Pages

KWAMAMAZA

ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI KURI MINISITIRI W’INTEBE W’ICYADUKA UDAFITE UBUBASHA MU KAZI. ANASTASE MUREKEZI AKIRI MINISITIRI MURI MI.FO.TRA YASUYE ABATURAGE I NYABIKENKE-GITARAMA MURI MUTARAMA 2014 MAZE ATI : « MU 1973, NIGA MURI KAMINUZA YA LOUVAIN LA NEUVE MU BUBILIGI NANDIKIYE GUVERINOMA YA KAYIBANDA NYISABA KO LETA YE YAKORA IBISHOBOKA BYOSE IKIRUKANA ABATUTSI MU MASHURI. NYAMARA NARI MFITE AMARASO Y’ABATUTSI MU GISEKURU NKOMOKAMO!!!»/ NTIRUSHWA W.

C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\10436129_610733635714349_4733686412524083682_n.jpg
Nimurebe uko Habumuremyi apfukamiye 
Nyiramongi ngo bucye 2.
Nimwitegereze Nyiramongi ukuntu amurebana iseseme (Kandi
hano yari akiri minisitiri w’intebe).

C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\Murekezi-Anastase-3.jpg
Minisitiri w’intebe Murekezi Anasitazi utagira ububasha na bukeya kwa Kagame: Umenye ko uwo usimbuye nawe uri 
mubo yagambaniye muri ya Videwo ya NDUMUNYARWANDA

Mu mwaka w’2013 nibwo FPR yadukanye igikorwa giteye isoni kigamije gutegeka abahutu bize kandi bashobora kuzana impinduka muri politiki gusaba imbabazi banze bakunze kandi bakabikorera (bakabivugira) mu ruhame.
Urubuga rwanyu SHIKAMA twabagejejeho inyandiko nyinshi kuri iyi ngingo ariko n’ubu ntitwemerewe kurekeraho kuko aho guhagarika iri yicarubozo n’itegura-tsemba-bahutu, ahubwo FPR irakaza umurego. Kubera iyi mpamvu natwe tugomba kongera inyandiko zibyamagana kandi mu kinyabupfura kiranga abarezwe.
Ibi muri SHIKAMA tugomba gukomeza kubyamagana kugeza igihe bizarorera rwose cyangwa se agatsiko ka FPR kabyadukanye mu Rwanda kagahenuka kagahinduka amateka mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari kabujije amahoro n’amahwemo abahatuye.
Muri uwo mugambi mubisha wabatijwe NDUMUNYARWANDA, hagamijwe ibintu bine by’ingenzi. Icya mbere ni ugutera abahutu bose ipfunwe no kumva ko ntacyo baricyo mu Rwanda mbese ko igihugu kitabakwiye kandi kitari icyabo.
SHIKAMA twabigarutseho cyane, icya kabiri ni ukwica umuco no gutegura itsembabwoko rishobora kuzibasira abahutu aho bava bakagera mu gihugu. Icya gatatu ni uko abahutu bize bari mu Rwanda bagomba gusanga abaturage ku mirenge yabo bakabatekerereza ibyaha bakoze n’ibyo batakoze biyitirira kugira ngo n’abaturage nabo birememo ibyaha batakoze kandi nabo babyemerere mu ruhame.
Umugambi wa kane SHIKAMA yavumbuye ni uko abahutu baminuje ariko batari mu Rwanda bagomba kwicwa n’abicanyi ba Kagame babasanze aho bahungiye mu mahanga aho baba bari hose ku isi. Ibi byose muri SHIKAMA turabizi kandi ntidusiba kubyamagana kuko bikwiye gucika bikagenda buheriheri nk’amahembe y’imbwa.

Makuza na Habumuremyi nk’ibikoresho
Ubwo uyu mugambi wo gupfukamisha abahutu wadukaga, abawubanjirije abandi ni BAMPORIKI na RUCAGU maze HABUMUREMYI nawe abyinjiramo. Iyi nkuru SHIKAMA twayitinzeho cyane kuko muri uko kubyinjiramo, Dr Pierre Damien Habumuremyi we yanadukanye ikidasanzwe cyo kwivamo nk’inopfu aho yatabye mu nama abavandimwe bene MAKUZA Anastase.
Kagame ushimishwa kandi akanyurwa bikomeye n’inabi ishyikira abandi, akimara kubona iyo videwo, yahise yihutira gutegeka bene Makuza gusaba imababzi maze Makuza Michel akimara kwitaranga muri rubanda ahita yirukanwa muri MINAFFET kandi ariko kazi kari kamubeshejeho n’umuryango we.
Mwene nyina Makuza Bernard SHIKAMA twabasobanuriye uko we yavuze ko adashobora gusaba imbabazi ku byaha atakoze. Kagame kugira ngo yerekane ko akomeje ububisha bwe yahise ashima Habumuremyi ndetse anerekana ko amukomeyeho mu butegetsi bwe ariko tubonye ko yabeshyaga kuko mu gihe cy’imyaka 3 iburaho amezi 3 amwirukanye muri Guverinoma nta n’ibindi bisobanuro.
Nkurikije uko nzi Habumuremyi n’uburyo azi gukora neza kandi byinshi mu gihe gito ndetse n’uburyo azi gupfukamira ba shebuja, nkareba n’uko Murekezi akora n’uburyo akunze gutinda mu makoni mu gufata ibyemezo, SHIKAMA dushobora kwememeza ko atagizwe minisitiri w’intebe kubera gukora neza ahubwo ari ukugira ngo akomeze apfukamishe abahutu bene wabo anabe agakingirizo ka Kagame imbere y’abazungu ko ubutegetsi mu Rwanda busangiwe hagat y’abahutu n’abatutsi no hagati y’amashyaka menshi.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\10436129_610733635714349_4733686412524083682_n.jpg
Nimurebe uko Habumuremyi apfukamiye Nyiramongi ngo bucye 2. Nimwitegereze Nyiramongi ukuntu amurebana iseseme (Kandi hano yari akiri minisitiri w’intebe).

Minisitiri w’intebe MUREKEZI Anastase w’icyaduka
Ubwo Murekezi yasuraga abaturage akiri minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, mu rwego rwo gukomeza gukangurira abahutu gupfukama yagiye gusura abaturage batuye umurenge wa Kiyumba ahahoze hitwa i Nyabikenke ku Ndiza mu Karere ka Muhanga i Gitarama maze agira ati :
«Mu 1973, niga muri kaminuza ya Louvain la Neuve mu Bubiligi nandikiye guverinoma ya Kayibanda nyisaba ko leta ye yakora ibishoboka byose ikirukana Abatutsi mu mashuri. Nyamara nari mfite amaraso y’abatutsi mu gisekuru nkomokamo!!!»
Ubwo Murekezi yajyaga i Nyabikenke nanjye nari kumwe nawe ariko numijwe no kumva umuntu witwa ko yize kandi w’umuyobozi atinyuka gukora ikosa imbere y’abaturage ku manywa y’ihangu. Kandi jyewe naketse ko yavuze ikinyoma kitabayeho.
Basomyi ba SHIKAMA, impamvu naketse ko yabeshye ni uko nta rwego na rumwe Anasitazi Murekezi muri 1973 yari ahagarariye ku buryo yari kuvuga rikijyana. Kuba yarigaga mu Bubiligi hari n’abandi benshi bigaga mu mahanga ku buryo atari kubigira urwitwazo.
Ese ubundi yari agamije iki? Ese nyuma yaje kumva ari icyaha yakoze abisabira imbabazi? Niba ari ukwicuza kwamuvuye ku mutima kuki yategereje imyaka 41 yose? Kuko 2014 uvuye mu 1973 harimo intera y’imyaka 41 yose. Abandi bahutu igihe barimo kuyacekwa muri Gacaca we yari hehe kuki atasabye imbabazi kiriya gihe?
Ese Murekezi hari ikintu na kimwe arusha Habumuremyi ku buryo yumva azashobora kunezeza umutima wa perezida Paul Kagame utajya unyurwa na rimwe mu buzima bwe? Ese Murekezi azirikana ingaruka zizakomoka ku ijambo yavugiye i Nyabikenke kandi mu gihe cya vuba?
Ese ko SHIKAMA ibasesengurira ikagera ku muzi, aho Murekezi yaba yiyumvisha ingaruka abatusti bahuye nazo bamaze kwirukanwa mu mashuri muri 1973? Ese yaba azirikana ko bamwe muri abo yirukanishije ubu bari mu ngabo zikomeye za Kagame ku buryo bashobora kumukoresha icyo bashaka cyose?

Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase amenye ko nawe ari mu bagambaniwe na Habumuremyi muri ya Videwo
Twibutse ko mu mwaka w’1973 mu Rwanda abatutsi birukanywe mu mashuri no mu kazi bazira gusa ko ari abatutsi. Muri ya Videwo y’urukozasoni ya NDUMUNYARWANDA yo kwishyanutsa ngo bamuhe imyanya, Dr Pierre Damien Habumuremyi yashyizemo n’imvugo ya Kayibanda igaragara ku munota 5 n’amasegonda 45.
Ubwo yari abajijwe impamvu abanyeshuri b’abatutsi birukanwa mu mashuri no mu kazi, Perezida Kayibanda Gregoire yari abajijwe n’impamvu Leta ye yirukana abanyeshuri b’abatutsi mu Iseminari i Kabgayi yasubije umunyamakuru w’umubiligi wari umutunze mikoro ati:”….C’est une réaction de quelques aventuriers …….ni nko kuvuga mu kinyarwanda ngo: (……Urebye ibi ni ibikorwa by’abantu bamwe b’imburamukoro bifashisha zimwe mu nsore-sore z’amabandi. Urebye ikibazo turimo ni ikibazo cyo kugabanya amabandi”
Dushimgiye kuri ubu bushakashatsi SHIKAMA yabonye mu mwimerere wabwo, amateka y’u Rwanda akaba yerekana ko Perezida Kayibanda yemeye ko icyo gikorwa cyo kwirukana abatutsi mu mashuri cyabayeho. Kubera ko byabaye mu mwaka umwe n’igihe MUREKEZI yandikiye iyo baruwa, ubwo ni ukuvuga ko abirukanywe bazize Murekezi.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\Murekezi-Anastase-3.jpg
Minisitiri w’intebe Murekezi Anasitazi utagira ububasha na bukeya kwa Kagame: Umenye ko uwo usimbuye nawe uri mubo yagambaniye muri ya Videwo ya NDUMUNYARWANDA
Murekezi ariko akaba afite n’ubucabiranya n’amayeri bikomeye ndetse akaba ari uwo kwitonderwa kuko kuvuga ko mu gisekuru cye afitemo amaraso y’abatusi njyewe mbona ari ukubeshya bitari byo. Iyo biza kuba ari byo yashoboraga kuzirikana ko muri abo bagombaga kwirukanwa mu mashuri hashoboraga kuba harimo babyara be,...
Murekezi rero ubu wamaze kugirwa ikinyugunyugu na Kagame, akaba akina n’umuriro nk’uwo Habumurenyi yakinaga nawo bityo akaba  yaramaze kubona ingaruka zo kwifatanya na ba nyakibi. Ubu Habumuremyi ni umuntu usanzwe ku buryo n’umwana yamukora ku itama kuko bwa bubasha bwamukuweho.
Murekezi nawe rero yitegure kuzahura n’akaga kandi nkaba mpamya ko nta n’imyaka 3 we azaba minisitiri w’intebe kubera ko nawe ubu Kagame ayige kumwenga amukamuremo ibyo amushakamo byose narangiza amuhindure igikatsi cyashizemo umutobe amujugunye mu ngarane nk’uko yabikoreye Dr Habumuremyi P.D.
Twasoza iki gika twemeza ko Habumurenyi yasimbuye uwo yagambaniye ariwe Makuza Bernard none anasimbuwe n’uwo nanone yagambaniye muri ubwo bushakashatsi butunga (budatanga ubwiyunge) abanyarwanda kuko niba mu by’ukuri Habumuremyi ashaka kunga abanyarwanda, yari gusaba n’abo mu gatsiko ka FPR kari ku butegetsi i Kigali kwaka imbabazi abahutu kuko avuka i Musanze kandi ibyahabereye ntawe umurusha kubimenya.

Perezida Kagame akomeje kwerekana ko akiri wa wundi wo mu 1994   
Nk’uko SHIKAMA dukunze kubagerera ku isoko, hari amakuru twamenye ko muri 1994, intambara ikirangira, kagame yatiye Rujugiro imodoka ajya gutembera Kigali maze ngo yagera ahari imirambo agaseka cyane yishimye. Icyamusetsaga ni uko intego ye yo kurimbura abanyarwanda yiyumvishaga ko yayigezeho.
Muri SHIKAMA dukomeje kubabazwa kandi tugashengurwa imitima n’imikorere ya Kagame uhitamo guha inshingano zikomeye abantu  bafite ubusembwa babanje kwemera ibyaha bashobora kuba bataranakoze agamije inyungu ze zishingiye ku rwango runuka yanga abahutu.
Ikindi SHIKAMA yakomeje kwamagana ni uko kubikora gutya, Kagame w’umunyamayeri ameze nk’akomoka kwa Shitani aba agira ngo batazamuvuguruza ku byemezo bigayitse azafata kuko umuntu wamaze gupfukamisha umuhora ubusa nta jambo nta n’igitekerezo yatanga mu iterambere ry’igihugu cye. Bikwiye guhagarara.

NTIRUSHWA W.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355