IYANGIRE NK'INGAGI |
Igice cya kane :
Umusozo w’inyandiko y’ubucurabwenge yasomwaga mu gihe cyo kwimika umwami mushya
mu Rwanda (Ibikurikira igice cya gatatu : Intangiriro y’ubucurabwenge)
Mu nyandiko iheruka twabagejejeho inyandiko yasomwaga mu gihe cyo kwimika
abami batwaye u Rwanda. Niyo mpamvu uyu munsi tugiye kubagezaho urutonde
rw’abami bari basigaye kugira ngo nabo mumenye ibisekuru bakomokagamo, amazina
yabo ya gitûutsi (abatutsi), ba nyina bababyaraga n’ubwoko bagombaga kubyarana
abami bazabasimbura.
Niyo mpamvu muri iyi nyandiko tugiye gukomereza ku umwami MIBAMBWE mwene
KIGELI na NYIRAKIGELI,….
Mibambwe ni uwa KIGELI, izina rye ari Umututsi akaba NDABARASA.
Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rye ari Umututsi akaba RWESERO, rwa Muhoza
wa Ruregeya : akaba Umukobwa w’Abagesera. Nyina ni Mboyire ya Rujuhe
rwa Censha rya Nyirabahaya : akaba Umukobwa w’Abahondogo. Aho ga nyine,
Abagesera bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kigeli ni uwa CYILIMA, izina rye ari Umututsi akaba RUJUGIRA. Nyina
ni NYIRACYILIMA, izina rye ari Umututsi ni KIRONGORO, cya Kagoro
ka Nyamugenda : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyanka ya Migambi ya
Rukundo rwa Ntaraganda ya Nkomokomo : akaba Umukobwa w’Ababanda. Aho ga
nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Cyilima ni uwa YUHI, izina rye ari Umututsi akaba MAZIMPAKA. Nyina ni
NYIRAYUHI, izina rye ari Umututsi akaba NYAMAREMBO, ya Majinya ya
Byunga bya Bigirimana bya Sagashya ka Sakera ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa
Ntandayera ya Mukono wa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abakono. Nyina ni
Nyamyishywa ya Musanzu wa Cyankumba cya Juru rya Yuhi Gahima Umwami wa
Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana
Abami n’Abanyiginya.
Yuhi ni uwa MIBAMBWE, izina rye ari Umututsi akaba GISANURA. Nyina
ni NYIRAMIBAMBWE, izina rye ari Umututsi akaba NYABUHORO, bwa Rwiru
rwa Rubona rwa Mukubu wa Mushyoma wa Bitungwa bya Nkona ya Ruhaga rwa Matashya
wa Gihumbi : akaba Umukobwa w’Abaha. Nyina ni Nyiramugondo wa Muyogoma wa
Juru rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho
ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Mibambwe ni uwa KIGELI, izina rye ari Umututsi akaba
NYAMUHESHERA. Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rye akiri Umututsi akaba NCENDELI,
ya Gisiga cya Semugondo : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba
Ncekeli ya Ruhomwa rwa Kinanira cya Juru wa Yuhi Gahima Umwami wa
Rubanda : Akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana
Abami n’Abanyiginya.
Kigeli ni uwa MUTARA, izina rye ari Umututsi akaba SEMUGESHI. Nyina
ni NYIRAMAVUGO, izina rye ari Umututsi akaba NYIRAKABOGO, ka Gashwira
ka Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa
Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Mfitiki ya Ruherekeza rwa
Zuba rya Gitore cya Kigeli Mukobanya Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa
w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Mutara ni uwa RUGANZU, izina rye ari Umututsi akaba NDOLI. Nyina ni
NYIRARUGANZU, izina rye ari Umututsi akaba NYABACUZI, ba Kibogora
akaba Umukobwa w’Abakono. Nyina akaba Nyirarugwe rwa Nkuba ya Bwimba bwa Gitore
cya Kigeli Mukobanya Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho
ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Ruganzu ni uwa NDAHIRO, izina rye ari Umututsi akaka CYAMATARE.
Nyina ni NYIRANDAHIRO, izina rye akiri Umututsi akaba NYIRANGABO, ya Nyantabana
ya Kamima : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Buhorwinka bwa Kigohe cya
Cyahi cya Mukubu wa Cyange cya Nyacyesa cya Mukobwa wa Ndoba Umwami wa Rubanda!
Akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami
n’Abanyiginya.
Ingagi yanze ko ba Rushimusi batuma izimira. Nawe anga ko FPR ikuzimiza IYANGIRE NK'INGAGI |
Ndahiro ni uwa YUHI, izina rye ari Umututsi akaba GAHIMA. Nyina ni
NYIRAYUHI, izina rye ari Umututsi akaba MATAMA ya Bigega bya
Ruhaga rwa Matashya wa Gihumbi akaba Umukobwa w’Abaha. Nyina akaba Nyabyanzu
bya Nkuba ya Nyabakonjo akaba Umukobwa w’Abongera. Aho ga nyine, Abaha
bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Yuhi ni uwa MIBAMBWE, izina rye ari Umututsi akaba MUTABAZI. Nyina
ni NYIRAMIBAMBWE, izina rye akiri Umututsi akaba NYABADAHA, ba Ngoga
ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa
w’Abega. Nyina akaba Mageni ya Gikari cya Nsoro : akaba Umukobwa
w’Abahondogo. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Mibambwe ni uwa KIGELI, izina rye ari Umututsi akaba MUKOBANYA.
Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rye akiri Umututsi akaba NYANGUGE, ya Sagasha
ka Sakera ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa Ntandayera ya Mukono wa Mututsi :
akaba Umukobwa w’Abakono. Nyina akaba Nyiravuna rya Rweru rwa Nsoro :
akaba Umukobwa w’Abahondogo. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami
n’Abanyiginya.
Kigeli ni uwa CYILIMA, izina rye akiri Umututsi akaba RUGWE. Nyina
ni NYIRACYILIMA, izina rye akiri Umututsi akaba NYAKIYAGA cya Ndiga
ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba
Nyabasanza ba Njwiri ya Mupfumpfu wa Ndoba, Umwami wa Rubanda, akaba Umukobwa
w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Cyilima ni uwa RUGANZU, izina rye ari Umututsi akaba BWIMBA. Nyina
ni NYIRARUGANZU, izina rye akiri Umututsi akaba NYAKANGA ka Tema
rya Lima rya Bare rya Gongo rya Muzora wa Gahuriro ka Jeni rya Rurenge :
akaba Umukobwa w’Abasinga. Nyina akaba Nyabitoborwa bya Muzora wa Mushambo wa
Kanyandorwa ka Gihanga : akaba Umukobwa w’Abashambo. Aho ga nyine,
Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Ruganzu ni uwa NSORO, izina rye ari Umututsi akaba SAMUKONDO. Nyina
ni NYIRANSORO, izina rye ari Umututsi akaba NYAKANGA ka Gatondo :
akaba Umukobwa w’Abasinga. Nyina ni Kiziga cya Ruhinda rwa Mbogo ya
Gashwere : akaba Umukobwa w’Abega. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana
Abami n’Abanyiginya. (Biracyaza…)
MAHORO M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355