Pages

KWAMAMAZA

Itangazo ry’inama y’INGANZO NTAGANZWA ya SHIKAMA rigenewe abanyarwanda bose/ Ubuyobozi bw'INGANZO NTAGANZWA ya Shikama

Hangana nk'inzovu
Inama y’Inganzo Ntaganzwa ya SHIKAMA ishinzwe guteza imbere umuco nyarwanda, yateranye ku Cyumweru tariki ya 02 Ukuboza 2014 iyobowe na Padiri TABARO ushinzwe umuco n'iyobokamana ku rubuga Shikama ari kumwe na bwana UDAHEMUKA Eric, umwanditsi mukuru wa SHIKAMA yasuzumye ingingo imwe rukumbi irebana n’itegeko riherutse gusohoka mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda ariko rikazatangira kubahirizwa nk’itegeko nyuma y’imyaka ibiri uhereye ku itariki ryatangarijweho.

Icya mbere cyagaragaye ni uko abandikishije iri tegeko ritaritwa ryo kandi ryaratangajwe mu gitabo cyihariwe n’amategeko bagaragaje ubumenyi bucye no kujijisha abaturage kuko nta kuntu wasohora inyandiko mu igazeti ngo uvuge ko izubahirizwa nyuma y’imyaka ibiri. Ibi bikaba byerekana gushungura abanyarwanda no kubasuzugura bikabije babakinisha nk’ukinisha umwana w’igitambambuga.
Icya kabiri ni uko abihaye gukora uyu mushinga w’urukozasoni, nta munyarwanda n’umwe bahagarariye kimwe n’uko nta wigeze abatakambira ko ikinyarwanda gifite ibibazo.
Icya gatatu ni uko n’iyo haba hari ibibazo, hagombaga kubaho Kamarampaka abaturage bagatorera icyemezo cyo guhindura ururimi rwabo naho ubundi ibindi byose bikorwa ni ukuruhira ubusa. 
Nyuma yo gusuzuma iyi ngingo mu mizi no kurebera hamwe uko abanyarwanda bose bayitwayemo muri iki gihe, InganzoNtaganzwa ya SHIKAMA itangarije abanyarwanda ibi bikurikira :
Icya mbere : Inganzo Ntaganzwa ya SHIKAMA yamaganye bidasubirwaho kandi yivuye inyuma agatsiko ka FPR kamaze kurimbura imbaga y’abanyarwanda n’abaturanyi kakaba gashaka kurimbura n’ikinyarwanda ingobyi ihetse abanyarwanda b’umutima kakarimbura n’umuco kabivanga n’Ikigande n’Ikinyamurenge.
Icya kabiri : SHIKAMA yiyemeje gukomeza gukoresha Ikinyarwanda cyacu cy’umwimerere kandi ikaba itazigera na rimwe iha agaciro amanjwe Agatsiko ka FPR kabatije Ikinyarwanda gishya kigamije gusisibiranya umwimerere w’Ikinyarwanda cy’abakurambere ba bene Kanyarwanda.
Icya gatatu : Abanyarwanda iyo bava bakagera n’iyonka basabwe kwamagana uru rukozasoni rw’amabwiriza ashobora kuzahindurwamo itegeko mu myaka ibiri iri imbere.
Bikorewe Oslo, Noruveje,
Taliki 02 Ugushyingo 2014
Ubuyoboizi bw’Inganzo Ntaganzwa ya SHIKAMA

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355