Pages

KWAMAMAZA

«Bahangayikishijwe n’ibitsina byabo(ndlr: imboro) byakakaye nyuma yo gusiramurwa»igihe.com yo kuwa 27/5/2014. "barabeshya, abo ni abadashaka ko n’abandi baza kwisiramuza.Twabikozeho ubushakashatsi mu bitaro bya CHUB, ariko usanga ari nk’umugabo 1% ufite icyo kibazo”. Dr Sabin Nsabimana. Aho kumva intabaza z’abaturage bagizwe ibisenzegeri n’isiramura ridahwitse rya PREPEX, Leta ya Kagame irakoresha iterabwoba ku batabaza ivuga ko barwanya gahunda za Leta!

·






  Gusiramura ni iki, byatangiye ryari kandi bigamije iki?
Biragoye kumenya neza inkomoko y’umugenzo wo gusiramura abenshi bitirira idini y’abayisilamu n’abayahudi aho dusoma mu Itangiriro muri Bibiliya ko Imana yategetse Musa kwisiramura, n’umuryango we n’abagaragu be bose nk’isezerano agiranye nayo(Itangiriro 17: 10-14), uyu mugenzo ukaba warakorewe na Yezu Kristu amaze kuvuka. Gusiramura bivuga gukata agace gato k’uruhu  gahera ku mboro. Abantu bamwe bakaba babikora mu rwego rw’idini nk’abayisilamu n’abayahudi, abandi bakabikora nk’ikimenyetso ko uwari umwana agiye mu rundi rwego rw’ubugaragu nko mu moko menshi yo muri afrika: kuva muri Gambia kugeza muri Kenya ukamanuka ukagera mu Bazulu bo muri Afrika y’Epfo. Uyu mugenzo tukaba tunawusanga mu banyamisiri ba cyera cyane mu kinyejana cya 25 mbere y'ivuka rya Yezu Kristu.

Hagati y'umwaka wa 1870 na 1950, Abongereza bakoresheje isiramura mu bihugu byinshi bakoronizaga kugirango bavure ibibazo bimwe na bimwe by’imboro nka Phimosis na balanitis. Muri iki kinyejana turimo cya 21, umuryango ushinzwe ubuzima ku isi (OMS/WHO) wemeza ko gusiramura bigabanya ibyago byo kwandura SIDA ho nka 60%. Ni muri uru rwego rero, ibihugu byinshi byo muri Afrika aho iki cyorezo cyugarije harimo n’u Rwanda bikangurira abaturage babyo kwisiramuza. Gusiramura bikaba bisaba ko bikorwa n’abaganga babihuguriwe, ikinya, n'ibindi bikoresho, n’ahantu hatanduye. U Rwanda rero rwo rukaba ruvuga ko gusiramura hakoreshejwe agapira( Prepex) aribwo buryo bwiza kuko butavusha amaraso, kandi butababaza, bityo rugakangurira abanyarwanda kwitabira isiramura rishya. Nyamara abamaze kurikorerwa hakoreshejwe Prepex baremeza ko byabagizeho ingaruka nyinshi zitari nziza ariko Agatsiko kakavuga ko abo ari abashaka kurwanya gahunda za leta. Muri izi mvugo ebyiri ukuri kuri hehe? 

Reba kuri iyi videwo iri hasi aha uko iryo siramura 
hakoreshejwe Prepex rikorwa.

                       Gusiramura na Prepex

Abenshi mu basiramuwe baremeza ko babaye ibisenzegeri
Nkuko muri SHIKAMA tudahwema guharanira ubuzima buzira umuze bw’abanyarwanda, tukimara gusoma inkuru yatangajwe n’urubuga igihe.com yo kuri 27/5/2014 yari ifite umutwe ugira uti” Bahangayikishijwe n'ibitsina byabo byakakaye nyuma yo gusiramurwa” abashinzwe icyo gikorwa mu ngoma y’Agatsiko bo bakaba bavuga ko abavuga ko bafite ibibazo ari abadashaka ko abandi bakomeza kwitabira iyi gahunda ya Leta, twahise natwe dukora icukumbura ngo tubwire abasomyi bacu imvaho kuri iki kibazo tunarebera hamwe uko cyakemuka.

Abantu babajijwe na ruriya rubuga baturuka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda bemeje ko nyuma yo gusiramurwa bahuye n’ingorane zikurikira nkuko bitangazwa na ruriya rubuga:

·       1.      Ibitsina(imboro) byarakakaye,ntibakibasha gukora injyanishabitsina 
    2.  Iyo bakora injyanishabitsina ntacyo bumva kandi ngo ibi  byatangiye nyuma y’isiramura.
·      3.    Iyo bakora injyanishabitsina nta buryohe bumva nka mbere.
·       4.   Nta matembabuzi bakigira kandi ibi byaje nyuma yo gusiramurwa

Ibi bibazo rero muby’ukuri ni nkaho bijya gusa. Kuko kugirango habeho injyanishabitsina ni uko imboro ishyukwa( ikaba itarakakaye). Kugirango nanone habeho  ibyo abo mu gihe.com bise amatembabuzi muri Shikama tuvuga ko ari amasohoro, ni uko iyo mboro iba yashyutswe kandi  ikaba ikorana neza n’ubwonko mu gihe cy'injyanishabitsina, kuko bwa buryohe butava ku mboro gusa n’ubwonko bubigiramo uruhare. Ibi bibazo aba basiramuwe bahura nabyo, hakaba nta handi twasomye inyandiko zivuga nk’ibi haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga  ku basiramuwe hakoreshejwe uburyo busanzwe bwo gukoresha ikinya n' ibaga.

Leta y’Agatsiko ntivuga rumwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku magara y’abantu(OMS/WHO) ku mpamvu hakoreshwa agapira mu gusiramura aho gukoresha uburyo busanzwe
Nkuko tudahwema kubibwira abasomyi bacu, intego ya SHIKAMA ni uguharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma, maze abanyarwanda bagatunga bagatunganurwa mu gihugu cyabo Imana yabahaye. Kuva FPR yatera u Rwanda muri 1990, yimakaje ikinyoma mu mvugo no mu ngiro, ikigamijwe kikaba ari ukwibonera imitungo y’umurengera hatitawe ku  buzima bw’abanyarwanda; ubabaye yavuza induru atabaza akitwa ko arwanya gahunda za Leta bityo akitwa umwanzi w’igihugu. Ngaba ba Bambari b’ifranga Rugamba Sipiriyani n’Amasimbi n’Amakombe baririmbaga.
gusiramura hakoreshejwe ikinya n'ibaga
Muby’ukuri, FPR yakwije ikinyoma hose mu  Rwanda ko gukoresha agapira ari uburyo bushya bwo gusiramura izanye mu Rwanda, bukaba ari bwiza by'agahebuzo, nta n’ingaruka bugira ku babukoresha kuko butavusha maraso; bityo ikaba irarikira abanyarwanda bose kuza kwisiramuza; nyamara umunyagatsiko ushinzwe uyu mushinga yemereye igihe.com  ko abagabo bisiramuje hakoreshejwe ubu buryo 1% bwabagizeho ingaruka mbi! Agatsiko kamaze kubona ko abaturage batitabiriye ubu buryo bushya ntikatindiganyije gukoresha igitugu n’iterbwoba ku bagabo, kagumura abagore ngo bange gukora injyanishabitsina n’abagabo babo mu gihe batarisiramuza! Twagiye dusoma inkuru ku rubuga igihe.com aho abagabo baturuka mu ntara y’uburasirazuba y'u Rwanda  binubiraga ukuntu abagore babo bashakanye basigaye babiyima!

















Umwe mu bashoramari bakoze Prepex ashimagiza 
Minisitiri ushinzwe ubuvuzi Binagwaho ko ari umuyobozi
 ureba kure kubera icyashara gituruka mu Rwanda

Ubucukumbuzi bwakozwe na SHIKAMA burerekana ko impamvu zo gusiramura hakoreshejwe agapira Leta y'Agatsiko itanga atari ukuri. Muri macye, umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima bw’abantu OMS/WHO wemeza ahubwo ko ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afrika  birangajwe imbere n'u Rwanda bikoresha gusiramura hakoreshejwe Prepex  kubera impamvu zikurikira:

Gusiramura hakoreshejwe Prepex
1.Kubera kubura abaganga  bahugukiwe n'isiramura hakoreshejwe ibaga bahagije n’ibikoresho  bihagije byo gukora isiramura risanzwe hakoreshejwe ibagwa
2. Ubu buryo bukaba buhendutse ariko bukaba bwagira ingaruka mbi ku babukorewe mu gihe ababikora batabaye maso.( tuzabigarukaho ku buryo burambuye ubutaha)

Mbere y'uko dusoza iki gice cya mbere SHIKAMA yabageneye uyu munsi, tuributsa abasomyi bacu ko Leta y'Agatsiko ka Kagame yatangiye gukoresha ubu buryo ku banyarwanda muri 2012 kandi umuryango mpuzamahanga wita ku magara y'abantu ku isi OMS/WHO wari utaremeza ubuziranenge(prequalification) bwa Prepex ku buryo yakoreshwa mu gusiramura. Prepex ikaba yaremejwe na OMS/WHO kuri 31 Gicurasi 2013 nka bumwe mu buryo bwakoreshwa mu gusiramura abagabo. Mu gice cya kabiri tuzarebera hamwe icyihishe inyuma yo gukoresha ubu buryo bushya.

Icyitonderwa: Ibyifashishijwe byose mu icukumbura tuzabibagezaho mu nyandiko y'ubutaha.



NKUSI Yozefu
shikamaye.blospot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)







No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355