Ambasade ya USA i Kigali |
Yavuzweho byinshi cyane na n’ubu akivugisha benshi
amangambure. Bamwe bati yavuze ko niyo Byumba yafatwa n’Inkotanyi nta kibazo; kuri aba akaba ari umugambanyi. Naho abandi
bati uyu ni Musa wahanuwe n’umuhanuzi Magayane mu kinyejana cya
makumyabiri; kuri aba nabo akaba ari umucunguzi. Abandi nabo bamushima ukuntu
akina politiball ku buryo badatinya
kumugereranya n’uwigeze kuba rutahizamu
w’ikipe ya Nijeriya Rashid Yakini.
Ikibatera kuvuga ibi ngo kubera umubyibuho
we, Rashid Yakini ntiyirukaga hirya no hino mu kibuga, ariko umupira umugezeho
wose ntiyawupfushaga ubusa kuko yahitaga awuroha mu rucundura ubwo akaba
aragitsinze. Twagiramungu nawe, kubera izabukuru ze cyangwa wenda wasanga ari
kamere yimereye, ngo ntanjya ahuragura ibigambo cyangwa ngo ajarajare hirya no
hino nka bamwe mu bakinnyi ba Poilitiball
bari mu buhungiro; ariko ngo iyo agize amahirwe make yo kumvikanisha ko ahari
kandi ahagaze neza ntayapfusha ubusa.Bati ntiwabonye yatumiwe mu Bufransa mu
rubanza rwa Simbikangwa aho kuvuga niba
ashinja cyangwa ashinjura ko yikiniye uwe mukino! Kuva tariki ya 29 kugeza
kuri 30 Kanama 1992, mu Rwanda hari amatora y’uwagombaga kuyobora ishyaka rya MDR ku rwego rw’igihugu,
soma ibyahishuwe bya cumi umenye icyo igihugu cya USA cyicaza bamwe mu Rugwiro
kigahagurutsayo abandi, cyavugaga kuri TWAGIRAMUNGU Fawusitini icyo gihe.
Nusoma umurongo ku wundi, uragera ku ipaji ya nyuma umenye neza uyu mukinnyi wa
politiball uwo ariwe.
Ni
ibyahishuwe!
------------------------------------------------------------------------------------------------------------
R2B1254Z
AUG92
Aho
bivuye: Amabasade y’Amerika i kigali
Uwo bigenewe: Minisitere y’ububanyi n’amahanga ,
Washington DC 1629
Bimenyeshejwe:- Ambasade y’Amerika i Buhjumbura
- Ambasade y’Amerika i Kampala
- Ambasade y’Amerika i Dar
Es Salaam
- Ambasade y’Amerika i Paris
Amabanga
yo Hejuru. Section 01 0f 2 Kigali
03616
E.O.
12356: DECL: OADR
TAGS:
PGOV, PINR, RW
Impamvu: Ishyaka ry’imena mu mashyaka atavuga
rumwe na Leta rizatora umuyobozi waryo.
1 Inshamake:
Ishyaka ry’imena mu mashyaka atavuga rumwe na
leta rizatora umuperezida waryo muri Kongere y’ishyaka izaba kuri 29-30 KANAMA
1992. Aya matora azagaragaramo ibibazo by’uturere n’ingengabitekerezo bishobora
kubangamira ubumwe bw’ishyaka. Uzatsinda niwe uzaba umukandida w’ishyaka mu matora ari imbere. Turabona umukandida urangaje imbere
ubworoherane Twagiramungu Fawusitini, ushaka ubwiyunge bw’amoko n’uturere ariwe
uzatsinda.
Iherezo ry’inshamake.
2 Ishyaka
MDR, ryazunguye ishyaka rya PARMEHUTU
rya Perezida Geregori Kayibanda wayoboye u Rwanda kuva muri 1962 kugeza 1973, rizahura kugirango ritore
abayobozi baryo kuva kuri 29 kugeza 30 Kanama 1992 muri Kongere ya mbere
y’ishyaka kuva ryazurwa rikanemerwa na Leta hakaba hashize umwaka.
Kugeza ubu komite igizwe n’abayobozi bakuru 6
bava muri za komisiyo z’ishyaka niyo yayoboraga ishyaka. Ibi byatumye
hadashyirwaho umuyobozi umwe rukumbi uvuye mu ngengabitekerezo
zitandukanye. Bityo, birinda ishyaka gucikamo kabiri.
3 Ishyaka
rizaba rifite abakandida bane bakomeye bo gutoramo umwe:
- Fawusitini Twagiramungu:
Perezida wa Komisiyo y’ububanyi
n’amahanga n’umuvugizi w’ishyaka muri za mitingi z’shyaka n’ibiganiro
n’itangazamakuru. Umucuruzi wize igice cy’amashuri ye muri Canada, ava muri Prefegitura ya Cyangugu iri mu
burengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda akaba ari n’umukwe w’uwahoze ari perezida
wa PARMEHUTU Kayibanda.
- Dismas Nsengiyaremye.Minisitri w’intebe . Aturuka muri Prefegitura ya Gitarama,ibirindiro bya MDR iri rwagati mu Rwanda
- Emanuel Gapyisi
Nawe ni umukwe w’uwahoze ari Perezida
Kayibanda. Aturuka muri Perefegitura ya Gikongoro iri mu majy’epfo y’igihugu.
- Donati MUREGO
Yaminuje kandi akaba n’inzobere mu mateka,
akaba n’intyoza mu kuvuga, aturuka mu Ruhengeri.
Ambasade ya USA i Kigali/ amashusho ashyigikira Abatinganyi ku rukuta rw'Ambasade |
4 Urebye
amatora azaba ashingiye ku ngengabitekererezo z’abakandida ziri ukubiri:
abashaka ubworoherane n’abatsimbaraye ku ngengabitekerezo y’umwimerere
y’ishyaka.
Igice gishaka ubworoherane kiyobowe na
Twagiramungu gishaka kuva ku ngengabitekerezo y’umwimerere ya PARMEHUTU
ikundwakaza Abahutu hakabaho politike y’ubwiyunge bw’igihugu.
Igice cya kabiri gitsimbaraye ku matwara ya
PARMEHUTU y’umwimerere, kikaba kinenga icyerekezo Twagiramungu ashaka
kwerekezamo ishyaka.
Urugero: Igice gitsimbaraye ku matwara ya
PARMEHUTU y’umwimerere kiyobowe na MUREGO kinenga cyivuye inyuma ubufatanye
TWAGIRAMUNGU yacuze hagati ya MDR n’ishyaka PL rigizwe ahanini n’Abatutsi.
Nsengiyaremye utari mu baharanira kuyobora
ishyaka mbere y’uko agirwa minisitiri w’intebe, ayoboye igice twashyira hagati
y’ibyo bice 2 bivuzwe hejuru.
Gapyisi, umunyamuryango wubashywe, afatwa
nk’umuntu ucisha make cyane kurusha Twagiramungu.
5 Irondakarere
naryo rizagira uruhare rukomeye mu matora y’ishyaka.
NSENGIYAREMYE akomoka mu birindiro bya MDR i
Gitarama, kilometero zigera kuri 70 ugana mu majy’epfo y’uburengerazuba bwa
Kigali. Aha niho Revolisiyo yo muri 1959 yatangiriye hakaba arinaho abayobozi
ba MDR benshi bababajwe cyane no kwihimura byakozwe n’abari bashyigikiye ingoma
ya HABYARIMANA afashe ubutegetsi muri 1973. Aka karere kumva ko kagomba
gusubirana ubuyobozi bw’ishyaka, kazashyigikira minisitiri w’intebe mu matora.
6.Ishyaka
nanone ryagiye ryubakira ku bayoboke benshi bakomoka mu majyaruguru muri
Perefegitura ya Ruhengeri, ibi bikaba ari isoko y’ishyamirana rihoraho mu
ishyaka hagati y’Amajyaruguru n’Amajy’Epfo. Murego wamaze imyaka 10 mu
munyururu, ashinjwa kugira uruhare mu gufatanya n’abashakaga gukora kudeta yo
muri 1980, yashoboye kwigizayo abashaka ubworoherane bo mu ishyaka mu matora
y’uturere aheruka mu Ruhengeri.
Mushikiwabo muri Ambasade muri imwe mu minsi mikuru ya USA |
7. Twagiramungu agaragara nk’umuntu utagira
aho abogamiye kuko aturuka muri Cyangugu ahantu hatigeze harangwa cyane
politike y’amashyaka. Agaragara nk’umuyobozi wuje ubworoherane. Yagaragaraga
nk’umukandida ku buperezida kugeza igihe Minisitiri w’intebe yinjiriye mu mukino
kubera inkomoko ye y’i Gitarama. Gapyisi niwe ukomeye mu karere ke wenyine.
8. Abakurikiranira hafi politike y’u Rwanda,
bashishikajwe n’aya matora kuko ishyaka MDR ryagize uruhare runini rugaragara
mu gushinga urwego rw’abatavuga rumwe na Perezida Habyarimana. Benshi baremeza
ko aya matora azashyamiranya aba bakandida uko ari bane ashobora kurangira
aciyemo MDR mo ibice. Ashobora
guhanganisha Twagiramungu Fawusitini na Minisitiri we w’intebe yashyize
kuri uriya mwanya, bikaba byatera amacakubiri atari ngombwa.
Itsinda rya Murego rishobora gutuma abarangwa
n’ubworoherane bo mu ishayaka bigira mu yandi mashyaka bikaba byatuma
uguhangana na MRND kugabanuka.( Gutsindwa kwa Murego gushobora gutuma yivumbura
akajya mu ishyaka riharanira ubwikanyize bw’abahutu CDR, ariko Twagiramungu
yavuze ko abarwanashyaka babwiye Murego ko niba atemera gahunda z’ishyaka
yarivamo)
9. Bamwe
mu bakurikirira hafi politiki y’u
Rwanda babwiye CDM, ko ibintu byakoroha Minisitiri w’intebe avuye ku rutonde
rw’abakandida, agashyigikira undi mukandida, birashoboka Fawusitini
Twagiramungu. Ariko barongera bakemeza ko byaba ari ikibazo kuri Nsengiyaremye.
Kubera imishyikirano iriho iba yerekeranye n’ukuntu u Rwanda rwasangira
ubutegetsi na FPR. Umwanya we wa Minisitiri w’intebe waba udatekanye.
Ahagaritse kwiyamamaza ku buyobozi bw’ishyaka ubu, yaba ariho yigabanyiriza
amahirwe yo kuzahatanira umwanya wa Perezida ku rwego rw’igihugu ikindi gihe.
10. Ariko hashobora kuba hararangije kuba
ubwumvikane.Twagiramungu yabwiye DCM ko yagiranye inama mu ibanga na Minisitiri
w’intebe yemera ko azikura mu gihe cy’amatora . Twagiramungu yavuze ko
bumvikanye ko Disimasi yakwibanda ku butegetsi bw’inzibacyuho iby’ishyaka
akabirekera abandi. Bigenze gutya, Twagiramungu arateganya ko azatsindira kuba
perezida w’ishyaka.
11. Itangazamakuru ryagize uruhare rugaragara
mbere y’amatora. Ibinyamakuru byinshi byigenga nk’urugero icy’ishyaka PL( Parti
Liberal), cyasohoye inyandiko zishyigikira Twagiramungu. Radiyo Rwanda, ku
rundi ruhande, yahaye amasaha Murego ku
cyumweru hashize.
12. Icyo
tubivugaho( Ndlr: Ambasade ya USA)
Aya matora azaduha ishusho y’ingufu
z’abatavuga rumwe na Leta mu Rwanda.
Ibizavamo bizagira ingaruka mu mihindukire ya Politike iriho iba mu
Rwanda. Niba umworoherane utagira aho
abogamiye ku turere, Twagiramungu atsinze,
MDR izakomeza gukomera, birashoboka ko yaba ku buryo bw’akataraboneka.
Ingufu z’abatavuga rumwe na Leta ziziyongera kuko MDR yazakorera hamwe n’andi
mashyaka y’ubworoherane.
Itsinda rya Nsengiyaremye rishobora gutuma ishyaka ritakaza gato ingufu
zaryo. Murego aramutse atsinze, bishobora gutuma
ishyaka ricikamo ibice ndetse hakabaho n’ikibazo mu yandi mashyaka atavuga
rumwe n’ubutegetsi.Nsengiyaremye aramutse akomeje ibyo
yasezeranyije Twagiramungu, turateganya ko Twagiramungu azatsinda.
Icyitonderwa: Byakuwe mu cyongereza bishyirwa mu kinyarwanda na NKUSI Yozefu
Kanda aha usome iyi Fax mu cyongereza nkuko yanditswe na Ambasade ya USA i Kigali
Kanda aha usome iyi Fax mu cyongereza nkuko yanditswe na Ambasade ya USA i Kigali
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355