Pages

KWAMAMAZA

Mu gihe abantu benshi biteguye gutaha ibirori by’umupira w’amaguru muri Brezil, SHIKAMA tukugezeho amateka y’iki gikombe cya ruhago gihenze kurusha ibindi byose bihatanirwa kuri iyi si ya Rurema

Ikibuga kizakira umukino wo gufungura igikombe cy'isi 2014,
muri Brasil
Kuwa kane, taliki 12 Kamena 2014 amaso y’isi yose araba yerekejwe muri Brasil ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo. Muri iki gihugu niho hazabera igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru. Iki gikombe cyahogoje benshi, kigatuma abazi guconga ruhango bahinduka abaherwe gituma n’abasaza n’abakecuru badasinzira.
Mu rwego rwo kwitegura kureba umukino wo gufungura ibirori, SHIKAMA tugiye kukunyuriramo inkomoko n’amateka by’iki gikombe gihatanirwa n’amakipe 32 aba agabanijwe mu matsinda umunani(8) buri tsinda rigizwe n’amakipe ane(4) kikegukanwa n’ikipe imwe yatsinze izindi kugera ku mukino wa nyuma.
ibihugu bizakinira igikombe cy'isi 2014



Inkomoko y’igikombe
Ntibyakorohera umunyamakuru kuvuga igikombe cy’isi atabanje kuvuga FIFA (Fédération Internationale de Football Association) Bisobanura urugaga mpuzamahanga ruhuza amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu.
Uyu muryango wavutse mu 1904 ushinzwe n’umunyamakuru w’umufaransa witwaga Robert GUERIN afatanije n’ibihugu 7 by’abanyamuryango. Mu nama rusange ya mbere, hafashwe icyemezo cy’uko irushanwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbere ryo gukinira igikombe cy’umupira w’amaguru ryagombaga kubera mu gihugu cy’Ubusuwisi ariko iki cyemezo kiburizwamo n’igihugu cy’Ubwongereza.












Iyi karita irerekana ibihugu by'Amerika y'Amajyepfo aho Brazil ibarizwa, naho ikarita iri hejuru yayo ikaba yerekana Ibibuga bizakinirwaho Igikombe cy'Isi cya 2014



















Ibyo guhatanira iri rushanwa byaje gukunda mu myaka 26  nyuma yaho ni ukuvuga mu 1930 ku muhate w’undi mufaransa witwaga Julet RIMET ari nawe waharaniye ko hategurwa irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru.
Mu 1930 : Irushanwa rya mbere   
Nk’uko tubivuze mu kanya, mu 1930 nibwo habayeho bwa mbere guhatanira igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru. Iki gikombe ku nshuro ya mbere cyakiniwe kuri Sitadi yitwa Centenario mu gihugu cya Uruguay ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo. Iki gihugu kikaba aricyo cyatoranijwe kuzakira iki gikombe n’ubwo ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Uburayi byari byabisabye ariko ntibikunde.
Iki gikombe cy’umupira w’amaguru ku nshuro ya mbere cyitabiriwe n’amakipe y’ibihugu cumi na bitatu (13) byarimo bine (4) byo ku mugabane w’Uburayi. Ibyo bihugu 13 byose hamwe ni : Mexique, Chili, Argentine, Brésil, Bolivia, Perou, Uruguay, Paraguay, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, France, Yougoslavia, Roumania n’Ububiligi.
Igitego cya mbere mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyatewe mu izamu n’uwitwa Lucien LAURENT ku italiki 13 Nyakanga 1930 hari ku Cyumweru imbere y’abafana 1200. Umukino wa nyuma warebwe n’abafana ibihumbi ijana (100,000) wahuje ibihugu bya Uruguay na Argentine maze uza kurangira Urguay itsinze Argentine ibitego bine kuri bibiri (4-2) bituma yegukana igikombe cya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi.
Hafashwe icyemezo cy’uko iri rushanwa rizajya riba buri myaka ine. Igikombe ku nshuro ya kabiri cyakiriwe n’igihugu cy’Ubutaliyani icyo gihe cyategekwaga na MUSSOLINI Benito. Icyo gikombe nicyo cya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi cyitabiriwe kandi gitangazwa n’ibitangazamakuru byinshi bigera kuri 249 byarimo ibitangazamakuru 65 byo mu Butaliyani, 27 byo mu Bufaransa na 23 byo mu Budage.
Kuri iyi nshuro ya kabiri, igihugu cy’Ubutliyani ari nacyo cyari cyacyakiriye cyahuye n’ikipe ya Tchecoslovaquia umukino urangira Ubutaliyani butsinze buracyegukana. Mu 1938 igikombe cy’isi cyakiriwe n’Ubufaransa. Mu 1950 ku italiki 16 Nyakanga, kuri Sitadi Maracana ari nayo sitadi ya mbere nini ku isi Uruguay yatsindiye Brazil iwayo ibitego 2 kuri 1.
Ikibuga kizakira umukino wo gufungura igikombe cy'isi 2014,
muri Brasil
Mu gikombe cy’isi cyo mu 1962, umwaka u Rwanda rwaboneyeho Ubwigenge cyabereye mu gihugu cya Chili, umukinnyi ukomeye Pelé yakomeretse ku mukino wa mbere. Icyo gihe umukino wahuje Ubutaliyani na Chili warimo amahane akomeye ku buryo abakinnyi babiri b’Ubutaliyani bahawe ikarita itukura birukanwa mu kibuga mu gihe uwa gatatu yakomerekejwe ku zuru bikomeye.
Mu 1978 igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyakiniwe muri Argentine  muri Amerika y’Amajyepfo. Argentine itsinda ku mukino wa nyuma Netherland. Argentine kandi niyo yagize umukinnyi w’irushanwa Mario KEMPES nk’umukinnyi warushije abandi kureba mu izamu.

Twihuse, mu gikombe cy’isi cyo mu 1994 ni bwo bwa mbere habonetse igihugu kibikaho iki gikombe hitabajwe pénalités (Gutera mu izamu) kuko andi mahirwe yose yari yananiranye. Icyo gihe Brazil yatsinze Ubutaliyani bwakomeje guhakana ko bwatsinzwe aho bwavugaga ko bwahugujwe bukibwa.
Mu 2006 igikombe cyakiniwe mu Budage naho mu 2010 ari nabwo giheruka gikinirwa muri Afurika y’Epfo. Iki gikombe kikaba cyarabaye ishema ry’umugabane w’Afurika kuko mu mateka aribwo bwa mbere igihugu cy’Afurika cyemerewe kwakira iyi mikino. Iki gihugu cy’Afurika y’Epfo nyamara n’ubwo cyari cyakiriye imikino nticyabashije kurenga amajonjora.
Mu gikombe cy’isi giheruka mukaba mwibuka ko Esipanye yagitwaye Pays-Bas ku kaburembe ku gitego rukumbi cyatsinzwe n’umukinnyi wa Espagne witwa INIESTA ku munota w’117 habura gusa iminota 3 ngo batere mu izamu.

Ruhago nk’imfashanyigisho y’ubworoherane mu bashyamiranye   
Mu mibereho y’abantu kenshi na kenshi amakimbirane no kutumva ibintu kimwe ntibibura. Nyamara iyo urebye uko umupira w’amaguru ukinwa mu kibuga ubona ko ubworoherane no kumvikana ari iby’ingenzi (Fair Play).
Muri Brasil ahubatswe ikibuga cy'umupira kizakira igikombe cy'isi 2014 mu ifungura.
Iyo nzu hejuru ari umweru ni icyo kibuga
Mwibuke ko igikombe cy’isi cyo mu 1994 cyabaye mu Rwanda imivu y’amaraso irimo gutemba. Mu baperezida bategeka ibihugu batangaje ko bazitabira umukino wo gufungura igikombe cy’isi hari hakwiye kwiyongeraho na Kagame kugira ngo ajye kureba uko ubwumvikane mu kibuga bushobora kumufasha gusohoka mu bibazo yajanditsemo u Rwanda.
Mu bwumvikane, aho abantu banganya uburenganzira n’amahirwe nta mutegetsi ukwiye gutangaza ko azarasa abaturage ku mugaragaro izuba riva. Kagame akwiye gusubiza ubwenge ku gihe akumva icyo FDLR imusaba maze agatuza agaca bugufi kandi twizeye ko abashije kubyemera ibibazo byose by’u Rwanda byarangira.
Mwese bakunzi ba SHIKAMA tubifurije kuzaryoherwa n’imikino y’igikombe cy’isi cya 2014 gitangira aho bucyera; kuko amakipe yose uko ari 32 yamaze kugera muri Brazil.

GATENDO A.
shikmaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355