Pages

KWAMAMAZA

Kuri iyi sabukuru y’umwaka urubuga SHIKAMA rushinzwe, turishimira umurimo wahinduye imitekerereze y’abanyarwanda. Twiteguye gukomeza guhangana n’ibibazo bigihari bibangamira ukuri byitwikira ikinyoma mu ndorerwamo ya Demukarasi abanyarwanda banyotewe nk’uko impala yahagira ishaka amazi afutse. Turashimira abafatanyabikorwa bacu !!

Happy Birthday Image
Ku italiki 11 Kamena 2013 nibwo urubuga SHIKAMA rwatangiye. Nk’uko izina ubwaryo ribyivugira «Urubuga» ni ihuriro ry’abantu barenze umwe kandi bafite ibitekerezo bitandukanye bahuriza hamwe kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ikibazo runaka baba bafite.
Mu gihe uru rubuga rwatangizwaga na Dr NKUSI Yozefu tunashima cyane kubera icyemezo cya kigabo yafashe, mu gihugu cy’u Rwanda hari ibibazo bikomeye byaje kwiyongeraho n’ibindi bibazo bikaze tugomba guhangana nabyo ari nayo mpamvu ubu tugomba kongera imbaraga karijana ugereranije n’izo twakoreshaga mbere.
Intego yacu mu rubuga SHIKAMA ni « UGUHARANIRA KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA » Ikinyoma tuba tuvuga mwese muracyumva icyo aricyo. Iyo ubajije umwana uti iwanyu mwatetse iki akagusubiza ko batetse ibijumba kandi batetse imyumbati, icyo gihe aba akunyometse.
Ikinyoma nk’iki cy’abana ntacyo kidutwaye muri SHIKAMA kuko n’ubwo nabo utabibashimira ariko uko bagenda bakura baba bakwiye kwigishwa kuvugisha ukuri. Icyo duhanganye nacyo ni ikinyoma cy’abanyapolitiki mu Rwanda bahora bitiranya intama n’ikirura kandi bitagirana isano haba mu mico yewe haba no ku ibara.
Mu Rwanda SHIKAMA itangira hari ibinyoma uruhuri (byinshi cyane) bishorewe n’ikibirusha ubukana byose aricyo cyo kuvuga ko nta bahutu bishwe n’ingabo za FPR ku buryo bugambiriwe. Hamwe na za Mapping Reports, Operations Kimya zombi (1&2) n’ibindi byakurikiyeho cyangwa byabibanjirije twe muri SHIKAMA tubona neza ko ukuri kugomba kujya ahagaragara.
Dr NKUSI Yozefu watangije uru rubuga yaje kubona abandi basore n’inkumi b’intarumikwa buje ubwenge n’ubunyamwuga kandi nabo banyotewe n’uko ibintu byahinduka mu Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro. Baziguketa, Bwiza, Mahoro, Padiri Tabaro, Padiri Nzahoranyisingiza, Mbangurunuka Paul, Bakizmbwa ndetse n’abandi bazaza babishimirwe. Nimwibuke inkuru yabanje kunyuraho yiswe REVOLISIYO IKARAMU yanditswe na Dr NKUSI YOzefu.
Muribuka ikibazo cya EWSA / ELECTROGAZ ukuntu cyabijije icyuya ikipe ya SHIKAMA ariko bikaza kurangira nibura hari ibibazo bikemutse n’ubwo n’ubu ubujura bukorwa n’abo mu gatsiko ka FPR bugitobanga igihugu mu mpande zacyo zose cyane cyane mu bigo binini bigaragara nk’ibicunga imari itubutse (EWSA, FARG, RWANDATEL, ONATRACOM, RSSB,…).
Mu gihe ibibazo bikomereye igihugu biduhamagiza turwanira kubibonera ibisubizo mu nzira y’urusobekerane hagati y’itangazamakuru na Demukarasi, abategetsi b’u Rwanda nabo umutima uba ubarya wisimbiza ubasimbuka ubutitsa ukababuza gusinzira ari nayo mpamvu baje gufunga SHIKAMA bakabuza abanyarwanda kuyisoma kuko iri mu nzira yo kwimura ikinyoma ku ntebe kimazeho imyaka 20 ikanavuganira abaturage.
Muribuka kandi ko SHIKAMA ikimara gufungwa i Kigali, kubera ikoranabuhanga ryacu rihambaye twahise dutangaza uburyo abanyarwanda bashobora gusoma urubuga rwabo baciye mubyo twiya ANONYMOUSE. Iki cyemezo kikaba cyaratumye abari barafunze uru rubuga bahita babona ko baruhijwe n’ubusa bahitamo kurufungura ubu mu Rwanda rukaba rusomwa neza cyane haba muri mudasobwa zo mu biro, izigendanwa kimwe no ku matelefoni.   
Ibibazo ni uruhuri mu Rwanda
Ubu mu Rwanda ibibazo ni uruhuri bikaba ari ikimenyetso cy’uko ibintu bishobora guhinduka kuko bigeze aho abategetsi ba FPR bikanga ubusa bakazunga muzunga bakagwira uwo bahuye nawe wese kubera isereri. Mu bo agatsiko kagwiriye harimo Umuhanzi KIZITO Mihigo, Dr MAKUZA Bernard, umunyamakuru NTAMUHANGA Cassiyani n’abandi benshi tukaba duharanira ko basubizwa mu buzima busanzwe.
Ibibazo byo gushimuta abantu bakaburirwa irengero mu gihugu, ibibazo bishamikira ku mbwirwaruhame z’abategetsi bishingikiriza ububasha bahawe bakavuga ibitavugwa bishobora gukurura inzangano mu gihugu na munyangire mu baturage nabyo twarabihagurukiye.
Ikibazo cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda ntitujya tukirengagiza iteka kuko ariryo pfundo rya Demukarasi n’uburenganzira bw’abaturage bwo kuvuga icyo bashaka kandi mu gihe babona ari ngombwa.
Turashimira abafatanyabikorwa
Burya hari amategeko agomba kubahirizwa muri uyu mwuga wo gutara, kwandika, gusesengura no gutangariza rubanda amakuru. Muri SHIKAMA turashimira abandi bantu bagize igitekerezo cyo gushinga imbuga zinyuranye. Zimwe muri izo mbuga haba ubwo twasangagaho inkuru tubona zihutirwa tukazishyira ku rubuga rwacu.
Hari natwe inkuru nyinshi, nziza kandi zikomeye twagiye twandika izindi mbuga nazo zikaza tukazibaha bakazishyira aho abakunzi babo bashobora kuzisomera batagombye kunyura inzira ndende. Niyo mpamvu muri uru rwego SHIKAMA dushimira byimazeyo VERITASINFO, IGIHE.COM, IKAZE IWACU n’izindi kandi tukaba dushimira n’ibitangazamakuru byandika binyuranye.
Turifuza ko mu gihe kiri imbere ubufatanye n’imikoranire birushaho kuba byiza kandi tunakangurira abanyarwanda gukomeza gusoma inkuru za SHIKAMA bakanatwandikira ibyo babona bitagenda iwabo bityo dukomeze duhanarire ko umunsi umwe umuti w’ikibazo uzavugutwa kandi ukanyobwa n’abagomba kuwunywa abanyarwanda bakagira amahoro bagatunga bagatunganirwa.
Mu gusoza iyi nyandiko igenewe abakunzi ba SHIKAMA muri iyi sabukuru twizihizaho umwaka umwe tumaze, turashimira byimazeyo abasomyi buri wese aho ari. Abari mu Rwanda, Zambia, Kenya, Uganda, Tanzania, Vatikani, Ubutaliyani, Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Kanada, Uburundi, Afurika y’Epfo, Ubufaransa, Ubudage, Irlande, mu Busuwisi n’ahandi henshi tutarondora. Nimushikame muharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma kandi mumenye ko mwese uko mudusoma, kubera ikoranabuhanga ryacu rihambaye buri wese tuba tumushimira iyo nkunga ndasimburwa.
Ubuyobozi bwa SHIKAMA.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355