Pages

KWAMAMAZA

Dr HAZEL Cameron maneko w'Ubwongereza mu ikinamico rikusanya ibitekerezo kuri filimu ya BBC ngo Kagame akomeze kurindagiza isi, yahishuye ko muri Werurwe 2014 minisitiri w'ingabo z'u Rwanda General James KABAREBE yamwongoreye ko u Rwanda rugeze ku manga kuko nta mutekano rufite/ UDAHEMUKA Eric

Dr Hazel Cameron

Filimu RWANDA'S UNTOLD STORY ikomeje kumunga ubutegetsi bwa Kagame na FPR i Kigali mu Rwanda. Nkurikije uko mbona ibintu birimo kugenda, bishoboke ko uwategetse ko komisiyo Martin NGOGA ishyirwaho atangiye kubona ko arimo guhomba cyane ku buryo nibikomeza bitya nayo ishobora guseswa nk'uko imyigaragambyo yahagaritswe.

Komisiyo NGOGA mu ndorerwamo ya komisiyo MUTSINZI
Ikigaragaza ibyemezo bitazagira icyo bigeraho ni uko abakekwaho ibyaha ari nabo bafata ingamba zo kwicira imanza. Ubwo umucamanza Jean Louis BROUGIERE yemezaga ko Kagame ariwe wahanuye indege ya Perezida Habyalimana ndetse ko akwiye gushyikirizwa inkiko hamwe n'abandi bicanyi bagenzi be 39 bo muri FPR, Kagame yahise ashyiraho KOMISIYO MUTSINZI.

Ni ukuvuga ko Kagame yashyizeho Mutsinzi kugira ngo yerekane ko atari we wahanuye indege kandi birumvikana kuko utashinja icyaha uwaguhaye umugati(Mutsinzi). Ibi ni nabyo Kagame yongeye gukora aho BBC imutamaje agahita ashinga KOMISIYO NGOGA. Iyi komisiyo yo ariko ubanza noneho igiye guhahamura uyu mwami uganje i Kigali kuko harimo kuvamo ibimuhombya kuruta ibyo yibwiraga ko byatuma akomeza kujijisha isi n'abanyarwanda.

Dr HAZEL Cameron yamennye ibanga yongorewe na General James KABAREBE ku Kimihurura
Dr HAZEL Cameroun niwe wari utahiwe kumvwa na komisiyo Ngoga kugira ngo agire icyo avuga ku ruhare rwa BBC mu gupfobya KAGAME njye nita kuvuga Kagame uwo ariwe mu mizi. Dr HAZEL Cameron abajijwe niba BBC ishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yasubije ko izawuhungabanya.

Mu kiganiro yatanze kikamara amasaha atatu(3) Dr Hazel yavuze ko akimara kureba iyi filimi; amagambo yigeze abwirwa na Minisitiri w’ingabo James Kabarebe yahise amugarukamo. Yavuze ko muri Werurwe 2014 yari i Kigali mu Rwanda aganira na Minisitiri Kabarebe wamubwiye ko ikibazo cy’umutekano muke u Rwanda rushobora kugira muri iki gihe, gituruka mu itangazamakuru mpuzamahanga ariko ngo ntiyabisobanukirwa.

Dr Hazel yabwiye komisiyo Ngoga ko akimara kureba iyo filimu aribwo yumvise impamvu General James KABAREBE yambwiye ariya makuru. Ngo yahise atangira gukurikirana amakuru ku Rwanda avugirwa mu bitangazamakuru kuko yibwiraga ko ashobora kugira ingaruka mbi ku Rwanda. Dr Cameron yagaragaje ko iriya filimi ayishyira ku rutonde rw’ibibangamiye umutekano w’igihugu.

Dr HAZEL Cameron ati:"Inomero y’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza yasohotse mu gitondo cyakurikiye ijoro filimi yerekaniwemo, yaje ifitemo inkuru ivuga nko niba ari uko bimeze, kuki twakomeza guha u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 50 buri mwaka?"  Yongeyeho ko mu bihugu by'uburayi; ijambo ry’imbaga nyamwinshi rituma Guverinoma ihindura ibintu bikagenda nk’uko babishaka.

Dr HAZEL Cameroun yanze kugwa mu nutego wa Kigali
Muri ibyo bisobanuro yatanze, yabajijwe niba Jane CORBIN wakoze filimu yari agamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda asubiza ko atamuvugira ibyo atazi. Hano umuntu akaba atashidikanya kuvuga ko bari bagamije kumva akamuvamo kugira ngo ashinje umwongereza ariko bakaba baribagiwe ko abazungu bakundirana imbere y'abirabura.

Jane CORBIN aramutse agiye i Kigali yamera nka Peter ERLINDA
Muri iyi komisiyo bavuze ko banateganya guhamagaza uwakoze iyo filimu kugira ngo aze atange ibisobanuro ku cyo yari agamije. Ntekereza ko adashobora kugaruka i Kigali kuko nta mpamvu yo kwisobanura kuko ibyo yakoze bitabusanye n'inshingano z'umunyamakuru w'umwuga. Aramutse anahisemo kujyayo azabanze akurikirane ibyabaye kuri Peter ERLINDA waje kunganira mu rukiko Madame INGABIRE UMUHOZA Victoire agafungirwa ku Muhima.

Mu kwanzura iyi nkuru, muri SHIKAMA turabona aho bucyera na komisiyo Ngoga ishobora guseswa itamaze kabiri kuko nayo ari amaburakindi ya Kagame ntacyo izamugezaho bitewe n'uko buri muntu uyihaye ibisobanuro ahishurira rubanda n'isi yose amabanga yari yaramizwe n'ingoma. Urugero: Nko mu kiganiro, Dr HAZEL Cameron yatanze yahishuye ko Kabarebe yamubwiye ko nta mutekano uri mu Rwanda.

Yahishuye ko Ubwongereza bushobora guhagarika inkunga bwateraga u Rwanda, yerekanye ko akomeye kuri Jane Corbin wakoze filimu kuko atigeze amushinja ikosa iryo ariryo ryose ari nayo mpamvu mu mutwe w'iyi nyandiko navuze ko ashobora kuba ari maneko w'Ubwongereza uzagemura ibyo yabajijwe n'uko yasize Kigali imeze.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot. com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355