Iki gitekerezo kigenewe abishyira hamwe cyane cyane amashyaka. Iyo dusomye
inyandiko ya Ambrosi Nzeyimana yo ku italiki 24 Ugushyingo 2014 turasangamo
ibisobanuro by'ingengabitekerezo mbi cyangwa nziza, zikaba arizo zaroha Igihugu
cyangwa zikagikiza. Ambrose aragira ati:"UNAR ya Ndahindurwa ntaho yagiye
yahinduye amazina kandi iyo Lunari ni yo ubu FPR".
Mu magambo ahinnye namwunganira mvuga nti: "Kigeli n'abe Lunari
bayizamuye batya" : Yateye mu Bweyeye, mu Bugesera n'ahandi abonye
atsinzwe atangira kwisuganya mu mpande z'u Rwanda; arwana za Mozambiki, bajya
mu Buganda, batera u Rwanda ari ingabo za Kaguta Museveni, 94 abantu barapfa
abandi barahunga kugeza aya magingo tutaricarana ngo dukemure ayo marorerwa.
Akabazo: Kigeli ukiriho ashaka ko Abanyarwanda twumvikana? Oya. Ariya
maraso yose yamenetse mu Biyaga Bigali Kigeli akaba ataratinyutse kubwira
Kagame na Kaguta ati mwa bana mwe narabareze murekeraho mubane n'abandi ni
ukuvuga ko hari ikintu aduhisha. Icyo kintu kitagiye ahagaragara, twahora mu
ntambara zitagira amazina. Ikibimutera ni iki?
Ni biriya Kagame akora byo gutegeka abantu cyami nk'uko babyifuzaga
imbere ya 59. Yaraje ahindura byose ku buryo ariguhindura ururimi Gakondo
twasanzeho, yirengagiza Musenyeri Alex KAGAME wanarwanditse. Kigeli we akaba
yituramiye muri Amerika ari kubicungira hafi.
Ambrose nibyo yise Ingengabitekerezo Kagame arimo akora kuva kuri
Lunari kugeza ubu. Noneho Ambrose akabaza ati: Mbese Ingengabitekerezo ya
PARMEHUTU yaba yarabyaye MRND, nyuma yaho habyarwa iki? Navuga ko kuva muri 90
FPR ntiyabyaye andi mashyaka aryana nk'uko nyuma ya MRND kugeza ubu
Abanyarwanda bacitsemo ibice kugezaho ibyo bice bitumvikana kimwe kirwana
ukwacyo nta porogaramu nyazo zo kugera i Kigali. Ku bwanjye iriya
Ngengabitekerezo ya Kagame itangirira muri 1896 bica Rutalindwa, hazaho 1912,
hazaho 1959, hazaho 1990 kugeza ubu iyo Ngengabitekerezo ntirahinduka.
Ku ruhande rwiriya Ngangabitekerezo yo gutegeka abandi bucakara
Abanyarwanda tubyumva kimwe tukagendera hamwe? Tugendera hamwe Kagame ntiyari
guturuka i Gatuna atwica ngo anadusohore kugeza i Mbandaka. Tugendera hamwe
ntiyaba akiri i Kigali. Byashoboka bite ko umuntu yava mu Bugande 1990, hakaba
1994, hakabaho impunzi zicwa kuriya, Abanyarwanda mu gihugu bagasubira mu
buhake ntiduhuze imbaraga ku muntu umwe tuti la situation oblige duhitemo
Kanaka uzatugeza i Kigali amashyaka azatangira ari uko Rukokoma Nyameza imaze
gushyiraho Itegeko Nshinga n'imitegekere rusange mu gihugu.
Mu nyandiko yanditwe na Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI
hari aho abaza ati KAYIBANDA w'ubu yaba ari nde? Namwunganira mvuga nti abantu
turabafite ariko kugira ngo duhurire kuri umwe akaba ari byo kibazo. Aha rero
niho Kagame agira ati hari abantu batagira amateka. Abavuga abamurwanya bigira
ba Nyamwigendaho kandi ntihagire ikiva mu bikorwa byabo.
Impamvu zo kudashyira hamwe:
Hari abashakashatsi bavuga ko ibibazo by'u Rwanda biva kuri politiki
mbi, abandi bakivugira ubukungu, ikibazo cy'imibanire bakakirenga ariwo musingi
wo kubaka sosiyete bibyara Nation.
1. Kwiratanaho byica ubumwe
Impamvu Abanyarwanda
batakurikiye Twagiramungu si ukugaya ibitekerezo yatanze.
Ni indwara iri mu Banyarwanda yo gushaka gusumbana. Ngo uriya ibyo
avuze nanjye nabivuga, ntabwo andusha ubwenge, mbese atunzwe n'iki? Kandi
wasanga ari umushi. Tukaguma muri ibyo ikibazo Nyamukuru yatubwiraga
tukagihindura kumenya uwo ariwe. Kagame yize iki, yacuruje ubunyobwa ariko
Ingengabitekerezo FPR igenderaho ikamwemerera kuyobora agatsiko ku buryo aho
ageze ubu byabayobeye kumwikiza. Abize bemeye kugurisha ubwenge bwabo, Abagore
bemeye kuzenguruka isi batambikije, urubyiruko rushukwa, rwemera igihango cyo
kumena amaraso yarwo.
Aha nyine navuga ko dukomeje dutya hakabaho nk'imitwe myinshi ya
Gisirikare ntibakorere hamwe ntabwo twazagera i Kigali. N'ubwo mwaba mukorana
mu ibanga ariko hazamo urunturuntu, hazamo kudahuza ibitekerezo kuko mutabana,
Kagame agashyira maneko ze ahoroshye tugashwana. Ni kuki imbaraga zose za
Gisirikare kirwanya Kagame zidafite Commandement General imwe? Aha si ho se
amahanga yavuga ati tubonye uwo tuvugana ushobora guhangana na Kagame mu izina
rya Opozisiyo? Ndetse mu bindi bihugu hari abashyiraho akarusho bakavuga
bitwaje Guverinoma bita iy'agateganyo. Kuki itariho?
Nyamara Kayumba Fawustini agitangira RNC muri 2010, icya mbere yakoze
kwari ugushyiraho Guverinoma izahangana na Kagame. Hari abagenda imbere y'umuzungu
bati rwose turashaka kubohora u Rwanda, ati murabizi ibyabaye muri Rweru,
abantu barapfa buri munsi n'ibindi. Uwo muzungu nakubaza ati ko tuzi FDLR
twahaye italiki ya 02 Mutarama 2015 wavuganye nayo? Uzamusubiza ngo iki?
2. Kutamenya umwanzi uwo
ariwe kandi mubana, inda nini no kutareba kure
Amateka yacu arababaza cyane. Turasangira, turarongorana tukabyarana
tukajya ku kazi kamwe, ariko buri gihe hakazamo urunturuntu tugashwana. Yewe
waba utarize, waba warize bikatubaho twese. Nshishoje neza nsanga dufite wa
muzi w'urwango rwa Kagame atera mu Banyarwanda tukabimenya byarenze. Wa muzi
watangiye 1896, cya giti Kigeli yakomeje kwuhagira amashami kigakomeza
kudushunashuna nka wa muyaga uza ukagenda ntitumenye igihe ugarukira.
Kuva muri 1896 nta bwenge barushije abandi.
Kiriya giti nticyakura kidakoresheje amayeri, kubeshya, gusenya, gutanya, gushyiramo
abagore n'ibindi (Ni twe masasu barashisha).
Ni kuki tutabimenya inzira zikigendwa? A. ni yandwara navuze yo kwiratanaho B.
ubusambo. C. kutareba kure.
Uwirata ku wundi maneko iraza iti
urabizi? Uzi ko uriya akwanga, agenda agusebya, uzi ko burya nawe hari
ibimunanira, uzi ko urugo rwe rwasenyutse gutyo gutyo ukaba wanganye n'uwawe.
Ubusambo nicyo giteranya cya kabili. Nibyo abanyarwanda benshi barimo mu gihugu
no hanze.
Nihano amashyaka adahurira ku muntu umwe ngo
agire Ingengabitekerezo ya MDR na MRND byari bifite. Umuntu akakubeshya ngo
wiswe PARMEHUTU uri umujenosideri, ugaruye MRND uri umujenosideri, kuki utamusubiza uti se UNAR yabyaye FPR siyo yaba ari
jenosideri? Uwari kubaza icyo kibazo ubwenge bukajya mu gifu(inda nini) cyangwa
mu ngutiya(ubusambanyi)
Kutareba kure: Gen. Bizimungu arafunzwe
Kambanda arafunzwe, kuki nta washinze ishyaka ribitirira rivuga ko bari mu
kuri? Nyamara ubwabo bari kubyerekana. Nibagera mu Rwanda se ntibazaduseka?
Bati bariya twasize ni bande? Ubu se Kabiligi ntari guseka abo yasize inyuma?
Kuki nta shyaka ryiyitirira imishyigikirano ya Arusha? Opozisiyo ifite
Guvernoma ntiyavugamo ko iyo mishyikirano yasubukurwa? Ni cya kibazo cya
Ambrose kigaruka, ati: MDR na MRND byavutse mo iki kandi UNAR ikiriho?
Amashyaka yose avuka hari igihe yibagirwa ibyo arimo. Nyamara ibintu bigaragaye
amahanga niho yabimenya kuko n'ubundi turi mu ntambara na FPR itarahagaze kuva
muri 1990.
Amashyaka abivuga ni ayahe? Usibye Rugero
Romeo na Lyarahoze mu www.ikazeiwacu.fr/ Ibintu bigaragaye ari uko Kayumba na
Rudasingwa babishyizemo umurego. Rudasingwa ntabeshya agira ati mutitonze
bahutu mwe, mwese mwashira. Azi aho abivana: KUDASHYIRA HAMWE hagamijwe intego
imwe. FDLR bamaze kuyiha amazi 6 nta kindi umunyarwanda yagombaga gushinga ku
ruhande, twagombaga twese kubyumva kimwe Impuzamashyaka ikihutishwa nta
kuzuyaza. Tukagenda mu mayira tubihumeka, twemeza amahanga ko Abanyarwanda
aribo bafite igisubizo cy'ibibazo byabo. Dutsindagira tuti: Kagame natatwumva natwe tuzafunga amatwi, Abanyarwanda twese
turafatanyije. Tuti muri Afurika Yepfo mwarashe nde?
None nabonye kuva taliki 02 Nyakanga 2014
ariho Abanyarwanda bashwanye kurushaho. Birababaje. ANC
ntiyigeze isenyuka kubera objectif yo kubohora abirabura, UDPS-Tshisekedi
ntirasenyuka, kubera iki? Nta demokarasi yari yuzura muri Kongo, Twebwe
Abanyarwanda turwanira iki?: Turwana nka ANC-Mandela:
kubohora Abanyarwanda, nka UDPS- Tshisekedi: kuzana demokarasi ihamye. Ibyo
ntabwo bibaza amashyaka menshi kuko biba Ingengabitekerezo kuri buri wese.
RWAMAPFA Jean Baptiste
Heckenweg
6, Graz, AUSTRALIA
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355