Pages

KWAMAMAZA

Ibinshengura umutima. Ese wari uzi ko mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali muri buri minota 30 hari umuntu mushya uba wanduye agakoko gatera SIDA? Ese aho uyu muvuduko mushya w’iki cyorezo ntiwaba uterwa n’abo mu gatsiko bikurikiranira buri gihe inyungu zabo batitaye ku za Rubanda, nk’Abapfubuza bashinze amazu yo kogosheramo inskya n’incakwaha, gukorerwa iki cya nyuma bikaba ari 70,000FRW? Kurikira Shikama / Nkusi Yozefu.

kogosha incakwaha=70,000FRW
kogosha incakwaha= 70,000FRW
     

Hari inkuru  iherutse guhita kuri Radiyo BBC/Gahuza ivuga ko mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali hari abantu 2 baba banduye agakoko gatera SIDA  buri saha, ubwo ni ukuvuga buri minota 30 hari umuntu umwe uba wanduye ako gakoko. Ubwo mperuka mu Rwanda muri 2009, hari ingamba zari zarafashwe n’abategetsi b’u Rwanda mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA ku buryo buri wese yabonaga koko ko iki cyorezo cyakaniwe mu Rwanda ku buryo bushimishije. Zimwe muri izo ngamba harimo:
  •     Udukingirizo twakwirakwijwe muri za Farumasiyo baguriramo imiti,ku giciro kibereye n’umukene, usanga abaturage bazigura nta pfunwe, hari n’ibigo bizitangira ubuntu.
  •  Muri kaminuza ya Butare abanyeshuri basangaga udukingirizo ahantu habugenewe mu mazu bararamo, nko mu bwiherero n'aho bogera.
  •   Leta yari ifite n’umugambi wo gukwirakwiza utu dukingirizo no  mu mashuri yisumbuye.
  •   Itegeko ko mu gihe umubyeyi agiye kwibaruka, we n’umugabo we bagomba kujyana kwa muganga bagapimwa agakoko gatera SIDA kugirango hafatwe ingamba zo kwita ku buzima bw’uruhinja mu gihe basanze ababyeyi baranduye.
  • Gushishikariza abarwaye SIDA kwiyakira no kubana nayo bashishikariza abazima kutayandura.  Ubwo nari mu mahugurwa y'amezi 2  yatangwaga n'imwe muri za Kaminuza zo muri USA kuri iki cyorezo i Kigali muri 2008,  hari akarere ko mu majyaruguru twasuye dusangayo amatsinda y'abantu babana n'ubwandu bwa SIDA(abagore n'abagabo) baba  mu matsinda bemera ko banduye bakangurira abandi kwirinda SIDA;  Aya matsinda yari akize abayarimo: baroroye, barahinga bakaba bafite ibigega by’imyaka bagurisha.
Umuntu rero yakwibaza uko byagenze hejuru y'izi ngamba zose n'umusaruro mwiza zatangaga kugirango iki cyorezo kibe cyongeye kubadukana ibakwe ridasanzwe mu Rwanda cyane cyane mu murwa mukuru Kigali; igisubizo shikama irakiguha hasi aha.


Aho guhanga imirimo yo kugabanya  ubushomeri bushora benshi mu  buraya banduriramo iki cyorezo hahangwa imirimo igiha rugari.
Nigeze kuganira n’abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza i Butare muri 2009 ku byerekeye ubuzima bushya bagiye kujyamo. Bose bari bahangayitse bavuga ko nta kazi bashobora kubona kuko ngo byose ari ikimenyane. Mvuze nti haba amapiganwa bati burya ni ukurimanganya nyiri umwanya aba yamaze kuwugeramo kera.

Nti ese mwakunje amashati mugakenyera mugahinga bya kijyambere; bose baransetse cyane bati:" erega n’imvura ntikigwa!" Nti ariko muri Libya barahinga bakeza nta mvura igwayo; 97% banyemeje ko badashobora gusubira mu cyaro! Nahise  nibwira ko ziriya ngamba zo kurwanya kiriya cyorezo zizapfa ubusa mu minsi iri imbere niba nta gikozwe ngo urubyiruko rwose rurangije amashuri  rwoye gutera umugongo icyaro.

None se miliyoni hafi 2 ngo bamaze kurangiza kaminuza bose bari i Kigali nta kazi urumva icyakurikiraho ari iki kugirango aba bantu babashe kubaho? Ubu abakobwa benshi bishoye mu buraya, Leta ikaba iherutse gutangaza ko indaya 3 kuri 5 zirwaye SIDA! Abahungu nabo bashowe mu mwuga mushya ugezweho i Kigali w’ubupfubuzi bashorwamo n’abagore b’abategetsi n’abasirikari bakuru.

Tugarutse kuri aba bapfubuza ubu hari ubucuruzi bushya bwateye mu Rwanda bita ko ari ukwihangira imirimo, ariko bifite ikindi bihishe muby’ukuri. Mu Rwanda twari tumenyereye za salo zo gutunganya imisatsi bashiki bacu baboneraho n’akanya ko gutunganya inzara, n’iminwa byabo. Ubu rero haje agashya kuko haje amasalo nkuko duheruka kubitangarizwa n’urubuga www.igihe.com ngo bogosheramo inskya n’incakwaha ngo ku buryo yatangiye kuzana n’ibibazo bikomeye mu bashakanye, abakunzi n’abitegura kurushinga. Umwe mu bantu babajijwe na igihe.com wagiye muri izo salo, avuga ko kogosha incakwaha ari amafranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi(70,000FRW); inskya ntibigeze batangaza  igiciro cyazo.



kogoshwa incakwaha=70,000FRW


Abasore basukura abagore, akamyamuneza kaba ari kose 

Nkimara gusoma iriya nkuru, nahise ngira amatsiko yo kumenya bene buriya bucuruzi abo aribo, n’umubare w’abantu baha akazi kugirango ndebe koko ko abahanga imirimo mu Rwanda bagira icyo gitekerezo cyo kugabanya ubushomeri mu gihugu bikaba byafasha no kugabanya bwa bwandu bwa SIDA twavuze hejuru. Icyantangaje ni uko nasanze aya masalo afite amazina y’abanyamahanga, abayakoramo bafite amazina y’abanyamahanga ku buryo nakwemeza ko nta munyarwanda ukoramo.


gukorerwa masaje 


Uretse n’amazina, amasura yabo arerekana ko atari abanyarwanda. Nkaba naraketse ko Abapfubuza baba barumvikanye na RUHANGARABATANU Habineza akabakorera ubuvugizi muri Nigeria, iki kiraka kikaba ari icyabo kigakorwamo n’aba bavantara ngo bababikire ibanga!N’ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda, umugore cyangwa umugabo yogoshwa inskya ze n’undi muntu nkuko abaganiriye na igihe.com babyemeje!


muri serivisi nyinshi uba wambaye uko wavutse
Mu rwego rwo gukingira urubyiruko ruri i Kigali, twashyize kuri Shikama amafoto mazima y’ibi bikorwa gusa ntidushyiraho amazina y’iyi salo n’aho ikorera. Niba abagiye muri aya masalo barafotowe batabibwiwe bakaza kubona amafoto yabo aha,  ntibireba Shikama kuko twayasanze aho iyi salo yamamazaga ibikorwa byayo! Uwashaka kumenya aho amasalo nk’aya akorera ndizera ko yakwisunga ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kuko buri mu batanga impushya zo gutangiza ibikorwa by'ubucuruzi muri Kigali.


Leta nireke gushyigikira imishinga yuzuyemo ubupfayongo ishyigikire iteza imbere icyaro, abarangije amashuri bateze imbere aho baturuka nabo batiretse.
Birababaje rero kubona abantu bafite amafranga menshi yagashowe mu bikorwa byo guteza imbere rubanda rugufi bayakesha, bakayashora mu bikorwa by’ubupfayongo no kwishimisha ku giti cyabo.Ibi bikorwa nkuko tumaze kubibona hejuru bikaba nabyo byaba biri mu bituma SIDA yari yarashegeshwe mu Rwanda mu minsi ishize yongera kwiyubururana umuvuduko udasanzwe. Twese turi abantu, umugabo arangije kukogosha inskya uri umugore, ndumva nta kandi kabanga wamukinga!Icyo Leta igomba gukora ni ukugenzura niba aha hantu hari udukingirizo duhagije baba bafite.
N'amazuru ntibayasiga
Leta y’Agatsiko yagombye kujya yemerera abashoramari gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda ibanje gushishoza, ikareba niba bishakira abanyarwanda ejo hazaza heza koko. Ikindi ni uko nkangurira Agatsiko gushaka uko hakorwa imishinga itanga akazi mu cyaro kugirango abarangije za kaminuza n’ayisumbuye  baboneyo akazi  bazamure aho baturuka nabo biteza imbere. Ibi bikubiye mu mushinga mfitiye kopi hano nateguranye na Dr NDAHIRIWE Innocent muri 2008 wari wemejwe n’inzego zinyuranye za Kaminuza ya Butare.Leta nihe ubushobozi Dr NDAHIRIWE Innocent  n’abandi barimu ba kaminuza babishaka bamufashe habe inyigo yimbitse, nkaba niteguye kubafasha mu isesengura maze  iterambere ry’icyaro koko rigaragare ribe n’inkingi yo kurandura SIDA mu Rwanda.

NKUSI Joseph
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355