Nongeye kubasuhuza,
Nshuti basangirangendo, iyo witegereje akaga u
Rwanda rurimo, ukareba naho ibihe bigenda bigana, uhita ubona ko abari ku ngoyi
y’agatsiko k’amabandi y’Abagande akuriwe n’ibandi rikuru ry’Umunyarwanda P. Kagame,
igihe cyabo cyageze ngo barutswe ibyo bariye bitarika aribyo umutungo wa
Rubanda, cyane cyane Abanyarwanda n’Abanyekongo. Igisigaye gusa ni ikibazo
cy’igihe nk’uko ibandi rikuru rihora ribyikangurira.
Ariko nyuma y’urupfu rwe, abantu benshi baribaza
ikizakurikira. Abemera iby’ubuhanuzi cyangwa ubupfumu, basa nk’abamazwe
amatsiko na Magayane cg Nyirabiyoro. Hari n’abandi badakozwa iby’ubuhanuzi
ariko ntibibujije ko bagira amatsiko yo kumenya uko nyuma y’uyu musaraba ibintu
bizagenda.
Mbere yo kurebera hamwe uko ibintu byazagenda,
reka tubanze turebere hamwe niba koko nyiripfundo ry’ikibazo azarekura
ubutegetsi ari uko apfuye yishwe. Ese ubundi ni iyihe mpamvu yatuma urupfu
rumutwara muri ubwo buryo?
Dusubiye inyuma gato, amateka agifite
abatangahubamya atubwira ko Revolution ya mbere ya 1959 yatangijwe n’umubare
muto cyane w’abana b’abasore b’Abahutu bari barabashije kwiga nubwo batari
baraminuje. Iyo revolution bahise bayigeraho byihuse, birukana Abatutsi bari bamaze
imyaka isaga magana ane bategekesha ingoma ya Cyami. Nubwo Ababiligi babigizemo
uruhare rukomeye cyane, ariko burya mu Kinyarwanda bavuga ko nta wufasha
utifashije. Ababiligi nabo bamaze kubona ko Abahutu bagumuka bibaye ngombwa,
bahisemo kubafasha kuko babonye ko umugambi utapfuba.
Tubaye nk’abagereranya iby’icyo gihe n’ubu, mu rwego
rwo gushaka umuti w’ikibura ngo tuziture igihugu cy’U Rwanda cyafashweho
bugwate n’icyihebe cy’umuherwe P. Kagame yifashishije abancanshuro biganjemo
Abagande, twasanga ntakibura ahubwo ari uburangare gusa butewe n’ubwoba
bwa bamwe bihaye gukangwa n’intare yakomeretse(Kagame). Ubundi intare
yakomeretse, irangwa no gutontoma cyane kugirango izindi nyamaswa zumve ko
igifite ubukare kandi byahe byo kajya. Kagame nawe rero nakomeza gutontoma n’aya
madisikuru ye yuzuye ubuswa, ubugome, kudashishoza no kutubaha, mujye mumureka
akomeze yikirigite aseke wa mugani wa Nyakwigendera Karegeya, kuko uriya mugabo
aririwe ntaraye.
Ababiligi bashyigikiye Abahutu mu kwigobotora
ingoma y’igitugu ya Cyami, nabo ntibazuyaza mu kanya nk’ako guhumbya iyo ngoma
yasigaye yitwa amateka! Abahutu b’ubu barabura iki? Hari Abafaransa, Tanzania,
DRC, Afurika y’Epfo, Angola n’Ababiligi baracyahari ntaho bagiye. Kuki Abahutu
b’ubu batagaragaraho ubutwari nk’aba kiriya gihe. Nibanze ku bahutu atari ukuvuga
ko aribo bagomba kugira uruhare gusa mu kwigobotora ariya mabandi, ahubwo ni uko
aribo nibura bagihanyanyaza.
Abatutsi bari mu Rwanda, nyuma yo gutsembwa
bacye basigaye bibereye mu gihirahiro, ihahamuka n’agahinda kavanze no kubura
ababo ndetse no kubona ibisigazwa by’ababo byarashowe muri business aho
Agatsiko kinjiza akayabo kavuye mu magufa ya ziriya nzirakarengane.
Abatutsi baturutse Uganda n’ahandi bahungutse,
barutwa n’abapfuye kuko ntakindi bazanye atari ugushinyagura, aho babazaga
uwarokotse ngo warokotse ute? Bishoboka ko nawe uri interahamwe! Nyuma y’igihe
gito izo ngirwa Batutsi , zifashishije bikomeye na biriya byigomeke
by’amabandi, mu kuniga icyitwa Umuhutu cyose nta mbabazi namba. Uko
kuniga, ntibagukoresheje bifashishije umugozi nk’uko ubu biri gukorwa, ahubwo
bagukoresheje bifashishije “ururimi”!
Muti gute?
Ibyihebe bimaze kubona ko byange bikunde
bishiyire kera, Imbohe(Rubanda rw’Abanyarwanda) zizageraho zikabahorwa,
bashatse gufunga Inzira yose yakwifashishwa kugirango izo mbohe zigume mu gihome.
Niko guca ururimi rw’igifaransa (rwari rutunze benshi) barusimbuza icyongereza.
Aha niho mpera mvuga ko abitwa Abatutsi batahutse, batuzaniye akaga gusa nta kindi,
kuko inzira ibyihebe bikoresha nibo akenshi byifashisha. Urugero rwa hafi, ni uburyo
kimwe mu byihebe(Gapere Henry) cyoherejwe muri caisse Sociale du Rwanda(CSR)
kujya kuboha Abahutu n’Abatutsi(barokotse) bariyo. Ikihebe kigezeyo, cyahise
gikoresha inkota itagira n’umwe irokora mubo gisanze, ikaba ari inkota yiswe “Ikizami”.
Iyo examen yagombaga guhatanirwa n’abakozi bari basanzwemo (imbohe), hamwe n’abafasha b’ibyihebe(Abatutsi batahutse). Ururimi rwakoreshejwe mu kizamini, ni “Icyongereza”! Icyo gihe abakozi bakoraga muri CSR, bari bafite ubunararibonye ariko bakoresha ururimi rw’igifaransa gusa nuko icyongereza kibakubita hasi basezererwa nako babohwa batyo. Kuva icyo gihe (muri za 2004 kuzamura), imbaga y’abasheshe akanguhe yari itunzwe na Pansiyo, bahise bihanagura bagwa mu kirago bazize inzara, kuko amafaranga yabo ibyihebe byahise biyashora mu bucuruzi bw’amazu za Kagugu na Nyarutarama.

None ngarutse ku ntangiriro, reka turebere
hamwe niba ari uburangare cg ubwoba bukiri mu banyarwnada kugirango bashobore
kwigobotora biriya byihebe, cyangwa niba ari uko nta bantu bagaragara bashobora
kuyobora u Rwanda. Mu isesengura ryanjye, reba abo mbona bashobora kuyobora u
Rwanda kandi bakaruganisha ku mahoro. Muribo, ndagerageza kugaragaza n’abandi
bashobora kuba batekerezwaho ariko ababatekerezaho bakaba batazi imiziririzo
bafite. Dore urutonde :
1. Jenerali
James Kabarebe :
Benshi baramutekereza. Ariko abamutekereza bakureyo amaso. Uyu mujenerali ukiri muto, n’ubwo ashobora kubona amahirwe yo kuyobora u Rwanda bitewe ahanini n’icyizere yagirirwa mu gihe yaba amaze kwivugana shebuja we kubera ubudahangarwa(immunity) yaba ashaka kugirango adatabwa muri yombi. Kabarebe kuba ashobora kwica Kagame ni ibintu bishobaka cyane, kuko nyuma yo gusa nk’uwigijweyo gato mu mabanga y’igisirikare akajyanwa ku mwanya wa minisitiri w’ingabo, Kagame yibwiye ko amushoboye kandi ahubwo nibwo yamuhaye umwanya neza wo gukurikiranira hafi uburyo shebuja agenda ahanantuka kugeza ubwo azabona ageze ku nkombe z’imanga maze agahirika kugirango atajyana nawe kandi akaba anigaragaje ko abaye intwari imbere y’Abanyarwanda. Ariko ubwo butwari bwa nyirarureshwa ntawe yabubeshyeshya kuko amabi ye ni menshi.
Turetse amabi yafatanyije na Sebuja(akiriho) bica abantu banasahura, uyu mujenerali yabazwa n’ibindi byinshi bibi byaranze u Rwanda na Congo mugihe cye, nyuma hakiyongeraho ko yahindura izina kugirango ashobore kuyobora u Rwanda. Kabarebe ntabwo ari izina ry’ikinyarwanda rwose kandi abanyarwanda twatobewe n’abanyamahanga bihagije kuburyo uyu nta n’urupfusha rw’amahirwe twamuha ngo atuyobore. Ikindi kibi kibihatse, ni uburwayi bwamumunze yihoranira nabwo, babaye inshuti nya nshuti ariko yamuhishe ibanga ry’igihe izamuhitanira..

2. Jenerali
Jack Nziza : Uyu nta byinshi namuvugaho usibye ko ibikorwa bye
bimucira urubanza kandi burya imbwa nziza yicara ku irimbi rya shebuja. Uyu
nawe rero nta shiti ko atazajyana na shebuja kuniga abo mu kuzimu kuko ubukana
bwabo mu kuniga no kwica ntibyarangirira ku isi gusa.
3. Musoni
J. : Nta kigoryi cyigeze gitegeka u Rwanda!
4. Musoni
Protais : Kwemera kuyoboka baringa, akisunga amasiha kandi yari
umugabo uhamye, byatumye ubunyangamugayo bwe burangirira aho, nawe kugirango
abyemeze anabitangire gihamya, aba yadukiriye umukozi we Kirabo K. atangira
kumwimya nk’aho atari umugore w’umugabo.
5. Mazimpaka
Patrick : Aramutse abonye amahirwe yo kuyobora u Rwanda, ndabona nta mpamvu
atabishobora. Yitwaye neza ayobora minisiteri yo gucyura impunzi, yubaha uwari umukuru
w’Igihugu Pasteur Bizimungu, ariko kuko atabashije gusahura iyo Minisiteri ngo
ahe Kagame nk’uko abandi babikora, yarabizize. Byiyongereyeho ko yubahaga akaba
n’inshuti ya Pasteur Bizimungu w’Umuhutu, byatumye Kagame, Karegeya na Tito
bamukuraho amaboko n’amaguru. Uyu yayobora rwose abonye amahirwe.
6. Jenerali BEM Habyarimana : Ni umunyabwenge akaba n’umuntu
wanga akarengane. Ariko nkurikije uburyo muzi mu myaka ya 1998 kuzamura, igihe
twajyaga tumukoraho amaperereza, nkanibuka uburyo urugo rwe rwagaragaraga
bitewe n’umugore we, nsanga kuba utashobora kwita kurugo rwawe kandi ubifitiye
ubushobozi ngo uruhe icyubahiro cy’urwego ubarizwamo, igihugu cyo byaba ari
ibindi.
7. Jenerali
Kayumba Nyamwasa : Yari umusirikare mwiza utarakunze kwijandika mu bwicanyi
cyane. Ariko Nyuma y’aho Kagame aboneye ko abasirikare be bakuru natabajandika
mubwicanyi ngo nabo bisige ubusembwa hanyuma babe ibivume bitume bamurwanirira
kuburahasi kubura hejuru mu rwego rwo kugirango akomeze abakingire ikibaba
imbere y’inkiko z’amahanga, Kayumba nawe yaguye muri uwo mutego wari umaze
igihe gito uhitanye Lt Col Ibingira mu nkambi y’I Kibeho. Kujya muri Ruhengeri
ukarimbagura abantu nk’urimagura imyaka kugeza aho n’insina, amatungo ndetse
n’imbeba itari mu mwobo, byose bihasize ubuzima, kugirango Kayumba abashe
kubyibagiza Abanyarwanda hanyuma abayobore, byamusaba kugira ububasha butari
ubwa muntu.
8. Majoro
Dogiteri Rudasingwa Théogène: Iri zina ririmo l’accent aigu, riramuha
icyubahiro cyo kuba yayobora imbaga y’Abanyarwanda bavukijwe uru rurimi. Uyu
mugabo utarangwaho ubwicanyi nk’ubwa bagenzi be, akagaragaraho ubushake
n’umwete byatuma Abanyarwanda bagira ituze bagatunga bagatunganirwa,
sinashidikanya na gato ko uyu mugabo akwiriye kuyobora u Rwanda. Rudasingwa, kuri jye n’abandi banyarwanda bamuzi banatekereza, asa nk’aho atigeze aba hanze
y’u Rwanda. Asa n’Umututsi rwose wari imbere mu gihugu cy’u Rwanda mbere
ya za 1990 kuko icyo gihe Abatutsi n’Abahutu bibaniraga mu mahoro,
bashyingirana bagasabana umunyu ndetse bakanifatanya mu birori no mu byago,
mbere y’uko amakamyo aje apakiye amabandi yitwaje intwaro apfumuye urugo
agahitana n’umubyeyi warwo Habyarimana Juvénal.
9. Rusesabagina
Pawulo : Mbere yo kugira byinshi muvuga ho bigendanye n’ubutwari yakoze
arokora Abatutsi, ndagirango mwibarize umwanya ukomeye afite wo kubonana
akaganira amaso ku yandi n’abayobozi b’iyi si, icyo ari kuwumarisha ngo abohore
Abanyarwanda?! Byenda gusa nk’aho ari bimwe Umunyarwanda yavuze ngo imboga
zibona abana! Uyu ni umugabo mwiza ku buryo aramutse ayoboye u Rwanda,
Abanyarwanda batuza bakarya bakaryama. Ariko kugira ngo tumugirire icyizere
100/%, nabanze abikorere kuko abifitiye ubushobozi. N’iki cyatumye ufata
amaferi? Ni uko se Kagame yagutumyeho ko azagusekura? Utinya gusekurwa
uharanira Demokarasi? Hari abagabo benshi beza (kumutima) nk’awe bazize iryo shema kandi
barubahwa baranibukwa nk’intwari.
Emera ube nka ba Mandela, S. Machel, Nkwame K., Sankara T., Léopold Sedar S.. Witinya kuko ufite moyens zose zishoboka. Niba utabishoboye kandi wigererayo, umuturage wo muri Nyabihu cg Nyamagabe utagira n’urwara rwo kwishima niwe uzazamuka akajya kuri Village Urugwiro ngo Kagame hoshi genda? Bitewe na support yawe, azabishobora kandi nawe bikugire Intwali kabiri. Cyo komereza aho warugereje!

10. Rwaka Gakwaya Théobald :
Uyu si umugabo mubi, ni umuntu mwiza cyane ku mutima. Ndabihamya kuko muzi birenze 70%. Abonye amahirwe yo kuyobora Abanyarwanda, yabikora neza kandi Abanyarwanda batuza. Ariko agomba gukomezanya amashagaga n’umurava yari yatangiranye.

11. Bizimungu Pasteur :
Uyu ni intwali mu zindi, aramutse abonye andi mahirwe yo kuyobora yabikora neza
ariko uguhubuka yagaragaje (ikibazo cya Musenyeri Misago) byabera benshi
ikibazo mu kumugirira icyizere.
12. Ingabire Victoire :
Kuva Amsterdam mu nzu nziza, kugera Kigali mu mwobo(gereza) uje guharanira
Demokarasi, bihita bigira uyu mubyeyi intwali mu zindi. Abonye amahirwe yo
kuyobora U Rwanda, abanyarwanda batuza kandi buri wese yaba yisanga mu rwamubyaye.
Abahutu nabo bakongera guhabwa agaciro ka muntu bavukijwe n’ibyihebe
byabagizeho ingwate.
13. Maître Ntaganda Bernard :
Utamuzi yagirango uyu mugabo aroroshye. Ni Umugabo utuje kandi wumva abantu.
Ariyoroshya cyane kandi ntasubiza inyuma umugannye uko yaba aje kose.
Yaruyobora abiboneye amahirwe.
14. Deo Mushayidi :
Aramutse abonye amahirwe yo kuyobora u Rwanda, cyaba kibaye igisubizo cyiza ku
banyarwanda kuko uyu mugabo afite icyo twakwita experience mu buzima. Iyi
experience yazanira Abanyarwanda amahoro n’ituze.
15. Padiri Nahimana Thomas :
Hahahaaa, umukuru w’Abataripfana yabishobora da! Habayeho abakuru b’interahamwe intego yazo ari ukwica, habaho abakuru b’intore, intego yabo ari ukuroha u Rwanda, habaho abakuru b’amabandi y’ibyihebe intego yabo ari ukwica no kwiba abanyarwanda n’abanyekongo hanyuma igihe cyazagera iminyago bakayirukankana Uganda. Umukuru w’Abataripfana rero we ntabwo aje yica, ntabwo aje yiba nta nubwo yemwe aje aroha u Rwanda ahubwo ari gutanguranwa n’uko yahagera rutararohama ngo arusamire hejuru. Abifitiye ubushake n’umuvuduko udasanzwe. Kuba mu izina rye hagaragaramo inyito Padiri kandi u Rwanda ari igihugu gituwe n’Abakirisitu cyane, amahirwe yo kubayobora uyu mugabo arayafite cyane, icyo namubwira ni ugukomereza aho!

16. Mbangurunuka Paul :
Uyu muntu usa n’amayobera matagatifu kuribamwe, usibye no gutangaza aranahebuje. Uretse kuba yakiza abanyarwanda ikihebe gikuru cyabayogoje kinamukuriye, Mbangurunuka yagaragaye no mubikorwa byiza byinshi harimo nko kuburira Maître Ntaganda Bernard ko agiye kwicwa agonzwe mu gihe yaba arigukora siporo (kwirukanka) I Nyamirambo. Nubwo aho ari atari heza, ariko ibibi birarutanwa nibura aracyahumeka. Nyuma yo kurangiza amasezerano na Rwanda Revenue Authority, Ntaganda yangiwe kongera amasezerano, bituma yivumbura ibyo FPR yamushakagaho by’akaduruvayo muri PSD arabyanga. FPR itegeka ko akurwa mu bakandida b’Abadepite, aba aragumutse umupango wo kumuhitana uba urapanzwe, Mbangurunuka wakundaga kumukurikiranira hafi igihe yabaga agenda muri Pajero ye y’umweru ishaje, yamugiriye impuhwe kubera ubunyangamugayo amuziho nuko mu gihe yagombaga kugongwa hafi Rafiki I Nyamirambo, Mbangurunuka yegereye umwe mu bakobwa Ntaganda abereye nyirarume, ubuzima bwa Ntaganda buramirwa buryo.
Siwe gusa, Mbangurunuka yagerageje gukiza n’abandi Bantu benshi barimo Major Gen Munyakazi Laurent, nubwo uyu yanagiye akanga guhunga ngo kuko n'ubundi kuba igihe yagiye Belgique gusura Madamu we, umushoferi wamutwaraga yaje gusanga yari serija w’umumaneko, adushwishuriza avuga ko ntaho yajya rwose, nuko nyuma y’iminsi nk’itatu yisanze mu gihome, nyuma y’imyaka nk’itanu cg sita, yisanga mu mva. Iyo aza kutwumvira igihe cyose twamwingingaga cyane cyane hasi muri cave(mu bwihisho) ugana Gloria uturutse Matheus, ubu wenda aba agihumeka. Na Col.Biseruka twaragerageje ariko biranga nubwo wenda n’ubundi byari amahirwe kuri we kuko na Adjudant-Chef twabashije gucikisha tumuvanye ku Murindi utari uwa Nasho, ntiyabashije kuramba kubera inkoni nyinshi yakubiswe igihe yari ari I Rubona ya Butare muri za 1995. Mbangurunuka yayobora ariko ntabishaka, icyo ashyize imbere ni ukubohora Abanyarwanda gusa.

17. Nkusi Joseph : Uyu mugabo ni umuhanga pe! Iyo
ukurikiranye ubusesenguzi bwe n’icukumbura, ukareba umurava n’ubwitange
agaragaza mu guharanira icyabohora Abanyarwanda, Nkusi wamuha 100% kuyobora u
Rwanda amahirwe aramutse amusekeye.
18. Twagiramungu Faustin : Wamwita Rukokoma cg
Miseke igoroye, byose bigira uyu mugabo kuba umuntu wayobora u Rwanda aramutse
abiboneye amahirwe. Nkunda uko ahirimbana muri Demokarasi n’uburyo yanga
akarengane. Yayobora Abanyarwanda rwose kandi neza cyane.
19. Sebarenzi Kabuye :
Bishoboka ko yaba yarahahamuwe na Kagame ariko abonye ubwisanzure yaba
umuyobozi mwiza. Biramusaba gusa kwiyumvamo umuntu ukomeye agashishikara
nk’abandi bose kuko afite experience kuby’u Rwanda. Haguruka wikomeza guterera
iyo!
20. Kigeli V Ndahindurwa :
Uyu Mwami arisaziye ariko asazanye ubutwari n’ubunyangamugayo. Yakayoboye u
Rwanda ariko turi muri Repubulika, nta monarchie absolue
cg monarchie constitutionnelle igikenewe mu Rwanda. Icyiza ni uko
uwayobora u Rwanda wese nyuma y’urupfu rwa Kagame, yarebera ku bihugu byateye
imbere bigendera kuri constitution imwe niy’u Rwanda, hanyuma uburyo bafatamo
umwami natwe tukaba ariko tubigenza.
Murakoze, nta conclusion
ntaze kuko ibyo nanditse birayitangira ubwayo.
MBANGURUNUKA PAUL
Inshuti ya Shikamaye.blogspot.no
shikamaye.blogspot.no
MBANGURUNUKA PAUL
Inshuti ya Shikamaye.blogspot.no
shikamaye.blogspot.no
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355