Nyuma y’imikino
y’igikombe cy’isi imaze ukwezi kose ikinirwa muri Burezili ku mugabane
w’Amerika y’Amajyepfo, ikinyamakuru cyanyu SHIKAMA twongeye guha ikaze abakunzi
bacu, abasoma urubuga rwacu ndetse n’abandi banyarwanda bose barimo n’abadafite
uburyo bwo gusoma bitewe n’amikoro make ariko bakaba bazi ko SHIKAMA ihari
kandi ikora ubutaruhuka.
Nk’uko bisanzwe
kandi mu bihe byose, umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bikundwa n’abantu
benshi niba atari bose. Impamvu kandi irumvikana ndetse natwe muri SHIKAMA turayumva
kuko umupira uruhura rubanda ukanarufasha gusabana no kungurana ibitekerezo.
Umupira kandi ni
igikoresho ntagereranywa gitanga isomo ry’ubworoherane hagati y’abantu
bashyamiranye cyangwa bashobora gushyamirana. Ibyo bigaragarira mu myitwarire
y’abakinnyi mu kibuga aho ku kibazo cyose kivutse, umusifuzi abasaba kumwikana
mu bworoherane(fair play).
Birumvikana ko mu
bakunzi b’umupira w’amaguru harimo n’abakunzi b’akadasohoka b’urubuga rwacu
SHIKAMA kandi natwe biratunezeza cyane. Tukaba twongeye kubaha ikaze ku rubuga
rwanyu nyuma yo gufana bikomeye n’amasaha menshi mwageneraga umupira muri
Burezili ariko mukanyaruka mukareba no kuri SHIKAMA.
Mu rwego rwo
kurushaho kubafata neza ku rubuga rwanyu, ubu mugarutse musangaho indi ngingo
nshya : « AMATEKA Y’U RWANDA » Tumaze
kubagezaho ibice bitatu aribyo : Inkomoko y’ibimanuka,
Urutonde rw’abami bategetse u Rwanda, igihe bategekeye n’amazina y’abagabekazi
babo n’intangiriro y’ubucurabwenge.
Amateka y’u
Rwanda yahuye n’ibibazo bikomeye kandi byinshi ariko ikiruta ibindi byose ni
uburyo Leta y’agatsiko ka FPR yayagoretse ikanategeka abantu bose harimo
n’abaminuje muri yo kuyagoreka ku gahato banze bakunze. Twebwe muri SHIKAMA
turimo kuyabandukurira mu mwimerere wayo kuko ahari kandi azwi.
Izi nyandiko
eshatu mushobora kuzisanga ku rubuga rwacu kandi rwanyu SHIKAMA mukazinyuzamo
amaso kugira ngo izo turimo kubategurira zizakurikiraho muzisobanukirwe uko
bikwiye. Ubu kandi turimo no kurushaho kubasesengurira ibibazo by’u Rwanda kuko
uko iminsi ihita ariko birushaho gukomera aho gucyemuka.
N’izindi
nyandiko kandi zisanzwe ariko zivuga ibiriho mu buryo busesenguranywe ubuhanga buhanitse
twubahiriza amategeko mpuzamahanga y’itangazamakuru rikozwe kinyamwuga zirakomeza
kubageraho buri munsi. Muhawe ikaze kandi murarikire n’abandi banyarwanda aho
bari hose gusoma SHIKAMA.
Ubuyobozi bwa SHIKAMA
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355