Pages

KWAMAMAZA

SHIKAMA TURABURIRA ABATUYE UMUJYI WA GITARAMA NO MU NKENGERO ZAWO KUJYA BATAHA HAKIRI KARE KUKO KAGAME AMAZE KOHEREZAYO BATAYO Y’ABASIRIKARI BAZAKORANA N’INKERAGUTABARA ZA JENERALI IBINGIRA BAZABA BASHINZWE GUSOGOTA ABATURAGE IBYUMA BUGOROBYE KUGIRA NGO BABYITIRIRE F.D.L.R BITYO ABONE UKO ADINDIZA INZIRA Y’IMISHYIKIRANO YIFUZWA N’AMAHANGA MU RWEGO RWO KURANGIZA BURUNDU IKIBAZO CY’U RWANDA


C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\Mutakwasuku_Yvonne_umuyobozi_w_akarere_ka_Muhanga-3.jpg
MUTAKWASUKU Ivona
Mu mpera z’umwaka w’2012 no mu ntangiriro z’umwaka w’2013, umujyi wa Gitarama wagaragayemo ibikorwa byibasira abaturage kandi bikaba ku bantu bose nta kurobanura. Icyo gihe i Gitarama hadutse abantu batemaguraga abantu ku mugoroba no mu rucyerera maze bamwe bahindurwa ibimuga.
Muri ibyo bikorwa by’urukozasoni kandi bigayitse, abaturage b’i Gitarama baratemwe karahava. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu MUTAKWASUKU Yvonne mu nama yakoreye abaturage kuri Sitadi ya Gitarama icyo gihe yavuze ko ibyo nta bwoba biteye.

MUTAKWASUKU Ivona uyobora Akarere ka Muhanga uvuga ko nta kibazo mu gihe abaturage batemwa amajosi none bakaba batangiye no guterwa ibyuma n’abicanyi ba Kagame na FPR ahagarariye i Gitarama
Uyu mutegetsi ariko kandi w’umubyeyi yavuze atya mu gihe bamwe mu baturage bari bamuri imbere bari bafite ibikomere ndetse nawe abibona ariko akabirengaho akavuga ko nta kibazo bikwiye kubatera ngo kuko bikomoka ku mwanzi w’u Rwanda kandi akaba atazanesha ubutegetsi buriho.
Ibi bikorwa byo gutema abaturage bimaze kuba byinshi, abaturage batangiye kugira ubwoba, bakoze amayeri maze berekana umugore ukorera ku muhanda ugana kuri sitadi ya Gitarama wegereye aho uwitwa Zakariya afite resitora bamwerekana banamujyana kuri radiyo Rwanda avuga ko ngo yaburijemo igikorwa cy’abagabo 4 bari bagiye gutema abantu babiri maze bavuga ko ari intwari MUTAKWASUKU anamuha ibihembo.
Icyo bari bagamije ni ukwereka abaturage b’i Gitarama ko ababashije kuneshwa n’umugore abagabo batabananirwa bityo bikagabanya icyoba mu baturage bagahita baniyumvisha ko ibyo bikorwa nta bwoba bikwiye gutera abaturage kandi bibamarira ku icumu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali, ndetse kimwe n’andi madisikuru menshi ya Perezida Kagame yakurikiyeho harimo n’ijambo yavuze ku italiki 12 Mutarama 2014, yongeye gushimangira ko azakora ibishoboka byose akaburizamo imishyikirano na FDLR ku kiguzi icyo aricyo cyose (Harimo no kwica abanyarwanda bose akabamara bibaye ngombwa aho kugira ngo ashyikirane na FDLR).

Uko umugambi wanogejwe
Nk’uko twabyongorewe n’umwe mu basirikari boherejwe i Gitarama ariko mu ibanga, yatangarije SHIKAMA ko mu rwego rwo kurushaho kwangisha isi n’abanyarwanda FDLR, Kagame n’agatsiko ke biyemeje gukoresha amayeri atandukanye ngo baburizemo ibiganiro by’amahoro FDLR yifuza.
Muri uyu mugambi, yadutangarije ko habanje kubaho gutera za Gerenade, hakurikiraho gutwika amazu y’ubucuruzi, none hakaba hatahiwe gutera ibyuma abaturage byose bikitirirwa FDLR kugira ngo abazungu bayishyigikiye bumve ko ari abagizi ba nabi ariko atari byo ahubwo ari ukubagerekaho ibyo batakoze.
Kubera ko Kagame azi neza ko abaturage bazakeka abo bantu bashya iwabo, yategetse ko bagomba kuvangwa n’inkeragutabara zimwe ziyoborwa na General Fred IBINGIRA utazi no kwandika izina rye. Yakomeje atangariza SHIKAMA ko aba bicanyi ba Kagame nawe arimo bahawe amabwiriza yo gutera ibyuma abaturage i Gitarama byanze bikunze.

Umujyi wa Gitarama mu kaga niba abaturage batitonze
Uyu mujyi wa Gitarama Kagame yategetse ko bawuhindurira izina bakawita MUHANGA nta munsi n’umwe FPR yigeze iwuha amahoro. Kuva mu 1994 kugeza uyu munsi; ibyo bikagaragazwa n’abakuru b’ingabo bagiye bahanyura n’ibikorwa bagiye bahakorera ariko tutagarukaho muri uyu mwanya muto.
Mu 1996, ku italiki 02 Kamena hibukwa ibohora rya Kabgayi mu birori byabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yozefu i Kabgayi, hagombaga kuza Kagame ariko ku munota wa nyuma haza Colonel KANYEMERA Samuel uzwi ku gahimbano ka SAM-KAKA.
Kubera ko nanjye nari muri ibyo birori, umuntu ukomeye nari negereye yabajije umusirikari mukuru bari begeranye impamvu Kagame ataje kandi abaturage bari bamwiteze amusubiza agira ati : «Kabgayi na Gitarama ni ku isoko ya Parmehutu tugomba kubanza kubamaramo ibisigisigi byayo nyuma nibwo Kagame azahaza».
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 156.jpg
Ifoto y’Umujyi wa Gitarama yafatiwe i Gahogo (Foto / Shikama Nyakanga 2014)

Ibi byavuzwe n’umusirikari mukuru muri 1996 ariko nkaba ntarabashije kumenya izina rye, ntawahakana ko bitashyizwe mu bikorwa kuko urwibutso rw’igicumbi cya Demukarasi Kagame yategetse ko rusenywa rurimbujwe abanyururu mu gicuku kiniha bahagarikiwe na MUTAKWASUKU.
Abaturage batuye umujyi wa Gitarama nta n’umwe uvuyemo bakaba baramaze gushimutwa na Kagame batabizi ariko ubu bakaba babisobanukiwe kubera SHIKAMA ihora yifuriza ibyiza abanyarwanda nta n’umwe uvuyemo. Ibi nk’uko mbibandikiye bikaba byarateguwe mu rwego rwo kubakoreraho iyicarubozo ngo hagamijwe kuburizamo imishyikirano y’amahoro FDLR itahwemye gusaba ubutgetsi bwa KIGALI.

Uko biteganijwe kuzakorwa n’aho bizabera  
Nk’uko SHIKAMA twabibwiwe n’umwe muri abo basirikari, mu buryo buzakoreshwa harimo kubavanga n’inkeragutabara zirara amazamu ku mangazini manini, ku isoko no kubambika imyambaro imeze nk’iy’abanyezamu b’abakene cyane icikaguritse ku buryo umuntu utabazi adashobora kumenya ko ari abasirikari bize ibyo gutera ibyuma no kwica.
Ikindi ni ukugenda-genda (kwigenza-genza) ahantu hose hari amahuriro n’amasangano y’imihanda kandi hakunze guhurirwa n’abantu benshi mu masaha ya nimugoroba guhera saa moya z’ijoro kugera mu rukerera mu ma saa kumi. Ubwo n’abanya-Gitarama bazinduka bajya gutega imodoka bagiye kurangura mu ma saa kumi n’igice bumvireho.
Ikindi kihutirwa abatuye umujyi wa Gitarama no mu nkengero zaho bagomba kumenya kandi bakakizirikana ni uko n’urutonde rw’ahagomba kuzajya habera ayo mahano ruzwi neza. Muri aho harimo i Gahogo imbere y’urusengero rwa ADEPR munsi y’urugo rwa MUTAKWASUKU Yvonne umuyobozi w’Akarere ka Muhanga.
Aha hantu hakaba ari naho hakorewe igerageza mu ijoro ryo kuwa kabiri taliki 05 Kanama rishyira kuwa gatatu taliki 06 Kanama 2014 kuko muri iryo joro abantu 3 bahaterewe ibyuma barimo n’umukecuru wari uvuye gusoroma isombe atashye ngo ajye kuyisekura.
Ahandi hagenwe ni aho bita kuri SINYORA mu masangano y’imihanda ine ni ukuvuga umuhanda ucuncumuka mu mpinga ya Gahogo, umuhanda uzamuka uva mu Misizi ya Musumba uciye munsi y’Iseminari ya Filozofikumu (PHILOSOPHICUM(, umuhanda uturuka kuri Bazilika nto ya Kabgayi n’umuhanda uva mu mujyi rwagati i Gitarama.
Ahandi hazakorerwa ayo mahano ni mu RUTENGA MUNSI YA SITADI YA GITARAMA. Aha ho hakaba hakunze no kuba abajura baba bahaze urumogi b’i Gitarama ndetse ngo bamwe muri abo bakazivanga n’abo bajura kandi bakajya basangira urumogi na za KANYANGA / WARAGI ariko umugambi ugakorwa.
Ahandi ni ku muhanda uherereye munsi ya Kabgayi werekeza i SHYOGWE ahantu hari n’icyapa kiyobora abagenzi kibyerekana. Aha hantu kubera ukuntu harimo n’ishyamba ry’inzitane rya Diyosezi ya Kabgayi ngo abicanyi ba Kagame kabuhariwe mu gutera ibyuma bazaba bahakorera ku buryo uzahanyura zaba ashaka kuhasiga ubuzima.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\SHYOGWE.jpg
Iki cyapa cyiyobora abantu i Shyogwe kiri munsi ya Kabgayi hafi y’igishanga cya Rugeramigozi aha naho murasabwa kuhitondera cyane.

Ahandi abanyagitarama bagomba kwitondera kunyura bumaze guhumana cyangwa se butaracya ni mu gikombe kirimo sitasiyo itanga risansi giherereye HAGATI YA GAHOGO NA KABGAYI aha naho hakaba harimo ishyamba ridapfumuka rya Kabgayi kandi ho n’iyo wavuza induru nta wakumva kuko nta muturage uhegereye.
Ahandi ngo ni i NYABISINDU ahantu mu gikombe kiri munsi y’urugo rw’umukire witwa KAZURU wabaye umucuruzi ukomeye i Gitarama imyaka myinshi akaba azwi cyane. Aha ho hakaba nta n’amatara aharangwa kandi hakaba hakikijwe n’intoki zibangikanye n’igishanga kinini kizernguruka kikagera kuri Sitadi Gitarama.
Harimo kandi i NYABISINDU KURI ADEPR iherereye mu nkuka z’igishanga cya Makera, hakaba ku KA-GITARAMA inyuma y’ibiro by’Akarere hakaba munsi ya GEREZA YA GITARAMA hakaba n’ikorosi riherereye munsi yo kuri RIAM ugaruka ugana ku muhanda wa kaburimbo wa Kigali-Butare.

Gusuka amafaranga menshi mu tubari tw’i Gitarama    
Urubuga rwanyu (ikinyamakuru cyanyu) SHIKAMA duhora iteka dushaka ko ukuri gusimbura ikinyoma. Ntacyo byaba bitumariye kumenya icyago cyugarije abaturage bacu ngo twicecekere kandi ikamba ry’igihugu ari abaturage bacyo.
Kubera ko Kagame n’abicanyi be bafite amayeri y’amoko yose, ni ngombwa ko natwe tubagira inama zo ku rwego rwo hejuru kugira ngo mutazagwa mu ruzi murwita ikiziba. Ayo makuru twahawe n’umwe muri abo bicanyi ariko wabirambiwe akaba yarabuze aho ahungira FPR arongeraho n’ikindi giteye agahinda :
Aremeza ko ubu abacuruzi bafite utubari i Gitarama bamaze guhabwa amafaranga na F.P.R kugira ngo bajye baha abakiliya babo inzoga z’ubuntu bamaze gusinda ariko byitwa ko babakopye nyamara batagamije kuzabishyuza kugira ngo bongere amasaha bube bunira maze baze gutaha basinze byongere umubare w’abasogoterwa ibyuma aho navuze hejuru.
Iki gikorwa kikaba gihagarariwe n’umwicanyi kabuhariwe wa Kagame muri Gitarama unahamaze igihe witwa Liyetona KATIBU (wavuye i Bugande) wahageze guhera muri 2003 ukunda kugenda mu modoka ya TOYOTA y’umweru ariko akaba akunze kwiyambarira imyenda y’abasivili.
Undi washinzwe kuyobora iki gikorwa ni umucikacumu Liyetona KIRENGA nawe wari umaze iminsi ari maneko i Gitarama nyuma akaza kujyanwa i Cyangugu ariko ubu akaba yamaze kugarurwa i Gitarama ku mabwiriza ya ba shebuja bakuru. Uyu Liyetona KIRENGA akaba akunda kwambara imyenda y’umweru(Ipantalo n’ishati) agakunda guhagarara kuri etage kwa JAKE imbere ya B.K-GITARAMA.

Abanya-Gitarama bazashinja FDLR ibihimbano bamaze gutegurwa
Kugira ngo uwo mugambi unozwe nk’uko abacurabwenge ba FPR babigennye bamaze kugena abaturage bamwe bazajyanwa mu nama bakavuga ko bazi ababateye ibyuma cyangwa bari bagiye kubatera ibyuma. Ngo bazajya bemeza ko babonye bafite ibyapa byanditseho F.D.L.R ku mashati no ku ngofero.
Ibi abo mu gatsiko bakaba ngo baravuze ko nibyemezwa n’abaturage b’inkandagirabitabo kandi bagashyirwa kuri Radiyo na Televisiyo bishobora kuzumvikanisha ubutumwa bw’ikinyoma ariko nkaba mbona ntacyo bizatanga kuko utajya guhungabanya umutekano ngo ibirango byawe ubishyire ahagaragara.
Muri abo ngo bamwe bazaba ari abakarani-ngufu, abandi bazaba ari abagore bacuruza mu isoko rya Gitarama(ubu bamaze guhabwa ayo bazongera mu gishorto cyabo ku meza bagurishirizaho), harimo kandi abakonvuwayeri bagenda ku matagisi(kuko bakunze gutaha bwije cyane kandi bakazinduka), n’abandi.

SHIKAMA turatanga inama zihutirwa ku batuye umujyi wa Gitarama
Kubera ko aya makuru SHIKAMA dufite ari ukuri kwambaye ubusa, turasaba abaturage batuye Umujyi wa Gitarama kwitwararika kuri ibi bikurikira : Icya mbere murasabwa gutaha hakiri kare kugira ngo abo bicanyi ba Kagame bamware.
Icya kabiri murasabwa kujya kuhaha hakiri hare kandi ntimutinde mu isoko cyane cyane abamama (abadamu). Ikindi ku biga ninjoro muri kaminuza murasabwa kujya mugendera mu matsinda manini kuko kwiga mutabihagarika kandi aricyo cyabazanye.
Ku bacuruzi murasabwa kujya mukinga kare mukemera mugacyura make ariko mugahamana ubuzima. Naho ku bakunzi b’agatama (INZOGA), SHIKAMA irabagira inama yo kunywa nkeya kandi mugataha hakiri kare mwaba mwumva mukeneye kunywa nyinshi mukazitahana mukajya kuzinywera mu ngo zanyu kuko mu byo mutunze byose nta kiruta ubuzima bwanyu.
Mu gusoza iyi nyandiko, nk’umwanditsi wayo kandi wayitondeye, ndasaba abaturage b’i Gitarama no mu nkengero zaho kwivanamo amarangamutima ayo ariyo yose ahubwo bagafata ubu butumwa nk’ubufite ireme n’ukuri kandi kugamije kubakiza no kubacungira umutekano nta kindi kiguzi SHIKAMA tubasabye.   

Kanda hano utange igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko

GATENDO A.
shikamaye.blogspot.com
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355