Pages

KWAMAMAZA

Muri kudeta yagombaga guhitana Kagame, Rusagara yagombaga kuba Perezida wa Republika .Shikama yitegereje imiriro y'ubushize isohora inyandiko igereranya ibihe Kagame arimo n'ibihe bya nyuma bya Perezida Kayibanda aho abasirikare bakuru bateje akavuyo mu gihugu mbere yuko bamuhirika; umenya Shikama itaribeshyaga!

jenerali Rusagara Frank

Byaravuzwe mu ntangiriro z'uyu mwaka nyuma yo kwivugana Nyakwigendera koloneli Patirike Karegeya ko telefone ze abicanyi bashyikirije Kagame zizarikora! Abantu bategereje ikigiye gukurikiraho nyuma y'uko Pawulo Kagame azamenya abantu bavuganaga na Karegeya mu mugambi ngo wari wuzuye wo guhirika ingoma y'igitugu ya Pawulo Kagame ngo yagombaga kuba yarabaye amateka mbere y'ukwezi kwa Kanama 2014. Ibi kandi Jenerali Perezida Pawulo Kagame nawe ubwe akaba yarabyivugiye imbere y'abanyamakuru ubwo aheruka muri Kenya ababwira ko yishe Karegeya kuko ngo we na bagenzi  be bari barahize ko atazageza mu kwezi kane 2014.

Igitangaje rero ni uko mbere yo gufata abasirikare dore ko n'ubundi aribo baba barebwa na kudeta mbere y'abandi bose, Kagame yiraye mu bana b'abanyeshuri biyigiraga kaminuza nkuru y'u Rwanda agafunga, abahanzi nka Kizito, n'abandi baturage nyarucari batagira aho bahuriye na politike n'ibya gisirikare; aba bose bashinjwe ko bashakaga guhirika ubutegetsi bamaze kwisasira umukuru w'igihugu jenerali Perezida Pawulo Kagame.
uturutse iburyo: Jenerali F. Rusagara na Cpt D. Kabuye

Muby'ukuri rero n'ubwo ntawahakana ko amazina y'aba bana yaba yari ku rutonde rurerure Kagame yari afite rw'abari muri uyu mugambi wo guhirika ingoma ye, umuntu yavuga ko Kagame yajijishije akaba aribo ashyira imbere mu gihe yari akiriho ashaka uko agira ibigugu nyiri izina birimo ba Jenerali Frank Rusagara, kapiteni Kabuye, Tom Byabagamba n'abandi tuza kugenda tumenya gahoro gahoro uko bari butabwe mu gihome cyangwa tubikirwa ko barashwe bashaka gusimbuka imodoka ya polisi yari ibajyanye kubafunga.

Koleli Rose Kabuye

Amakuru shikama yakuye ahantu hizewe muri za maneko za hafi za jenerali Perezida Pawulo Kagame aratubwira ko muby'ukuri hari kudeta yari iriho itegurwa mu Rwanda kandi yari yageze ku munota wa nyuma hakaba hariho hashakishwa ukoresha wa mwambi w'igishirira Magayane yahanuye. Aya makuru arakomeza avuga ko Jenerali Rusagara Frank impuguke mu mategeko, ariwe ngo wagombaga kuba perezida wa repubulika. Koloneli Kanyange  Roze Kabuye n' umugabo we Capteni David Kabuye ngo nabo bakaba bari babikomeyemo dore ko uyu mugore yari amaze n'igihe yaricajwe ku gatebe.

Tom Byabagamba yari ashinzwe abarinda Kagame 
Umwe mu bantu bahaye shikama amakuru ku ifungwa rya Cpt David Kabuye kandi yatubwiye ko uyu mugabo afatanyije n'umugore we bashatse kwigomeka ku bantu bari boherejwe kubafata maze baragundagurana ndetse havamo no gukoresha imbunda ku buryo Koloneli Roze Kabuye yaba yakomeretse akaba ariho avurirwa ahantu hatazwi, harinzwe cyane kandi ari nako ahatwa ibibazo k'umugambi tuvuze hejuru yari afitemo uruhare.

Umuntu rero akaba yarangiza avuga ko ibyo kwa Rwabujindiri ubu bigeze ku musozo ariko bikaba birimo amayobera umuntu yibajije ibi bikurikira:

1. Ese hari aho urubanza rwa Liyetena Joel Mutabazi, n'abanyeshuri ba kaminuza nkuru y'u Rwanda ruhuriye n'ihirikwa rya Kagame ryategurwaga na nyakwigendera Patrike KAEGEYA?
2. Ese Ifungwa rya Kizito Mihigo hari aho ryari rihuriye n'ibyo Patrikike Karegeya  yateguraga?
3. Ese kudeta y'abasirikare bakuru ba RDF hari aho muby'ukuri yari ihuriye n'ibyo Karegeya yateguraga?
4. Ese nyuma yo kwirukana abasirikare n'abapolisi barenga 1000 muri uyu mwaka, Kagame akaba akurikijeho gufunga abofisiye bari  ba somambike be nka Tom Byabagamba wamurindaga, n'iki Kagame asigaye yishingikirijeho ku buryo avuga ko atazigera aganira n'abamurwanya barimo na FDLR mu gihe bigaragarira buri wese ko akadodo yari anaganitseho gashobora guhuhwa na serwakira igihe icyo aricyo cyose akagwa mu manga?
5. Ese ya miriro imaze iminsi mu Rwanda ntaho ihuriye n'ifatwa ry'aba basirikare( muribuka ko Shikama yigeze kwibaza niba Kagame atari mu bihe bya nyuma bisa n'ibya Kayibanda aho abasirikare bakuru bateje akavuyo mu gihugu Gashyantare-Kamena 1973 mbere yuko bamurihirika!

Mu gihe tugishakira ibisubizo by'ayo mahurizo ari hejuru, ntitwabura gusengera Kagame Pawulo ngo Imana imufashe ashyire ubwenge ku gihe iriya serwakira itaraza.
                    Mana y'i Rwanda, tuzi ko wirirwa ahandi ugataha i Rwanda, 
                   Tugusabye rwose ko utakongera kwirirwa ahandi ngo utahe i Rwanda, gumana natwe.
                    Fasha umutegetsi wacu Kagame yoye gutekereza gisirikare.
                    Tuzi yuko adakunda abanyarwanda, ariko byibura muhe ubwenge bwo
                    Gutekereza ku mitungo ye n'urubyaro bishobora guhura n'ingaruka zitari nziza mu gihe ahisemo
                    Guharira urwaje agahangana na Serwakira iri ku marembo ye aho gushaka amahoro.
                    Tubigusabye mu izina ryawe ritunganye, Amina.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na demukarasi (SKUD)



Ejo 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355