Pages

KWAMAMAZA

Ngo icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi: Arakodesha umukunzi we kugirango abone amafranga yo kugura telefone!/NKUSI Yozefu

Umunyeshuri afashe itangazo imbere ya kaminuza 
Umuririmbyi w’umunyarwanda muri za mirongo irindwi mu kinyejana gishize yararimbye avuga ubwiza bw’amafaranga n’ububi bwayo ati”Afranga niyo adutunga, niyo aduteranya yo gatunga, yo gatsindwa yo kabyara” Muri iki kinyejana turimo, umuntu yakunga mury’uriya muririmbyi avuga ibyiza n’ibibi by’ikoranabuhanga ati :”ikoranabuhanga niryo rituma dutera imbere ryo gatunga ryo kabyara, ariko niryo rigiye guhindura isi mbi kuko ubunyamaswa burushaho gusimbura ubumuntu, ryo gatsindwa ryo gahera ishyanga”.Biteye agahinda kubona uko ibi byitwa samart phone bikoreshwa hano I Buraya byitwa ko ariho iwabo w’iterambere, aho umuntu wese kuva ku musaza kugeza ku ncuke igihe adasinziriye aba ariho akirana na Smart phone cyangwa iPad. Ibi bikaba ariko bimeze mu mashuri yisumbuye n’amakuru aho mwarimu yigisha umunyeshuri yibereye kuri telephone ye. Ibi wenda wasanga aribyo bitumye abanyaburaya, Amerika, na Canada basigaye bajya gushaka abakora mu ikoranabuhanga ryabo mu Buhinde, Koreya na Vietnam!  BBC iherutse gutangaza ko ubushakashatsi buherutse gukorwa mu Bwongereza, bwagaragaje ko igihe kinini Abongereza kuva ku mwana kugeza ku musaza bakimara kuri smart phone, IPad, Lap Top bakaba basigaye basinzira amasaha macye cyane. Nibikomeza gutya, mu myaka micye itaha, u Buraya Canada n’Amerika bishobora kuzaba bifite abajenerali batazi gusoma no kwandika nka bamwe bo kwa Kagame Pawulo!
Si ubujiji gusa iri koranabuhanga ririho risakaza ku isi, kuko n’ubunyamaswa buriho busimbura ubumuntu, aho umubyeyi agurisha umwana we, umuntu akagurisha ingingo ze, abandi bagakodesha abakunzi babo; ibi byose bigakorwa kugirango bagere kuri Smart Phone! Iyumvire hasi aha amarorerwa aherutse gukorwa n’umunyeshuri wo muri Kaminuza ya Shanghai mu Bushinwa.

Telefone iriho ica ibintu hirya nohino ku isi.

Urubuga Weibo rwo mu bushinwa abantu bagereranya na twitter tuzi , rumaze iminsi nta yindi nkuru iruvugwaho uretse iy’umusore wiga muri kaminuza ya Shanghai uheruts guhagarara ku marembo y’iyi kaminuza afite icyapa cyanditseho ko ashaka gukodesha umukunzi we kugirango agure telefone igezweho ubu yitwa I Phone6 ikorwa na sosiyete ya Apple.
Uyu munyeshuri Shikama iriho ikubwira ibye, yavuze mu itangazo rye ko nta mikino irimo ibyo avuga akomeje. Umuntu wese ubyifuza yakwigana n’umukunzi we, bashobora gusokana, gukinana imikino inyuranye ndetse bagakora n’injyanisha-bitsina. Uyu muhungu yahumurije abifuza iyi bizinesi ko nta bwoba bagomba kugira kuko yabyumvikanyeho n’uyu mukobwa w’inshuti ye. Ntabwo yahagarariye aho kuko yanabahaye imibare yerekana indeshyo, ibiro by’uyu mukobwa n’ifoto ye akanabashyiriraho igiciro .
Ibiranga umukobwa:
-       Uburebure: cm 170
-       Ibiro:  kg 48
-       Imyaka : 26
Ibiciro by’ubukode:
-       Kumarana uyu mukobwa isaha: Yuan 10
-       Kumarana uyu mukobwa umunsi= Yuan 50
-       Kumarana uyu mukobwa ukwezi= Yuan 500
Ibi rero si  ubwa mbere biba mu Bushinwa kuko telephone yo mu bwoko bwa IPhone5 ikimara gushyirwa ku isoko muri 2013, hari umuryango wo muri Shanghai wagurishije 3 mu bana bawo kugirango ubone amafranga yo kugura mudasobwa na I Phones. Barafashwe barafungwa bahamwa n’icyaha cy’ubucuruzi bw’ikiremwa-muntu. Undi musore we yakoze akarusho, maze agurisha impyiko ye kugirango abone amafranga yo kugura iPad na iPhone.
Abarabu bazwiho ifuha ryinshi ku bagore babo, abavandimwe, ndetse n’abandi bakobwa bo mu muryango. Ariko I Phone6 yatumye bamwe baforoka; ibi byabaye muri Sawudiya aho umugabo yatse uwifuzaga kurongora mushiki we kubanza kumuha iPhone6 kugirango yemere kumushyingira mushiki we.

Mu Kinyarwanda turavuga ngo icyo umutima ukunze amata aguranwa itabi, ariko se kandi wagikunda wagira hari n’imbibe z’umuco uba usangiye n’abandi iyo uzirenze bagomba kuguhana bihanukiriye. Muri Shikama turasanga gusangira umukunzi wawe n’abandi, kugurisha abantu yewe n’abo wibyariye, kugurisha ingingo zawe  mu gihe turimo kugirango ugere ku kintu icyo aricyo cyose, ari ibintu byo kwamaganwa kandi umuryango nyarwanda ugomba guhana wihanukiriye maze ibintu nk’ibi tukabyumva ishyanga gusa.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355