Mu nkuru ziheruka, hano kuri SHIKAMA nari nabasesenguriye imvugo ya
gihanuzi aho Nyirabiyoro yagize ati:"Ese izi mandwa ko
mbona zisatiriye ku mulînzi zisakabaka umukuru-ngombwa azayobora imihango
ate?"
Kuri iyi nteruro, nasobanuye ko byanze bikunze R.N.C ya KAYUMBA na RUDASINGWA
ariyo izambura KAGAME ubutegetsi ari nabo biswe bene u Rwanda kuko ari ABANYIGINYA
ibi bikaba byaravuzwe na Nyirabiyoro mu rwego rwo kwereka umwami yaraguriraga
ko amushyigikiye, ndetse ko aribo bakwiye gutegeka igihugu bonyine bityo ibi
bikaba ari ikosa rishingiye ku marangamutima hagati y'uragura n'uraguza.
Muri iyo nyandiko mwasomye muri benshi cyane tukaba tubibashimira,
nasobanuyemo birambuye ko RNC nimara gukuraho Kagame izahura n'intambara ya
KARAHABUTAKA bazashwanyagurizanyamo n'abazaba bagitsimbaraye kuri KAGAME Paul
kandi ntawabishidikanyaho kuko ABEGA ari nabo Kagame avukamo ubu yamaze kubaha
imyanya ikomeye i Kigali (postes stratégiques). Iyi ntambara rero izasiga u
Rwanda iruhinduye itongo nkaba mbona kugira ngo itazabaho, bikwiye ko umuryango
mpuzamahanga LONI wakwigana ubushishozi ikibazo cya FPR, FDLR na RNC amazi atararenga
inkombe.
Ingoma y'ABEGA i Kigali
iri mu marembera kubera kuganzwa n'ABANYIGINYA
Kugira ngo wumve neza politiki y'igihugu cyawe, ni ngombwa gusubira mu
mateka. Hano turareba ingingo ebyiri ari nazo zirimo gushegesha Paul KAGAME zikamubuza
kugoheka. Mu 1990, FPR imaze gutera, abazungu bahendahenze Perezida Habyarimana
Juvenal bamwumvisha rwose ko gushyikirana ariwo muti bigera aho arabyemera.
Kagame rero wasabaga iyo mishyikirano ubanza atarigeze atekereza ko nawe abazungu
bashobora kuzayimusaba nk'uko barimo kuyimusabira.
Icya kabiri ni ikibazo gikomeye hagati y'ABEGA; Paul KAGAME abereye ku
isonga n'ABANYIGINYA bayobowe na Faustin KAYUMBA NYAMWASA na RUDASINGWA Theogene.
Mu 1959, ubwo mu Rwanda habagaho impinduramatwara ya rubanda ubwami bugasezererwa
ubutazagaruka, abanze kwemera imyanzuro abenshi bari ibikomerezwa by'ABANYIGINYA
bashutse KIGELI V NDAHINDURWA bamwoshya guhunga. Iki nacyo, Paul KAGAME agombe
kuba ataracyibutse ngo agiceho akarongo ubwo yirirwaga abaha amapeti ya ba
GENERAL nyamara batazi no gusoma(abenshi muri bo ariko si bose); aho ubu n'ubwo
ntako atagira ngo ABEGA bene wabo abongerere ubushobozi, biboneka neza ko
badashobora gusumba ABANYIGINYA mu bwinshi ubu bamugeze ku buce! Hano ni naho
mu isesengura ryacu muri SHIKAMA tubona havutse gushwana ubu bakaba bahanganye
nawe bari inyuma y'ikibuga(mu buhungiro).
Ibimenyetso by'uko
RUTUKU yatangiye kugarura INDURU biraboneka mu Rwanda uhereye i Kigali
Mu nteruro turimo gusesengura uyu munsi ni iyi iri mu mutwe w'iyi nyandiko
ariyo: "Ko mbona rutuku agaruye induru mu
gihugu impundu zikabura!" Buri munota, buri saha nkurikirana ibibera
mu Rwanda kandi ni ngombwa ku mwenegihugu wese ukunda igihugu cye akagira
n'uburyo bumushoboza kubigeraho. Abanyarwanda baca umugani ngo NTA NDURU IVUGIRA
UBUSA(1) kandi ngo NTAWE UTWIKA INZU NGO AHISHE UMWOTSI(2).
Duhereye ku mugani wa kabiri, bishoboke ko na none Kagame atigeze
atekereza ko kurasa indege yarimo Habyarimana bizamugiraho ingaruka. Yari
akwiye kumenya ko inzara ishira ariko igihemu kidashira. Tugarutse ku mugani wa
mbere(Nta nduru ivugira ubusa), abategetsi b'i Kigali nta bushobozi bafite bwo
kubeshya isi imyaka irenze 20.
Iyo urebye ibikorwa birimo kubera i Kigali muri iyi minsi bigamije kuzimanganya
amajwi yemeye ukuri kuri muri FILIMI RWANDA'S UNTOLD STORY uhita usanga sisiteme
yose igiye guhirima. Abakadere bose ba Leta nta kindi barimo gukora uretse
kugerageza kugabanya ubukana bwa filimu bavuga ko ishinja Paul KAGAME ubwicanyi
bo bavuga ko atari byo ariko nkaba nziko aribyo kuko abanyarwanda FPR yishe
tubazi neza n'amazina yabo ndetse n'aho biciwe hazwi neza yewe kugera no ku
mataliki biciweho.
Abategetsi bi Kigali ubu bose basigaye birirwa baburanira Kagame
nk'abari mu rukiko ndetse bakanavuga ntawe ubahaye ijambo. Baratumira abantu
bavuye isi yose bahaye ruswa ngo bajye imbere ya komisiyo NGOGA Martin gusiga
icyasha BBC no gukatira urwo gupfa Jane CORBIN wakoze filimu. Ibi rero ni kimwe
mu bimenyetso by'uko induru zatangiye kuvuga i Kigali kandi mu minsi mike ntimuzatangazwe
no kumva induru ziruseho abaturage buzuye mu mihanda bavuza iya bahanda
bamagana Paul KAGAME wabamazeho urubyaro akabarya utwabo asuka mu kigega
kitagira indiba(cyapfumutse indiba) cyitwa AgDF(Agaciro Development Fund). Ibi bikazaba
ikimenyetso ko abamuhaga impundu basigaye bamuvugiriza induru.
Abatekamitwe b'abongereza
bakomeje gushuka Kagame n'agatsiko basahura umutungo w'u Rwanda ngo bamufashe
kuburizamo filimu ya BBC kandi bazi neza ko ntacyo bizatanga
Mu nkuru SHIKAMA twabagejejeho yavugaga ukuntu USA n'Ubwongereza aribo
bategetse BBC gukora FILIMU ntacyo twabahishe kugira ngo buri munyarwanda yihitiremo
aho yerekeza ubuzima bwe n'ubw'abe. Muri iyo nyandiko dushingiye ku makuru
adashidikanywaho twahawe n'umwongereza ukomeye London kandi wakoranye mu biro bimwe
na TONY BLAIR, twababwiye ko ibyo Kagame yakora byose ntacyo bizatanga kuko icyemezo
cyo kumukura ku butegetsi cyamaze gufatirwa i London na Washington. Abo rero
birirwa banyuranwamo ntacyo bazahindura na busa!
Abategetsi b'u Rwanda nabo barimo guta igihe ngo barajya mu Bwongereza
kuganira n'abategetsi baho ku byemezo byafatirwa BBC. Aya makuru akaba amaze
kwemezwa na Perezida wa Sena Dr MAKUZA Bernard washimangiye ko hari itsinda
ryavuye mu nteko ishinga amategeko ku Kimihurura rigiye mu Bwongereza.
Umwongereza watanze ubuhamya kuwa gatanu, taliki 05 Ukuboza 2014 ni Dr
Phil Clark wigisha politiki mpuzamahanga muri Kaminuza i London akaba yaravuze
ko iyi filimu yakozwe ngo mu rwego rwo gusuzugura abanyarwanda n'amateka yabo.
Uyu kimwe n'abandi, ibyo bavuga ni uguta igihe babizi neza ariko kuko barimo
gukorera amafaranga nyine barabivuga umufuka wabo ukabyimba bakitahira, Kagame
bagasiga bamuhuhuye kuko amatike y'indege zibageza i Kigali, amahoteli
bararamo, n'ibindi byose bakenera byishyurwa na Leta y'u Rwanda hagamijwe
gukingira ikibaba Paul KAGAME.
Kagame nawe arimo
arategura ibikorwa biha RUTUKU uburenganzira bwo kugarura induru mu gihugu
Amakuru SHIKAMA
ikura mu karere ka BUGESERA aremeza ko imyiteguro ya gisirikari ibanziriza
igitero simusiga Kagame agiye kugaba ku Burundi igeze kure. Abatuye i Bugesera baganiriye
n'umunyamakuru wa SHIKAMA bemeje ko mu Bugesera hari ibirindiro
bikaze bya RDF. Ayo makuru aremeza ko
abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge y'u Rwanda yose ikora ku Burundi bategetswe
kubuza abaturage babo kujya i Burundi bakoresheje imipaka ya NEMBA na JARAMA.
Icya kabiri ni dosiye ya M23
ubu irimo kwitegura kongera gutera RD Kongo. Uyu mutwe
wa gisirikari wa M23 mbona ariwo Kagame azakuraho insiriri y'amarembera ye kuko
bitashoboka ko umutwe wa gisirikari watsinzwe bikandikwa mu mateka y'isi wakongera
gutera ikindi gihugu ubugira kabiri. Ibi nibyo bigiye gutuma RUTUKU azinukwa
KAGAME anakangurire rubanda kumwivumburaho!
Ingabo Kagame azohereza gutera u Burundi zishobora kuzamuhindukirana
kubera politiki y'akarere
Urebye uko bimeze i Kigali ubu ni INDURU YA BUCECE MU MITIMA Y'ABANYARWANDA. Leta
ya FPR iherutse gutanga itangazo irarikira abashaka kujya mu gisirikari ariko
amakuru muri SHIKAMA
twabonye ni uko abasore b'abanyarwanda banze kubyitabira.
Minisiteri y'ingabo ibonye mu matangazo nta
cyo bitanze, bahitamo gutumiza inama ruburamunsi yahuje
abanyamabanga-Nshingwabikorwa bose b'imirenge 416 iri mu Rwanda babategeka buri
umwe umwe kubona byanze bikunze abasore 150.
Iyi siyasa nayo byaje kugaragara ko ntacyo
yatanze none ubu hari amakuru SHIKAMA ikirimo gusesengura mu cyumweru gitaha
nkazababwira ubwo buryo ubwo aribwo tumaze kubona amakuru yose. Dushingiye ku kizwi ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze runesha
u Burundi, turebye uko abasirikari i Kigali babihiwe, turebye akajagari kamaze
iminsi muri Bujumbura, turebye uko abazoherezwa ku rugamba bizaba ari ukubera
agahato kuruta ubushake,...Niho mpera nkavuga ko ingabo Kagame azohereza
kurwanya u Burundi zishobora kuzamwivumburaho zikiyambukira mu Kirundo zikamuhindukirana
zikazamugabaho igitero gikaze.
Umuzungu rero akomeje kurekereza ngo agarure
induru yeruye mu gihugu. Uwo rutuku kandi si mu Rwanda gusa ashyira umuvumo kuko
abo yashyize ku butegetsi barimo na Paul KAGAME, ari nawe ubavanaho agashyiraho
abandi nk'uko ibihe bihora bisimburana iteka.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355