Pages

KWAMAMAZA

MASISI: UBUNDI BUBIKO BW’INTWARO ZA RDF ZIRENGA TONI ESHANU BWAVUMBUWE I NGUNGU.


31 mai 2014
Amakuru Ikaze Iwacu ikesha BBC GAHUZAMIRYANGO yatangaje tariki ya 30-05-2014 sa mbiri n’igice, aravuga ko ku wa kane tariki ya 29-05-2014, abashumba b’inka bavumbuye icyobo cyari gitabyemo intwaro nyinshi cyane zirenga toni eshanu kandi z’ubwoko butandukanye mu karere ka NGUNGU muri Masisi. Abo bashumba ngo bamaze kuvumbura icyo cyobo, babyongoreye abasirkari ba FARDC bari baje gusimbura abari basanzwe muri ako karere.
Icyobo nk'iki cy'i Chanzu ni cyo cyavumbuwe i Ngungu muri Masisi
Icyobo nk’iki cy’i Chanzu ni cyo cyavumbuwe i Ngungu muri Masisi
Abo basirkari ba FARDC ngo baraje batangira gucukura, maze baza kumirwa basanze icyo cyobo ari kinini cyane kandi harimo n’ibitwaro bya rutura, nka za katiyusha, izihanura indege, ndetse n’ibibombe bishwanyaguza za bulende. Nkuko byatangajwe n’umudepite wo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, bwana Jean Bosco Sebishyimbo, kuri BBC, ngo ako kazi ko gutaburura izo ntwaro katangiye sa mbiri za mugitondo (8:00), karangira sa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Sebishyimbo yakomeje avuga ko abaturage benshi baje gufasha ingabo muri icyo gikorwa, aho batundaga bashyira mu makamyo nayo yajyanye izo ntwaro i Goma.

Nubwo Bwana Jean Bosco Sebishyimbo yirinze kuvuga nyiri izi ntwaro kubera ko hagikorwa iperereza, twe twavuga ko kubaza iki kibazo ari nko kubaza amenyo y’inkoko ureba umunwa.Izi ntwaro ni iza RDF yari yarahahishe muri za ntambara za CNDP na M23. Abagiye bakurikira iby’izi ntambara, bibuka ko igihe Gen Bosco Ntaganda, yongeraga kugumuka, mbere gato y’uko umutwe wa M23 ushingwa, byatangajwe ko yahungiye i Mushaki, nyine muri ako karere ka Ngungu, aho ngo yororeraga inka, icyo gihe ngo akaba yaracikanye intwaro nyinshi. N’ukuvuga rero ko kuva icyo gihe izo ntwaro zagumye aho, nizo Mai Mai Tcheka na Mtomboki, bajyaga bavunguraho gake gake bagaba ibitero muri Warikale na Masisi.
Nyuma y’uko umutwe wa M23 utsindiwe umwaka ushize, Ikaze Iwacu yakoze iperereza ryimbitse ku byerekeye ububiko bw’intwaro bwari k’umusozi wa Chanzu. Iri perereza ryerekanye ko igitekerezo cyo kujyana guhisha intwaro nyinshi muri Congo cyazanywe na Gen Jacques Musemakweli, ubu utegeka ibiro bishinzwe politiki muri RDF (J5), icyo gihe niwe wari chef wa DMI. Gen Musemakweli niwe wahisemo umusozi wa Chanzu ku giti cye, maze anategeka ko izindi ntwaro zishyirwa i Masisi, mu gace abajenerali benshi bo muri RDF, bari barabohoje ibyanya byo kuragiramo inka zabo.
Gen Major Jacques Musemakweli, niwe watabishije intwaro muri Congo
Gen Major Jacques Musemakweli, niwe watabishije intwaro muri Congo
Iri perereza kandi ryerekanye uburyo izi ntwaro zagurwaga. Joseph Kabila, perezida wa Congo niwe wakoraga commande, akanariha amafaranga, intwaro zikaza ku izina rya FARDC, zamara kugezwa muri Kivu y’amajyaruguru, Paul Kagame agahita agaba igitero, maze aba FARDC b’abatutsi bakayobya ingabo, CNDP, cyangwa M23 igahita ifata za ntwaro zose, bityo bikagaragara ko bazatse FARDC. Ibi nibyo byabaye igihe M23 igaba igitero gitunguranye kuri FARDC, maze ingabo zari ziyobowe icyo gihe na nyakwigendera Col Mamadou Ndala, zigahungira muri Uganda, zitaye ibikoresho byose zari zifite, harimo na za bulende.
Burya koko iminsi y’igisambo iba ibaze, izi ntwaro zari zihishe i NGUNGU ni nk’imana izerekanye. Amakuru dukesha umusirikari wa RDF utarashatse ko amazina ye atangazwa, aravuga ko DMI yari yateguye ibikorwa byo guhungabanya umutekano i Buleusa, hariya habereye umuhango wa FDLR ishyira intwaro hasi, mbere y’uko umuhango nyirizina uba. Nyamara ibyo bikorwa bibisha ntibyakozwe, kubera ko intasi zari zoherejwe kubikora zatawe muri yombi n’ingabo za FARDC, zitari zatangira kugarika ingogo. Kagame yari yategetse ko DMI igomba gukora ibishoboka byose, bariya batumirwa bari ejo i Buleusa, batazahakandagiza ikirenge, kubera umutekano muke. Ngayo nguko, akagabo gahimba akandi kataraza!!!

Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355