Pages

KWAMAMAZA

Umusirikare mukuru mu gisoda cya Kagame aherutse kwemeza imbere y'imbaga y'abantu ko kwica abaturage bikomeje kandi na gahunda yo gutera ibihugu by'abaturanyi yarangije kunozwa!

Jenerali Kayumba ngo si abicanyi ba
Kagame bamuhushije kuko barasa
mu cyico batarasa mu nda
Umwe mu basirikare bakuru ba Kagame aherutse kwemera mu ijambo mbwirwaruhame yavugiye imbere y'abaturage ko igisoda cya Kagame kigizwe n'abicanyi babigize umwuga bica uwo batumwe aho ari hose kandi batagomba kumuhusha. Ikindi yemeje imbere y'imbaga ni uko mu Rwanda nta butabera buhaba kuko yavuze ko Kizito Mihigo na bagenzi be bazahanwa bihanukiriye nta mbabazi, ibi bikaba byagombaga gukorwa n'inkiko zigenga atari abakoloneli ba RDF. Yarangije yemeza ko u Rwanda rwiteguye gutera abaturanyi igihe icyo aricyo cyose kandi imbunda babahaye ngo ni izo kwica si izo gukingira u Rwanda, bityo abaturage bakazajya baraswa amanywa y'ihangu.

Tuzajya tubarasa ku manywa y'ihangu bose babireba


Soma iyo nkuru kuri link iri aho hejuru cyangwa uyisange hasi aha

Shikama
_________________________________________________________________________________


http://umusaza.com/tuzajya-tubarasa-kumanywa-yihangu-bose-babireba/

July 7, 2014 | Filed underAhabanza,Rwanda | Posted by 

Kuwa gatanu tariki ya 4 Nyakanga mu murenge wa Mwili, akagari ka Kageyo mu karere ka Kayonza habereye ibiro by’umunsi mukuru wo kwibohora aho umuyobozi w’ingabo muri aka karere, LT Col Mutembe yavuze ko u Rwanda rutazategereza ko umwanzi arusanga mu gihugu ahubwo ruzamusanga aho aherereye rukamurasa agapfa abazagambanira igihugu nabo bakaba baraburiwe ko nibatisubiraho bazaraswa.





Abakorana na RNC hamwe na General Kayumba nibatisubiraho bazaraswa ku manywa y’ihangu
Mu ijambo rye LT Col Mutembe yagarutse ku basirikare ba RPF babaye ibigwari bagambanira igihugu bashaka kwica abanyarwanda. Aba bagambanyi bakunzwe kwitwa ibigarasha, ntiyamize amagambo yababwiye yeruye ko yaba bo yaba n’ababashyigikiye ntacyo bashobora kugeraho kuko ingabo z’u Rwanda ziri maso.

Ubwo yavugaga ku magambo y’abavugaga ko u Rwanda rwashatse kurasa Kayumba Nyamwasa, Lt Col Mutembe yavuze ko u Rwanda rudahusha kandi rutarasa mu nda.
Ati “ Iyo dushaka kumurasa twari kumurasa nitumuhushe. Ntabwo twe duhusha turasa mu cyico. Dushatse kumurasa mu gihe gito twaba tumwishe”

Mu bandi yavuze yanenze harimo umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi bashatse nabo kugambanira igihugu by’umwihariko Kizito ashaka kwica Perezida Kagame wamujyanye kwiga muzika mu Bufaransa imyaka 10 agarutse amuha miliyoni 45 yo gukoresha muri foundation yashinze.

Ati aba babaye indashima birengangiza ibyiza bakorewe n’igihugu n’abayobozi bacyo.
Avuga ku kibazo cy’abagambanira igihugu yavuze ko nta mbabazi bakwiye kuko ari abagambanyi bashaka kugirira nabi igihugu n’abanyarwanda.
Ati kuko ari abanzi b’igihugu tuzabarasa. Twe twize kurasa kandi imbunda twahawe ntabwo ari iz’umurimbo zagenewe kurasa zikarasa abanzi b’igihugu”.

Ku birebana n’amakuru avuga ko hari abashaka gutera u Rwanda, LT Col Mutembe yavuze ko ibyo bavuga ko bashaka gutera ari ibinyoma nta gahunda bafite yo gutera kuko nta mbaraga bafite.

Yakomeje avuga ko nibatangira gutegura iyo gahunda bazabimenya bahite babasanga aho baherereye. Ntabwo u Rwanda ruzemera ko umwanzi arusanga mu gihugu ahubwo u Rwanda nirwo ruzamusangayo.

Ibi birori byabereye mu murenge wa Mwili, akagari ka Kageyo umudugudu wa Rwisirabo ya mbere byaranzwe n’akarasisi k’abakozi b’akarere ka Kayonza, abacukuzi b’amabuye y’agaciro, amabanki, amavuriro ndetse n’ibigo by’amashuri bitandukanye.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355