Pages

KWAMAMAZA

IYOBOKAMANA.Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri iki cyumweru cya 4 cy’igisibo, taliki 30 Werurwe 2014 dusanga mu Ivanjiri ya Yohani : 9,1- 41

Fresque
Fresque du Patriarcat de Roumanie ©
Ku cyumweru ku italiki 20 Mata 2014 nibwo hazaba umunsi mukuru wa Pasika bisobanura Izuka rya Yezu. Iri zuka rikaba ridasobanura kwishima no kurya ngo abantu bavuyarare n’ubwo bidakwiye ko hari uwakwizihiza umunsi nk’uyu ashonje.
Iyi Pasika ni nk’imwe y’abanyayisiraheli aho bisaba abantu guhindura ingendo n’ingiro bakitandukanya n’ikibi kuko kuzuka kwiza ari ukuzuka mu mutwe no mu bitekerezo. Aya mahame njyabuzima bufite intego kandi yashimangiwe na Yezu ubwe ubwo yasubizaga abari bamwanjamye bamuhata ibibazo.
Umunsi umwe Yezu yahuye n’ikivunge cy’abantu maze umwe muri bo aramubaza ati : “Nyagasani, habayeho umugore wari indaya ashaka umugabo wa mbere arapfa, ashaka n’uwa kabiri nawe arapfa, ashaka n’undi wa gatatu nawe arapfa, ubwo se mu izuka uwo mugore azaba muka nde muri abo bose bamurongoye?”
Kubera ukuntu umuntu usanzwe areba hafi, niyumvisha ko hari uwari guhita yishyanutsa wenda nk’iyo Petero aba ahagaze hafi aho, akavuga ati mubanze muperereze mumenye niba muri abo batatu ntawe basezeranye mu Murenge / muri Segiteri cyangwa mu rukiko kuko dukurikije amategeko ariwe wagombye kuzamwegukana ku munsi w’izuka.
Yezu yabonye ko bahabye cyane mu bitekerezo byabo niko kubasubiza igisubizo cyoroshye cyane kandi kiri mu nteruro imwe ko Ijuru ari iry’abazima atari iry’abapfuye. Bishatse kuvuga ko dukwiye guharanira imibereho yo mu ijuru tukiri kuri iyi si kuko ikuzimu nta migambi ihaba.
Mu ivanjiri ndende cyane y’icyi cyumweru ifite interuro zigera kuri 41, Umwanditsi wayo Yohani aradutekerereza inkuru y’ukuntu Yezu yahumuye impumyi yabuvukanye. Uyu Yohani wanditse iyi Vanjiri ni mwene nyina wa Yakobo bombi bakaba bene Zebedeyi.
Amateka n’ubushakashatsi bya Kiliziya byerekana ko Yohani uyu ariwe wa mwigishwa Yezu yakundaga cyane. Bikaba nta gushidikanya kandi ntako bisa ko iyi vanjiri tuyisangamo amagambo y’umuntu w’inkoramutima kandi wabanye neza na Shebuja Yezu akaba n’umuhamya-mboni w’ubuzima bwa Yezu.
Tugarutse kuri iyi Vanjiri y’uyu munsi, umwanditsi aratangira avuga ko Yezu yihitiraga ari kumwe n’abigishwa be banyura ku muntu w’impumyi yabuvukanye abigishwa be bahita bihutira kumubaza uwacumuye uwo ariwe hagati y’iyo mpumyi n’ababyeyi bayo.
Iki kibazo cy’izi ntumwa rubanda babonaga zaradamaraye kubera guhorana na Yezu azituburira imigati n’amafi uko zishatse nazo hari igihe byageraga bikazicanga zikabaza Yezu ibibazo ubundi byari bikwiye kubazwa n’abataramumenya ariko kuko nazo zari zitarabasha kumusobanukirwa uko yakabaye niyo mpamvu zahoraga zimuhata ibibazo rimwe na rimwe bitanafite umutwe n’ikibuno.
Yezu yabasubije ko ari iyo mpumyi nta gicumuro ndetse ko n’abayibarutse nta gicumuro bakoze ko ahubwo yagizwe impumyi kugira ngo ibitangaza by’Imana bimugaragarireho. Yezu akimara kubasubiza atyo yahumuye iyo mpumyi ayitegeka kujya kwiyuhagira mu kidendezi cyitwa SILOWE (uwatumwe).
Mu guhumura iyo pumyi Yezu yaciriye amacandwe hasi ayatobesha akondo. Yezu akaba yarahisemo gukoresha amacandwe kuko mu muco w’abayahudi ni ukuvuga aho icyo gitangaza cyabereye bafataga amacandwe nk’umuti ukomeye cyane by’ikirenga mu gihe cyabo akaba yarabikoze kugira ngo abahe ikimenyetso ahereye ku byo biyumvagamo ngo arebe ko bakwemera umwana w’Imana.
Abaturanyi bahoraga babona iyo mpumyi isabiriza ku muhanda kubera kutamenya Yezu uwo ariwe, ntibasobanukiwe ahubwo batangajwe no kumubona atagisabiriza maze nk’uko bisanzwe mu muryango w’abantu benshi bamwe bakemeza ko ari we abandi bakavuga ko atari we ahubwo bakwiye kureba neza.
Iyo mpumyi ubwayo yahise ibahamiriza ko ariyo yari yarahumye bamusobanuza uko byagenze ngo ahumuke abasubiza ko ariwa muntu bita Yezu. Ikibabaje ni uko rubanda yamubajije aho uwo Yezu ari ngo narwo rumuyoboke akarusubiza ko atahazi.
Iyi mvugo y’uyu wari impumyi isobanura ko twibagirwa vuba kubona umuntu ugukijije ubuhumyi wavukanye ntuhitemo kumukurikira no kumugumana mu mutima ahubwo ukigendera. Iyo aza kuba yaramenye Yezu n’abandi benshi bafite ingeso n’imico mibi bari kuboneraho bakavoma kw’iyo soko imara nyota.
Abafalizayi bakundaga kujya impaka ku birebana n’amategeko, izuka n’iyobokamana bamubajije uwamuhumuye uwo ariwe yongera gushidikanya ubugira kabiri aho yababwiye ko akeka ko ari umuhanuzi. Bene impaka ntibabyemeye kuko byageze n’aho bahamagaza ababyeyi be kugira ngo koko bemeze ko yari impumyi.
Kubera impaka za ngo turwane zabaye hagati y’abafalizayi n’uwo wari umaze guhumurwa byatumye bamusuka hanze baramwohoshya. Iyo nkuru y’uko uwari impumyi yasutswe hanze yaje kugera kuri Yezu niko kongera guhura nawe. Yezu aramubaza ati : « Wemera umwana w’umuntu ? » uwari impumyi yongera gushidikanya bwa gatatu niko gusubiza Yezu ati : « Nyakubahwa umwana w’umuntu ni nde ngo mwemere ??? » 
Yezu kubera ukuntu yabonaga uwo muturage yaragowe aruhijwe n’ibaya yafashe igihe amusobanurira ko ariwe Kristu Umwana w’Imana nyir’ubugingo. Mu gusoza ikiganiro bagiranye Yezu yamwongoreye ijambo abantu twese dukwiye kuzirikana.
Uwo muntu twagereranya na bize-ngarame wahumuwe yarangiza akigendera uko ashatse ntanite ku gukurikirana amateka y’uwamuhumuye Yezu yamuhishuriye ko yaje mu isi guca urubanza kugira ngo impumyi zibone naho abibwira ko babona bahinduke impumyi buri buri.
Abafalizayi bari hafi aho bateze amatwi inyigisho za Yezu bamubajije niba nabo ari impumyi Yezu abasubiza ko iyo bajya kuba impumyi nta cyaha bari kugira bisobanuye ko babyicaga babizi kandi umutima nama wabo ubemeza ibyaha. Naho kuvuga ngo iyo mujya kuba impumyi nta cyaha mwajyaga kugira bisobanuye ko iyo ukora nabi ntubimenye ko ukora nabi nta cyaha ubarwaho ku Mana.
Izi mbabazi Yezu yagiriye iyi mpumyi igahumuka amaso ikabona niyo Pasika dutegereje. Nta kintu cyahira umuntu nko kumenya gutandukanya ikibi n’ikiza kandi agafata ibyemezo atazagombera kwicuza kuko byagize ingaruka mbi kuri we bwite, ku muryango we ndetse no ku gihugu n’imbaga nini y’abantu kubera guhuguka.
Biteye agahinda kugira igihugu gitegekwa n’impumyi butwi, biteye agahinda kuyobora abaturage barimo impumyi zabuvukanye n’izabukomoye ku mateka, nta kibi kandi nko kugira abayobozi batemera gucira Imana bugufi kuko bakururira igihugu cyabo n’abaturage bashinzwe umuvumo n’ingaruka ziwukomokaho.
Abanyarwanda mwese aho muri hose ku isi musoma uru rubuga rwacu SHIKAMA nimutakambire Imana ikure mu banyarwanda bamwe, benshi niba atari twese umutima w’ibuye ryinangira maze idushyiremo umutima w’inyama uca bugufi wumvira kandi ukihana kuko imbabazi ziruta ibitambo.
Impumyi  Yezu yahumuye si iy’amaso aya tubona ajyanwa kwa muganga muri CHUK, Kabgayi, Kilinda, Rwinkwavu, Remera-Rukoma, Mukoma,Nemba,… bakayiha amadarubindi ahubwo ni uguhumuka mu mutima tukareka ibikorwa bigomera abandi ahubwo tugakora ibyiza bishimwa na bose kandi biduhamiriza umutima utaducira urubanza ko koko twavutse bwa kabiri. Ngiry ijuru, ngiyi PARADIZO MUHORA MWUMVA !!!!!!!
Turirimbe : Pasika yacu ni Kristu witanzeho igitambo Alleluia (x2)
                  Nitwishimire kugira umugati udasembuye w’ineza n’ubuntu (x2)
                  Alleluia (x3)
Padiri Nzahoranyisingiza D.
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355