Hahirwa abameze nk,abana bato |
Kuri iki cyumweru, taliki 06 Nyakanga 2014, Kiliziya Gatulika nk’uko bisanzwe ku yindi minsi yose nabwo yagize amasomo igenera abana bayo ikunda mu buryo butambutse imitekerereze n’imyumvire yacu ya hano munsi. Rimwe na rimwe tukanabisuzugura nyamara mu nyigisho Yezu yaduteguriye uyu munsi aragaragaza ko icyo Kiliziya idusaba kitavunanye na gato.
Mu isomo rya mbere
riherereye mu gitabo cy’umuhanuzi Zakariya baraturarikira gusanga umwami wacu
Yezu kuko ari intungane, umutware kandi akaba arangwa no koroshya. Zakariya
aremeza ko Yezu azavunaguza abashoza intambara bityo abaturage abatangarize amahoro. Zakariya
yabayeho mu gihe kimwe n’umuhanuzi Hagayi muri 519 mbere y’Ivuka ry’uyu Yezu
avuga ku buryo ibyo yahanuye bikwiye kwizerwa rwose. Naho muri Zaburi baratubwira
ko Imana ariwe mukiza w’abantu akabaha n’ubwihugiko mu bihe byose akanagamburuza
abategetsi b’amahanga bigize akari aha kajyahe.
Mu isomo rya kabiri
baratubwira ko kugira ngo umutwaro Yezu adukorera utworohere, tugomba kwirinda
gutwarwa n’umubiri n’iby’isi; ibi bigaterwa n’uko ugengwa n’umubiri agera aho
agapfa mu gihe ucitse ku bikorwa by’umubiri ku bwa Roho Mutagatifu icyo gihe abaho
iteka na nyuma y’ubu buzima.
Ivanjiri Ntagatifu
Yezu arahumuriza rubanda yamuyobotse ko umutwaro adukorera utaremereye na busa. Aya
akaba ari amagambo akubiye mu mvugo ya Yezu hagamijwe guhishurira inkuru nziza
abaciye bugufi. Yezu kandi
arashimira Imana kuko yahuje n’ugushaka kwe maze igahishurira iryo banga
abaciye bugufi. Iryo banga Yezu avuga ni inyigisho ye bwite idashobora kumvwa
n’uwikakaza mu mutima.
Yezu kuri iki
Cyumweru aratanga ihumure ku bantu bose baruhijwe n’abaremerewe n’imiruho
n’imitwaro byo kuri iyi si itagira imbabazi. Yezu arararika abantu bose
barushye n’abagowe ko dukwiye kumusanga kugira ngo aturuhure kuko umutwaro
adukorera utaremereye na busa.
Hahirwa abameze nk'abana bato |
Yezu, kugira ngo
tuzabishobore, aratwingingira kumwigiraho no kumureberaho kuko acisha make
kandi akagira umutima utuza kandi ukanoroshya. Yezu aremeza ko ibi
nitubyubahiriza tuzamererwa neza mu mitima yacu. Iyi migenzo nyobokamana ya
Yezu niyo rufatiro n’ishingiro ry’agakiza kacu kandi ishingiye ku ijambo rye.
Yezu ugira umutima utuza kandi woroshya,
imitima yacu uyigire nk’uwawe (x10)
Abatagatifu
b’icyumweru gitaha
Kuwa mbere taliki 07 Nyakanga ni Mut. Odoni. Kuwa kabiri taliki 08 Nyakanga
ni
Mut.(-).
Kuwa
gatatu taliki
09 Nyakanga ni Mut. Amandina, Maliyana, Velonika na Yuliyana.
Kuwa kane taliki
10 Nyakanga ni Mut. (-) Kuwa Gatanu taliki 11 Nyakanga ni Mut. Benedigito, Oluga, Sigisibereti na Piyo wa
mbere. Kuwa Gatandatu taliki 12 Nyakanga ni Mut. Yohani Gweberiti Epifaniya na
Nabori. Ku Cyumweru gitaha taliki 13 Nyakanga ni icyumweru cya 15 gisanzwe n’abatagatifu:
Heneriko,
Eugene, Silas na Anaclet.
Padiri Tabaro M.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355