Mu mibereho y’abantu uhereye mu gihe cy’amateka tudafitiye ibisobanuro bihagije kuko cyabayeho cyera cyane kikaba kizwi nka antiquité (les temps immémoriaux), ukagera muri Moyen age, temps moderne ndetse no mu gihe cy’amateka turimo ubu cyabatijwe Epoque contemporaine, aha hose hagiye hakoreshwa ijambo umugati.
Abanyafurika
nabo bari bazi umugati icyo aricyo n’uko wabumbwaga (wafunyangwaga), mu gihugu
cya Misiri bari bafite amafuru akomeye yokerezwagamo imigati kandi abantu bakayikunda
cyane. Mu gihugu cya Isiraheli nabo ni uko mu muco wabo umugati ni
indasimburwa. Uko amajyambere yagiye aza, uburyo umugati utekwa / wotswa
bwagiye bunozwa ku buryo ubu usigaye ari ifunguro ryiyubashye muri za SUPER MARKETS (amahahiro ahenze) kandi abawugura bakawurya bitwa abasirimu.
Ubusanzwe
umugati ni ikiribwa kiboneka nyuma yo kuvanga ifarini n’umusemburo n’umunyu,
amagi cyangwa isukari bitewe n’uko ushaka kubona umugati wawe, nyamara uyu
mugati ufite n’ikindi gisobanuro cya kabiri : «Ushobora gusobanura
umusaruro wavuye mu cyuya cya muntu.» Nibuka ko iyo
babaga bagiye kutugurira amakayi no kutwishyurira amafaranga y’ishuri haba ubwo
batubwiraga bati : « Nimwakire uyu
ni umugati wavuye mu cyuya cya so ! » Bisobanuye
gutungwa n’umusaruro wavuye mu mvune y’undi muntu. Kuwuhabwaho ifunguro cyangwa
amahirwe ni uko uwawubumbye aba agukunda.
Iyi ni nayo
mpamvu Yezu yagize ati : «Ntawakwenda umugati
w’abana ngo awujugunyire ibibwana!!!» Aho yashakaga kuvuga ko
umugati uhabwa abawukwiye mu buzima bwabo. Yezu kandi yemeje ko ariwe mugati
wamanutse mu ijuru ndetse ko urya uwo mugati wese azabaho iteka.
Isomo rya mbere,
turarisanga mu gitabo cyitwa IVUGURURAMATEGEKO mu mutwe wa 8 aho Imana yibutsa
ubwoko bwayo kuzirikana urugendo rurerure rwabaruhije bava mu Misiri (Egiputa)
bajya mu gihugu cy’isezerano(Isiraheli). Uru rugendo rwanyuze mu butayu mu gihe
kingana n’imyaka 40 nta kabuza ko rwari indya nkurye.
Isomo rya kabiri,
turarisanga mu ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye abanyakolinti aho batubwira
ko inkongoro dusangiriraho dushimira Imana burya tuba dusangira amaraso ya
Kirisitu (Divayi). Bikagenda uko n’iyo dusangiriye hamwe umubiri wa Kirisitu ku
isahani imwe (Ukarisitiya).
Ivanjiri Ntagatifu
iradusubiriramo imvugo ya Yezu ubwe aho, nk’uko nabivuze mu kanya, yemeje ko
ariwe mugati wamanutse mu ijuru kandi ko uwuryaho wese azabaho iteka. Uwo
mugati yatanze ni umubiri we kandi uwo mubiri we yawutweguriye igihe abambwe ku
musaraba i Kaluvariyo.
Iyi mvugo isa
rwose n’inshoberamahanga kandi sitwe abanyarwanda gusa bigoye kuyumva uko
bikwiye; kuko n’abayahudi Yohani wanditse iyi vanjiri yemeza ko bari bari aho
Yezu yabivugiye, bananiwe kubyumva kuko bari muri kamere ya muntu bibaza ukuntu
Yezu ashobora gutanga umubiri we ngo uribwe.
Yezu kandi
yasobanuye ko umugati atanga / yitangaho we ubwe ari uw’igiciro gikomeye kuko
usumba kure uwo ba sogokuru bariye bakarenga bagapfa. Ibi bikaba bizana ikindi
gitekerezo cyo kwibaza imvugo ncamarenga ya Yezu kuko abakurambere bacu
batariraga umugati kudapfa ahubwo bawuriraga guhaza igifu ??? Uwabyibaza
atya yaba ari kure kuko ahubwo Yezu aducira amarenga yo kureka imigenzo
y’abakurambere bacu inyuranije n’itegeko rye ry’urukundo.
Tugarutse ku
mugati nyir’izina, iyo umuntu aguhaye umugati ukoze neza, uryoshye urawukunda
ukakuryohera ariko iyo baguhaye umugati ubishye mbese ukoze nabi cyangwa watoye
uruhumbu ushobora kukugwa nabi. Yezu we rero umugati atanga nta ruhumbu watonze
kuko atari umugati w’ifarini n’umusemburo w’abafalizayi ahubwo ari ibitekerezo
byiza adusaba kwimakaza mu mitekerereze, mu mibereho no mu migenzereze yacu ya
buri munsi, kugira ngo tuzabane nawe iteka ryose.
Iyi ikaba ariyo
mpamvu mbona neza ko umusemburo wa Yezu ushobora no kuba imbarutso ku mibereho
iganisha aheza igihugu n’isi muri rusange. Abategetsi bafite umusemburo
usharira kandi ugakarata nibo baha rubanda uburozi bubahumanya bukabatera
ibibazo n’ingaruka zibikomokaho mu bihe bizaza. Mu gusoza, muri SHIKAMA
turabona ko u Rwanda narwo nk’igihugu kiri mu bihe bibi rukeneye umuntu w’intwari
wamenya kujya mu ifuru akadukorera umugati muzima utarimo uburozi (umutegetsi
mwiza) maze abanyarwanda bakava mu cyoba kibabundikiye muri iyi minsi,
abenegihugu tugatunga tugatunganirwa.
Ibi kandi birashoboka
ndetse gutekereza gutya nta kosa ribirimo kuko benshi nawe nanjye turimo
twemeza ko ubutegetsi bwo ku isi butangwa n’Imana. Niba ubyemera utya, ni
ukuvuga ko umutegetsi w’igihugu nawe aba akwiye gukorera abaturage ibihuje
n’ugushaka kw’iyo Mana yamushyizeho (yamwimitse ikoresheje rubanda) kandi nta
na rimwe Imana yakwishimira kumva umutegetsi yigamba ku gasozi ko azarasa
abaturage Imana yiremeye ku manywa y’ihangu izuba riva!!!
Umubiri n'amaraso bya Kirisitu Yezu |
Ukalisitiya
duhabwa cyangwa se ifunguro ryera bitewe n’uko ubyita ntidukwiye kuribona gusa
mu gisobanuro kigufi cyane kigarukira mu ishusho y’umutsima ufunyanze mu
ifarini ugashyirwa ku gasahani (Pattena : Ya sahani Padiri amanyuriraho
ukarisitiya kuri Aritari) ahubwo dukwiye kuwubona nk’incamarenga Yezu
yakoresheje ashaka kudutumira mu kwisanisha n’imigenzereze ye myiza no
kubahiriza itegeko rye ry’urukundo ritagira uwo rigwa nabi bityo n’abategetsi
bubaha Imana bagahesha igihugu umugisha.
Ubwo ni ukuvuga
ko abategetsi bagambirira guhitana abaturage nabo bagomba kwibwiriza bakihana
bakiyunga na Yezu kuri uyu munsi mukuru w’isakaramentu ry’ukarisitiya
byabananira bakavaho abaturage bagashyiraho abandi bazi ikinyabupfura kandi bazi
gutegeka uko bikwiye.Icyumweru cyiza ku basomyi ba SHIKAMA mwese aho muri hose
ku isi.
Abatagatifu b’icyumweru gitaha :
Kuwa mbere taliki 23 Kamena
ni Mut. Yozefu Kafaso na Alisa. Kuwa kabiri taliki 24 Kamena ni Ivuka rya Yohani Batisita na Mut. Teodulfi.
Kuwa gatatu taliki
25 Kamena ni Mut. Wilihelimi, Galikani na Prosper.
Kuwa kane taliki
26 Kamena ni Mut. Joze Mariya Escriva, Antelmi na Salve.
Kuwa Gatanu taliki
27 Kamena ni Mut. Siliro
wa Alegizandiriya, Feridinandi na Ladislas. Kuwa Gatandatu taliki 28 Kamena
ni Mut. Irena. Ku Cyumweru gitaha taliki 29 Kamena ni icyumweru
cya 13 gisanzwe n’abatagatifu: Petero na Pawulo.
Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355