Mu gitondo cyo kuwa mbere
taliki 22 Nzeri 2014, radiyo ijwi ry’Amerika yahitishije ikiganiro cyarebanaga
n’infungwa rya murumuna wa Colonel Tom BYABAGAMBA witwa Paul Manzi BYABAGAMBA wafungiwe
rimwe n’umugore we utwite inda y’imvutsi hamwe n’umwana wabo w’umucuko ugomba
kuba atarengeje imyaka 3 nkurikije uko namubonye ku ifoto.
Ubutegetsi bwa FPR
bushobora kuzahenuka buvumwa n’abaturage kurusha uko bavumaga Interahamwe
Nk’uko nkunda
kwifashisha umwirondoro wanjye bwite iyo mbona ari ngombwa ngo mbashe
kumvikanisha ibibazo biba birebana n’ingingo nandikaho no muri iyi nkuru niko
ngiye kubigenza kandi ndasaba abakunzi ba SHIKAMA kudakeka ko mba ngira ngo
nigaragaze ahubwo mba mbona ari ngombwa kugira ngo icyo nshaka kuvuga
n’ubutumwa nshaka gutanga byumvikane uko bikwiye.
Abamaze kuba inshuti za
SHIKAMA muribuka ko nigeze kubabwira ko iwacu kavukire ari i Gakurazo mu
Byimana ukatiye i Kirengeri. Nigeze kandi kubabwira mu nyandiko ko Data umbyaya
yari UMUHUTU w’UMUSINGA, naho mama
akaba UMUTUTSIKAZI ukomoka mu bwoko bw’ABANYIGINYA.
Ku gicamunsi cyo ku
italiki 06 Mata 1994 navuye iwacu mu Byimana njyana na Agatha mama yari abereye
nyirasenge tujya iwabo ku Buhanda mu Kabagali kwa Bwanakweli ari naho mama
yavukaga. Twagezeyo banyakira nk’uko bisanzwe kandi bishimishije ku mwana wese ugeze
kwa nyirarume.
Mu rucyerera rw’umunsi
wakurikiyeho ni ukuvuga taliki 07 Mata 1994, nyir’urwo rugo nari ndayemo ari
nawe marume witwaga RUHANGARA Daniel yarambyukije arambwira ati: “Subira iwanyu
mu Byimana ibintu byakomeye”. N’ubwo nari muto ariko bitari cyane kuko nari
maze kuba agasore mo gacye mfite imyaka 16 y’amavuko nababajwe bikomeye n’uko
ankuye mu bitotsi akantegeka gutaha kandi nari nkeneye gukina na babyara banjye
nari nkumbuye barimo Gatunguru, Agatha,…
Ntabwo nabyihanganiye
namubajije impamvu ibimuteye abwira ko Habyarimana bamurashe kandi ko
nimpatinda bashobora kunyica. Umwana wabo muto ntibuka neza izina yari afite
imyaka 3 y’amavuko. Mu gihe nari nkirimo nambambaranya, nagize ntya mbona
igitero cy’interahamwe muri urwo rucyerera kirahageze n’amacumu n’amahiri sinakubwira.
Kolonel Tom BYABAGAMBA |
Bati inkotanyi bene
wanyu nizo zahanuye indege y’umubyeyi none ABATUTSI mwese mugomba kubiryozwa
n’uri mu nda ya nyina akabyishyura. Kuri marume, icyihutirwaga kwari ukumvana
aho akanyohereza iwacu mu Byimana. Mu gihe yari akibasobanurira ko njyewe ntari
uwe ko naje bugenzi nje kubasura bahise batema inka ze mpahagaze imwe
bayifomoza inyana yari itarageza igihe cyo kuvuka.
Bahise bafata uwo mwana
wabo muto w’imyaka 3 bamukubita ku kibambasi cy’inzu noneho RUHANGARA Daniel
(marume) arababwira ati : “Ko nshimye njye ndi UMUTUTSI nkaba ndi mukuru,
nk’uyu mwana wanjye w’igitambambuga we arazira iki?”
Baramusubije ngo Fred
RWIGEMA yagiye angana atya. Iyi mvugo nakomeje gukurikirana nza gusanga ishobora
kuba yaravuzwe n’interahamwe yitwa BUREGEYA ubu ifungiye muri Gereza ya Mpanga
yashakaga kuvuga ko ntawe ukwiye gusonerwa.
Ibi rero birasa n’ibyabaye
mu ifungwa ry’abavandimwe ba Colonel Tom BYABAGAMBA aho n’uruhinja rw’imyaka 3
rwakoze icyaha nk’icya se. Ibi biratuma abaturage barushaho kwanga urunuka
ingoma ya Paul KAGAME na FPR ndetse bakazayivumira ku gahera ubwo izahirima
dore ko atari na kera nkurikije ibintu birimo kubera muri kiriya gihugu; nk’uko
bavumaga interahamwe.
FPR nta somo yakuye mu
mahano yakozwe n’interahamwe muri 1994
Nk’uko nabivuze mu
gutangira iyi nkuru, muri iki itondo radiyo ijwi ry’Amerka yatambukije
ikiganiro cyavugaga ku ifungwa rya mwene nyina wa Colonel Tom BYABAGAMBA
wayoboye umutwe urinda Perezida Paul KAGAME imyaka 21 kuko yatangiye kumurinda
mu 1990, uwo mwene nyina akaba yafunzwe hamwe n’umugore we ufite (utwite) inda
y’imvutsi hamwe n’umwana wabo w’umucuko w’imyaka nk’itatu.
Nkimara kumva iyi nkuru
nabaye nk’uwibeshya amazu, nibwira ko nta butegetsi munsi y’ijuru bwakora iryo
kosa kuko icya mbere icyaha ari gatozi, icya kabiri bikaba bitemewe ku isi yose
gushyira muri gereza umuntu utarageza ku myaka 18 y’amavuko kuko n’iyo akoze
icyaha uburyozwe busabwa ababyeyi be cyangwa umuhagarariye byemewe n’amategeko
iyo ababyeyi be batakiriho, icya gatatu ni uko n’icyo wakeka ko mwene nyina wa
Colonel Tom BYABAGAMBA ashinjwa nta sano gifitanye n’umwana we w’umucuko kimwe
n’umugore.
Manzi BYABAGAMBA, Madamu n'umwana wabo w'imyaka 3 bose bari muri gereza |
Iyi mitegekere y’iterabwoba
ryitwaje intwaro ya munyangire n’inzika ikukumba umuryango n’abafitanye isano
bose n’ukekwaho icyaha cyangwa se wagihimbiwe biganje mu Rwanda bibusanyije n’amahame
mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, nta washidikanya kuyita
ITERABWOBA kuko ibi birenze ibyavuzwe na Metere UWIZEYIMANA Evode wavugaga
agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro.
Bwana Paul Manzi
BYABAGAMBA ubu ufunzwe n’umudamu we n’akana kabo bakwiye kubera urugero
rufatika aanyarwanda bose ko u Rwanda rwananiwe kubahiriza uburenganza
bw’ibanze bw’umuturage aribyo twita droits inalieables naho abanyamerika
bakabyita Bill of Rights (uburenganzira bw’ibanze bwa buri muturage wese).
Umuntu acishirije yavuga
ko FPR nta somo rigaragara yakuye mu bwicanyi bwakozwe n’interahamwe nka ruriya
rugero mbahaye rw’ibyabereye kwa marume aho interahamwe zabwiye umucuko ko ukwiye
gupfa bitewe n’uko ngo na Fred RWIGEMA yahunze mu 1959 angana atyo.
Kandi koko maze kuhava
barabishe bose ntihasigara n’uwo kubara inkuru umuryango wose urazima. Kimwe n’abandi
banyarwanda bose n’aho bapfiriye hose bazira ubusa imana ibakire mu bwami
bwayoi kandi ibasonere ibicumuro bayicumuyeho bakiri muri ubu buzima.
Ibibazo mu Rwanda ni
uruhuri
Mu gihugu cy’u Rwanda
ubu ni iterabwoba riyoboye ibitekerezo by’abayobozi bikajyana n’ihahamuka
riyoboye ibitekerezo by’abaturage. Buri wese arabona bwije ntaba azi ko buri
bucye, arabona bucyeye ariko ntazi ko buri bwire batamushimuse. Inzara mu cyaro
no mu mujyi mu Rwanda iravuza ubuhuha. Ikibabaje muri byose kikaba guhirika
ubutegetsi ubunenga ibitagenda nyuma ugakora amahano arenze kure ayakozwe n’abo
usimbuye.
Ibi bitera abantu
bazima batekereza kwibaza ibibazo byinshi: None bigende bite?
Abantu bagire bate? Ese umuntu urenganijwe
muri ibi bihe yabariza hehe? Ese umugore ufunzwe yometswe ku mugabo we nawe utarahamwa
n’icyaha we yabariza hehe? Ese abaturanyi b’abahohoterwa bibabera mu maso bo
biyumvisha ko igihugu gitwawe mu buhe buryo?
Ibi bibazo byose birahari,
biraboneka turabibona kandi abaturage bashobora kuba babyibaza bafite ishingiro
n’ubwo ubu nta gisubizo byabonerwa imbere mu gihugu kuko ntiwajya gusaba
kurenganurwa k’ukurenganya cyangwa k’uwatumye ukurenganya.
Uko bizagena kose, muri
SHIKAMA turabona neza ko iri funga rya hano na hato rishobora kuba umusozo
w’ibibazo u Rwanda rwajanditswemo na FPR rikazahita rinaba n’intango
y’impinduramatwara ya rubanda izasezerera FPR ikagenda nk’ifuni iheze kandi iyo
mpinduramatwara ikazaha abaturage uburenganzira n’ubwisanzure mu gihugu cyabo
maze ababyeyi bakabyara bakonsa, rubanda igatunga igatunganirwa.
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355