Pages

KWAMAMAZA

NGO UKURUSHA UMUGORE ABA AKURUSHA URUGO. INAMA Y'INGANZO NTAGANZWA YASANZE GICANDA NA VEREDIYANA BURI WESE ARI IKIBASUMBA(Igice cya kabiri)

Muka Kayibanda G. bamwe bita Berediyana abandi Verediyana,  ubundi izina rye ry'irinyarwanda rikaba ari MUKAGATARE, ntabwo yakunze kuvugwa cyane haba mu itangazamakuru ryanditse cyangwa rivugwa nka radiyo, bikaba byaratugoye kubona ifoto ye. Impamvu nta yindi ni uko yicishaga bugufi kandi akaba yibereye mu mirimo ye yo mu rugo no gufasha rubanda nkuko muri bubisange mu buhamya hasi aha. Byagoye cyane abagize inama y'INGANZO NTAGANZWA ya shikama kubona amakuru kuri we, ariko kubw'amahirwe haza kuboneka umunyamakuru w'umwuga uturuka mu gace umuryango wa Kayibanda wari utuyemo mu bihe bya Berediyana ndetse inzu yabo na n'ubu ikaba ariho ikibarizwa.Uyu mutangabuhamya nawe yatanze amakuru akesha ababyeyi be bari bafitanye isano na Berediyana n'abaturanyi ba Kayibanda.Inama y'INGANZO Ntaganzwa yasanze ari ngombwa ko mbere yo gusesengura uruhare rwe mu guteza imbere umuryango nyarwanda nkuko twabikoze kuri Gicanda, twabanza tukumva ubu buhamya bw'umwanditsi Mukuru wa Shikama UDAHEMUKA Eric maze isesengura tukazarikomeza ubutaha mu gihe tugikusanya n'ibindi byadufasha muri iryo sesengura.Inyandiko iri hasi aha yose ikaba igizwe n'ubuhamya uyu munyamakuru yatanze imbere y'inama y' INGANZO NTAGANZWA ya Shikama.

Umugore wa GREGOIRE KAYIBANDA yitwaga Beridiyana MUKAGATARE. Abaturage batuye mu Byimana, Karama ka Shyogwe, Kabgayi, Gihuma n'i Mbare bamuvuga imyato ko yari umugore ugira ingeso nziza bitavugwa kandi akicisha bugufi ibi byarenze urugero. ICYEMEZO CYO GUCA BUGUFI: Abaturage bo mu Byimana na Mpanda kwa NZIRAGUSESWA nibo bakubwira ko ngo Kayibanda yashatse kumugurira imodoka umugore arabyanga avuga ko we atari perezida ko ahubwo akwiye kwikomereza umurimo w'ubuhinzi. Niyo mpamvu abaturage bajyaga bamucaho mu gishanga cya Rugeramigozi arimo guhinga cyangwa arimo gukura ibijumba; Iyo wamugeragaho akuzi yavaga mu murima akaza akagusuhuza.

ABO YAGIRIYE NEZA NTIBABARIKA: Beridiyana MUKAGATARE yagiriye neza benshi na n'uyu munsi imiryango yabo iracyamwirahira. Muri bo harimo uwitwa NDINDIRI yasabiye akazi ko gutwara Perezida (umugabo we). Uyu NDINDIRI wabaye shoferi wa KAYIBANDA kugeza akorewe kudeta afite amateka i Gitarama dore ko yakuyemo ubukungu aho ubu afite amazu menshi ahenze mu Cyakabiri i Gitarama ari naho Umuryango we utuye. Mu bana ba NDINDIRI nta n'umwe utarize Kaminuza. Harimo Christine wabaye secrétaire wa NSENGIYUMVA Fulgence wari Préfet wa Gitarama. Harimo kandi INGABIRE Fides wize muri ICK muri 2007 ubu akaba akora muri COGEBANQUE i NYABUGOGO; harimo kandi Celine ubu ushinzwe itumanaho mu kigo cy'igihugu gishinzwe amakoperative (Public Relation Officer in RWANDA COOPERATIVE AGENCY itegekwa na MUGABO Damien). Ibi byose umuryango wa NDINDIRI ubikesha umugore wa KAYIBANDA.

Undi Beridiyana MUKAGATARE yagiriye neza ni umusaza witwa NTIMBA Karoli. Uyu musaza waje kwitaba Imana nyuma gato ya 94, bivugwa ko yagiye gutakambira Berediyana dore ko bari banaturanye kuko we(Karoli NTIMBA) urugo rwe ruri munsi y'umuhanda hariya ikoni rya nyuma risohoka muri Rugeramigozi uzamuka i Karama ka Shyogwe rirangirira; amubwiye ikibazo cy'ubukene ajya kumwakira akazi abafurere b'Abayozefiti i Gakurazo. Furere mukuru i Gakurazo icyo gihe witwaga KABUTURA Filipo wakomokaga i Kibungo ariko abanya-Gakurazo bagakunda kumwita SENYANZOBE kubera impuhwe zahebuje yahoranaga yahaye uyu Karoli NTIMBA akazi ko kubaza imbaho mu ISARUMARA akora ako kazi kugeza yitabye Imana abikesha Beridiyana MUKAGATARE. Izi ni zimwe mu ngero nyinshi zerekana kugirira neza abaciye bugufi no kwicisha bugufi byamuranze.

IBIBAZO YAHUYE NABYO: Mu ijoro ry'uwa 4 rishyira uwa 5 Nyakanga 1973, perezida Grégoire Kayibanda yari yicaye iwe i Kigali, arimo ategura disikuru yagombaga kuvuga bukeye mu nama (congrès) ya M.D.R Parmehutu i Gitarama. Ni bwo rero urugogwe rumugwiriye, kudeta irabaye, afashwe mpiri. Umufasha we, Berediyana MUKAGATARE, yari ahari ibyo biba. Kayibanda  yamusabye gusanga abana i Gitarama, aranga. Ati “ Oya, ndakuguma iruhande kugirango menye iyo bakujyanye ”. Nuko rero itsinda ry'abasirikari riyobowe na Colonel Léonidas RUSATIRA ribajyana bombi shishi itabona, amaguru adakora hasi, hamwe n'umwana wabo w'umuhererezi Sylvia wari ukiri uruhinja, kubafungisha ijisho mu kigo cya ISAR Rwerere, komine Cyeru mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri. Bahoraga bacunzwe n'abasirikari bagera kuri 15.

 Benshi muri bo bababaniraga neza, ariko hari n'abandi bubahukaga Kayibanda ndetse bakanamusagarira. Nyuma y'amezi 5 abana n'umugabo we muri ubwo buzima butoroshye,MUKAGATARE Berediyana yifuje gusanga abana i Gitarama. Afata urugendo rw'amaguru n'umwana mu mugongo, agenda ibilometero byinshi cyane. Taliki 22 Ukuboza1973, nibwo ijipe ya gisilikari ku itegeko rya Habyarimana yamusanze mu nzira kuri Base, iramujyana imugeza mu rugo rwe i Kavumu hepfo ya Kabgayi (Nyamabuye-Gitarama). Kuva muri Nyakanga 1974 Berediyana MUKAGATARE yatangiye kugaragaza intege nke cyane, ashegeshwe n'ibyamubayeho byose kuva kuwa 5 Nyakanga 1973, ariko cyane cyane n'uko umugabo we yari amaze gukatirwa urwo gupfa. 

Taliki 11 Nzeri 1974 Grégoire KAYIBANDA yimuriwe iwe mu rugo i Kavumu-Kabgayi kugira ngo abe hafi umugore we wari urembye. MUKAGATARE Berediyana yitabye Imana ku italiki 13 Ukwakira 1974, Leta ya Habyarimana itegeka ko nta muntu n'umwe umusabira Misa, haba I Kabgayi, kimwe n'ahandi aho ari ho hose mu Rwanda. Uwashyira uyu mubyeyi Berediyana MUKAGATARE ku rutonde rw'abishwe n'abakoze kudeta yo ku wa 5 Nyakanga 1973 mu Rwanda ntiyaba abeshye. Ni ukuvuga ko MUUKAGATARE V. yapfuye mbere y'umugabo we kuko Perezida KAYIBANDA Gregoire yitabye Imana taliki 15 Ukuboza 1976 nyuma y'imyaka 2, amezi 2 n'iminsi 2 umugore we apfuye.

Umwanditsi w'inama y'INGANZO NTAGANZWA
BWIZA M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355