenze muri Libani, mu ntambara zayogoje iki gihugu
imyaka n’imyaniko na n’ubu rukigeretse; izi ntambara zakongejwe n'Abafransa nyuma y'ubwigenge, maze Abayisilamu n'Abakirisitu si ukwicana krahava, ku buryo ubu Libani ituwe n'abaurage miliyoni 4 naho miliyoni 6 bakaba barahisemo guhunga igihugu cyabo burundu bakajya kwiturira hirya no hino ku isi. Twavuga nanone muri Haiti aho Abakoloni b'Abafransa birukanywe n’abacakara b’abirabura muri revolisiyo yo muri 1791-1804 maze bakikukira nk’Abarundi.
Ubufaransa ntibwahagarariye aho kuko bwategetse bariya birabura muri 1825 ko kugirango
buzatume Haiti yemerwa n’amahanga igomba kuzariha amamiliyoni 150 ( 150,000,000 Goden Francs) ngo
y’abafransa 3000 bishwe igihe cy’ubwigenge; Haiti agafaranga kose ibonye
yagatereraga U Bufaransa, irakena karahava, kugeza aho muri 1947 aka gahugu
gatangaje ko katagishoboye kwishyura. Icyakurikiyeho n’inzangano hagati
y’abirabura n’ibibyarirane by’imvange bishyigikiwe n'u Bufransa, zagejeje igihugu ku ntambara yarakaje
Imana ikohereza umutingito mu myaka ishize ugatsemba umurwa mukuru wa Port –au- Prince.
Si aho gusa kuko mu bindi bihugu bakoronije
bagiye bateranya amoko nkuko ababiligi bakoze mu Rwanda bagafatanya n’ingoma
y’Abatutsi gutsikamira Abahutu babona abatutsi bagiye kwaka ubwigenge bati Bahutu
namwe nimwake uburenganzira bwanyu. Ibi byarabaye muri Algeria, Abafransa
bamazemo imyaka barwana n’abashakaga ubwigenge, babonye batsinzwe bati Berbers
mwirwaneho mwirukane Abarabu.
Aba bombi ariko bumvise ko ikibazo cyabo atari ururimi n’umuco, ko mbere ya
byose ari Abayisilamu kandi Alijeriya ikaba igihugu cyabo, bityo
amaraso u Bufransa bwashakaga ko ameneka arabura.
Abanyarwanda se bashobora kuzakora nk'abaturage bo muri Aljeriya? Muby'ukuri, hafi ya bose ubu babaye ba
Nyamwigendaho nk’ubugi bw’intorezo kuva muri 1994.Ibi bikaba biri mu bibi
Inkotanyi zadukuriye muri Uganda.Izi ngero Shikama ibahaye aha hejuru, ni
ukugirango buri wese akanguke rugikubita atazumva urutare rumuguye hejuru ngo
ntiyaburiwe. Uku kuba ba nyamwigendaho, buri wese aharanira inyungu ze aho
kureba inyungu rusange, nibyo bigiye gutuma mu minsi iri imbere u Rwanda
rushobora guhinduka nka Haiti cyangwa
Libani.
Inkotanyi zimaze guhabwa ubutegetsi
n’Abanyamerika n’Ubwongereza, hakurikiyeho guhanagura ikintu cyose cyatuma
hongera kwibukwa ko umuhutu yayoboye u Rwanda. Aya akaba ari amakosa
y’agahomamunwa atarigeze aboneka mu bindi bihugu byo ku isi. Ingero ni nyinshi
ariko reka tuvugemo nkeya: Guhindura ibendera ryagejeje igihugu ku bwigenge,
guhindura indirimo yubahiriza igihugu n’ibirangantego, guhindura imyigishirize
ku buryo bwa huti huti igifaransa kigakurwa mu burezi no mu biro, gutesha
agaciro ingoro y’umukuru w’igihugu , gusenyera Ikinani n’abandi bayobozi bakuru, kubangamira ubutabera ngo abantu
bamenye ukuri ku rupfu rwa Kinani, Gacaca, ndi umunyarwanda n’ibindi.
Ibi byose ni ubwo bamwe bakeka ko hari ibitagombaga
kujya aha hejuru, Kagame Pawulo yabikoze yibeshya ko Abatutsi bafashe
ubutegetsi burundu nkuko babivugaga kuri 27/11/1987 twavuze hejuru maze
abazavuka bagatamikwa amateka mashya y’ikinyoma ko nta n’Abahutu bigeze babaho
mu Rwanda! Aya makosa wongeyeho jenoside, ubwicanyi ndegakamere, ubusahuzi n’igitugu
nibyo bigiye gutuma Ubwongereza bwikura gahoro gahoro mu kibazo cy’u Rwanda u
Bufransa buriho bwitoratoza businya amasezerano y’amafuti aho kubanza gukemura
ikibazo cy’indege ya Kinani, tukazabona bugarutse nko kuri 5/7/1973. Ibi bizakurikirwa n’umwiryane uzaba uri mu
mashyaka abogamiye ku Bufaransa n’andi ashaka ko icyongereza n’umuco wacyo
byakomeza guhabwa intebe mu Rwanda. Kuba buri wese azaba akurura yishyira, abenshi
babikora no mu rwego rwo kwihimura, nta shiti ko Abafransa bashobora
kuzakoresha aba bose ibyo bakoresheje aba nya Libani bakisamburiraho nk’Impene
wa mugani w’Abarundi.
Uko twe muri
Shikama tubona igikwiye
Tubanje kuragiza Imana Habineza ngo Ubufaransa
butazamukorera nk’ibyo Kagame yakoreye abateye igihe kiragera muri 1989 bigatuma
Inkotanyi zitera zititeguye ku buryo byazigizeho ingaruka mbi. Ni byiza ko buri
wese aho ari yumva ko amakosa Inkotanyi zakoze twarondoye hejuru azatugiraho
ingaruka zitari nziza, zimaze guhambira zigasubira aho zavuye. Twagombye
gutangira kuganira kuri izi ngaruka ubu cyane cyane dutekereza no ku cyaba
igisubizo. None se Abana b’impunzi bavukiye bakigira mu mashyamba ya RDCongo
bakiga mu Gifaransa bazaza tubahatire nabo kwiga mu cyongereza? Ntibishoboka,
bagomba gukomeza kwiga mu gifaransa kugeza barangije kaminuza. Bazigishwa na nde mu mashuri yisumbuye( nta kibazo kuko bahari) muri Kaminuza (
naho nta kibazo kuko bahari).Nibayirangiza se, bakajya gukora mu biro bazakoresha uruhe rurimi rutari igifaransa bizemo? Izi ndimi se zizakomeza gukorana kugeza
ryari?Kuri ibi bibazo byose dore ibindi tubona byavanwamo ibisubizo:
- -Kuki izi ndimi zombi z’amahanga zitakorana imyaka nka 20 hagategurwa ururimi rw’ikinyarwanda ruzazisimbura zombi burundu zigasubizwa benezo nyuma yaho nkuko bimeze mu bihugu byose by’i Burayi n’Amerika? Urugero Norway, igihugu ndimo gifite abaturage miliyoni 4 gusa, gifite ururimi cyacuze gihereye ku kidage, n’icyongereza, uru rurimi rurakoreshwa hose ku buryo utaruzi ubuzima bwaguhagararana: nta kazi nta n’amashuri kuko aho wemerewe gukoresha icyongereza ubishatse ni mu byiciro bihanitse bya kaminuza ( masters na PhD).
- -Abashinwa ubu ni aba mbere mu bukungu ku isi, nyamara muri 1960s hari ibihugu by’Afurika byavugwaga ko bikize kuburusha. Ubushinwa bwakomeye ku muco wabwo ushingiye ku rurimi rwabwo, ku buryo bagezeho bagashaka igishinwa gishya cyandikwa ku buryo bworoshye ngo byorohere n’abanyamahanga kukiga. Ubu se abagiye koherezwa mu kwezi n’abakora ubushakashatsi kuri Mars n’indi mibumbe hari icyongereza cyangwa igifransa bazi, si igishinwa ururimi rwabo bizemo bakarukoramo ubushakashatsi?
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355