Iyi nyandiko yahise kuri Shikama kuri 11/3/2014
Mucyo Agatsiko ka Kagame na FPR n'inyakwaha zabo bita Umwihererero uherutse kubera i Gabiro kuva ku itariki ya 8 kugeza ku itariki ya 10 za Werurwe, hemejwe ko ngo hagiye kuvugururwa inzego z'igihugu ngo kugirango hanozwe imikoranire hagati yazo!
Mu kinyarwanda baca umugani ngo utigerera i Bwami abeshywa byinshi!! Twe muri SHIKAMA twigerera mu Rugwiro, twari twababwiye mu minsi mike ishize ko Inzego za Leta zigiye kuvugururwa kubera ikibazo cy'amafranga Leta ya Kagame yifitiye ubu isanduku ya Leta ikaba irimo ubusa! Impamvu rero si iriya Agatsiko gatanga nkuko byasotse kuri rwa rubuga rwa Kagame na FPR ye igihe.com. Soma iyi nkuru yatangajwe na Igihe, usome n'iya Shikama iri hasi yayo urahita umenya ukuri kwihishe inyuma z'aya mavugurura ya buri munsi.
Nkusi Yozefu
shikamaye.blospot.no
shikamaye.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
___________________________________________________________
1. Inyandiko ya Igihe.com
Inzego za Leta y’u Rwanda zigiye kongera kuvugururwa
Yanditswe kuya 11-03-2014 - Saa 10:28' na
Umwiherero wahuzaga abayobozi bakuru mu Rwanda wasojwe hafatwa imyanzuro 43, muri yo uwa 23 ugamije kwihutisha ivugurura ry’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire yazo, bikaba byatangiye bitarenze Werurwe 2014.
Imyanzuro yari yafatiwe mu mwiherero wa 10 w’abayobozi bakuru b’igihugu, ariko hari ibitarashyizwe mu bikorwa, byasabye buri rwego kwisobanura imbere ya Perezida wa Repubulika wibukije abayobozi gukorera abaturage aho kwirebaho.
Mu mwiherero wa 11, Perezida Kagame yasubiyemo kenshi ko adakeneye kongera kumva amateka y’imishinga itashyizwe mu bikorwa. Ni muri urwo rwego imyanzuro ikurikira ishobora kubera bamwe gupimwa n’abaturage ibyo baba babakorera.
Umuwiherero watangiye tariki ya 8 ugasozwa ku ya 10 Werurwe 2014, ubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo hafashwe imyanzuro igamije gukora neza no kugera ku ntego inzego za Leta ziba zihaye ; ni yo mpamvu hanafashwe umwanzuro wo kwihutisha ivugurura ry’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire.
Nubwo hatasobanuwe bihagije uko iri vugurura rizakorwa, ngo rigomba gukorwa bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2014. Ivugurura ry’inzego za Leta mu gihugu rikaba ryaherukaga gukorwa mu myaka 9 ishize ubwo hakorwaga ivugurura mu nzego z’imitegekere mu gihugu.
Imyanzuro yose yafatiwe muri uyu mwiherero :
1. Gushyira mu bikorwa impanuro zose zikubiye mu ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
2. Gushyiraho politike n’amategeko yo kubaka amazu aciriritse (low cost housing) no gushyiraho uburyo bunoze bwo kubaka amazu aciriritse kandi akabonekera ku gihe cyateganyijwe.
3. Kongerera ubushobozi Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire mu Rwanda kugira ngo kibashe gushyira mu bikorwa inshingano zacyo.
4. Kunoza imitegurire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ryayo.
5. Gusesengura ibibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye (Kivuwatt, Inka zitanga umukamo utubutse n’iyindi) hagafatwa ingamba zo kubikosora kugira ngo imishinga yadindiye irangire vuba ; ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.
6. Gufata ingamba zo kubonera, mu gihe cya vuba, uruganda rwa Gishoma Peat to Power nyiramugengeri ihagije.
7. Kurangiza, mu gihe cya vuba, inyubako z’ibitaro bya Bushenge.
8. Kunoza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta akajya ahabwa koko ababifitiye ubushobozi.
9. Gushyiraho uburyo bunoze bwo gushishikariza abahinzi n’aborozi kongera umusaruro w’ibiva mu buhinzi n’ubworozi hakurikijwe uruhare ubuhinzi n’ubworozi bigomba kugira mu bukungu bw’Igihugu.
10. Inzego zose zirasabwa gushyira imbaraga mu kubahiriza ihame ry’uburinganire mu itegurwa ry’ingengo y’imari.
11. Kwihutisha ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe.
12. Gushyiraho uburyo bunoze abayobozi bifashisha mu gusobanurira abaturage gahunda za Leta.
13. Kunoza imikorere y’inzego z’Abunzi n’Inteko z’abaturage kugira ngo zirusheho kuzuzanya mu gukemura ibibazo by’abaturage no kubaka ubushobozi bwabo mu kwikemurira ibibazo hagamijwe kugabanya ibibazo bijyanwa mu nkiko.
14. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rurasabwa kumenyekanisha ibyavuye mu bushakashatsi bwerekana uko abaturage babona ibibakorerwa haba mu Gihugu no hanze kandi aho bishoboka rukajya rukorana n’imiryango mpuzamahanga muri ubwo bushakashatsi.
15. Gukosora imikorere mibi yagaragajwe mu mwiherero, imishinga yadindiye yose ikaba yarangiye ku bufatanye bw’inzego zibishinzwe
16. Kunoza igenamigambi n’imikoranire y’inzego zitandukanye hagamijwe kugera ku ntego Igihugu kiyemeje.
17. Kunoza imitegurire y’imihigo igashingira ku mpinduka nziza (outcome based) y’imibereho y’abaturage aho gushingira ku bikorwa
18. Gukaza ingamba zo kurwanya ruswa, mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ku bantu batanga cyangwa bakira ruswa, yaba ntoya cyangwa nini, hifashishijwe uburyo budasanzwe (sophisticated).
19. Kurangiza ibibazo by’ingurane ku butaka bw’abaturage bimurwa ahagenewe ibikorwa by’inyungu rusange no kubahiriza ibyo amategeka ateganya.
20. Gushyiraho ingamba zituma abakozi bashora Leta mu manza, bivuye ku makosa yabo, bamenyekana kandi bakaryozwa igihombo baba bateje Leta.
21. Kunoza itegurwa n’isuzuma ry’imihigo y’abakozi ba Leta ku buryo ishingira ku ntego z’ikigo aho gushingira ku byo umukozi yumva azageraho.
22. Gushyiraho uburyo abikorera bajya basinyana imihigo na Leta hagamijwe iterambere ry’ihuse.
23. Kwihutisha ivugurura ry’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire yazo bikaba byatangiye bitarenze Werurwe 2014.
24. Kwiga uburyo gahunda yo kugaburira ku ishuri, abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 byakorwa ku bufatanye n’ababyeyi.
25. Gukemura burundu kandi mu buryo bwihuse, ikibazo cy’abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga bicaye hasi.
26. Gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (12YBE).
27. Gushyiraho uburyo butuma abarimu bishimira akazi kabo biganisha kumusaruro mwiza mw’ireme ry’uburezi (incentives) kandi bagahemberwa igihe nk’abandi bakozi ba Leta.
28. Kugaragaza ingamba z’imyaka itanu zo guteza imbere ireme ry’uburezi rya gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 herekanwa aho turi ubu n’aho twifuza kujya, inzego zose bireba zikabiganiraho uruhare.
29. Gushishikariza abikorera kurushaho gushora imari mu burezi.
30. Gushyiraho amashyirahamwe y’ababyeyi n’abarimu (PTAs) aho atari no gufasha ariho gukora neza kugira ngo bifashe mu kongera ireme ry’uburezi.
31. Kunoza uburyo bw’imitangire ya za mudasobwa mu mashuri ku buryo zihabwa amashuri yiteguye guhita azikoresha.
32. Kwihutisha gahunda yo kwimurira ibikorwa (services) bya Mutuelle de santé muri RSSB.
33. Kwihutisha politike ya Early Childhood Development.
34. Gushyiraho uburyo bunoze bwo kongera umubare w’abaganga b’inzobere no kwiga icyakorwa ngo abanga bagume mu kazi.
35. Gushishikariza abaturage kwishyurira igihe kandi nta gahato ubwishingizi bw’ubuzima (mutuelle de santé).
36. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amavugururwa yose akenewe kugira ngo u Rwanda rurusheho kugira umwanya mwiza mu korohereza ishoramari (Doing Business).
37. Korohereza abashoramari kugabanya ikiguzi cyo gukora ishoramari.
38. Gushishikariza abikorera gushora imari yabo mu bikorwa by’ubuhinzi kugira ngo bunganire umusaruro usanzwe utangwa n’abahinzi, bityo hakemurwe ku buryo burambye, ikibazo cy’inganda zibura umusaruro zikoresha.
39. Gushyigikira ivugurura ry’imikorere y’amashyirahamwe y’abikorera babigize umwuga no gufasha ishoramari ry’abishyizehamwe.
40. Gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga abikorera bakifashisha mu kugaragaza ibibazo bahura nabyo kandi inzego bireba za Leta zikabikurikirana.
41. RDB irasabwa kujya itanga buri gihembwe igeza kuri Guverinoma ku bijyanye n’ishoramari kandi igatanga na raporo buri mwaka kubijyanye n’uburyo abashoramari bishimira ubufasha bahabwa na Leta (Annual Investor Business Report Card).
42. Urwego rwa Leta ruteza igihombo umushoramari rugomba kwirengera icyo gihombo mu gihe bigaragaye ko umushoramari atabigizemo uruhare.
ku bijyanye n’umwanzuro wa 43 hakomejwe kwibazwa kubijyanye n’icyakorwa ngo hafatwe ingamba mu kwerekana uko imitungo y’abayobozi ishyirwa ahagaragara kugira ngo hirindwe abashobora kuyigwizaho ntibigenzurwe.
Uyu mwanzuro watanzweho ibitekerezo bitandukanye ariko byanzuwe ko gushyira imitungo y’abayobozi mu ruhame byateza ibibazo byinshi kurenza kutayihashyira.
____________________________________________________________________________
2.Inyandiko ya Shikama
Rwanda. Kubera ukuntu Kagame n’agatsiko ke gato amafaranga menshi y’igihugu bayatsembera mu iperereza rihitana abana b’u Rwanda; ubu isanduku ya Leta irimo ubusa hakaba hafashwe icyemezo cyo gukuraho Intara zose, gusigarana Uturere 15, Imirenge 208 n’Utugari ducye cyane dushoboka!!
Ese noneho USA n'Ubwongereza ndabaturuka he ngo banyuzurize ikigega? Icyampa nkabona byibura ayo kwica abadahumeka umwuka w'icyama bari hanze |
Mu cyumweru gishize, i Kigali ku Cyimihurura ku cyicaro cy’Umuryango FPR aho abanyakigali bakunze kwita ku INTARE ebyiri zikanuye amaso kuko ziba ku bikingi by’amarembo byombi byaho, hateraniye inama yari iteye agahinda yahuje ab’ikambere mu gatsiko ka FPR kiyemeje kuzumvisha abanyarwanda no kubajujubya kugeza igihe bazicuza impamvu bavutse.
Mu bari bayirimo harimo, Paul KAGAME, Tito RUTAREMARA, MUNYUZA Dani, NZIZA Jake, Seliviliani SEBASONI, Mnisitiri MUSONI Jyemusi, KAYISIRE Kalisiti (Umujynama wihariye wa Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda), NGARAMBE Fransisiko umunyamabanga wa FPR, Ambasaderi GATETE Kalaveri Minisitiri w’Imari, RWANGOMBWA Jyoni Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu BNR.
Mu batumiwe muri iyo nama kandi harimo n’abasirikari bakuru b’indobanure bavuye i Bugande bakamanukana na Kagame kwatsa umuriro ku Rwanda ku italiki ya 01 Ukwakira 1990. Abo basirikari ariko bo basohotse mu nama babihiwe cyane kuko mu byemezo byahafatiwe harimo no kubagabanyiriza imishahara.
Amakuru SHIKAMA tumaze kumenya muri aka kanya kandi tukaba ari twenyine tuyatanze abandi bose ni avuga ko muri iyo nama KAGAME yabatakambiye avuga ko abazungu bamuzengereje kandi ko isanduku ya Leta yera mbese imeze nk’iyo kwa Nyakubahwa Perezida Loberiti MUGABE wa ZIMBABWE. Ubwo rero yari abahamagaye ngo bamushakire umuti w’ikibazo cy’imari n’amikoro make.
Nk’uko tumaze kubyongorerwa na bamwe mu basirikare bakuru twari kumwe mu kanya gashize, ubu ngo Kagame amaze guta mutwe kubera icunga-mutungo ridasobanutse kandi akaba adafite umugambi wo guhindura imikorere ahanini ishingiye ku isesagura-mutungo ayakoresha uko yishakiye no mu bikorwa ashatse, amenshi akaba agenda mu ngendo ze z'uruduca za hato na hato zitagize icyo zimariye abnyarwanda.
Isanduku ya Leta irimo ubusa nko kwa MUGABE!!!
Muri iyo nama ngo Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu Bwana RWANGOPMBWA Jyoni yavuze ko mu isanduku asigaranyemo ubusa ahanini kubera amafaranga menshi cyane igihugu gitanga ku iperereza ryo hanze. Akaba yaravuze ko bakwiye kugabanya ibirigendaho ngo kuko nibidakorwa bityo mu minsi mike ashobora gukinga imiryango ya BNR abakozi bose bagataha.
Abari aho bose bari bateze amatwi ngo bahise babona Kagame ahindurije niko kubwira Guverineri ko adashobora kureka gukurikirana abo avuga ko bamurwanyiriza hanze ko ahubwo bashaka ikindi gisubizo ahuwo ahita ababwira ko ashaka kongera igengo y’imari yo gutsemba abari hanze y’igihugu.
Kubera ukuntu abantu bose bahahamutse iyo Kagame avuze, ngo abari bateraniye muri iyo nama bamaze kumva umukuru w’igihugu avuze atyo yahise abasaba gutanga ibitekerezo ni uko bose bararebana kuko buri muntu yiyumvishaga ko aramutse atanze igitekerezo Kagame ntagishime bishobora kumuviramo kwamburwa umugati, gufungwa ndetse byanaba ngombwa akicwa kuko Kagame nk’uko yahoze n’ubu adakina na busa.
Tito RUTAREMARA ubu usigaye ameze nk’uwaburiwe irengero muri politiki y’u Rwanda ngo yavuze ko niba nta wundi muti waboneka bakwiye kugabanya intara n’uturere n’imirenge n’utugari bagasigarana bicye cyane abakozi bakirukanwa hanyuma n’abasirikari bakagabanyirizwa imishahara.
Intara zeru n’Umujyi wa Kigali
Abanyarwanda bajyaga babihirwa batarabona. Mu Rwanda ku bwa Perezida Habyarimana, twari dufite Perefegitura icumi arizo : Kigali, Gitarama, Butare, Gikongoro, Cyangugu, Kibuye, Gisenyi, Ruhengeri, Byumba na Kibungo.
Icyo gihe u Rwanda rwari rufite amakomini ijana na mirongo ine n’atatu (143) izitwaga za Mugambazi, Kigombe, Nyakabanda, Runyinya, KAmembe,… Mu ivugurura-butegetsi ryazanywe na FPR bahise bihutira gukuraho Perefegitura na Komini maze babigabanya umubare cyane.
Icyo gihe babihindura, ikibazo ntabwo cyari amafaranga ahubwo cyari amazina y’aho ingabo za Kagame zakoreye ubwicanyi maze basanga ko nibakomeza kurekeraho uko hitwaga abaturage bazajya bavuga bati ibunaka FPR yahatsembeye abantu niko kwadukana andi mazina ngo baroge abantu mu mitwe bahugire mu kuyafata mu mutwe bityo bagende bibagirwa buhoro buhoro aya mbere.
Ubu noneho insiriri ibaye amafaranga akoreshwa nabi kandi ku nyungu z’abantu bacye cyane batarenga na makumyabiri n’imiryango yabo. Muri iyo nama banzuye ko Intara 4 zose zigomba guhita zivaho hagasigara ibiro by’Umujyi wa Kigali wonyine.
Intara y’Amajyepfo yayoborwaga na Kapiteni MUNYANTWARI Alphonse igomba guhita ivaho, Intara y’Amajyaruguru yayoborwaga na BOSENIBAMWE Aime igomba guhita ivaho byihutirwa, Intara y’Iburasirazuba yayoborwaga na UWAMARIYA Odetta umugore w’umuyobozi wa Lycée de Kigali igomba guhita ivaho n’Intara y’Iburengerazuba ubu idafite umuyobozi( ndlr: yahawe umuyobbozi vuba ah).
Uturere 30 tugomba kuba 15 kandi byihutirwa
Muri iyo nama Kagame yahise avuga ko bagomba kwiga n’ikibazo cy’uturere kandi bakareba ba Meya bakora nabi batubahiriza amahame n’intego bya FPR. Hafashwe icyemezo cy’uko hagomba gusigara uturere cumi na dutanu naho utundi cumi na dutanu abakozi badukorerara bagataha.
Kugira ngo byumvikane, Akarere ka Nyarugenge kagomba guhuzwa n’akarere ka Gasabo nago akarere ka Kicukiro kagahuzwa na Bugesera, Akarere ka Huye kagiye guhuzwa n’Akarere ka Gisagara, Akarere ka Nyanza kagomba guhuzwa n’Akarere ka Ruhango, Akarere ka Muhanga kazafatanywa n’Akarere ka Kamonyi,…
Ubwo ni ukuvuga ko mu ba Meya mirongo itatu (30) hagomba gusigaramo cumi na batanu gusa. Ikibazo rero kikaba kumenya uzasigaramo uwo ariwe ariko nk’uko nabyanditse muri iyi nkuru, Kagame yabaye nk’uvuga ko hagomba kuzasigaramo abavuye i Bugande kuko kuri we abakomeza amahame ya RPF ni abagande mu myumvire ye na Musoni Jyemusi.
Imirenge 416 igomba kuba 208 mu gihugu hose
Muri iyo nama, bagaragaje ko ntacyo byaba bimaze kugabanya uturere ntugabanye imirenge bahita bemeza ko Imirenge igomba gucibwamo kabiri nta cyindi cyitaweho. Mu isubiramo-nzego riheruka hari hemejwe imirenge 416 none ubwo ni ukuvuga ko, kubera ikibazo cy’amikoro menshi yihariwe na Kagame, Nziza na Munyuza, igomba gusigara ari 208.
Ibibazo cy’ubutegetsi nyubahiriza-tegeko mu mitegekere y’igihugu
Ikibazo gihita kivuka hano hari uwakwibaza ko ari ukwirukanwa kw’abakozi n’ubushomeri bwiyongera ku bwari buhasanzwe nyamara ibyo bibazo kuri twe muri SHIKAMA turaribona biza ku rwego rwa kabiri kuko igihugu gisumba abantu twese. Twebwe turavuka, tukabaho, tugakura hanyuma umunsi umwe tukazapfa hakavuka n’abandi ariko igihugu gihoraho kandi ntaho cyijya.
Guhindura inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta birahenda, biravuna bitera urujijo kandi bitwara umwanya munini cyane. Muti ese bihenda bite ko ari ukuvuga amazina gusa? Bitera urujijo ku baturage kuko niba Akarere ka Gasabo kagiye guhuzwa n’Akarere ka Nyarugenge ni ukuvuga ko bazakabatiza izina rishya.
Iryo zina rishyashya ni naryo rigomba kuzandikwa ku byangomwa bizatangwa bihabwa abaturage bazabisaba. Ibyo byangombwa kugira ngo byandikwe bizajyanwa mu macapiro(IMPRIMERIES). Ayo macapiro ntabwo azabyandikira ubusa azishyurwa.
Ikindi ni uko kuvugurura inzego za Leta bitesha umwanya muremure kuko mu gihe abayobozi babaye bacyemura ibibazo by’abaturage baba bahugiye mu guhimba ayo mazina no gutanga za komande muri ayo macapiro no kuryamo za RUSWA bazinyujije mu byo bita GUTANGA AMSOKO YA LETA.
Icyibazo cy’ubushomeri kigiye kuba kirekire
Buri Ntara yari ifite abakozi batarenga icumi utabariyemo abanyapolitiki ni ukuvuga Guverineri n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara. Ubwo ni ukuvuga ko abakozi bagera kuri 40 bashobora kuzisanga/ nako bazibwiriza bagataha. Bajye gukora iki?
Ku turere 15 tuzakingwa imiryango, buri karere kari gafite abakozi barenga 50 utabariyemo abanyapolitiki ni ukuvuga Meya, Umunyamabanga shingwabikorwa w’Akarere, Visi Meya Ushinzwe ubukungu na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ub wo ni ukuvuga kom mu turere 15, abakozi 750 bazisanga nta kundi byagenda bagomba gutaha. Bakajya gukora iki? Ubu Umurenge wari ufite abakozi bagera ku icyenda. Ni ukuvuga ko Imirenge 208 izaburizwamo, abakozi bagera kuri 208 x 9 = 1872 bazasezerarwa. Bakajya gukora iki? Bakajya hehe? Ni birebire.
Ni nde uzasigaramo?
Uzasigaramo arasobanutse!!! NI UWAVUYE IBUGANDE nta byo kubitindaho. Abameya nka MUKASONGA Solange wa Nyarugenge ashobora kuba agiye gutangira gusoroma kuri za mbuto za NDI UMUNYARWABNDA, MUTAKWASUKU wa Muhanga, MPEMBYEMUNGU Winifirida wa Musanze, SEMBAGARE Samweli wa Burera n’abandi bose ntakwirirwa ndondora,… murabe mwumva bavandimwe nimwe mubwirwa.
Mu mirenge naho niko bizagenda birumvikana. Ikibazo kikaba cya kindi duhora twibaza muri SHIKAMA: Ese abanyarwanda barakomeza kwemera ko igihugu cyikubirwa n’abavuye i Bugande? Abasabaga akazi bo barumva ko bagomba kubika za dipolomu zabo mu tubati ntibazongere gutagaguza agatike ngo barajya gupiganwa.
Kugabanya umushahara w’abasirikari bato gusa!!!
Ibibazo Kagame yateje u Rwanda ubu biragaragara ko atagishoboye kubisohokamo kuko nta rwinyagamburiro na busa. Muri iyo nama, NZIZA yavuze ko bagomba no gusuzuma uko imishahara y’ingabo yahuzwa n’igihe kandi ngo bigakorwa ku buryo nta kibazo bizateza mu birebana n’myumvire y’abasirikari. Ikibazo kikaba kumenya uko INGABO Z’IGIHUGU zizabyitwaramo.
Kubera ko aya makuru akiri ibanga kandi bakaba barateguye uko bazayageza ku nzego zose mu buryo bubacubya, tubaye tubaburiye mubimenye ejo urugogwe rutazabagwira mutiteguye. Niba musenga nimusenge kuko nta kindi cyemezo gishobora gufatwa kitari icyo. Ikindi ni uko hari inzego za Leta zizahurizwa hamwe kugira ngo binoge uko babyifuza.
Ya ruswa Prof Sam RUGEGE yavugaga noneho yajya yakwira hose!!!
Kagame rimwe mu kiganiro n’abanayamakuru yigeze kuvuga ati: “U Rwanda twararutoraguye turukura muri mondisi kandi abarutegetse mbere yacu nta kintu na kimwe bakoze twarutangiye bundi bushya”. Ubu rero uwashaka yavuga ko uwarutoye niba koko aribyo ari umuswa kuruta uwarwambuwe!!!
Ejo bundi SHIKAMA duheruka kubagezaho inkuru yavugaga ko Prof. Sam RUGEGE utegeka urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda yavuze ko Ruswa y’abize batayica ngo kuko bagira amayeri. Ubwo se ko yabivugaga batarirukana noneho umunsi icyi cyemezo kizashyirwa mu bikorwa bizagenda bite? Abashomeri bagiye kuzura mu mihanda no mu bitanda.
Guverinoma n’Inteko iyemeza nta gihinduka!!!
Iteka iyo nandika inkuru cyangwa nganira n’abavandimwe nirinda kugwa mu mutego w’amoko kuko nywanga urunuka. Njyewe nabyawe na Data w’Umuhutu naho Mama akaba Umututsikazi. Mu 1994 nigaga muri Kaminuza i Butare. Ibyo nabonye biteye agahinda ariko sinjye gusa wabibonye n’abandi benshi barabibonye.
Iwabo wa mama interahamwe zarabamaze kuko ngo bari abatutsi, iwabo wa Data naho Inkotanyi zarabamaze kuko ngo bari abahutu. Ubwo rero intambara irangiye nayobewe ayo ncira n’ayo mira kuko nasanze nta wabohoje igihugu mu gihe uwavugaga ko aje kukibohora ahubwo yakiboshye kuruta uwo yirukanye.
Ni bangahe duhuje amateka? Ni bangahe bagize ayo mage n’ako kaga? Ese ubwo umuntu yakora iki? Ibi mbitewe n’agahinda mporana naburiye intsinzi. Kubera iki ? Gufata umuntu nka BAMPORIKI ubu urimo guteranya abanyarwanda ahagarikiwe na FPR muri gahunda y’urukozasoni ya NDI UMUNYARWANDA, n’ubuswa bwinshi ukamuhemba miliyoni ngo ni za badepite,…
Gufata umuntu nka RUCAGU B. w’interahamwe ruharwa izwi hose nayo yiyemerera ko yatanze imisanzu yashinze RTLM ukamuhemba Miliyoni, gufata umuntu nka BAZIVAMO C. ruharwa ukamugira Depite i Arusha ukamuhemba ibya Mirenge ku Ntenyo,…
Gufata umuntu nka General Major RWARAKABIJE wayoboye igitero cyarimbuye abana b’i Nyange mu ishuri ryisumbuye barangiza ababyeyi babo bakabakinga mu maso agakingirizo ngo ko kubagira intwari z ‘igihugu ariko ba nyina na ba se ntibabahe n’agura igitenge, warangiza ukamugira umuntu uhembwa za Miliyoni,…
Warangiza ugafata icyemezo cyo kwirukana abakoreraga ubusa mu Mirenge no mu Tugari, kandi muri abo ngabo nta gushindikanya ko hazaba harimo abana b’abavandimwe bacu barokotse Itsembabatutsi rya 1994 bacungiraga kuri ako gashahara? Icyo se ubwo ni igihugu? Abadepite n’abasenateri uwabakuraho ntacyo
bamaze.
GATENDO A.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi ( SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355