Umunyamakuru GATERA Stanley washimutiwe i Kampala na DMI |
Kuri uyu wa kabiri, taliki 09 Ukuboza 2014, ikinyamakuru igihe cyandikirwa
i Kigali cyatangaje inkuru ivuga ko GATERA Stanley wari umuyobozi n'umwanditsi
mukuru icyarimwe w'ikinyamakuru UMUSINGI yatashye mu rwamubyaye nyuma y'amezi 7
mu buhungiro.
Mu mateka y'itangazamakuru mu Rwanda ni ubwa mbere umunyamakuru wahunze
kandi bigatangazwa ku karubanda asubiye mu Rwanda hakiriho leta yamuhigaga
cyangwa yavugaga ko imuhiga. Muri SHIKAMA turasesengura tunasubize amaso inyuma
turebe tunibaze: Byagenze bite? Habaye iki? Habuze iki? Yaba yarashimutiwe i
Kampala na DMI za Paul KAGAME zikamugeza i Kigali zikamutegeka ibyo avuga
cyangwa yatashye ku bushake bwe?
Uko GATERA Stanley
yahunze n'icyo yahunze
Nk'uko byatangajwe hambere, uyu munyamakuru yahunze muri Mata 2014. Mu
kiganiro yatanze ku igihe, yivugiye ko yahunganye n'umugore we batega imodoka
y'ijoro(igenda bugorobye) bajya i Kampala muri Uganda.
Kuva byahwihwiswa muri Kigali ko yahunze ntiyigeze akomeza umwuga wacu
wo gutangaza amakuru. Ubwo yari agihunga, umuryango w'abanyamakuru batagira
umupaka REPORTERS SANS FRONTIÈRES
watangaje ko yawubwiye ko polisi yamusanze ahantu muri restaurant i Nyabugogo ikamushyira
urupapuro mu mufuka, kugira ngo imugerekeho ruswa agahera ko afata icyemezo cyo
guhunga.
Muri Uganda yimwe
ubuhungiro cyangwa ntabwo yatse?
Mu nyandiko igihe cyashyize ahagaragara cyerekanye ibiganiro uyu
munyamakuru yagiranye kuri FACEBOOK na Dr KAMBANDA Antoni uba muri USA. Iyo
usesenguye neza uko basubizanyaga, urabona ko GATERA Stanley yari mu kibazo cyo
kudahabwa sitati y'impunzi muri Uganda no kubura amikoro mu buryo bw'amafaranga
kuko wabonaga asaba KAMBANDA kumurangira inzira y'ubusamo yamugeza kure y'u Rwanda
kandi bigakorwa akoresheje PASSPORT y'u Rwanda mu bisnzwe bizwi ko ukimara
guhunga ukagera muri UNHCR bahita bakwaka PASSPORT bakayibika. Iki kikaba ari
gihamya ndakuka ko nta buhungiro yatse Leta ya Uganda.
Nk'aho Dr KAMBANDA yamusubije ngo wasaba PROTECTION muri UNHCR aho muri
UGANDA cyangwa ugashaka uko wagera muri Afurika y'Epfo. Iyi nteruro ishobora
kuba isobanuye ko GATERA Stanley atigeze asaba ubuhungiro muri Uganda ko ahubwo
yahisemo kwirwariza ngo agere mu mahanga ya kure.
Hano ni ho muri SHIKAMA turimo kwibaza impamvu yamuteye kutaka
ubuhungiro muri icyo gihugu cya Uganda cyangwa se niba yarabwatse akabwimwa,
umuntu akaba yakwibaza n'impamvu babumwimye niba yarabusabye kuko iyo aza
kubuhabwa bitari ngombwa ko asubira i Kigali kwibeshyera gukorana na RNC kandi
mu by'ukuri nta kibyemeza haba no mu biganiro yagiranye na Dr KAMBANDA Antoni
uri muri USA.
Bishoboke ko yashimuswe
na DMI za Kagame zijagata muri Kampala zikamutwara ku gahato i Kigali
Uko mbizi, ku isi nta munyamakuru ufite impamvu ifatika watse
ubuhungiro ngo abwimwe. Icya kabiri, uyu GATERA Stanley ni mwene nyina wa
GATSIMBAZI Nelson nawe wahunze. Aba bombi bavukiye muri Uganda bataha mu Rwanda
mu 1994 binasobanuye ko azi neza umujyi wa Kampala ndetse n'ubugande muri
rusange.
N'iyo yimwa ubuhungiro, yari kureba bene wabo baba muri Kampala cyangwa
akabwira mwene nyina uba i Burayi akamufasha gucyemura ikibazo, kimwe n'uko
yashoboraga kujya mu byaro bya Uganda kure ya Kampala akajya guhingira
amafaranga aho kugira ngo asubire aho yahunze.
Hamwe n'aya mahirwe yose yari gushobokera GATERA Stanley muri Uganda
nk'igihugu yavukiyemo nyamara akarenga ubu akaba ari i Kigali niho muri SHIKAMA
twemeza ku kigero cyo hejuru cyane ko ashobora kuba yarashimutiwe i Kampala ku
italiki 03 Ukuboza 2014 na DMI za Kagame ariko nanone tukibaza impamvu bafashe icyemezo
cyo kumusubiza i Kigali mu gihe abanyamakuru kenshi bahitamo kubarasira aho
bababoneye, urugero rwibukwa rukaba ari umunyamakuru INGABIRE Charles
wandikiraga INYENYERI NEWS warasiwe mu mujyi wa Kampala.
Iturufu ya Kigali
yo guca intege RNC no kwereka imiryango mpuzamahanga ko abahunga u Rwanda
bahunga ubusa
Nk'uko bisanzwe bigenda no ku bandi bose bashimutwa na Kigali, iyo
bagize amahirwe ntibabatsinde mu nzira, iyo bagezeyo babategeka ibyo bagomba kuvuga
birimo kwihakana RNC ngo kuko babonye ari umutwe w'iterabwoba.
No ku munyamakuru GATERA Stanley, ubanza nawe ariko byamugendekeye aho
yavumiye ku gahera RNC kandi mu by'ukuri nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko
yakoranye nayo na cyane cyane ko yari amaze n'igihe gito ahunze u Rwanda. Ibi
nkabona bikorwa kugira ngo bambike isura mbi RNC banayangishe abanyarwanda.
Ikindi kirimo ni ukurindagiza imiryango mpuzamahanga ngo niyumva umunyamakuru
yatashye ku bushake, abandi bateganyaga guhunga babicikeho kuko byagaragara ko
bahunga ubusa bityo n'ufite impamvu yumvikana abihomberemo bamusubize kujya
kwicirwa i Kigali.
Mu gusoza iyi nyandiko muri SHIKAMA ntitwabura no kwibaza ku buzima bw'ejo
hazaza bwa GATERA Stanley i Kigali, ese mama arabyutsa ikinyamakuru UMUSINGI?,
azakomeza kwandika inkuru zinenga leta ya Kagame? Itangazamakuru ararizinukwa kurya
rikorwa n'abihaze bagahebera uruzaza? Ese ntibamuhindura igikoresho cyo kuvuma
RNC nyuma bakamufunga cyangwa bakanamwica? Turakomeza gukurikirana ibirebana
n'ubuzima bwe bw'ejo hazaza.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355