Pages

KWAMAMAZA

AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO. Igice cya mbere : Ese koko ibimanuka bivugwa mu mateka y’u Rwanda byabayeho ???

Iyi nyamaswa ntako itagize ngo ihangane n'abashakaga ko izimira. Natwe abanyarwanda twese tugomba guhangana n'abashaka kugoreka amateka ngo babe mu Rwanda nk'abantu bonyine, abandi bazimire cyangwa babeho nk'abacakara
Nk’uko byifujwe n’abasomyi benshi b’inyandiko zinyura ku rubuga SHIKAMA bigakubitiraho n’uko n’abanyarwanda bakiri bato bakeneye kumenya amateka y’u Rwanda, ib bikiyongeraho n’indi mbogamizi ikomeye y’uko ubutegetsi bwa Kagame na FPR bwahisemo kugoreka-nkana amateka y’u Rwanda ku bw’inyungu z’agatsiko gato cyane, ni ngombwa kuyatangaza kandi tukayandukura uko ari kukokwandikwa byo yaranditswe kandi arabitswe.
Tukaba tubahaye ikaze mwese uko muri n’aho muherereye buri wese mu mwanya we nk’umunyarwanda ufite umurage ndasimburwa ku muco n’amateka by’abakurambere bacu. Mu gutangira izi nyandiko nshya tugiye kubagezaho igice kirebana n’igisubizo ku kibazo abantu benshi bibaza niba IBIMANUKA byarabayeho.
Ntiwavuga IBIMANUKA utabanje kugira icyo uvuga ku nkomoko ya Gihanga. Izina nyaryo ry’uwashinze ingoma NYIGINYA kugeza ubu ntabwo rizwi. Kugira ngo habeho kunoza no gusigiriza imvugo barisimbuje gihanga bisobanura uwahanze ibintu n’abantu(Gihanga cyahanze inka n’ingoma).
Nyuma Gihanga baje kumwongereraho akandi gatazirano ka NGOMIJANA banavuga ko ariwe wadukanye inka n’ubwami mu Rwanda agasobanurwa nka Gihanga cyahanze inka n’ingoma z’abami. Isuzuma ku nkomoko ye ya nyayo abanyamateka barihuje n’urugendo rw’abashumba bashoreye inka bagahingukira mu Rwanda bakahakunda bakahatura bagatunga bagatunganirwa bakahashinga ubutegetsi bwabo.  
Igitekerezo cy’inkomoko y’ibimanuka
Inkomoko y’Ibimanuka bavuga ko ishingiye ku imanuka mu kirere (mu ijuru) rya se wa Gihanga mu rwego rwo kuza gushyigikira ubutegetsi bwe bwa cyami bushya bwari butangiye kuri ubwo butaka bwaje kwitwa u Rwanda. Muri iki gitekerezo, turatandukanya impamvu y’ibimanuka (impamvu byamanutse) n’impamvu byakomeje kwemerwa gutyo n’abanyarwanda bamwe cyangwa benshi uko ibihe byagiye bisimburana kugeza ubu.
Igitekerezo gishingiye ku imanuka ry’abakurambere ba Gihanga ni icya cyera cyane ku buryo hari ibyo twakwibukiranya kugira ngo tubyumve nibura uko bikwiye. Abakurambere bacu bibwiraga kandi bakemera byimazeyo ko Imana yahanze kuva cyera amasi atatu abangikanye.
Isi yo hejuru y’andi masi abiri ni ijuru rikagira umwami waryo ho inkuba, isi yo hagati(mu kiririsi) ikaba ubutaka dutuyeho naho isi ya gatatu ari nayo riri munsi yacu ikitwa ikuzimu umwami w’ikuzimu akaba Nyamuzinda agategeka isi y’abapfuye.
Iyi mitekerereze isa n’iyagiye yemerwa mu bitekerezo bwite bya muntu aho byageze akanemera ko yakomotse kuri ibyo bimanuka muri ibyo byiciro bitatu bitangirira ku Imana umuremyi wa byose iganje mu ijuru, ino ku butaka ari naho yahingukiye bwa mbere n’ikuzimu cyangwa mu mva ari ho haruhukira abacu bapfuye.
Abakurambere bacu kandi bemeraga ko ikuzimu atariho ubuzima bw’abacu bapfuye burangirira ibi bakaba babihuriyeho n’abatyazabwenge batandukanye n’abaminuje mu birebana na roho. Aha rero, niho dusanga rimwe na rimwe imitekerereze y’abantu ihuje n’ukuri
Bakomeza bavuga ko Nkuba yari afite abagore benshi barimo umwe witwa Gasani wari ingumba, umunsi umwe umugore witwa Mpamvu araza abwira Gasani ati : « Nyakira mu nzu yawe nzakwereka ukuntu uzabona (uzabyara) umwana w’umuhungu kuko nzi impamvu yaguteye kuba ingumba » amubwira ko nabyizera bizamubera uko abyemera!
Umunsi umwe Nkuba yagiye kubaza abapfumu n’abakonikoni be maze inzuzi bamuragurira ko zeze. Mu gihe abapfumu barimo bamuragurira, Mpamvu abwira Gasani ati : « Gira akete ujyende ufate uruyuzi rweze dore imana yeze kandi urunzanire ku buryo nta muntu uri bukubone cyangwa ngo abimenye !!! »
Amusaba ko agomba kuzuza amata mu gisabo kandi buri munsi, uwo ni Mpamvu ukomeza kubwira Gasani maze akomeza mwemerera ko mu mpera z’amezi icyenda igisabo kizipfundura hakavamo umwana w’umuhungu w’igitangaza uzaba urimo koga muri ayo mata imbere mu gisabo.
Niko kungamo amubwira ati : «  Twenga twenga kandi dore imana zeze imana yibutse Gasani.» Yaje kumenya ko izina rizahabwa umuhungu we ari SABIZEZE bisobanura SABA IMANA ZEZE cyangwa mu yandi magambo bisobanura ngo shyira icyizere cyawe mu mana.
Sabizeze uyu yaje kugira ipfunwe ry’uko atabyawe na se Nkuba niko gucika nyina mu bwami bw’iwabo mu ijuru amanuka aje gushinga ubwami bwe hano ku isi. Amateka avuga ko yamanukanye na mwene nyina Mututsi na mushiki we Nyampundu.
Iyi nyamaswa ntako itagize ngo ihangane n'abashakaga ko izimira. Natwe abanyarwanda twese tugomba guhangana n'abashaka kugoreka amateka ngo babe mu Rwanda nk'abantu bonyine, abandi bazimire cyangwa babeho nk'abacakara
Aba bose rero mu guhanantuka mu ijuru ngo bururukiye mu Mubari mu gihugu cy’Abazigaba bayoborwaga muri icyo gihe na Kabeja bahita bacana umuriro wabo hafi y’urutare rwitwa IKINANI. Aho hantu bahahaye izina ry’u RWANDA nk’igisobanuro cy’uko bageze ku isi / ku butaka bavuye mu ijuru. Ngiyo inkomoko y’igitekerezo cy’IBIMANUKA n’impamvu yo kumanuka kwabyo biza munsi.    
Naho ku birebana na gihamya y’uko koko ibimanuka byamanutse, igitekerezo cy’inzira byaba byaranyuzemo yitirirwa abakurambere ba Gihanga. Dore uko babivuga : Gihanga ni mwene Kazi, Kazi mwene Kizira, Kizira mwene Gisa, Gisa mwene Randa, Randa mwene Merano, Merano mwene Kobo, Kobo mwene Kijuru, Kijuru mwene Kimanuka, Kimanuka mwene Muntu, Muntu mwene Kigwa, Kigwa mwene Nkuba bahimbye Shyerezo mwene Samukondo, ngiyi inzira ibimanuka byanyuzemo ngo bigere mu Rwanda.   
Ibisobanuro by’aya mazina bikurikirana bitya : 1. Kazi bisobanura umuzi mutoya, bishatse gusobanura ko Se wa Gihanga ari nk’umuzi mutoya waje kwibaruka igiti cy’inganzamarumbo. 2. Kizira bisobanura kirazira bivuga umuntu uzi ikiza agomba gukora n’ikizira agomba kwirinda.
3. Gisa bivuga ibisa ku isura aribyo kuvuga umubyeyi w’abavandimwe bishyize hamwe kandi bazi neza isano bafitanye. 4 Randa bivuga kwaguka ari nko kuvuga ko umubyeyi w’umuryango ahamagarirwa kubyara akororoka. 5. Merano aribyo uwakomotsweho n’ibisekuru byakurikiyeho bishatse gusobanura umubyeyi wavuye ku mana.
6. Kobo bivuga akenge gatoya aribyo bivuga akenge gatoya ijuru ryafungukiyemo maze Sekuru wa Gihanga akanyuramo agahingukira ku isi. 7. Kijuru bivuga ibikomoka mu kirere ari nabyo bitanga igisobanuro cyemeza ko abakurambere ba Gihanga babaga mu kirere. 8. Kimanuka bivuga uwavuye hejuru bikavuga ko abakurambere ba Gihanga bari ibimanuka.
9. Muntu bivuga ko uwabaga mu ijuru yahindutse umuntu wo ku isi. 10. Kigwa. Bisobanura guhanuka aho icyari mu kirere cyahanukiye ku isi y’ubutaka. 11. Nkuba ariwe se wa Gihanga akaba yari umwami w’ijuru / ikirere.      
Inkomoko y’ibimanuka ishingiye ku mateka
Nk’uko twabivuze muri iyi nyandiko ya mbere SHIKAMA yabageneye ku mateka y’u Rwanda, hari isano ikomeye hagati y’imitekerereze y’abantu n’ukuri nyako kw’ibintu runaka. Ni ngombwa gutekereza ku kumanuka kw’ibinyarumuri n’ibivajuru muri iki gitekerezo noneho tukareba n’ibimenyetso n’ibisigara byo hambere ku butaka bw’u Rwanda.

Tutagombye kumeneka umutwe, niyo nkomoko y’izina u Rwanda ariko tukaba tunafite ahandi hantu habiri ku isi hitwa Rwanda. Aha mbere ni i Busoga naho aha kabiri ni i Gashara muri Nkore hose ho mu gihugu cy’Ubugande. Kugira ngo twemeze ko ari ikimenyetso cy’aho bigaruriye, dfite n’ahandi hitwa u Rwanda rwa Gasabo n’ahandi i Kamonyi.
Aha mu kuri hakaba ariho hashakirwa kuza mu Rwanda kwa Gihanga n’abari kumwe nawe. Bishoboke ko yaje akurikiye abandi borozi bagendaga bashaka urwuri rw’amatungo yabo, hano tukaba dushobora gufata urugero rw’Abasinga baje mu byiciro bitatu hakabanza Abasangwa-butaka(abanje kuza mbere y’abandi), Abanukamishyo n’Abagahe.  
Ubutaha tuzabagezaho inyandiko yerekeye ingoma Nyiginya (Biracyaza!)

TEGERA E.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355