imbyino yo muri Eritrea |
Mu gice cya kabiri cy'ubushize twibanze ku miryango ya Kagame na Afewarki; uyu munsi tukaba tugiye kurebera hamwe ibyerekeranye na politiki z'aba bagabo bombi mu bijyanye n'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage muri rusange.
Politiki
yo kuzahura ubukungu bw’igihugu kwa Afewarki, iyo gusahura kwa Kagame
Nkuko
twabibabwiye mu bice biheruka by’iyi nyandiko, Eritrea ikibona ubwigenge muri
1993 yahuye n’ikindi kibazo cy’ingutu: kugaruza ubutaka bwayo bwari
bwarigaruriwe na Yemen na Ethiopya. Muri 1995 yarwanye na Yemen igaruza ibirwa
bya Hanishe biri mu nyanja itukura byari mu maboko ya Yemen, naho 1997 irwana
na Ethiopiya bipfa akarere kari hagati y’ibihugu byombi kitwa Badimeh. Aha
hombi urukiko mpuzamahanga rwagiye ruha ukuri Eritrea ariko na n’ubu Ethiopiya
yanze kuva ku izima ahubwo iragambana karahava ku buryo byaje kuviramo Eritrea
gukomatanyirizwa mu by’ubukungu n’ibihugu by’i Buraya na Amerika maze
bihagarika inkunga yabyo byahaga Eritrea.
Kugirango
ahangane n’ikomatanyirizwa, Afewarki yashyizeho politike yise UKWIGIRA ahanini ishingiye mu kurondoreza
uduke bafite kandi buri muturage wese akitanga mu bikorwa by’amajyambere.
Twabonye ubushize ko Afewarki ahembwa 100,000FRW mu gihugu ubuzima buhenze
cyane akaba nta n’inzu agira. Aha turabibutsa ko uyu mugabo yabaye inyeshyamba
aharanira ubwigenge bwa Eritrea mu gihe kirenga imyaka 30 kuva muri 1991 akaba
ariwe uyobora iki gihugu. Iyi myifatire y’uyu mugabo yabereye abandi benegihugu
icyitegererezo bituma nta ruswa, kwikanyiza n’ikimenyane birangwa mu gihugu
cye. Abaturage bakoresha amaboko yabo kubaka imihanda n’ibidi bikorwa remezo.
imbyino yo mu bwoko Kunama
(imbyino zabo za gakondo zihuruza amahanga)
(imbyino zabo za gakondo zihuruza amahanga)
Ibi rero
tuvuze hejuru bitandukanye n’ibyo kwa Kagame Paulo we waje asanga igihugu
cyubatse, inkunga z’amahanga zikisukiranya kugeza na n’ubu. Ari izi nkunga
n’indi mitungo yasahuwe n’ingabo za Kagame RDF muri Republika iharanira rubanda
ya Congo byose byigiriye mu mifuka y’abari ku isonga rya FPR barangajwe imbere
na Paulo Kagame. We ntiyatinze kwerekana ko nko mu gihe kingana no guhumbya ari
mu bakire ba mbere ku isi: ngizo indege 2 ze bwite, ngayo amagorufa hirya no
hino ku isi, n’ubundi bucuruzi butabarika.Nta n’isoni agira iyo agamije kurinda
inyungu ze bwite. Urugero ni itegeko aherutse gusinyisha za Nkomamashyi zo ku
Kimihurura rivuga ko abari mu butegetsi no mugisoda cye bemerewe gucuruza!!!!!
Umenya ariyo mpamvu batwika ibya rubanda ngo batangize ubu bucuruzi bwabo.
Afewarki yunze abaturage ba Eritrea
naho Kagame aryanisha abanyarwanda
Eritrea ni igihugu kiruta u Rwanda inshuro zirenga eshanu kikaba
gituwe n’amoko 9 buri bwoko bukaba buvuga ururimi bwarwo bunafite umuco wabwo bwihariye.Muri iki gihugu kandi hari abayisilamu bangana na 50% naho
abakirisitu bakaba bangana na 50%
by’abaturage.Ubwoko bwiganje muri iki gihugu ni Tigrenya bugize 50% by'abaturage akaba ari nabwo
Perezida wa Eritrea Isaias Afewarki akomokamo akaba ari n’umukirisitu. Ubwo mu
bindi bihugu bariho bacagagurana bapfa amoko nko mu Rwanda n’amadini nko muri
Republika y’Afrika yo Hagati (RCA), muri Eritrea bo ibyo barabirenze
babikesheje Perezida Afewarki. Kugirango agere kuri iki gikorwa habayeho
gushishoza no kureba kure bitarangwa kwa Perezida Kagame.
Ingero ni nyinshi zifataika: Muri Eritrea, nta biganiro
by’amadini cyangwa n’ibindi byerekeye amadini bica kuri TV imwe rukumbi iri mu
gihugu.Ibiri amammbu, hacaho ibiganiro, imbyino, ibihangano,indirimbo,
imurikagurisha byerekeranye n’amoko ari mu gihugu ku buryo bungana. Igitangaje
ni uko abaturage ba Eritrea ntawe uhaguruka ngo ave kuri TV kuko hagiyeho
ikiganiro cy’ubwoko atumva ururimi rwabo, ahubwo ubona ashishikaye kurushaho
akishimira gusobanurira umunyamahanga icyo ahuriyeho n’ubwo bwoko
n’ibibatandukanya. Mu biruhuko, abanayeritrea baba mu mahanga – USA, Canada,
Uburaya – bohereza abana babo kuza kureba ibyiza bijyanye n’uwo muco wo
kuzuzanya, ukabona abana barabikunze ku buryo ugezeyo ahora agaruka buri mwaka!
Abaturage ba Eritrea bahanze imihanda mishya bakoresheje amaboko yabo |
Mu gihe Perezida Afewarki yashoboye kunywanisha abantu
batandukanyijwe n’ibintu byinshi tuvuze hejuru, Perezida Kagame we yabonye ko
kunywanisha abanyarwanda bitatuma amara kabiri maze arushaho gushaka icyabaryanisha; Imana tugira ni uko
abanyarwanda bamuvumbuye bakaba bazi ko ari umucanshuro waje kwisahurira
akazasiga u Rwanda nk’uko yarusanze muri 1994 nkuko ubwe yabyivugiye.Ni muri
urwo rwego ashyiraho politike zihindagaurika. Uyu munsi akavuga ko nta moko aba
mu Rwanda, ejo agategeka ko Abahutu
bapfukama bagasaba abatutsi imbabazi muri ya gahunda y’urukozasoni ya ndi umunyarwanda ahuriyeho n’umugore we na Rucagu Bonifasi wanditse inyandiko ivuga ko abatutsi
atari abantu beza muri 1993!
Si aho ahagararira kandi urebye n’ibiganiro bihita kuri
Radiyo na TV by’igihugu, mu bitaramo no mu minsi mikuru, hari byinshi perezida
Kagame yakubise intorezo kuko akenshi byakorwaga n’abahutu n’abatwa, urugero:
ikinimba, umudiho, imparamba, ikondera n’ibindi. Ubu imbyino yemewe mu Rwanda ni
imwe rukumbi kuva Kagame yafata ubutegetsi abuhawe na USA n’Ubwongereza: “
gushayaya”, ubu buryo bwo kubyina gutya ubundi bukaba ari umwihariko
w’abatutsikazi.Muri Shikama tukaba twamaganye iri vangura ridahesha ishema
umunyarwanda aho ava akagera. Nkuko bimeze muri Eritrea, umudiho, ikinimba
imparamba n’ikondera biri mu bigize umuco nyarwanda nabyo bigomba guhabwa
agaciro kuko bigize umutungo kamere w'igihugu cyacu.
Kagame na FPR bamaze imyaka 20 babyina icyo bise intsinzi, za ambasade z'u Rwanda zikaba zisuka ibifaranga bitabarika byo kurya no kunywa muri icyo gikorwa nita cy'ubupfayongo kubera umubare w'abanyarwanda watikiriye muri iyo ngirwa ntsinzi. Muri Eritrea yo si uko bimeze: mu mezi 4 maze nkora ubushakashatsi kuri Eritrea, nta hantu na hamwe nigeze mbona bavuga ko batsinze Ethiopiya yabakolonije imyaka 30!Ndibutsa ko maze amezi 4 nkurikira ibiganiro kuri TV ya Eritrea, nkaba naraganiriye n'aberitrea banyuranye, narasomye ibitabo ngasura n'imbuga zinyuranye.
Afewarki aharanira imibereho myiza
y’abaturage be naho Kagame akabanyitsa
Ingero ni nyishi twatanga twerekana itandukaniro hagati
y’aba bagabo mu guharanira imibereho myiza y’abaturage ariko reka twibande kuri
ebyiri gusa: Uburezi n’uko bafata abenegihugu baba hanze y’igihugu.
Muri Eritrea, kwiga ni Ubuntu kuva mu mashuri y’incuke
kugeza muri kaminuza. Kwinjira muri Kaminuza hakorwa ikizamini ku bantu bose
barangije ayisumbuye n' umwaka w’igisirikare abagize amanota yo hejuru bakajya muri kaminuza
abasigaye bakajya mu myuga. Nubwo twavuze ko Eritrea yakomatanyirijwe n’isi
ikaba nta nkunga ihabwa kuva muri 1997, Leta niyo yita ku bari muri kaminuza
ibaha aho barara, n’ibyo kurya.
Kaminuza ya Asmara muri Eritrea |
Ibi bikaba bitandukanye n’ibibera kwa Perezida Kagame hari
uburezi bw’ubwoko bubiri: ubw’abakire n’ubw’abakene. Abakire biga mu ishuri
ry’umugore we – Green Hill College- barangiza ayisumbuye bakoherezwa I Buraya,
Amerika na Canada, India n’Ubushinwa kandi bakiga barihirwa na Leta y’u Rwanda
banahabwa buruse itubutse aho benshi biga bafite imodoka mu gihe abana b’abakene bategekwa kuriha
amashuri kuva ku ncuke kugeza muri kaminuza. Abari muri kanimuza bakaba nta kaburuse bahabwa birya bakimara abadashoboye kwihangana bakiyahura nkuko twagiye tubisoma mu binyamakuru!Ikibabaje ni
uko nubwo batanga ibyo bifaranga, nta burezi bufite ireme bahabwa nk'ubuhabwa bariya bo mu bakire.
Ibyerekeye abaturage baba hanze, Perezida Isaias Afewarki
abitaho cyane ku buryo ibihugu barimo nabyo bibubaha kubera kumutinya.
Nk’urugero, niba umuturage wa Eritrea aje I Buraya bakamwima ibyangombwa
by’ubuhungiro, nta gihugu cy’I Buraya cyahirahira ngo kimushyire ku mapingu
kimujyane muri Eritrea kuko bigeze kubikora cyera, abapolisi baje baherekeje
uwo bazanye ku mapingu bagahita bafungwa bakahava ibihugu byabo bitanze
indishyi z’akababaro zo guha uwo bazanye ku mapingu.Muby’ukuri aba banyaeritrea
baba hanze nibo bagize ubukungu bw’igihugu kubera amafranga bohereza buri
kwezi yo gufasha imiryango yabo.
Usanga kandi aho bari hose bakunda igihugu cyabo nta n’umwe
uvuga nabi ubutegetsi buriho kuko akesnhi baba baje bihungiye ubukene bakavuga
ko banze kujyanwa mu gisoda ku ngufu. Ntawe ubasabye cyangwa ngo abashyireho
bya bindi kwa Kagame bita DIASPORA yo kujujubya abanyrwanda baba hanze, abo
muri Eritrea baba hanze, bizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge bakoresheje amikoro macye baba bafite.
Ibi bikaba bitandukanye n’ibyo kwa Jenerali perezida Paul
Kagame aho umunyarwanda wese w’umuhutu uri hanze agomba guhigwa bukware
agafungirwa mu gihugu arimo cyangwa akoherezwa mu Rwanda. Uru rukozasoni rukaba
rukorerwa cyane cyane abahutu bize n’abacuruzi. Abatutsi kandi batavuga rumwe
nawe n’abandi batajugunya muri cya kigega kitagira indiba gihora cyasamye
cyiswe AGACIRO nabo barahigwa bukware bakicwa urugero ntiruri kure: Kayummba
Nyamwasa, Col. Patirke Karegeya, n'abandi.
Nguko rero uko Perezida Afewarki yabohoye abaturage be mu
maboko ya Ethipoia yari imaze iyaka 30 yarigaruriye igihugu cyabo, akabahesha
ubwigenge akaba akomeje no gukora uko ashoboye ngo imibereho yabo irusheho kuba
myiza. Naho Kagame Paulo we akaba yarabohoje u Rwanda n’abanyarwanda yagize
ingaruzwamuheto. Abo muri FPR bakoresha ijambo kuboza iyo bashaka
kwerekana ko umuntu yigaruriye ibintu by’undi ku ngufu ku buryo bunyuranyije
n’amatgeko ; nguko uko Kagame yagize abanyarwanda! Ni ahabo rero ho gushikama bakibohora, bagashaka uko bayoborwa bumuntu, bakishyira bakizana baharanira amajyambere
yabo.
Kanda kuri buri nimero hasi aha urebe imbyino zabo zinyuranye:
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355