Iyangire nk'ingagi |
Igice cya karindwi : kwitangira u Rwanda kwaranze umwami Ruganzu I Bwimba (1312-1345). Ese wari uzi ko uyu mwami ariwe nkomoko y’imvugo ebyiri zabaye gikwira : «Abo Ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso !» na «Umusindi yarenze akarwa !» Soma SHIKAMA usobanukirwe amateka y’u Rwanda mu mwimerere wayo!!!
Umwami Ruganzu I Bwimba niwe watangije uruhererekane rw’abami b’amateka.
Izina rye Ruganzu rikomoka ku nshinga KU-GANZA bisobanura gutsinda abo
muhanganye ku rugamba. Umwami Ruganzu I Bwimba yerekanye gahunda y’ubutegetsi
bwe yagaragazaga ko ari umwami w’umurwanyi.
Ruganzu I Bwimba umurwa w’ingoma ye wari i Gasabo hafi y’ikiyaga cya Muhazi
ariko yari afite n’urundi rugo ahitwa i Tanda mu Buganza bwa ruguru. Aka karere
kakaba ariko Abanyiginya babanje kugeramo binjira mu Rwanda. Hano twababwira ko
izina ry’umwami ryagombaga kuba risa n’iry’aho atuye (Ruganzu / Buganza).
Twibutse kandi ko ahantu ha kabiri abanyiginya bageze bakanahigarurira ari ahitwa Uburiza, mu yandi magambo niho
hambere abanyiginya barwaniye barahigarurira. Abari bagize umuryango w’umwami
Ruganzu I Bwimba barimo nyina ari nawe mugabekazi Nyiraruganzu I Nyakanga,
wakomokaga mu bwoko bw’Abasinga waje kuba umupfakazi ashaka umugabo wabo.
Bwimba kandi yari afite mushiki we witwaga Robwa Nyiramateke n’undi muhungu
bari bahuriye ku mubyeyi umwe witwaga Mwendo.
Ruganzu I Bwimba yima ingoma yari akiri muto cyane ategekana na Nyina
Nyakanga afatanije na musaza we witwaga Nkurukumbi. Ruganzu I Bwimba yatangiye
amateka ye ubwo Umwami Kimenyi I Musaya watwaraga i Gisaka yashakaga kurongora mushiki
we Robwa.
Uyu mwami Kimenyi, mu gushaka kurongora mushiki wa Bwimba, yari afite
umugambi mubisha ko umwana uzavuka azigarurira u Rwanda akarwomeka ku Gisaka.
Ariko uyu mugambi wari uzwi n’umwami Nsoro I Samukondo wimye umukobwa we
Kimenyi kandi anasiga abwiye umuhungu we Bwimba uyu mugambi anamwihanangiriza
kutazashyingira mushiki we Robwa umwami Kimenyi I Musaya wo mu Gisaka.
Bwimba amaze kumenya iri banga, yirinze kugira uwo arihingukiriza, ubwo Kimenyi
yasabaga ko bamushyingira, ab’ibwami mu Rwanda bacitsemo ibice bibiri. Bwimba
yanze ko mushiki we Robwa ashyingirwa mu Gisaka naho nyina na nyirarume
barabishyigikira karahava.
Kubera ubutwererane n’ubucuti n’umwami wa Gisaka bwari bukomeye, byaje
kurangira umwami Ruganzu I Bwimba arushijwe amajwi n’umugabekazi na nyirarume,
maze basaba Robwa kwemera gushyingirwa mu Gisaka. Ubukwe bwarabaye ariko
babwira Robwa ko atazahirahira ngo ahabyare umwana wazagwa nabi abakurambere be
n’abazimu bo mu gisekuru akomokamo ndetse n’u Rwanda rwose muri rusange.
Nyamara Robwa ntibyamushobokeye kubahiriza icyifuzo cya Musaza we (Ruganzu
I Bwimba) kuko yaje kumutungura akamubwira ko atwite! Havutse ikibazo cyo
kumenya igitsina cy’umwana. Abakonikoni b’ibwami batangira gushakisha uko
bamenya igitsina cy’umwana. Bemeje ko nibasanga atwite umuhungu bazamwica nta
kabuza.
Abakonikono b’i bwami bashatse umuntu uzaba igitambo kugira ngo iyo nda
Robwa yari atwite itazasama u Rwanda. Uwo mugambi washinzwe Nkurukumbi musaza
w’umugabekazi ariko aba ikigwari. Nyuma ariko abakonikoni baje kwemeza ko nta
wundi washobora icyo gikorwa uretse umwami Ruganzu I Bwimba wenyine.
Umwami Bwimba yabonye izo mpaka za nyina na musaza we zitazagira icyo
zigeraho niko gufata icyemezo arabacika atwara abamurinda bacye cyane ava i
Gasabo ajya ku mupaka wagabanyaga u Rwanda n’i Gisaka.
Ubwo Bwimba yarimo asohoka agana ku mupaka na Gisaka, umugaragu yaramubonye
yinjiye ibwami bagira ngo aje kuramya umwami ariko yikirizwa n’umutware mukuru
CYENGE wagombaga gusigara ku rugo. Uwo Cyenge yabwiye uwo mugaragu ko umwami
ntawe uhari ni uko umugaragu avuga ko umwami amubonye agiye.
Umugabekazi Nyakanga byamwanze mu nda yumvise basakabaka niko gusohoka
atambika umweko mu bikingi by’amarembo kugira ngo akumire umwami ye kugenda.
Ruganzu yasimbutse umweko wa nyina agira ati : UMUSINDI YARENZE AKARWA
bisobanuye ko umutabazi wakererewe kujya kumenera igihugu amaraso atemerewe
gusubira inyuma.
Ubwo Bwimba yashyize nzira ageze mu Buganza
arahiga ahatsinda ingwe yari ije mu nzu yari acumbitsemo avuga ko uruhu rwayo
ruzambikwa umwana uzavuka. Ruganzu yatinze gato ahitwa TABIRAGO mu gihe yari
agitegereje ko umwana avuka. Akiri aho Nkurukumbi yaje kuhamusanga amubwira ko
yiteguye kuba igitambo.
Kubera ukuntu Ruganzu I Bwimba yari yateshejwe umutwe na nyina n’uyu
nyirarume, yahise aca iteka ko nta mugabekazi uzongera kuva mu bwoko
bw’Abasinga. Nkurukumbi amaze kumva aya magambo yahise afata iy’ubuhungiro aza
kugwa mu Ndorwa. Ni uko byagenze kuko Nyiraruganzu II Nyirarumaga yabaye
umugabekazi w’umutsindirano.
Nyuma gato, umutware CYENGE wari umutoni ibwami akaba yari mwene Nyebunga
yaje gusanga umwami ku rugamba amushyiriye inkuru nziza ko umwamikazi yaruhutse
(yibarutse umwana). Umwami Bwimba ako kanya yahise ategeka umwe mu ngabo bari
kumwe witwaga GITANDURA mwene KINGALI kujyana urwo ruhu rw’ingwe i bwami
kurwambika umwana wavutse anamubwira ko uwo mwana azitwa RUGWE.
Guhera ubwo GITANDURA n’abamukomotseho bose bahawe inshingano n’ububasha byo
kugena izina rizitwa umwana wabaga yavutse ibwami mu gihe umwami ataritanze (atamwise).
Ku munsi wakurikiyeho ibwami habereye inama karahabutaka ifatirwamo ibyemezo
bibiri :
Icya mbere ni uko CYENGE wakomokaga mu bwoko bw’ABAKOBWA yagizwe UMUSIGIRE
W’UMWAMI (kuyobora mu gihe umwami adahari) kugeza igihe umwana azakura. Icyemezo
cya kabiri cyabaye ko NYARUHUNGURA wakomokaga mu bwoko bw’ABATSOBE hamwe na
GITANDURA (wawundi wazanye uruhu rw’ingwe) bagizwe ABIRU bagombaga kunganira
CYENGE.
Umugabekazi ahabwa uburenganzira bwo gushaka undi mugabo arongorwa na
MWENDO mwene nyina w’umugabo we. Wa musozi witwaga TA-BIRAGO wahinduwe
SASA-BIRAGO uherereye mu Buganza hafi cyane ya Rwamagana.
Imyiteguro yose yari yatunganijwe, umwami Bwimba ahita atera i Gisaka ku
bushake bwe yicirwa ahitwa NKUNGU hirya ya MUNYAGA (Hashobora
kuba ari mu Karere ka KIREHE) mu ntara y’i Burasirazuba ariko
icyo gihe hari mu bwami bwa Gisaka. Ubu butwari bwe bwasize urwibutso mu
banyarwanda rutazibagirana. Kuko nyuma y’ingoma 5 havutse igisigo cya mbere
kivuga kuri Ruganzu I Bwimba.
Ruganzu I Bwimba niwe mwami wenyine w’u Rwanda witanzeho igitambo ku
bushake ahowe u Rwanda. Icya kabiri ni uko yanze ko asimburwa na nyirarume
NKURUKUMBI akaba yarabaye ikitegererezo ku bayobozi kuko imitwaro iremereye
igihugu bagomba kuyikorera aho kuyihekesha rubanda.
Iyi myitwarire y’urukundo rurenze urugero rugera n’aho witangira abandi
yaranze Ruganzu I Bwimba niyo nkomoko y’imvugo ngo : «Abo Ingoma
yahaye amata ni bo isaba amaraso»,
icya gatatu ni uko muri icyo gihe
kwifata no kudashaka undi mugabo byari bitaremererwa abagabe-kazi naho icya
kane ni uko ubwoko bw’ABASINGA bwahawe igihano cyo kutazongera gutanga
umugabekazi. Ubutaha
tuzabagezaho gukunda u Rwanda kwaranze ROBWA NYIRAMATEKE washyingiwe mu GISAKA
kwa Kimenyi (Biracyaza…)
MAHORO M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
MAHORO M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355