Pages

KWAMAMAZA

“ FDLR igomba gutaha ipfukamaye, FPR twe twaje turwana kuko bari baratubujije gutaha.”Tito Rutaremara aganira na igihe.com 1/8/2014. Tega amatwi Shikama ikubwire amwe mu mabanga utari uzi kuri ibi Rutaremara yita kubuzwa gutaha:menya ukuntu Rutaremara, Museveni n’abandi baciye hasi no hejuru ngo Habyarimana Juvenal atarangiza ikibazo cy’impunzi mu mahoro, kugirango bazakigire urwitwazo rwo kumena amaraso mu Rwanda no mu karere.(Igice cya kabiri)/NKUSI Yozefu

umucurabwenge wa FPR
Tito Rutaremara
 “ FDLR igomba gutaha ipfukamaye, FPR twe twaje turwana kuko bari baratubujije gutaha.”Tito Rutaremara aganira na igihe.com 1/8/2014. Tega amatwi Shikama ikubwire amwe mu mabanga utari uzi kuri ibi Rutaremara yita kubuzwa gutaha:menya ukuntu Rutaremara, Museveni n’abandi baciye hasi no hejuru ngo Habyarimana Juvenal atarangiza ikibazo cy’impunzi mu mahoro, kugirango bazakigire urwitwazo rwo kumena amaraso mu Rwanda no mu karere.(Igice cya kabiri)/NKUSI Yozefu Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko twabagejejeho ukuntu tito Ruteremara n'abandi bahezanguni ba LUNARI(UNAR) yaje kubyara FPR bakoresheje  amayeri, ubugome, n'ubucakura kugirango ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda gikare kuva muri 1979 kandi bagakora ibishoboka byose ngo kitabonerwa umuti kugeza bateye u Rwanda muri 1990. Muri iki gice cya kabiri turagaruka ku kiganiro nyiri zina Tito Rutaremara yagiranye na igihe.com, ingingo ku yindi.( kanda hano usome icyo kiganiro )

Tito Rutaremara aracyatsimbaraye ku nkingi Umunani za FPR, amaraso uyu mutwe wamennye ntamutera ipfunwe, aracyashaka andi !
Nyuma y’aya mateka y’urukozasoni ya  FPR twabonye ubushize, reka nsubize Rutaremara bimwe mubyo yaganiriye na igihe.com muri make bishingiye ku nkingi umunani FPR Inkotanyi igenderaho zose umuntu yahinira mu nteruro imwe gusa: «gukoresha uburyo bwose bushoboka, umuhutu ntazongere kugera ku butegetsi mu Rwanda»
1.       FDLR nize ipfukamye itarwana kuko bo-FPR- baje barwana kuko bari barabangiye gutaha.(Ukuri k’uku kwangirwa twagusobanukiwe mu gice cy'ubushize.)
Ariko uyu musaza akongera akicamo agatanga igisubizo cy’impamvu FDLR itataha ipfukamye aho avuga ati:» Niyo wataha mu gihugu hari ubutegetsi bw’igitugu wakongera ukaba impunzi, niyo mpamvu twagombaga kuza turwana ngo dukureho ingoma y’igitugu ya Habyarimana» Ibi akaba yabisubiyemo inshuro ebyiri. None se hari ubutegetsi bw’igitugu ku isi bumeze nk’ubwo Agatsiko gategeka u Rwanda? Rutaremara koresha itohoza ryigenga mu gihugu, abaturage bazakubwira ko ingoma ya Kagame irutwa n’iya Kinani  kw’ijanisha rya 99,99! Niba ari uko bimeze, uremeza ubwawe rero ko FDLR yinjiye mu Rwanda nkuko FPR yinjiye biba bifite ishingiro!
2.       Abashaka gutaha bafite ibitekerezo binyuranye n’ibya FPR nibaze bakore politike bapiganwe.
Rutaremara, menya ko abanyarwanda ubibeshyaho cyane! Niba bacecetse ntugirengo ntibabona kandi ntibazi nyirabayazana w’amabi abakorerwaho. Mbwira Igabire Vigitoriya waje gukora ibyo uvuze aho ari. Mbwira Deo Mushayidi aho ari; mbwira Me Ntaganda Berinarudo aho avuye n’icyo mwamumugarije, mbwira Rwisereka Kagwa mwaciye umutwe icyo yaziraga; mbwira impamvu mwimye Rukokoma urupapuro rw’inzira ngo aze akore ibyo uvuga.
3.       Mu buhunzi mwabayeho nabi kurusha iz’ubu! Ese hari uwigeze aza kubicira mu buhungiro nkuko mubikora ubu mukoresheje amarozi, amasasu,ibiziriko,  SIDA n’ibindi? Ese muri mwe hari uwigeze aba imyaka 20 mu mashyamba nkuko bimeze kuri FDLR?
4.   N’ibyo bike byari bihari byari byihariwe n’agatsiko gato kandi kadafite n’igitekerezo cyo kugirango gakorere igihugu gitere imbere banagire na byinshi babone ibyo baha abandi.
Aha ngaha, Rutaremara ararutanze-urwenya! Niko Rutaremara, ntawe uhakana ko kwa Kinani bari bafite Akazu, kigwijeho imitungo kandi tukaba tubyamagana nkuko twabyamaganye kakiriho, ariko se reba ibyo FPR washinze ikorera abanyarwanda n'amahanga! Reba Intambara zo muri RDCongo mujyanywe no kwiba imitungo kamere, ikigega  Agaciro, icya cumi cyakwa buri munyarwanda, kwikubira amasoko yose mu gihugu kwa FPR yewe n’umunyu n’iasabune. Akazu ka Kinani urakeka ko kigeze gakora aya mabi? Ese hari uwo ku ngoma ya Kinani wigeze yigabiza imitungo y’imfubyi n’abapfakazi nkuko wowe ubwawe na depite Mudidi mubikora?(kanda hano urebe ukuntu senateri Tito Rutaremara na Depite Mudidi baviriyeho inda imwe umupfakazi bakamuhuguza utwe ku ngufu)

5.   Mwahaye abanyarwanda umutekano:
Uzaperereze ubaze abanyarwanda uti:» ese kuva Inkotanyi zatera u Rwanda muri 1990 kugeza ubu mwigeze mugira umutekano?»Ndizera ko niba nta mbunda izaba ibari ku gutwi nkuko mubigenza mu matora,  99.999% bazavuga ko ntawo; biriya bice byuzuza 100 bikazava mu Gatsiko kazavuga ko uhari kuko ariko kawufite koko.
6.   Mwakoze ibikorwa by’iterambere.
Ndashaka ko Rutaremara azabwira abanyarwanda ko kuva FPR yafata ubutegetsi yigeze ihanga umuhanda runaka. Imishinga yo guteza imbere icyaro yari yaraharaniwe n’ingoma zabanjirije iya FPR yose mwayihinduye ayo ifundi igira ibivuzo, mwiyubakiramo amazu. Ikitari kure, imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi n’amazi meza mu Rwanda, kubyaza umusaruro utubutse ibishanga nka Rwasave, Kamiranzovu,Kirimbi,Nyabarongo, n’ahandi wambwira abayihawe abo aribo? Imishinga itanga akazi mu cyaro hitabwa mu gukwirakwiza amashuri y’imyuga mu cyaro yose yabaye amateka; Ibitaro mwasanze bisukuye ubu nta gasima ko hasi kabarizwamo, ku buryo kutozwa bikurura indwara zandura zitabarika. Ku nkuta naho nuko nta karange, biheruka kubwa Kinani; ababyeyi barara barwana n’imbeba ngo zitabangiriza impinja muri za kilinike, Uzagere ku bitaro bya Kaminuza i Butare, CHK i Kigali, Kabgayi, Kabutare, Ruhengeri maze uzagaruke unyomoze

Sigaho Tito Rutaremara
Ushaje asigaho 

Ushaje asigaho nawe sigaho kuduhoza mu miborogo
Tito Rutaremara, imyaka ufite ntikwemerera gukomeza kumena amaraso y’abanyarwanda. Turavuga ngo ushaje asigaho, ni ukuvuga ko yirinda gukora amakosa  yakorwa n’abato. Kagame nzi ko mumutinya kurusha uko umuriro utinya amazi, ariko wari ukwiye kureba ikigero cyawe, byibura ugakora nka jenerali Muhire, niba udashaka ko akugira nka Karegeya Patrick n’abandi bamubanjirije ugakora gitwari ugasezera ukajya kurya ayo wabitse muri iyi myaka 20 ishyaka washinze rimaze rimena amaraso mu Rwanda no mu karere, mwe mwidoga ngo mwabohoye u Rwanda ntimugire ipfunwe n’ikimwaro byo kuvuga ko mwarubohoje!

Tuzi ko mwarangije kugeza imiryango yanyu iyo za Amerika, none uriho urarahira ukisiba ko FDLR nitaza ipfukamye ngo bemere icyaha mwise icy’inkomoko nta biganiro muteze kugirana nayo, ngo ahubwo muzayisanga aho iri muyitsembereyo, cyangwa bashake ibihugu bibakira bazapfire mu buhungiro uvuga ko aribwo bwatumye mufata intwaro mukaza kumena amaraso y’inzirakarengane.

Ese Rutaremara, muri iyi myaka 20 FPR imaze irwana na FDLR wowe na Kagame mwagiye ku rugamba kangahe? Niba mwarabohoye u Rwanda se rukaba rutemba amata n’ubuki kuki mwohereza abana banyu kwiga no kuba ishyanga kandi muvuga ko mwarubohoje ngo musezerere ubuhunzi? Bikagera naho bamwe muri mwe mwoshya ibibondo gutwika amashuri iyo za BYIMANA ngo kugirango nabo boherezwe kwiga no kuba mu buhungiro mwahunze?

Sigaho Rutaremara, ejo utazibuka ibitereko washeshe!Ukazaba ciro ry’imigani nka ba KAMEGERI, bwira shobuja ashyikirane na FDLR inzira zitarabyara amahari. Niba n’abanyu mwarabaciriye mu buhungiro, byibura nimugire imbabazi z’imitungo yanyu ishobora kugubwaho n’ibisasu, nkuko wa muririmbyi w’umukongomani yavuze ati «iyo isasu rivugije ubuhuha, ntiritoranya»

 Ndarangiza Ntura aka karirimbo ka John Bebwa Rutaremara na FPR ye yose.
Ese munyarwanda we wanze iki?
-      Nanze kuba inkangara y’ubugome.
-      Nanze kuba inkangara y’ubujiji.
Ese Munyarwanda wowe ushaka iki?
-      Njyewe icyo nishakira n’amahoro
-      Njyewe  icyo nifuza n’ubuvandimwe n’ubumwe by’abaturarwanda.

kanda aha,utange igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko maze twubakane

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355