RUTAYISIRE Boniface |
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda,
Nk’uko
bigaragara, amashyaka menshi muri opposition akomeje kugira ibibazo bikomeye
cyane cyane bijyanye no kwishyira hamwe bikorwa mu buryo buhutiweho batabanje
kureba icyo bahuriyeho muri politiki iba igiye gukorwa. Muri uko kugira ibibazo
muri opposition, bitanga isura mbi ku mashyaka yose no ku banyarwanda kandi
bikabagiraho ingaruka nyinshi.
Aho kugira ngo rero hakomeze habeho ishwanyaguzanya ry’amashyaka n’isenyuka ry’impuzamashyaka, ndagira ngo nsabe ku mugaragaro amashyaka n’impuzamashyaka CNCD-FDU, CPC- RDI n’ayandi abishatse ko twakwigira hamwe uburyo twashyigikira ubunyarwanda butavangura kandi tukabuteza imbere maze abanyarwanda twese tugatambukana hamwe kugeza tugeze ku ntsinzi.
Abasheshe
akanguhe n’abato mwese murabizi ko mbubaha, kandi mwabonye ko uburyo twatambutse
mu mateka duhereye ku busa ku kibazo cy’abavictimes bose, twageze aho tucyumvisha
isi kandi turakomeje ku buryo twahinduye amateka igihe amashyaka yose
yagihurizagaho tukavuga rumwe tugasohora memorandum icyo kibazo kirimo.
Nk’uko
rero nsanganywe n’umusaza Nyakubahwa Gasana Anasatse kandi tukaba tubanye neza
ndetse tukaba dukora ibintu byinshi hamwe, kuntambwe ya mbere ndabona
amashyaka afite utubazo two gucikamo ibice, nasaba Nyakubahwa Gasana Anastase
ko twaganira nayo.
Muri
iyo gahunda ntumiye kumugaragaro abasaza Nyakubahwa Twigiramungu Faustin,
Nyakubahwa Emmanuel Habyarimana, Nyakubahwa Ndahayo Eugène, Nyakubahwa Nkiko,
Nyakubahwa Rusesabagina kugira ngo duhure tuganire kubibazo bireba impinduka
z’amateka arimo kubaho kandi tunarebere hamwe uburyo twateza imbere
ubunyarwanda butagira uwo buvangura.
Ku
ntambwe ya Kabiri twatera intambwe tukaganira n’andi mashyaka adafite ibibazo
nk’ibyo twavuze hejuru ariyo RNC n’ayandi yose asigaye. Ndasaba abantu bose bashyira mugaciro kudufasha
muri ibi biganiro. Buri wese ushyira mugaciro akwiriye kumva ko igihe runaka
muhuje ibibazo (nk’abantu biciwe na FPR cyangwa Interahamwe n’ibindi) ariko
mukaba mudashobora kuvugana no kumvikana kuri ibyo muhuriyeho, iyo ugiye
kuvuga ko noneho muzagira icyo mugeraho n’uwo mwari muhanganye kandi n’intambwe
ya mbere ya kunaniye icyo gihe uba ubeshya abanyarwanda kandi ugiye gutesha
abandi igihe.
Simbona
icyo abanyapolitiki twasobanurira abanyarwanda igihe ba Nyakubahwa
Habyarimana Emmanuel, Rutayisire Boniface, Gasana Anastase, Twagiramungu
Faustin, Ndahayo Eugène, Uwanyirigira, Munyeshyaka, Nkiko, Rusesabagina
n’abandi bahizwe n’interahamwe ndentse n’inkotanyi zaza
ntizibarebere izuba (cyangwa se bakaba bafatanije politiki n’abo bantu), igihe
abo bantu badashoboye no kuganira hagati yabo, noneho bakumva ko ibiganiro
bizashoboka (buri wese kugiti cye) baganira n’abahoze munkotanyi cyangwa
abahoze muri MRND, ibyo byaba ari ugukomeza kubeshyana no gutesha igihe
abanyarwanda ndetseukagitesha n’abandi.
Iyo
ukomeje kandi politiki yo kubeshya no kubeshyana amateka ahora agutanga imbere
akabikwereka. Iki gitekerezo ntanze gishobora wenda gutinda kubaho cyangwa
kikabangamirwa n’ibindi bintu byinshi ariko hari abo naganiriye nabo numva
bagihurizaho bose ko ibi bintu bikwiye.
Kuganira
ntibivuze gukora ishyirahamwe kandi gushyira ubunyarwanda imbere dusanzwe
dusangiye n’abandi ntibivuze kureka gahunda zisanzwe zigenga amashyaka yacu
yose. Ariko birakwiye ko nibura n’iyo abantu bataba bari kumwe batangira
bakareba ikibahuje bose nk’abanyarwanda, iyo ntambwe nigerwaho n’ibindi byose
byiza bizakurikiraho.
Dusabye
inkunga abanyarwanda n’inshuti kugirango ibi bitekerezo n'iyi ntambwe
bigerweho.
Ndabashimiye.
Bikorewe
i Bruxelles, tariki ya 08 Ukwakira 2014
RUTAYISIRE
Boniface
Président
w’Ishyaka Banyarwanda akaba na Président wa TUBEHO TWESE
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355