Pages

KWAMAMAZA

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 32 gisanzwe, taliki 09 Ugushyingo 2014. Iisomo rya mbere: Ubuhanga: 6, 12-16. Isomo rya kabiri: Abanyatesaloniki ba mbere: 4, 13-18. Ivanjili: Matayo: 25, 1-13. "Duhore twiteguye kuko tutazi umunsi n’isaha kandi ntidukomeze guheranwa n’urupfu kuko hari amagambo yo guhumurizanya dukwiye kujya tubwirana" Abatagatifu: Theodore na Oreste/ Padiri TABARO.

Mu isomo rya mbere : Barasobanura uko ubuhanga butajya bucuyuka kandi bwigaragariza ababukunda bakabwitegereza bityo n’ubushakashaka akaburonka nta kabuza.
Mu isomo rya kabiri :  Baradutekerereza icyo ubuhanzi bwavugaga na kera na kare ku izuka ry’abapfuye aho basaba abantu kudaheranwa n’ubujiji ku birebana n’abapfuye. Baratwereka ko nk’uko Yezu yazutse mu bapfuye ari nako abapfuye bamwizera nabo bazazuka.
Mu Ivanjiri Ntagatifu igizwe n’interuro cumi n’eshatu(13), Yezu arakomeza kutubwirira mu migani aho uyu munsi asobanura ukuntu ingoma y’ijuru yagereranywa n’umugani w’abakobwa icumi. Aba bakobwa, batanu muri bo bari abanyamutima abandi batanu ari abapfayongo.
Yezu arereka rubanda ko abakobwa batanu b’abapfayongo bafashe amatara yabo ariko ntibajya kongereshamo amavuta naho abakobwa b’abanyamutima bajyana amatara yabo bajyana amatara yabo konereshamo amavuta mu tweso. Twibutse ko impamvu bagombaga kongeramo amavuta ubu twagereranya na peteroli kugira ngo akomeze yake ni uko bari bategereje umukwe(Yezu).
Byabaye ngombwa ko umukwe atinda kubageraho, brahunyiza abandi barahondobera bigeze mu gicuku bamaze gushyirwayo(gusinzira cyane), akarumbeti karasakuza cyane kati umukwe araje kandi kararikira bose kujya kumusanganira. Ba bakobwa bose uko ari icumi barabadutse batunganya amatara yabo.
Abakobwa b’abapfayongo bahendahenze bagenzi babo b’abanyamutima ngo babahe ku mavuta yo gushyiramo kuko amatara yabo yari agiye kuzima, ba bakobwa b’abanyamutima bababwiye ko bajya kuyagura ku mauka abegereye ngo hato bose batabura intama n’ibyuma.
Ubwo bari banyarutse bagiye ku maduka kuyazana, umukwe aba arahasesekaye ba bandi batanu bari biteguyebinjirana nawe mu nzu y’ubukwe umuryango uhita ukingwa. Za nkumi zawe zari zaiye ku maduka zagarutse zuhnya niko gukomanga ariko umukwe azibwira ko atazizi ndetse abantu bakwiye kwitegura iteka kuko ntwe uzi umunsi n’isaha.   
Abatagatifu b'icyumweru gitaha: Kuwa mbere, taliki 10 Ugushyingo ni Noe, Andrea na Avelin. Kuwa kabiri, taliki 11 Ugushyingo ni Martin, Manasseh na Velene. Kuwa gatatu, taliki 12 Ugushyingo ni Josaphat, Livin na Emelienne. Kuwa kane, taliki 13 Ugushyingo ni Bruce na Didace. Kuwa gatanu, taliki 14 Ugushyingo ni Sidoni na Veneranda. Kuwa gatandatu, taliki 15 Ugushyingo ni Albert, Joseph Mukasa, Leopord na Victor. Ku Cyumweru, taliki 16 Ugushyingo ni Icyumweru cya 33 gisanzwe, n'abatagatifu Gerturde na Otimari.
Padiri TABARO
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355