Muri iyi minsi, Kiliziya
umubyeyi wacu irakomeza kudushyira mu mwanya mwiza wo gusobanukirwa icyo Yezu
ashaka ku bantu aribo twebwe. Tumaze iminsi ducirwa imigani igana akariho irimo
uw’umubibyi, uw’urumamfu mu ngano, Zahabu y’igiciro itabye mu butaka,…
Kuri iki cyumweru cya 18
gisanzwe mu mwaka wa Liturujiya ya Kiliziya Gatolika, Yezu aragaragaza ukuntu
abantu bashonje baba bakwiye kugirirwa impuhwe kugira ngo babone ikibatunga
kuko nabo batatutse Imana kandi ibi bikagerwaho ari uko badafite umuyobozi gito
ahubwo bafite uzi gufata icyemezo gikiza rubanda.
Mu isomo rya mbere, Umuhanuzi
Izayi aributsa akamaro ko kwica isari (inyota n’inzara) kandi akarangira abantu
ku isoko itunga ubugingo ikanamara inzara n’inyota ku buryo burambye kandi
budasaba ikiguzi icyo aricyo cyose.
Umuhanuzi Izayi
arihanangiriza kandi agacyebura rubanda atubuza gutagaguza Ifeza na Zahabu
byacu tubigura ibidafite umumaro bitwunguye. Aratugira inama yo kurya icyiza no
kuronkera uburyohe bw’ubuzima mu biryohereye kuko bihari kandi bitagurwa ahubwo
tubihererwa ubuntu.
Mu isomo rya kabiri barasa
n’abaca amarenga ko icyo duhamagarirwa ari ukwiranguriza mu rukundo rwa
Kirisitu Yezu kandi tukirinda ubuhendabana bwose bw’isi bwatubuza uwo mukiro
n’uwo munezero atanga.
Mu Ivanjiri Ntagatifu uko
yanditswe na Matayo mu mutwe wa 14, mu nyandiko igizwe n’interuro 9, Yezu
aradusobanurira ukuntu yahagije abantu ibihumbi bitanu hatabariwemo abagore n’abana.
Rubanda yamenye ko Yezu agiye mu butayu gusengerayo niko kumukurikira bahata
inzira ibirenge.
Kubera ko bagenzaga amaguru
kandi Yezu we yari mu bwato, birumvikana ko bananiwe kwambuka ni uko Yezu
akebutse abona ikivunge cy’abantu abagirira impuhwe abanza kubakiriza ibimuga
n’abarwayi. Iyo mbaga yakomeje kureba ibitangaza Yezu yakoraga bwaje
kuyigoroberaho (bwije) ni uko abigishwa ba Yezu bamujya mu matwi bamusaba
gusezerera rubanda ngo rutahe.
Impamvu intumwa za Yezu (nazo
zari zikibereye mu mubiri uyu weruye) zamubwiraga ngo abasezerere basubire mu
ngo zabo bajye gushaka ibyo barya, ni uko zabonaga aho hantu hadatuwe ku buryo
batari kubona aho babaraza, icya kabiri ni uko bari benshi cyane ku buryo
bitari koroha kubabonera ibiryo byo kubagaburira.
Izi ntumwa zatekerezaga ibi
nk’abana b’abantu, nyamara zibagirwa ko umwana w’Imana yari rwagati muri zo
kandi afite ububasha. Yezu uhorana impuhwe yabonye ko kohereza rubanda mu ngo
zabo kandi bamwe muri bo nta n’icyo basize mu nkono ari uguta igihe ahitamo
gucyemura ikibazo mu bundi buryo.
Abigishwa ba Yezu batangajwe
kandi batungurwa no kumva ababwiye ngo : «Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu» maze bihutira kumubwira ko bafite amafi 2 n’imigati 5
gusa. Nyamara Yezu yarabitubuye amaze gutegeka abantu bose kwicara mu byatsi
bararya barahaga baranasagura babishyira mu nkangara 12.
Yezu ahaza imbaga y'abantu yari yaje kumva inyigisho ze |
Barariye barahaga, biranasigara! |
Kwicara hasi bisobanuye guca
bugufi mu mutima; bishobora guhesha abanyarwanda bose umukiro ushingiye kuri
Roho no ku mubiri kandi n’inzara iri mu Rwanda igacika burundu abantu bagasangira
bagasaranganya ibihari ndetse abashinzwe gufata ibyemezo na politiki
bakabitekereza mu nyungu za rubanda twese.
Iyo mbaga Yezu
yabonye akayigirira impuhwe bisa n’uko ubu ishushanya abanyarwanda bose mu
buryo butaziguye kandi bweruye kubera ibibazo biri mu gihugu. Abavugiraga mu
matwi ya Yezu bamuduhiramo ngo basezerere batahe bagereranywa n’abayobya
imishinga n’imari byari bigenewe gukiza rubanda bakabikubira mu bifu byabo
barangiza bakirirwa bavuga kuri RADIYO RWANDA ngo nta nzara abanyarwand bose
bafite ibyo kurya kandi bigira nyoni nyinshi. Bikaba ariko bitazabuza Yezu kuza
gukiza abanyarwanda kuko atuzi neza kandi adukunda.
Bavandimwe banyarwanda, iyo
ushaka ko Imana ikugerera ku gisubizo mu gihe gikwiye, wiga kwicara muri bya
byatsi Yezu yatuburiyemo (gutubura) imigati kandi ugakunda bose utarobanura.
Ubu u Rwanda rutegetswe n’agatsiko k’abicanyi kayogoje akarere k’ibiyaga bigari
kirirwa kanyereza umutungo w’igihugu abantu bakibaza igihe kazavira ku
butegetsi ngo tugire amahoro.
Abandi banyarwanda benshi
bahora bibaza uko bizagenda ngo FPR ibererekere abanyarwanda n’akarere
k’ibiyaga bigari ngo tugire amahoro. Ibi bitekerezwa gutya n’ureba hafi kuko
ubutegetsi bwa FPR budakomeye kurusha ubwa KHADDAFI muri Libye, ubwa SADDAM
Hussein muri Iraak, ubwa MOBUTU Sese Seko muri Zaire,…Ni ikibazo cy’igihe gusa,
nitumara kwicara mu byatsi twese tugatakamba, Imana izaza idukize ikishi
kiganje mu Rwanda kandi kuriyo birashoboka n’uyu munsi ibishatse wakumva
iguhaye ihumure ukaza iwacu.
Isengesho rya Mutagatifu
Faransisiko wa Asizi risabira isi amahoro
NYAGASANI
Ngira umugabuzi w’amahoro
yawe!
Ahari urwango mpashyire
urukundo
Ahari ubushyamirane,
mpashyire kubabarirana
Ahari amacakubiri,
mpashyire ubumwe
Ahari ukuyoba, mpashyire
ukuri
Ahari ugushidikanya,
mpashyire ukwemera
Ahari ukwiheba, mpashyire
ukwizera
Ahari icuraburindi
mpashyire urumuri
Ahari agahinda, mpashyire
ibyishimo
Nyagasani, aho gushaka
guhozwa…njye mpoza abandi;
Aho gushaka kumvwa… njye
numva abandi;
Aho kwikundisha… njye nkunda abandi;
Kuko utanga… niwe uhabwa;
Uwibagirwa… niwe uronka;
Ubabarira… niwe ubabarirwa;
Uhara amagara ye… niwe uzukira kubaho iteka. Amina.
Abatagatifu b’icyumweru gitaha :Kuwa mbere taliki 04 Kanama ni
Mut. Yohani Mariya Viyani. Kuwa kabiri taliki 05 Kanama ni Mut. Abeli na
Oswalidi . Kuwa gatatu taliki 06 Kanama ni Mut. Ogutaviyani na
Horumisidasi. Kuwa kane taliki 07 Kanama ni Mut. Kayitani, Sixte wa kabiri na
Donati. Kuwa Gatanu taliki 08 Kanama ni Mut. Dominiko, Siriyaki na Simaragidi.
Kuwa Gatandatu taliki 09 Kanama ni Mut. Romani. Ku Cyumweru gitaha taliki 10
Kanama; ni icyumweru cya 19 gisanzwe na Mut. Laurent na Maurice.
Padiri
Tabaro M.
Shikamaye.blogspot.com
Shikama
ku Kuri na Demukarasi(SKUD
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355